Susan Rice, araburira Paul Kagame ko nadafungura urubuga rwa politiki, iminsi ye ibaze!
« Urwanda rugomba guhagarika gukomeza guhohotera abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kugirango rushobore kugera ku majyambere nyayo kandi arambye » .Ayo ni amagambo yatangajwe na Susan Rice ambasaderi w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango muri Loni; mu ruzinduko arimo mu Rwanda kuva ku italiki ya 23/11/2011 rukazamara iminsi ine.
Ambasaderi Rice yakomeje avuga ko imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamakuru n’abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda baterwa ubwoba bikababuza gukora amanama no kuvuga icyo batekereza. » Bamwe mu ribo barahohoterwa (gufungwa), abandi bagakurwa umutima, hakaba hari n’abashimutwa bakicwa ». Susan Rice yavuze ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bukandamiza abaturage cyane. Na none ariko mu ijambo rye Susan Rice yashimye amajyambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi rukaba ruzakomeza kubona inkunga y’igihugu cye.
Ijambo nyamukuru Madame Rice yazinduwe no kuvuga ni iri : « Mu by’ukuri umusingi ukomeye ugomba kubakirwaho iki gihugu ni DEMOKARASI, kuko ariyo abaturage banyotewe bikomeye. Mu Rwanda amajyambere agomba kujyana no gutanga ubwisanzure ry’urubuga rwa politiki ».
Muri iki gihe u Rwanda ruranengwa cyane n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa -muntu. Umuryango wa Amnesty International ukaba warasohoye raporo mu kwezi kwa kamena uyu mwaka inenga cyane ihohoterwa mu Rwanda rikorerwa abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abanyamakuru.
Uyu munsi taliki ya 24/11/2011, Susan Rice yasuye urwibutso rwa jonoside ruri ku Gisozi aherekejwe n’imiryango y’abacitse ku icumu.
Twibuke ko icyo ubutegetsi bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke bwakomeje gukinga mu maso abanyarwanda n’abanyamahanga ari uko ngo bwazanye amajyambere y’agahebuzo bityo demokarasi akaba ntacyo ivuze ndetse akaba nta kindi kintu gisumba amajyambere! Ibyo bikaba byarahaye Agatsiko kayobora u Rwanda uburyo bwo guhohotera umuturage wese utavuze ibyo kemera ngo ni umwanzi w’igihugu , ngo arashaka gusenya ibyiza byagezweho. Gusa imvugo nk’iyo ni ubuhendabana kuko abanyamahanga bazi ko amajyambere nk’ayo ntaho aba ashingiye mu gihe kugeza ubu u Rwanda rutari rwashobora no kwicurira igikwasi! Naho ku Banyarwanda basaga 90% babona icyo kurya zahize, ntibazi icyo iryo terambere Kagame arata risobanura. Bishatse kuvuga ko niba koko hari amajyambere mu Rwanda ni aya Kagame n’umuryango we gusa !
Bimaze iki kwirukana abaturage mu byabo, ukabasuzugura, ngo baranduza umugi wa Kigali , ari ukugira ngo ukunde wiyubakire imitamenwa yawe ku giti cyawe, mu bibanza utaguze maze ukanahindukira ukidoga ngo uri umuyobozi mwiza by’akataraboneka!Ng’uwo Kagame usigaye yarahindutse nk’Imfizi y’imiborogo ngo : Nazanye amajyambere ! Natwereka ko hari icyo yazanye yavanye mu ishyamba, cyangwa se akaba yaragikuye kwa se Rutagambwa, tuzemera ko hari icyo yazaniye Abanyarwanda ! Namenye ko ibya mirenge atunze byose yabisahuye mu rwanda, akaba atunzwe n’utwa rubanda maze ahubwo ajye yigamba ko azi amayeri yo kurya utwe n’utw’abandi! aho ho yaba avuze ukuri .Naho amajyambere yazaniye Abanyarwanda yo ni zero!
Ubutumwa bwa Rice:
Isi irimo guhinduka. Muri Afurika hose the wind of change is blowing !Ikigezweho ni uko igihugu kigomba kuyoborwa n’abantu batowe mu by’ukuri n’abaturage mu buryo bwa demokarasi atari byabindi bimenyerewe mu Rwanda bya » Tora aha ». Abategetsi b’igitugu badakorera abaturage ibintu byiza, iminsi yabo irabaze. Revolisiyo zirasiga zibakubuye bose nk’uko serwakira ikubura ibishingwe. No mu Rwanda, bizahagera, tegereza uzihere amaso….
Mu shobora kumva hasi aha uko Radio BBC mu kinyarwanda igeza kubayumva inkuru y’urugendo rwa Susan Rice mu Rwanda:
HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/25/susan-rice-mu-by-ukuri-umusingi-ukomeye-ugomba-kubakirwaho-amajyambere-muri-iki-gihugu-ni-demokarasi/trackback/ » o « Copier par clic droit »URL rétrolien (trackback) pour cet article
Trackbacks/Pingbacks: 0
Inizio modulo
Site internet:
HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1
Nom: *
HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1
Message: *
HTMLCONTROL Forms.HTML:TextArea.1
* Champs obligatoires