HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/12/11/perezida-kagame-n-agatsiko-ke-k-abasya-yashatse-kwigarurira-leta-ya-perezida-obama-akoresheje-gutanga-ruswa-biramunanira/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Perezida Kagame n’Agatsiko ke k’Abasajya yashatse kwigarurira Leta ya Perezida Obama akoresheje gutanga ruswa, biramunanira! »Perezida Kagame n’Agatsiko ke k’Abasajya yashatse kwigarurira Leta ya Perezida Obama akoresheje gutanga ruswa, biramunanira!

Icyo ibihugu bya Afurika bikeneye si Abategetsi b’igitugu batavugirwamo, icyo abaturage bakeneye ni abayobozi babafasha kubaho mu mahoro, ubwigenge, n’iterambere rirambye kandi rigera kuri buri muturage.

Umuvugizi uherutse kumenya imwe mu nkuru iteye isoni y’uko perezida Kagame yashatse gutanga ruswa kuri bamwe mu bagize imiryango y’abajyanama ba perezida Obama, mu rwego rwo kwigarurira ubuyobozi bwa perezida Obama “White House”. 

Amakuru atugeraho yemeza ko, nk’uko perezida Kagame asanzwe abikora iyo ashaka kwigarurira bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye abaha ruswa z’ibintu bitandukanye, ninakwo yibeshye ku buyobozi bwa perezida Obama, ubwo yoherezaga maneko we Col Dr Emmanuel Ndahiro kujya guhura n’umwe mu bahungu b’umujyanama wa perezida Obama, Michael Axelaod. 

Michael Axelaod ni umuhungu w’umujyanama wa perezida Obama, witwa David Axelaod, uyu Axelaod akaba yarahoze ari umunyamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaza no gufasha kwamamaza mu matora perezida Obama mu ntara ya Chicago, ari na byo byaje kumuhesha uyu mwanya.

Nyuma y’aho perezida Kagame aboneye ko ubuyobozi bwa perezida Obama bwamwotsaga igitutu kugirango yisubireho, agatanga  demokarasi mu Rwanda, akareka itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure, akanareka abaturage bakishyira bakizana mu gihugu cyabo, badatewe ubwoba bazizwa ibyo bavuze, perezida Kagame yananiwe kwisubiraho kugirango nibura acyemure ibyo ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari bwamusabye, ahubwo ahitamo guha amabwiriza Col Emmanuel Ndahiro, kugirango ajye  gushyikirana na Michael Axelaod, kugirango bahe sosiyete ye yitwa «Grant Park» ikiraka cy’amafaranga menshi.

Amakuru akomeje kutugeraho, kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko iyi mishyikirano yo gutanga ruswa binyuze mu guha ikiraka sosiyete y’umwe mu bahungu b’umujyanama ba perezida Obama, yaje gutahurwa, bakimara gutangira kuyijyamo, bityo ntibyagira icyo byangiza ku bijyanye na politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Johnson, Europe.

Umuvugizi.com

Uwajeneza (lundi, 12 décembre 2011 06:13)

Oye kagame wacu maze ijabo riduhe ijambo. Muravuga ibyubusa kagame wacu arusha Obama cach rwose ntabwo mwe mubizi afande wacu amurusha n’umushahara.

HYPERLINK « http://musijean@yahoo.fr » t « _blank »amuri (dimanche, 11 décembre 2011 23:43)

Urakoze Rwajekare nkunda inkuru zawe ndazikurikira kenshi kuko uzi byinshi,kandi uzi henshi,rwose nanjye ndibuka SODEVI yakorerwagamo amabanga menshi ariko igitaramo cyaho kikaryoha pe,ntacyo atakoreye inyenzi kugeza nubwo afashe ingeli zijya gucuranga no guhimbira indirimbo ku murindi,naho Kayirebwa bulya twe yaduhereye igitaramo murg Auditorium na Nsekarije nabonye yari yahateye amatako na benz kandi iryo faranga ryari imisanzu yewe twagurishijwe kera ugire ibitotsi byiza

umuhanga (dimanche, 11 décembre 2011 20:08)

nsubize20

iyo uvuga ngo abagize RNC bari gukorera FPR hari uyobewe iyi site twandikiraho ko ari iyi nyenzi ese shefu wanyu yabwiye Kagame ngo iki muri 2003 ngo asubiye kumufasha akazi nkababona mutinya imyigaragambyo naho murashaka gusubira ikigari

ntimuzigera mumenya imikorere ya rnc kandi rero duhagaze neza

Mn (dimanche, 11 décembre 2011 18:23)

Inkuru ziragwira!

RNC Barayishenye! (dimanche, 11 décembre 2011 18:14)

Nyuma yaho bimenyekaniye ko abagize RNC benshi barimo gukorera inyungu za Kagame na RPF, ubu abanyamuryango benshi bayishizeho kuko bose bagiye gusanga bisanga muri FPR babasaba kurahira, narababwiye nti inyenzi ntizoroshye, aba bagabo ko nari nabonye basaga nkabashaka kubohoza igihugu naho nagatsiko ka FPR kiyoroberanije kugira ngo gasenye opposition. Ngo na Rudasingwa ibyo yavugaga yariganiriraga! Niba aribyo koko byaba bibabaje.

dimitri (dimanche, 11 décembre 2011 17:09)

ubona iyo ambwira nkabimurangiriza kuko uriya muhungu yashakaga guha ikiraka turaziranye. iyo bambwira rwose.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :