HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/12/21/arusha-ngirumpatse-na-karemera-bakatiwe-igihano-cyo-gufungwa-burundu/ » l « permalink » o « Lien permanent vers ARUSHA: Ngirumpatse na Karemera bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu. »ARUSHA: Ngirumpatse na Karemera bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Haburanaga MRND cyangwa abantu ku giti cyabo? Muzambwirire abacamanza ba TPIR ko icyaha ari gatozi ! Ntimugire ubwoba, Repubulika ya 4, izasubira muri izi manza zose , abarenganye barenganurwe!

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya rwakatiye Matayo Ngirumpatse wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka rya MDR na Edouard Karemera wari umwungirije igihano cyo gufungwa ubuzima bwose basigaje ku isi.

Aba bagabo bombi bakatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2011, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Urubanza rwa Ngirumpatse rwatangijwe mu 2003 ariko rukomeza gutinzwa n’ubuzima bwe butari bwifashe neza.

N’ubwo aba bagabo bombi bakatiwe iki gihano, bo bireguraga bavuga ko batigeze na rimwe batanga amabwiriza yo kwica abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Ngirumpatse Mathieu yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari mu mwaka w’1939 ; yatawe muri yombi muri Kamena 1998 mu gihugu cya Mali, ahita yoherezwa Arusha mu rukiko rwa TPIR.

Naho Karemera w’imyaka 60 we yavukiye muri Komini Mabanza mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, atabwa muri yombi muri Kamena 1998 mu gihugu cya Togo, iburanishwa rye rya mbere rikaba ryarabaye tariki 19 Nzeli 2005.

Uru rukiko rufashe iki cyemezo mu gihe mu minsi ishize rwahanishije Théoneste Bagosora igihano cyo gufungwa imyaka 35, kugeza ubu abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu yahanishijwe iki igihano kandi afatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Aba bo bakaba bagiye gufungwa burundu.

Mimi Rachel Mukandayisenga

Igihe.com

SEBAHIRE (vendredi, 23 décembre 2011 19:07)

Umva rero mwa Bantu mwe mukirwanira ishyaka Karemera na Ngirumpatse, dore inama isumba izindi. Natwe dufite abantu bacu baboreye mu magereza yo hilya no hino, i Mwendo, i Tare, i Kigali, ku Kibuye, n’ahandi n’ahandi, kandi bali bazi ko ngo bafanatiza Karemera na Ngirumpatse. Bapfanye Karemera na Ngirumpatse, bali barashyizemo ibyizere byabo byose. None barangilije ubuterahamwe bwabo mu magereza. Natwe kandi baratubabaje. Aliko kandi kulya ni ukwishyura.

Dore rero inama isumba izindi. Nimushake kopi z’imanza za Karemera na Ngirumpatse. Muzige neza cyane. Mukore imyanzuro. Muyibahe. Maze mubafashe bajulire. Ibihangange byo kuli iyi Si, rwose, birarengana. Rwose ntacyo bapfa nabyo. Ntibinabitayeho. Zigiranyirazo baliya bose bageraga imbere bose bagakoma yombi, si nguliya alidegembya. Ubwo se we kuki bitamutikuyeho. Nimwige neza dosiye nk’uko Zigiranyirazo na Rwamakuba n’abandi babigenje. Ni muve mu manyembwa. Mukore ibintu bya kigabo nka Rwamakuba watsinze adasakuje, cyangwa nka padiri Athanase Seromba watsinzwe kigabo adasajije imigeli.

Rero ngo Repubulika ya kane izasubira muli ziliya manza. Dutege! Kereka niba izaba ali Repubulika yanyu mwenyine, mu Rwanda rwanyu mwenyine, ku Isi yanyu mwenyine. TPIR ni itegeko mpuzamahanga kandi itegeko mpuzamahanga lisumba kure itegeko ly’U-Rwanda. Imbabazi zo zibaho (nka zimwe zahawe Bagaragaza) aliko rero habaye imyitwalire myiza, idakuba na Zero TPIR na Conseil ya Security.

KABENGERA (vendredi, 23 décembre 2011 01:34)

Kuli Kaberuka Ignace N° 57,

Ibi ukora byitwa guca igikuba. Igishyika nk’iki cyawe nta jambo lilimo. Uzabanze usome urubanza rwabo neza uko rwakabaye, maze ubone gusesengura. Wararusomye cyangwa ni iyi nkuru gusa wumvise ? Ye ! Ufite uko ubazi. Aliko Imanza nazo zifite iko zaciwe. Banza uzisome, witonze. Birasekeje kubona umuntu asesengura urubanza kandi atararusoma. Ni ibyo nyine. Niko muteye. Uli uwawe ntagahugane. Abandi bose baragashira. Uvuze ko uwawe yamuhemukiye ngo ni umunyamatiku. Wiliranywaga na Karemera, na Ngirumpatse ? Mwarayoboranaga ibyo babaga balimo bayobora? Wararanaga na Karemera cyangwa na Ngirumpatse ?

Urwo Rwanda rw’ejo uvuga kuki wibwira ko ruzaba ruli uko wowe wenyine n’abawe mwenyine mubishaka ? Muli abanyarwanda. Abandi nabo bakaba bo. Ngo ni Itiku ly’ibihangange byo kw’Isi ? Mujye mushwarwa neza. Karemera na Ngirumpatse ni ibiki ku bulyo Ibihangange byo kw’Isi byarara mu itiku kubera bo. Uzi ko ubagira ishyano lyose ugakabya ! Hanyuma se ko Ntagerura, Zigiranyirazo, Bizimungu Casimir, Gratien Kabiligi, Bicamumpaka batsinze ? Ibyo bihangange se byali birangaliye mu biki icyo gihe? Kuki icyo gihe bibagiwe gutikura ? Karemera na Ngirumpatse ulibwira koko ko alibo Isi yose irara itekereza. Ulishuka cyane.

Kaberuka Ignace (vendredi, 23 décembre 2011 00:40)

Karemera si uw’i Mabanza ni uw’i Mwendo!

Ntabwo nirirwa mvuga kuri izi manza, ubundi haba Arusha, haba mu Rwanda cga ahandi bashaka gukurikirana imanza zirebana na génocide, igihe cyose imbarutso ya génocide n’intambara yo mu 1990 bitarasobanuka ngo tumenye uwabiteye, icyo yari agambiriye, niba yarabonaga igihugu cy’u Rwanda hashobora kuba intambara, nta kuri kuzagerwaho, uzaba yarakatiwe wese, kwemera cga kwemeza uruhare rwe muri génocide biragoye!

Kugeza ubu igishoboka ni kimwe gusa,…kanaka yishe kanaka,…kanaka yagiye mu bitero….ibyo bishobora kugerwaho, ariko nabyo hakaboneka icyo bita inyoroshyacyaha kuko ruharwani uwateje intambara ya 1990…uwamuhaye intwaro azi ko zica,…nyamara hari uburyo niba Habyara mwemera ko yari dictateur, yari gufungirwa amazi n’umuriro mu minota 20 yari kuva ku butegetsi..uwemeye logique y’intamara, akemera guhanura indege ya Habyara,…kandi ibyayihanuye ntibikorerwa mu Rwanda,..ababigemura babitwara mu ndege cyanga mu mato,..ibyambu byose birasuzumwa,..muzarebe nujya kurira indege uko asakwa kw’isi hose!

Aba bagabo, Karemera na Ngirumpatse bazize rwose itiku na politiki y’ibihangange kw’isi, kandi ibyo bashaka guhisha byanze bikunze bizagaragara!!! Umunsi byagaragaye aba bagabo bazahindurwa abere nubwo bazaba barapfuye,…abato bazamenyesha nibansanga aho tugana twese niba ntaranze Ubuhanuzi!!!!!

Mubareke bafungwe! (jeudi, 22 décembre 2011 16:10)

Aba basaza nimubareke bishyure kuko barakize bibagirwa gufunga!Aba nibo birirwaga batubeshya ngo Inkotanyi n’utwana twishwe n’inzara zirinda iyo zidutwara igihugu tubura byose nk’ingata imennye none muri kubaririra?Uwiyishe ntari rirwa burya iyo babwiza abanyarwanda ukuri ntibabayoboze propagande ntibaba bari muri iriya gereza.Bariya n’abanyapolitike b’ibigwari bari bazwiho gusingiza Habyara nka Rurema.

Burundiano (jeudi, 22 décembre 2011 14:16)

Amazina abanzirizwa na « KA » n’ayo kwitondera kuko benshi n’abanyabibi

Ex:KAgame,KAguta,KAbila,KAmbalage(Nyerere niwe wateje intambara muri grands lacs),KAbuye(Rosa wanyu),KArugarama,KAdege(umututsi w’umugenocidaire i Burundi),KAmbanda(wiyemereye gutegura genoc),KAyumba(Yahawe imbabazi n’abanyarwanda),KAregeya(Wahawe imbabazi),KAyirebwa,KAbarebe(hahaaa)nibindi bizina byinshi biri bizarre byabanyekibi….Sha ntamwana wanje nzaha izina ritangurwa na « KA »

HYPERLINK « http://musijean@yahoo.fr » t « _blank »igihe (jeudi, 22 décembre 2011 13:50)

Bantu nimwihane mureke gushinja abandi ibinyoma,kuko ntuzi uko ejo hazaba hameze,bimaze kugaragarira buri wese aho Immana ikinguriye igisenge cy’igihome kuri bamwe bashinjwaga itsemba mbaga nibyo Imana niyo mucamanza w’ukuri kandi nibyo bavuga ko Imana ikunda abanyabyaha mwikwijandika mubibi igihe ni iki,buri wese areretswe ntayindi ntumwa muzabona ni ubulyo nkubu Immana yigaragariza abantu.Amahoro kuri twese

HYPERLINK « http://musijean@yahoo.fr » t « _blank »gatsinzi (jeudi, 22 décembre 2011 13:25)

Gatsinzi,umwana w’ikigali ni caw boy ashinjije Bagosora ariko n’ubwo we avuga ko Habyarabatuma Cyriaque ari umwere(BYO NIKO BIMEZE ARARENGANA)ubwo buhamya murwanda babuca kuruhande na Ngoga akicecekera,Marcel G asabwe kubwo umutima nama we kandi arabizi,azajye gutanga ubuhamya kuri MUVUNYI warenganye kandi bizwi neza.

HYPERLINK « http://musijean@yahoo.fr » t « _blank »bwiza (jeudi, 22 décembre 2011 13:05)

Nibyiza nibafungure nabandi,erega jenocide byagaragaye ko itegurwa ryayo ritateguwe na bariya bahutu kuko tutabiciye k’uruhande intambara yamaze imyaka ine abari bahanganye murabazi ni ubutegetsi bwariho buhanganye na fpr yari yiganjemo abo mubwoko bw’abatutsi,iyo jenocide iba yarateguwe nabari mubuyobozi awa Habyarimana ntabwo bari gutegereza imyaka ine yose bagituranye n’umutsi murwanda rwose baba barabamazeho nambere hose,inkiko mpuzamahanga aho niho bahera bagira abantu abere ahubwo nibamara GUSHISHOZA neza n’abasigaye mugihome bazavamo.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :