HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/26/perezida-kagame-muri-gahunda-yo-gucuruza-abanyeshuri-b-abanyarwanda-silas-mboneyabo/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Perezida Kagame muri gahunda yo gucuruza abanyeshuri b’Abanyarwanda. Silas Mboneyabo . »Perezida Kagame muri gahunda yo gucuruza abanyeshuri b’Abanyarwanda. Silas Mboneyabo .

Abasinziriye nimukanguke: isaha irageze, Kagame agomba kuva ku butegetsi!

Bimaze kumenyerwa ko Kagame n’Agatsiko ke ntacyo bakora batagamije kugikuramo ifaranga ! Wagira ngo hari uwabatumye amafaranga! Kuri bo ubuyobozi bw’igihugu ni umwanya bitoraguriye wo gukama igihugu, bagahinduka abaherwe bo n’imiryango yabo gusa! Ibyifuzo bya rubanda rugufi ntacyo bibabwiye, umuturage utinjiza ifaranga kuri Konti ya Kagame ntacyo amaze!

Uwo murongo wa politiki yo gucuruza Abenegihugu ugaragarira mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ariko uyu munsi nderekana gusa ibyerekeye amashuri.

1. Musenyeri Smaradge Mbonyintege ati : “Ababyeyi n’abarezi turahangayitse ku burere bw’abana bacu” 

Aya magambo ya Musenyeri umushumba wa Diyosezi gatolika ya Kabgayi akaba ahagaririye n’Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika b’u Rwanda  ni amagambo akomeye cyane. Musenyeri aratabaza mu izina ry’ababyeyi bose n’abarezi badashora kubumbura umunwa ngo bivugire kubera gutinya Leta. Muri make arashyira ahagaragara ibibazo bine by’ingenzi biteye impungenge zikomeye:

(1).Uburezi bukomeje kugenda busubira inyuma

(2) Leta ntiyitaye ku rubyiruko na gato, ntishishikajwe no kurushakira ejo hazaza heza.

(3)Abanyeshuri bumva basa n’imfubyi kubera ko Leta nta gahunda nzima ibafiteho bashakira ubuhungiro mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.

(4) Aho kugira ngo Leta ifate ingamba nzima zafashe abo bana kuva mu ngeso mbi , yahisemo kubanyanyagizamo za kapoti, bigasa n’aho ibashishikariza kuzikama mu busambanyi n’ibiyobyabwenge ku buryo budasubirwaho.

Iyi ngingo ya 4 irerekana nyine ko Leta ya Kagame , nta kindi kizima ihishiye urubyiruko,ko ahubwo ibafiteho imigambi mibisha,  ibyo akaba aribyo bihangayikishije ababyeyi n’abarezi nk’uko Musenyeri Smaragde yatinyutse kubyerekana.

Ibyo kandi Musenyeri Smaragde atinyutse kubishyira hanze mu gihe Minisitiri w’intebe mushya yari aherutse  gutangaza ku mugaragaro ko urubyiruko rurangije amashuri ruzajya rukora imirimo y’uburetwa, umwaka wose, nta gihembo! Ni nde muntu ushyira mu gaciro utakuka umutuma yumvise icyemezo nk’iki ?

2. Gahunda yo gukuraho Internat.

Twese turibuka uko Leta ya Kagame yabanje gukuraho Buruse ku banyeshuri biga kaminuza, maze benshi mu bana b’abakene ubu bakaba bararetse amashuri bakicara .Turibuka ko  bamwe muri bo  bihebye bakagera ubwo bafata icyemezo cyo kwishyira mu kagozi, abandi bakajya bitura hasi mu ishuri kubera inzara. Abatavugwa kandi nibo benshi ni ababuze epfo na ruguru maze bishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge kubera guta umutwe! Ibyo byose ntacyo bibwiye Leta ya Paul Kagame.

Noneho ahubwo Leta ya Kagame igeze n’aho ifata icyemezo cyo gukuraho internat kugira ngo itazongera kurihira abana bo mu mashuri yisumbuye icumbi ! Ubwo se noneho hasigaye iki ko bisa na byabindi bavuga mu gifaransa ngo “le divorce est consommé”, hagati ya Leta ya Kagame n’urubyiruko?

Kuvuga ngo Leta yisubiyeho kuri iki cyemezo ni ugutebya kuko tuzi neza ko Kagame atajya asubira inyuma iyo yamaze gufata icyemezo kireba ifaranga! Muri make dore icyihishe inyuma y’icyemezo cyo gukuraho internat :

(1)Amafaranga Leta yatangiraga abanyeshuri ku icumbi niyo ya mbere akenewe ! Azajya he handi uretse kuri Konti bwite ya Paul Kagame? Nta soni agira, turamuzi neza!

(2)Ko abana benshi biga kure y’iwabo, baziga bate badacumbikiwe? Ni ukuvuga ko Kagame afite uko ateganya kuzabyitwaramo !

(3)Kagame arateganya GUCURUZA bariya banyeshuri bose, buriya yarabaze asanga agiye kubavomamo akayabo k’amafaranga!

ICYITONDERWA:

Dore uko biteganije:

(1)Internat za Leta zigiye kuvaho burundu maze amasosiyete ya Kagame ku giti cye atangire gahunda yo kubaka za Homes impande y’ibigo byose by’amashuri yisumbuye, ahasigaye guverinoma itegeke abanyeshuri bose kuzicumbikamo ku gahato kandi bariha amafaranga menshi ! Ayo mafaranga nta handi azaruhukira uretse mu mufuka wa Paul Kagame! Ni ubucuruzi nk’ubundi, Kagame si Caritas!

(2)Biteganijwe ko abana b’abakobwa bafite agasura keza bazatoranywa, bacumbikirwe mu bigo bifunze (Maisons fermées), bigenzurwa n’abambari ba Kagame, kugirango bajye bashumurizwa abaherwe b’abanyamahanga basuye u Rwanda, maze ubwo busambanyi bwinjize amadovize! Gusa ayo mafaranga nta handi azashyikira uretse mu mufuka wa Paul Kagame! Aya ni amakuru y’impamo yatugezeho anyuze mu nzira ntakwirirwa ndondora. Kandi n’ubundi ibyo bigo bifunze Kagame n’abambari be bamaze igihe babigerageza,ubutaha nzababwira aho biherereye muri Kigali.

Abagira ngo ibi tuvuze hano ni impuha, bibuke uko Kagame yubatse uriya mutamenwa we uri i Kigali ahahoze gare routière yo mu mugi, yarangiza kubaka agasaba  Umujyi wa Kigali gushyiraho amategeko  ahatira abaturage n’abanyamahanga gusesa amasezerano bari baragiranye n’ababakodeshaga amazu kugira ngo bakunde bajye gukodesha iriya nzu ya Perezida Kagame, ku giciro gihanitse we ubwe yishyiriyeho ! Inyungu z’umuturage ntacyo zibwiye Kagame, inyungu ze bwite nizo zubakirwaho amategeko ayobora u Rwanda! Nta handi ku isi amahano nk’aya aba uretse mu Rwanda rwa Kagame!

3.Kuki nta minisitiri w’uburezi Kagame arashyiraho ?

Ubwo aherutse guhindura guverinoma, benshi batangajwe ni uko nta minisitiri w’uburezi ushyizweho ! Hari abibwiraga ko uwo mwanya uzigamiwe Pierre Celestin Rwigema wagomba gutahuka bidatinze! Ko Rwigema yatahutse ariko ntahabwe uwo mwanya! Uzigamiwe nde ?

Impamvu nta yindi, haracyashakishwa umuntu w’ikinyabwoba uzemera kujya kuyobora iriya minisiteri ariko mu by’ukuri agiye gucururiza Kagame.  Uwo muntu najyaho muzitegereze imikorere ye muzahita musobanukirwa. Iriya minisiteri Kagame yayiteye imboni, ngo igomba gukamwa kurusha izindi mu gihe kiri imbere ! Abatazi Kagame neza reka mbibire akabanga: Kuri Kagame hari ibintu bitatu gusa bifite agaciro :

Icyambere: ifaranga

Icya kabiri: IFARANGA

Icya gatatu: IFARANGA

Naho iby’amarira y’abaturage bashonje ntacyo bimubwiye na gato. Wagira ngo nta mutima agira!

Umwanzuro

Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi uburezi n’uburere bw’urubyiruko  ntibyahwemye gusubira inyuma. Minisiteri y’uburezi yagiye ihabwa abayobozi badashoboye akazi, bafata ibyemezo byinshi bihubukiwe kandi bivuguruzanya ! Minisiteri y’uburezi yaranzwe n’AKAJAGARI, ntawakwirirwa abijyaho impaka. Umusaruro w’ako kajagari uragaragara:

(1) Benshi cyane mu bana bacu basigaye barangiza secondaire batazi gusoma no kwandika, bakaminuza Licence batazi kwiyandikira ibaruwa isaba akazi!

(2) Abarimu nibo bakozi ba Leta bafashwe nabi cyane ku buryo buteye agahinda kandi nta gahunda iriho yo kubafasha! Ngo icyo bazira ni uko batinjiriza Kagame amafaranga ! Ariko impamvu y’ukuri ituma bacupizwa ni ukugira ngo bahore biruka inyuma y’icyo kurya babure umwanya wo kumurikira rubanda , bayereka akarengane igirirwa, banayihwiturira kwibohoza!

(3) Kwiga ntacyo bibwiye abari ku butegetsi kuko benshi muri bo nabo ubwabo ari inkandagirabitabo ! Niyo mpamvu Minisiteri y’uburezi iri kwinjizwa muri gahunda yo gucuruza, ndetse ngo na dipolome zirajya zigurwa nko mu isoko!

(4)Paul kagame n’Agatsiko ke bafite umugambi mubisha wo gukora uko bashoboye kose bakabuza abana ba rubanda rugufi kwiga, kugira ngo batazatera imbere. Mu gihe basenya amashuri yo mu Rwanda , bohereza abana babo kwiga muri kaminuza zigezweho zo mu Bulayi na Amerika kandi barihirwa n’igihugu!

(4) “Le divorcé est consommé” hagati ya KAGAME n’urubyiruko rukomoka kuri rubanda rugufi, nta cyiza rukwiye kumutegerezaho. Urubyiruko twese twari dukwiye guhaguruka tugatangira imyigaragambyo simusiga, kugeza dukijije Abanyarwanda uyu mugabo Paul Kagame, akava ku butegetsi ataroreka igihugu bidasubirwaho: umuntu urya ntahage, ntazagera aho akajya arya n’abantu ?

Silas Mboneyabo, Umwarimu muri KIST 

Ngayonguko (dimanche, 27 novembre 2011 20:43)

Jean Kambanda arerekana abateguye genocide mu Rwanda

http://murengerantwari.unblog.fr/

leon majeshi ni maneko wa kagame (dimanche, 27 novembre 2011 20:17)

256 News

468 X 60

* News

o Local News

o International News

* Politics

* Business

* Entertainment

o Gossip

* Special Reports

* Sports

* Health

* Columnists

o The Mouthpiece

o True Colors

* Technology

o Motors

Rwanda’s “Prophet” Arrested For Spying

Special Reports — 25 November 2011

Rwanda’s “Prophet” Arrested For Spying

By Godwin Agaba

Leon Majeshi , the self proclaimed prophet is in Police custody in Kampla on allegations of spying, 256news.com reports.

According to our sources, Majeshi was picked like a grasshopper from his residence in Mengo by Ugandan security operatives, after a tip off that Majeshi is involved in spying mission.

Majeshi who is reportedly being held incommunicado by Ugandan intelligence, according to our sources, said that, he was here withothers at large to compromise the security of top Ugandan government officials and he gets top secret documents spying on Rwandan refugees in the region. Majeshi , reportedly told Ugandan operatives during the interrogation .In August 2011,The Journal INYENYERI NEWS interviewed Majeshi about his Prophecy of the removal of President Pasteur BIZIMUNGU from power; his being replaced by Paul KAGAME;the removal and fleeing of Prime Minister Pierre Celestin RWIGEMA; the fleeing of Parliamentary Speaker Joseph SEBARENZI KABUYE;the RPF elections; the exiling of General KAYUMBA and Colonel Patrick KAREGEYA; the assassination of Paul KAGAME; the ensuing war; the return from exile of the Rwandan King KIGELI V NDAHINDURWA, and the return of Jesus.

(http://inyangenews.com/index.php?option=com_content&view=article&id=90:the-prophecy-of-majeshi-leon-for-kagame-rwanda-and-the-people-of-rwanda&catid=1:latest-news

The “Prophet”Majeshi was born in the Tanzanian Province of Kagera, and joined the Rwanda Patrotic Army(RPA) now RDF in 1992 and served in the Presidential Protection Unit (PPU).

Byenda gusetsa (dimanche, 27 novembre 2011 20:12)

1. »umugabobo wo kucyasemakamba yabajije mugenziwe ati ‘waramutse ute?’ undi ati ‘ wapi naraye nsamba nsambana nakakana kanye gato k’agakobwo karwaye malariya! » 2. Ngo umuhungu w’umugoyi yagiye gusura umukobwo w’inshutiye agerageza kumusaba umukobwa aranga nuko ngo ubwo umukobwa yar’amuherekeje atashye wamuhungu ati ‘n’ubwo ngiye bwose ariko wanyimye’. N’aho umukobwa ati ‘wimbeshera none wa piritse ndanga! »

Waruziko (dimanche, 27 novembre 2011 19:46)

Nakomeje gutekereza kur’iyi nkuru ya Silas kubyerekeranye no gukuraho internat nsanga ari ukuri kdi nsubije amaso inyuma nsanga iyi syteme yarakozwe mubigo by’amashuri byayoborwaga n’abatutsi guhera muri 1991 kugirango kash iboneke yo gutanga muri Rupiyefu. Urugero Ecole d’Economie et de Comerce de Rwamagana yari yabaye Groupe Scoraire St Aloys de Rwamagana kubere hari hongewemo section Normale Primaire, yari yobowe n’umuhezangunu w’ umu frére w’umu jesuit KAMUHANDA JEAN BAPTISTE ETIENE (aho twakwibutsa ko na gerant yari umututsi hamwe n’amandi bo frere bose usibye umwe gusa witwaga Rutwe wahacga byo gufunga umwuka! Kdi icyi cyari cyarabaye ikigo abatutsi batsindwaga mubindi bigo babonaga ubuhungiro.)yafashe ikemezo cyo gufunga internat ngo kugirango ibyumba abanyeshuri bigiragamo bihinduke amashu ngo babashe kwakisa abana benshi. Kugeza muri 94 ibibyumba ntibyari byakagizwe amashuri ngira ngo kugeza na nubu? Uti niki cyari kihishe inyuma yibi? Ngiki:Ibitanda byose abanyeshuli bararagaho byahawe abarimu b’abatutsi n’abandi batutsi bari bafite amazu Irwamagana. Mubarimu harimo uwitwaga Prident, uwitwaga « un bidon deau ». Hbri n’indi famiye y’umututsi yari inyuma gato no kwa Rwabukumba n’inzu ya Musenyesi Sibona aho bitaga kwa Munyaneza. Aha niho bamwe mubana b’achungu boherejwe gukamwa. N’aho abakobwo bo babaga muri Home aho nkuko Silas yabivuze ibisumirizi bitari biboroheye. Internat ifite ibyiza byinshi birimo ko kubera gucumbikirwa abana bavuye muri famille zitandukanye, muturere dutandukanye tw’igihugu bahura bakamenyanna, bagasangira byinshi, aho umwana w’umugoyi ahura n’umwana w’umuganza, umwana w’umukiga wa « mbwenu » ahura n’umwana w’umushi bagasabana bakubahana nubwo accent zabo ziba zitandukanye, rimwe bagasekana cg bagacyocyorana mais mubusaband. Njye ndasanga gukuraho internat biri muri systhe y’agatsiko yo guhatira ktbera amikoro kwiga muri yamashuri yo komirenge atanagira abarimu. Abi ingaruka yabyo n’ubwigunge no kudasabana kw’abana bab’abanyarwanda. Aho abana bo mutundi turere b’abakene badashobora kumenya abandi ngo bungurane ibitekerezo mugihe abana b’agatsiko n’abambari bako nka ba Rucagu(mumbarire hari umbwiye ngo Rucagu namwana agira kereka abo arerera abandi sinzi ngo we cg umugorewe umwe ntabyarb) bazaba bahurira bakamenyana no gusabanira mumashuri ahenze bishyurirwa muminsi yarubanda bashaka gucira aba mubwigunge. Aba bana babakire bazanajya yewe no gusabana n’ab’abazungu muri USA n’ahandi.ahubwo niba ubwiyunge nyakuri bugomba kugerwaho murda internat zigomba gusyigikirwa. Abana b’abatutsi,abahutu, n’abatwa bagatozwa kubana bari kure y’ababye babo kdi bakumvika. Urugero hari nk’uture kera twabagamo abatutsi bake nk’umwana agakura abwirwa ngo abatutsi n’abantu barebare cg bafite amazuru maremare( cg meza nkuko intora zikunda kibyitaka) mais iyo wajyaga muri internat wasangaga iki ari ikinyoma cyambaye ubusa. Kuko washaga guhura n’umututsi mugufi n’ikizuru kinini cg umuhutu muremure n’izuru ryiza (nk’iryanjye! Just a jock!). Iyi systheme rero yo guca internat ifite ingaruka nyinshi. Si kuburezi gusa mais no bubusabane bw’abana b’abanyarda b’inyabutatu. Ni systheme yo gufungira abana b’abakene aho bavukiye bitsyo ntibazamenye iyobweze!

Gukopera! (dimanche, 27 novembre 2011 17:46)

Muribuka tukimara gufata igihugu, ukuntu barwanyaga umuganda nizindi strategia za Habyara, bavuga ngo gucukura imingoti bizabavunira inka, ngo umuganda ni uwa Habyarimana, animation niza Habyarimana!!!!! KO mwakuyeho byose se kuki mutakuyeho umuganda na animation z’intore nako interahamwe zivuguruye? Ingoma ni zimwe zose zikannye mu ruhu, mwahinduye amadarapo, muhindura indirimbo n’ibirango, muhindura amazina y’imihanda n’ibigo bya leta ariko hari ibyo mutazashobora ye! Muhindure umuganda se Habyarimana mubonane!

kuri @53: Ni ukuri se ? (dimanche, 27 novembre 2011 17:35)

Reba maneko ubaza izi ibibera mu rwanda uko igihangane muri football Samuel Eto (Cameroun)yaje gukina bwa mbere mu rwanda n’amavubi bakamutega indaya nziza bararana ngo azakine nabi bwacya agashinga umuryango uzajya ufasha abatishoboye mu rwanda kubera uwo mutego!

ubuntu (dimanche, 27 novembre 2011 16:40)

Barasaba ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigenga abakozi zahinduka

Yanditswe kuya 26-11-2011 – Saa 16:45′ na Richard IRAKOZE

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Nzambazamariya Veneranda ku itegeko ry’umurimo, cyane cyane ingingo ya 62 n’iya 66 y’itegeko No 13/2009 ryo kuwa 27/5/2009, abakozi 70% bagaragaje ko ingingo ya 62 yaryo ikwiye kuvugururwa naho abandi 82% bagaragaza ko ingingo yaryo ya 66 nayo ikwiye kuvugururwa kuko izo ngingo zombi zibabangamiye.

Ingingo ya 62 igena ikiruhuko cy’uburwayi kidahemberwa igira iti :”Umukoresha ntategetswe kwishyura umukozi iminsi yasibye kubera uburwayi, iyo asibye iminsi irenze ibiri (2) ikurikirana adatanze icyemezo cya muganga wemewe na Leta. Umukozi ukomeje kurwara nyuma y’amezi atatu (3) ahemberwa, asigarana uburenganzira ku isubikwa ry’akazi mu gihe cy’amezi atatu (3) adahemberwa”.

Ibi Umuryango Nzambazamariya wagaragaje ko ari akarengane gakomeye ku bakozi kuko mu ngingo ya 5.9.1 y’ubu bushakashatsi, hagaragazwa ko abakozi basanga hari impamvu nyinshi umukozi wasibye ku bw’uburwayi atahita abona icyemezo cya muganga wemewe n’amategeko mu minsi 2 gusa ahanini biturutse ku kuba adaturanye n’ibitaro, yivuje ku baganga batari aba leta n’ibindi. Uyu muryango ugasaba ko nibura iyo minsi yava kuri 2 ikagirwa icyumweru.

Ku ngingo 66 y’iri tegeko rivuga ku mushahara mu kiruhuko cy’ububyeyi, uyu muryango Nzambazamariya ushimangira ko 82% bemeza ko ryavugururwa nyuma y’ubushakashatsi wakoze, igira iti :”Umugore wabyaye atari mu bwishingizi bwo kubyara afite uburenganzira ku mushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu (6) bya mbere by’ikiruhuko cyo kubyara. Mu byumweru bitandatu (6) bya nyuma umugore ashobora kugaruka ku kazi ke akabona umushahara we wose, iyo bitabaye ibyo, agira uburenganzira bungana na makumyabiri ku ijana (20%) ku mushahara we”.

Kuba nyuma y’ukwezi n’igice umubyeyi wabyaye utitabiriye akazi atangira gukatwa umushahara agahabwa 20% yawo, uyu muryango usanga ari nko guhabwa igihano ku mubyeyi uba wibarukiye umuryango kuko aba atararuhuka neza nk’uko Izabiliza Marie Médiatrice, Umuyobozi w’uyu muryango yabitangaje mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi. Yagize ati :”Iyo umugore arengeje ibyumweru 2 usanga wa mubyeyi ubyariye umuryango n’igihugu aho kugira ngo ahembwe cya gihembo yakagombye guhabwa, usanga yambuwe na cya gihembo yagahawe. Abantu bose usanga bahagurutse, baje kuvuza impundu ariko ku kazi ho ugasanga bamuhemba ngo nakatwe ahabwe 20% ; ibi bibangamiye umuryango”.

Izabiliza akomeza ashimangira ko gusesengura iri tegeko bagaragaza amahame n’ingingo bizirimo bibangamye bihuza n’inshingano z’umuryango Nzambazamariya Veneranda zishingiye ku kwimakaza umuco w’amahoro, ubutabera kuri buri wese, n’iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’ubumuntu.

Kuri izi mbogamizi aba banyamuryango bagaragaje, Edmond Tubanambazi, umuyobozi ushinzwe amategeko y’umurimo akaba n’umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), yijeje abagize umuryango Nzambazamariya Veneranda ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo hashyirweho itegeko rigenga ubwishingizi bwo kubyara. Iri tegeko niryo rizafasha kujya riha umugore wabyaye umushahara ungana na 80% bikatwa umubyeyi wabyaye utitabiriye akazi nyuma y’ibyumweru 6 atitabira akazi.

umwami w’abidishyi (dimanche, 27 novembre 2011 15:51)

Mbega Kagame ngo arabeshya abanyarwanda izuba riva! ukuri nuko budget y’u Rwanda 50% ava mu baterankunga.Ibi bivuga ko abaterankunga bakuyemo amafaranga yabo Kagame yagira ibibazo bikomeye byo gutegeka!Nareke rero Kwirarira no kuyobya uburari kuko ntiyategeka u Rwanda agendera kuri velo ngo abishobore naho ibyo Suzan Rice yababwiye nukuri kuko amajyambere atubakiye kuri Demokarasi aba aganisha ku mvururu kandi amaherezo y’imvururu twese turayazi tuzi neza ko Ku bwa Habyara amahoro n’amajyambere yariyo ndirimbo.Aba badictateur bombi (Kagame na Habyara) wagirango bava indimwe!

peter (dimanche, 27 novembre 2011 15:04)

iyi site , tugezaho amakuru ariko sinzi amaherezo ndabona abantu bazayirwaniraho!commentaires nugushyamirana gusa! yemwe jye ndabasezeye sinzongera gusoma comments zanyu nzajya nsoma amakuru gusa!

Abanyamaerika ngo ntibazava muri Uganda, no mu Rwanda mubitege (dimanche, 27 novembre 2011 14:56)

http://www.newvision.co.ug/news/30156-US-troops-to-stay-in-Uganda-until-Kony-is-found.html

Jean Kambanda (dimanche, 27 novembre 2011 14:30)

En effet, j’ai assisté à deux génocides parallèles, en même temps et pratiquement sur le même

espace. Or, s’il m’a été très facile d’imputer directement le génocide des Hutu à Paul

KAGAME, à son armée et à ses milices, son rôle dans la planification et dans l’exécution de

celui des Tutsi fut plus ardu à prouver. Il fallait pour cela que je parvienne à établir la relation

directe entre les Interahamwe et le FPR-Inkotanyi, comme je l’ai montré ci-avant. J’en suis

même arrivé à me demander si l’extermination, en tout ou en partie, de la population Twa,

constatée au cours de la période en question n’est pas aussi un génocide oublié.

Ainsi donc, depuis 1995, date de sa création, le TPIR s’emploie sans réserve aucune au

harcèlement politico-judiciaire d’une partie de la population rwandaise. Certaines

condamnations injustes prononcées par ce tribunal des vainqueurs sont basées soit sur des

éléments de preuves manifestement inventés, soit sur des émotions nourries par un

matraquage médiatique savamment orchestré, soit tout simplement sur une politique délibérée

d’anéantissement de l’élite Hutu.

Dans le même temps, ce même TPIR exonère de toute poursuite les idéologues, les auteurs,

les planificateurs et les financiers du génocide qui continue d’être un fonds de commerce

sciemment et délibérément mis en place pour le seul profit du Général KAGAME, son FPR et

ses sponsors. Ce TPIR, qui dispose de toutes les preuves déclaratives, documentaires et audiovisuelles contre les membres du régime qu’il sert depuis seize ans, s’acharne sans relâche sur

les éléments de l’ancien régime qu’il condamne pour la plus part sans preuve, ou sur la base

des éléments de preuve fabriqués sur son encadrement ou ses instructions.

Le moment est enfin arrivé où doivent cesser supercheries, intrigues et mensonges. Il est

maintenant temps que le Général Paul KAGAME et ses acolytes soient arrêtés et traduits en

justice devant les juges indépendants et impartiaux. Il faut que les condamnations injustes

prononcées par le TPIR soient annulées. C’est là le seul prix à payer pour réconcilier le peuple

rwandais meurtri et brisé par une idéologie génocidaire animée par KAGAME et son FPR

sous les regards complices de ses sponsors.

Voir le livre inédit de Valérie BEMERIKI : le drame rwandais vu par une journaliste rwandaise ; Bukavu,

1996.33

GAULEE a été condamné à l’ empr i sonnement à vie en 1633 pour avoir soutenu la vérité mis

au jour par COPERNIC un siècle plus tôt. Il a fallu trois siècles pour que ses juge s

reconnaissent leur erreu

KAGAME=KADDAFI? (dimanche, 27 novembre 2011 14:29)

IBIGARASHA = IMBEBA

AMAZIRANTOKI= IMBEBA

AMASAZI AZICISHWA INYUNDO= IMBEBA

IBIGARASHA BICITSE=IMBEBA.

KAGAME =KADDAFFI

KAGAME Igisigaye ni ugusanga KADDAFI kuko bahuje imyumvire.

KAGAME BUUUUUUUUUUUUUUUU

robert (dimanche, 27 novembre 2011 14:25)

Iy’ingenzi nuko wunvise icyo nashakaga kuvuga!

Kuri 65 (dimanche, 27 novembre 2011 13:56)

Bavuga Kubeshyeshya et non Kubeshesha.

Andika ikinyarwanda cy’umwimerere cg se wandike muz’amahanga.

Urakoze.

HYPERLINK « http://murutaruta@yahoo.co.uk » t « _blank »muhoza (dimanche, 27 novembre 2011 13:56)

Mwarasaze gusa.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :