ABANYESHURI BO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA BARINUBIRA AKAVUYO KADUTSE MU CYISWE UBURYO BUSHYA BWO GUTANGA AMANOTA !

Twari twizeye ko Vincent Biruta agiye kugarura gahunda mu burezi none ndabona nawe yanze kuviramo aho : aka se niko gashya yadukanye ?

Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka bavuga ko batunguwe no kumenya uburyo bushya bw’ishyirwa mu byiciro by’impamyabushobozi bazahabwa, kuko usanga umubare munini w’aba banyeshuri uri mu cyiciro cyo hasi bavuga ko bishobora kuzabatambamira mu gushaka imirimo ndetse no gukomeza amasomo yisumbuye.

Mu mashuri makuru na kaminuza bya leta mu Rwanda muri uyu mwaka hatangijwe uburyo bushya bw’ishyirwa mu ibyiciro by’impamyabushobozi z’abanyehuri barangiza. Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basanga ubu buryo bushobora kuzabagiraho ingaruka ku isoko ry’umurimo bitewe n’uburyo bugiye gukoreshwa muri iyi Kaminuza bitandukanye no mu yandi mashuri makuru agengwa na leta ndetse n’ayigenga ho ubu buryo butaratangizwa.

Umwe mubo twaganiriye urangije mu gashami k’ivugururamibereho muri iyi kaminuza yagize ati : “Ubu buryo buteye impungenge cyane kuko budutunguye, usanga umubare munini w’abanyeshuri uri mu cyiciro cyo hasi bita ’lower division’.”

Aba banyeshuri bavuga ko iyo ugize amanota make mu isomo rike bigira ingaruka kuko uhita ujya mu cyiciro cyo hasi(lower).

Bongeraho ko igihe amanota azaba atanditswe ku mpamyabushobozi bizagaragara ko umunyeshuri yatsinzwe, aho byagorana ku kubona akazi no kuba wakwemererwa gukomeza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

“Ikibazo dufite ni uko ubu buryo bwo gushyira abanyeshuri mu byiciro bidahuye muri za kaminuza zose zo mu Rwanda, aho usanga ahandi bagitanga amanota mu buryo busanzwe,” ibyo byavuzwe n’umwe mu barangije muri iyi kaminuza muri uyu mwaka.

Aganira na Radio Rwanda, Dr. Safari Bonfils, Umuyobozi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ushinzwe ireme ry’uburezi avuga ko uburyo bwo kwiga amasomo mu buryo bukomatanyije amasomo (module system) bwatangijwe muri iyi kaminuza kuva mu mwaka wa 2007, bugendana n’ubu buryo bw’ibyiciro.

Dr. Safari avuga ubu buryo bushya butasobanuriwe abanyeshuri bamwe harimo n’abarangiza uyu mwaka, yagize ati : “Ntabwo twasobanuriye aba bari muwa kane ariko abo hasi bo twarabibasonuriye barabyumva neza.”

Iyi nyadiko yashyizweho umukono mu 2007 na Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wari Minisitiri w’uburezi muri icyo gihe, yiswe “Rwandan National qualification framework for Higher Education institutions.”

Prof. Geoffrey Rugege, Umuyobozi w’inama y’igihugu y’uburezi, avuga ko hagiye gukurikiranwa impamvu amashuri yandi atubahiriza ubu buryo bwo gushyira abanyeshuri mu byiciro.

Rugege yagize ati : “Dufite gahunda yo kuzahuza za kaminuza zose zo mu Rwanda za leta, kugira ngo ibi bibazo bishire.”

Gahunda yo kugira kaminuza imwe ya leta, ngo bikaba biteganyijwe ko bizatangizwa mu kwezi kwa cyenda umwaka utaha.

Source : ORINFOR HUYE

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :