HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/12/12/club-rdi-gitarama-iramagana-ihohoterwa-rikabije-ingoma-y-igitugu-ikomeje-gukorera-rubanda/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Club RDI Gitarama iramagana ihohoterwa rikabije ingoma y’igitugu ikomeje gukorera rubanda »Club RDI Gitarama iramagana ihohoterwa rikabije ingoma y’igitugu ikomeje gukorera rubanda

Agatsiko k’Abasajya kakoze uko gashoboye ngo umugi wa Gitarama uteshwe agaciro ! Gitarama irazira ko benshi mu ntwari zatsinze ingoma ya Cyami na gihake zakomokaga i Gitarama.

Ubugome bukabije ingoma y’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame ikomeje gukorera Abanyarwanda ntibukwiriye gukomeza kwihanganirwa. Bamaze kubona ko uko iminsi ihita indi igataha, ari ko umwicanyi Kagame n’inkoramaraso ze barushaho gukaza umurego mu gukorera rubanda ibikorwa by’ubugome ndengakamere birimo kubica, kubafunga, kubambura ibyabo, kubasaba amaturo n’imisanzu bidateganywa n’amategeko, ivangura rikabije mu mirimo no mu mashuri, iterabwoba n’ibindi. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, abagize club RDI Gitarama barateranye basanga abanyarwanda, by’umwihariko impirimbanyi za RDI badashobora gukomeza kurebera ibi bikorwa bibi by’ingoma mpotozi maze biyemeza kuba moteri n’ifumba ya Revolisiyo mu Rwanda.

Abaturage barambiwe igitugu

Nk’uko bimaze iminsi bigaragara, hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kugaragaza ko bababaye kandi ko bafite inyota ya Revolisiyo. Ibi kandi biragenda birushaho gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye. Mu minsi mike ishize abaturage b’i Gitarama barangajwe imbere n’urubyiruko rw’abanyonzi barahagurutse bakora imyigaragambyo, bamagana kumugaragaro akarengane bakomeje gukorerwa n’abambari b’ingoma y’igitugu iyobowe n’agatsiko k’Abasajya. Na none mu byumweru bike bishize urubyiruko rw’ i Kayonza (Kibungo) rwarahagurutse rwerekana ko rutishimiye uburyo amabuye y’agaciro yo ku misozi y’iwabo yigaruriwe n’agatsiko k’Abasajya, naho bo bagakomeza gutindahazwa. Mu mezi make ashize, abaturage b’i Gitarama ahitwa i Shyogwe barahagurutse bagaragaza ku mugaragaro ko batishimiye politike y’ingoma ngome ibabuza gukura ibumba mu mirima yabo no kubumba amatafari n’amategura. Ingero ni nyinshi cyane.

Ikibabaje ni uko uko ibi bikorwa  by’abaturage byo kwereka ubutegetsi bw’igitugu ko batishimiye uburyo bayobowe uko bibaye, aho kugira ngo ubutegetsi bukosore ibyo bunengwa na rubanda, ahubwo bubashyira ku ngoyi, bukabafunga, bukabakubita mbese bukabakorera iyicwarubozo n’ibindi bikorwa by’iterabwoba.

Igihe kirageze tukishyira hamwe tugasezerera ingoyi

Nyuma yo kugenda mu baturage baganira na bo, bumva ibyifuzo byabo ku miyoborere y’igihugu n’uburyo babayeho kandi banabakangurira gukora Revolisiyo mu mahoro, abagize club RDI Gitarama basanga igihe kigeze Abanyarwanda tugahagurukira icyarimwe tukigobotora ingoma mpotozi y’agatsiko k’Abasajya kagaruye ubukoroni n’uburetwa muri bene Kanyarwanda. Nk’uko bigaragara, ntibigishidikanywaho ko ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abanyarwanda biteguye kujya mu mihanda guhirika ingoma y’abicanyi. Ahubwo ubu igikenewe ni uburyo abazakora revolisiyo bazayoborwa ( birasaba aba leaders b’abahanga).

Abagize club RDI Gitarama biyemeje kurushaho gukangurira rubanda kumva ko ari bo bagomba guhaguruka bakabohoza urwababyaye, ko nta wundi mucunguzi bategereje utari uzabaturukamo bo ubwabo. Kubera akababaro gakabije Abanyarwanda babayemo, Impirimbanyi za RDI i Gitarama zisanga uyu mwaka uje wa 2012 utakagombye kongera gusiga Abanyarwanda babohewe ku ngoyi y’ingoma y’abicanyi. Ni muri urwo rwego club RDI Gitarama itangaje kumugaragaro ko ishyigikiye yivuye inyuma igitekerezo  cyo gushyiraho urwego ruvugira rubanda “ CRTN ( Comité Rwandais de Transition Nationale)”. Club RDI Gitarama irasaba abanyapolitike bose bashaka ko ibintu bihinduka, abaharanira uburenganzira bwa Muntu, n’abandi, gushyigikira iki gitekerezo kandi bakitabira gahunda zo gushyiraho uru rwego .

Club RDI Gitarama iboneyeho umwanya wo gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gusaba ko abicanyi bari ku butegetsi mu Rwanda bashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ubugome bakoreye inyoko muntu nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cya ONU cyiswe Mapping Report. Irasaba kandi ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu gusaba ko ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’abacamanza b’abafaransa ku ihanurwa ry’indege ya perezida Yuvenali Habyarimana byashyirwa ahagaragara maze abagize uruhare muri icyo gikorwa cy’iterabwoba bagashyikirizwa inkiko mpuzamahanga.

Umwanzuro

Bamaze kubona ko mu Rwanda akarengane gakorerwa abaturage gakabije kandi kakaba karushaho kwiyongera.

Bamaze kubona ko nta wundi uzakura Abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu uretse bo ubwabo.

Bamaze kubona ko benshi mu Banyarwanda bifuza kandi biteguye guhaguruka bagakora Revolisiyo.

Abagize club RDI Gitarama biyemeje kurushaho gukora ubukangurambaga (sensibilisation) no gushishikariza rubanda guhagurukira rimwe bakigobototra ingoma y’abicanyi.

Biyemeje gukomeza kwishakamo abazayobora Revolisiyo no kurushaho gutekereza ku buryo yazakorwa.

Bihaye gahunda yo gukora ibishoboka byose bakarwana inkundura umwaka wa 2012 ntuzasige Abanyarwanda ku ngoyi nk’iyo bariho ubu ngubu.

Kubera ko kubigeraho bisaba ubufatanye no gushyira hamwe, barasaba Abanyarwanda bose kwitandukanya n’agatsiko k’Abasajya kababoshye, ahubwo buri wese agatanga umusanzu we aharanira kandi ashyigikira abashaka ko Abanyarwanda bakwigobotora ingoma ngome y’inkoramaraso.

Mwese mwese, tubifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2012; uzabe umwaka w’amahoro n’ubwigenge nyakuri ku Banyarwanda.

Mahoro Pacis

Umuyobozi wa club RDI Gitarama

mahirwe (Wednesday, 14 December 2011 21:22)

kuri agahomamunwa ufite amakuru atari yo Bagosora yahinduriwe igihano, donc aho kuba icya burundu, yakatiwe imyaka 35, bazakuramo iyo amazemo, hanyuma nayirangiza arekurwe!

agahomamunwa !!!!!!!!!!! (Wednesday, 14 December 2011 20:54)

Genocide yakorewe abatutsi ni icyuka :

Bagosora « le cerveau du genocide tutsi « yarekuwe :yagizwe umwere !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

AYIWEWE ?AYINYAAAAAAA § Génocide y’abatutsi ngo bishwe ngobazira ukobavutse ni impimbano ?????Rahira ko niba yaranabaye ko atari Kagame wayiteguye akanayishyira mubikorwa ????????????????Imana ihora ihoze .

ngezahaga cyprien (Wednesday, 14 December 2011 18:53)

Kuberako kariya gatsiko kaminuje mu buhanga bwo kwica,jye ndasanga hashyirwa imbere uburyo bwo kuzarinda abaleaders bacu ;kuko igikorwa cya mbere kazakora ni ukubahiga ngo kabahotore.Umuti natanga rero ni ugushaka code yazajya ikoreshwa bityo buri mu leader akagira code ye ku buryo atazamenyekana mbere yuko révolution irangiye na kariya gatsiko k’abasajya b’abicanyi kamaze gukanirwa urugakwiye.Naho révolution yo dore uko mbona yakorwa:Kumvikana ku munsi umwe tuzahurizaho maze umukozi wa leta wese ushyigikiye iyi révolution agahagarika akazi;umucuruzi nawe agafunga amangazini ye,umwarimu by’umwihariko akareka akazi kugirango n’urubyiruko rubone umwanya wo kwigaragambya ariko mu amahoro nta rugomo, umuhinzi mworozi nawe agahagarika kujyana umusaruro we ku isoko. Ibyo byakorwa mu gihe cy’icyumweru kugirango bihe kariya gatsiko umwanya wo kwegura ku neza.Ni kitwara nabikandi kagafunga cyangwa kakica bamwe ubwo ni urwa Gadafi ruzaba rukurikiyeho.Igihe cy’ubwoba cyararangiye,igihe cy’ibinyoma Bya Fpr gikwiye kurangira,igihe cyo gufunguza inzirakarengane kirageze, igihe cyo guhumuriza impunzi zigataha kirageze, igihe cyo kuzirikana inzirakarengane zose zo muri 1994 kugeza n’ubu kirageze, igihe cyo kuruhuka imibabaro yose abanyarwanda batewe na Fpr kirageze!Munyarwanda wese ukunda u Rwanda by’ukuri,shyiraho akawe.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :