HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/24/impaka-zirakomeje-ku-rujijo-ruri-mu-bimenyetso-ubushinjacyaha-bwubakiyeho-ibirego-bishinjwa-victoire-ingabire-umuhoza-boniface-twagirimana/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Impaka zirakomeje ku rujijo ruri mu bimenyetso ubushinjacyaha bwubakiyeho ibirego bishinjwa Victoire Ingabire Umuhoza. Boniface Twagirimana. »Impaka zirakomeje ku rujijo ruri mu bimenyetso ubushinjacyaha bwubakiyeho ibirego bishinjwa Victoire Ingabire Umuhoza. Boniface Twagirimana.

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/24/impaka-zirakomeje-ku-rujijo-ruri-mu-bimenyetso-ubushinjacyaha-bwubakiyeho-ibirego-bishinjwa-victoire-ingabire-umuhoza-boniface-twagirimana/ » HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/24/impaka-zirakomeje-ku-rujijo-ruri-mu-bimenyetso-ubushinjacyaha-bwubakiyeho-ibirego-bishinjwa-victoire-ingabire-umuhoza-boniface-twagirimana/ »

Paul Kagame we, rekura uyu mutegarugore yisangire abana, naho ubundi Abanyarwanda benshi bazakomeza kukugaya bemeza ko nta mutima ugira!

Mu rubanza rwa politiki leta ya Kigali iburana na Madame Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDUINKINGI, haracyagibwa impaka ku rujijo rwuzuye mu buhamya bwa Vital UWUMUREMYI aho kuva ejo bundi abanyamategeko Iain Edwards na Gatera GASHABANA berekaga urukiko urujijo bise ikinamico mu bimenyetso by’ubushinjacyaha aho buvuga ko bwafatiye Vital ku mupaka wa Gisenyi kuwa 14 Ukwakira 2010 ahungiye Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo , mu gihe ku byangombwa by’inzira ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye bigaragaza ko yari avuye muri Congo aza mu Rwanda.

Ikindi abunganira INGABIRE bagaragaje ni uko ubushinjacyaha n’umutangabuhamya wabwo babeshya ko itabwa muri yombi rya Victoire INGABIRE Ku wa 14 Ukwakira 2010, ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso byo mu nyandikomvugo y’ifatwa rya Vital UWUMUREMYI yakozwe na polisi, mu gihe mu nyandikomvugo zabo bombi bigaragara ko INGABIRE yafashwe mbere ya Vital; ibi nk’uko abunganira INGABIRE babyerekana ni uko izo nyandikomvugo zerekana ko iya INGABIRE yakozwe kuwa 14/1O/2010 saa munani z’amanywa naho iya Vital igakorwa mu masaha ane nyuma.

Abunganira INGABIRE baneretse urukiko ko uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha atari umuntu urukiko rukwiye kwizera bashingiye ku nyandiko nyinshi ze z’impimbano ziriho amazina menshi atandukanye adafite aho ahuriye na nyirayo, banerekanye kandi ko Vital atari umusirikare mbere ya

1994 nk’uko yabibeshye urukiko, ko n’ipeti rya Major abeshya ko yari afite muri Congo ari we ubwe waryihaye, kuko yari sous Lieutenant.

Kuri uyu wa gatatu impaka zijyanye no gushidikanya kuri uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha zakomeje, abunganira INGABIRE banibaza impamvu uyu mutangabuhamya yakoze ikinamico ryo kwirega akanemera icyaha mu gihe ibyaha yireze yabibabariwe agasubizwa no mu buzima busanzwe na leta ya Kigali igihe yatahukaga muri 2009 avuye mu mashyamba ya Congo nk’uko byategenywaga n’amaserano ya Nairobi muri gahunda yiswe umoja wetu yo muri 2008 hagati ya leta y’u Rwanda na leta ya Congo bibifashijwemo n’Umuryango w’abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ku bunganira INGABIRE ibi bakaba babona ko bifite undi mugambi bihishe.

Ikindi cyagarutsweho n’abunganira INGABIRE ni ukutavugarumwe kw’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha aribo Tharcisse NDITURENDE na Vital UWUMUREMYI ku bijyanye n’uwatanze misiyo yahawe uwitwa JMV KARUTA yo kujya i Kinshasa ngo guhura na Madame INGABIRE.

Tubibutse ko izi manza z’impimbano ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali zidakura mu ruge kuko uyu munsi isomwa ry’urubanza rw’umuyobozi wa FDU-INKINGI mu mugi wa Kigali Bwana Martin NTAVUKA rwimuriwe ku wa 23.11.2011. Ubushinjacyaha buramurega gukwirakwiza ibihuha bushingiye ku magambo ngo yari yanditse ku mupira wo kwambara ivuga ngo « Turashaka

Demokarasi » buvuga bwafatanye umuntu wari umutwaye mu modoka mu mwaka ushize. Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igifungo cy’imyaka 8.

Urubanza rwa Madame Victoire INGABIRE ruzakomeza ku wa 21 Ugushingo 2011 ngo kubera impamvu z’amahugurwa y’abacamanza.

Boniface TWAGIRIMANA

FDU-INKINGI

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Tél (+250) 728636000  

rukara (dimanche, 27 novembre 2011 14:40)

KURI 84

Ubuze icyo uvuga uratukana urangije uvuga ubusa none se SOMALIYA ihuriye hehe n ABANYARWANDA.None se na Somaliya habayo abahutu nabatutsi sha noneho wowe urandangije uzi ko iyo amacakubiri amaze kukugira imbata uta umutwe ugasigara nta bwenge ngaho wowe nkinararibonye mumacakubiri mbwira nibindi bihugu,France,USA,Ghana,Tanzania nibindi babarizwa muyahemoko

NYAMWERU (dimanche, 27 novembre 2011 00:12)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :