HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/12/26/abanyarwanda-baranenga-uburyo-urukiko-rwa-arusha-rwananiwe-guhana-abasirikare-bahoze-ari-aba-fpr/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Abanyarwanda baranenga uburyo urukiko rwa Arusha rwananiwe guhana abasirikare bahoze ari aba FPR. »Abanyarwanda baranenga uburyo urukiko rwa Arusha rwananiwe guhana abasirikare bahoze ari aba FPR.

Bakoze na jenoside y’Abahutu !

Hashize iminsi dukora iperereza ku mikorere y’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rukorera Arusha muri Tanzaniya, mu rwego rwo kumenya uburyo abanyarwanda barubona, ari na byo byatumye tuvugana n’abanyarwanda batandukanye kugirango badutangarize uko babona urwo rukiko, nimba koko rwaba rwarujuje ishingano zarwo, nk’uko bikwiye.

Ni muri urwo rwego twavuganye n’abanyarwanda batandukanye barimo Rugumaho Benoit ubarizwa muri Suwede, akaba yaradutangarije ko urwo rukiko rwananiwe kuzuza inshingano zarwo nk’uko byagenwe na Loni urwo rukiko rukijyaho, muri “resolution” no 995 ivuga ko rwagombaga guhana abakoze ibyaha kuva kw’itariki ya 01/01/1994 kugeza kuri 31/12/1994, ariko kugeza ubu urwo rukiko rukaba rwarashoboye gufata no guhana abakoze jenoside gusa, runanirwa guhana abandi banyarwanda bakoze ibindi byaha by’ubwicanyi muri icyo gihe.

Rugumaho Benoit yakomeje avuga ko, uretse kuba urwo rukiko rwarananiwe gukurikirana abasirikare bahoze ari aba FPR- inkotanyi baba barakoze ibyaha muri kiriya gihe, ngo rwananiwe no gukurikirana abantu baba barahanuye indege yari itwaye ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira, rukaba rugiye gusoza imirimo yarwo iyo dosiye rwarayishyize ku ruhande.

Twanashoboye kuvugana na Innocent Mpambara na we ubarizwa muri Suwede, adutangariza ko n’ubwo urukiko rwa Arusha rwagerageje guhana abakoze jenoside, ngo ariko na none rwananiwe gukora iperereza ku mpande zose zirebwa n’ubwicanyi bwabereye mu Rwanda muri icyo gihe, ngo kugeza ubu rukaba rutarashobora gufata no guhana abasirikare bahoze ari aba FPR-inkotanyi, bakoze ubwicanyi.

Twanavuganye na Musangamfura Sixbert ubarizwa mu gihugu cya Finland kugirango na we agire icyo adutangariza ku mikorere y’urwo rukiko, adutangariza ko urwo rukiko rutashoboye gutanga ubutabera nyabwo, rukaba rwarashoboye guhana igihande cy’abakoze jenoside gusa, ariko runanirwa guhana ikindi gice cya FPR na cyo cyakoze ibyaha by’ubwicanyi ndegakamere muri icyo gihe.

Musangamfura yakomeje avuga ko impamvu Loni itashyize urwo rukiko i Kigali byari ukugirango rukorere mu bwisanzure rutavugirwamo na Leta y’i Kigali, ariko na none akaba atangazwa n’ukuntu TPIR igiye kohereza abaregwa kujya kuburanishwa na Leta y’u Rwanda kandi na yo ubwayo irebwa n’icyo kibazo. Yakomeje atubwira ko TPIR itagatinyutse gufata icyemezo cyo kohereza abaregwa jenoside mu Rwanda, mu gihe imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu na yo yakomeje kunenga imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, yemeza ko butigenga.

Twakomereje mu Bubiligi kwa Karekezi Francois kugirango na we agire icyo adutangariza ku mikorere y’urukiko rwa Arusha. Na we yadutangarije ko kugeza ubu abanyarwanda bakomeje kwibaza impamvu urwo rukiko rwahannye gusa abicanyi bakoze jenoside, ariko rukananirwa guhana ikindi gice cy’abanyarwanda na cyo cyakoze ubundi bwicanyi, kikaba kidashobora gushyikirizwa ubutabera. Yashoje asaba TPIR gukomeza idosiye y’umucamanza Carla Delponte, wererekanaga ko ibyaha ndengakamere byakozwe n’abasirikare ba FPR, na byo byagombaga guhanwa, kuko ari yo ntambwe yonyine yo kunga abanyarwanda.

Johnson, Europe.

Umuvugizi.com

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :