HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/23/kuki-kagame-n-agatsiko-ke-bahitamo-guhiga-bukware-abatavuga-rumwe-nawe-wellars-mugabarigira/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Kuki Kagame n’Agatsiko ke bahitamo guhiga bukware abatavuga rumwe nawe? Wellars Mugabarigira. »Kuki Kagame n’Agatsiko ke bahitamo guhiga bukware abatavuga rumwe nawe? Wellars Mugabarigira.

Umugome ntiyisazira ! Arakenyuka.

Uyu mwaka hari benshi Kagame n’agatsiko ke bikomye bagamije kubacecekesha ngo batazamura umutwe bakamagana amahano FPR yakoze. Mwabonye uko bagaraguye padiri Emile Nsengiyumva bashaka gucecekesha abihayimana bakwamagana politike ya ruvumwa yo guhonyanga abakene batagira kivugira kandi babigezeho. Padiri yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice azira akamama, abanyamadini bararuca bararumira ngo batiteranya na politiki y’ikinyoma, kwica no gusahura igihugu  dore ko ariyo bashoboye. Hejuru y’abo hari abanyamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Human Rightd Watch; Amnistie International, Groupe Jeremie y’i Bukavu, abanyapolikiki banyuranye: bamwe barishwe, abandi barafungwa, hari n’abarashwe ariko ku bw’amahirwe ntibapfa nka General Kayumba Nyamwasa . Muri iyi minsi ugezweho n’ubwo yari asanzwe kuri liste itukura ni Paul Rusesabagina. Hari ndetse n’abandi bantu batari muri politiki ariko bifuza ko ukuri gutsinda. Icyaha usanga bose bitirirwa ni uguhungabanya umutekano w’igihugu no kwangisha abaturage gahunda za gouvernement. Ndifuza kubagaragariza impamvu Kagame akomeje inzira mbi yo guhiga abo akeka ko batavuga rumwe.

1.Kutagira umurongo wa politiki uhamye

Abaganira n’abanyamahanga muzi ko habura igisubizo iyo babajije bati ni bande bari ku butegetsi. Ubwo baba bashaka kubaza niba ari abagendera kubitekerezo bya kera “conservateurs” cyangwa se abagendera ku mahame y’aba “socialistes”. Kagame n’Agatsiko ke ntaho umuntu yabashyira niyo mpamvu uwo ariwe wese bamwakira, apfa gusa kuba yakorera ako gatsiko k’inkoramaraso. N’abatazi ibya politiki cyangwa se batagomba kuyikora kubera ibyo bashinzwe nk’abasirikare, abapolisi ndetse n’abihayimana bemeye kumubera intore arabakira.

Intore za Kagame zabanje gusakuza no kubeshya amahanga ngo yahagaritse jenoside none bimaze kugaragara ko ariwe wayitangije mu nyungu ze bwite, we yitaga iza politiki. Abanyarwanda twe twari dusanzwe tuzi neza uruhare yagize mu mahano yatugwiririye none dore n’abanyamahanga nabo bamaze kumutahura ! Ntagishoboye  kubeshya ku manywa y’ihangu, imihigo yiyitiriraga we n’agatsiko ko kuba barabohoje igihugu bakakivana ku ngoyi y’ingoma y’igitugu cya Habyarimana yarashize kuko byarangije kugaragarira bose ko ahubwo Kagame n’abe bibohoreje igihugu  bakakigira nk’akarima kabo bwite : nta shema riri aho! Keretse utazi kureba niwe ubona ko abanyarwanda bibona mu butegetsi bwe. Intore ni zo zidatinya kwikirigita zigaseka zibwira abahisi n’abagenzi ngo ubutegetsi bwa Kagame ni bwiza cyane, ngo abaturage bose baramukunda !

Ibyo babwira Abanyarwanda biba bigambiriye gushinyagurira rubanda , cyane cyane ko nta muturage ufite uburenganzira bwo gufata ijambo ngo avuguruze ibinyoma nk’ibyo ! Abanyamahanga bo ntibacyibyihanganira hari abasigaye bariyemeje kwatura bagahangana na politiki ya Kagame yo gushinyagurira abanyarwanda ngo bariho neza kandi batariho na gato ! Igitangaje ni ukubona  abantu b’abadogiteri bitwa ko bajijutse nyamara bakaba bariyemeje kuba impumyi nka Bizimana Jean Damascène ! Niyo wabaza umusazi udatekereza yakubwirako irondakoko riri mu Rwanda ritiihishira! Nyamara ntibibuza Bizimana Jean Damascene gucurika indimi ngo : “Quiconque vit au Rwanda et connaît la réalité actuelle de ce pays, sait que tous les Rwandais sont considérés selon leurs mérites, qu’il n’y a aucune discrimination sur base ethnique, ni dans les faits ni dans les lois” (Bizimana Jean Damascène, mars 2011).  

Kubera kubura umurongo wa politiki, Kagame n’Agatsiko ke biyemeje gucecekesha abashobora bose gukora politiki ishyira imbere imibereho myiza y’abaturage, demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kubera ko bazi intege nke zabo, inzira iborohera ni ukwica, gufunga, gusebanya no kugira ruvumwa uwo bakeka ko yakora politiki agakundwa n’abaturage. Uko bakabaye abaswa muri politiki , ntibaha agaciro ubanenga agamije kubaka. Urugero rugaragara ni amagambo Celestin Rwigema yavuze ageze mu Rwanda mu cyumweru gishize: « Murabizi, nagize ibibazo ndetse bamwe ntibiyumvishe ibyo ari byo, n’ubwo byageze aho bigakemuka, uko byari bimeze icyo gihe byatumye ngeze hanze naragize n’imvugo itari nziza, cyane cyane nyuma ya manda zanditswe n’uwahoze ari umushinjacyaha Gahima Gerard, nyuma nza kubikurikirana nsanga bitari bishingiye kuri Leta ahubwo ari abantu ku giti cyabo bashakaga kuncisha umutwe, cyane cyane abo twabanaga mu ishyaka kera. » Benshi bavuga ukuntu ubutabera bwo mu Rwanda bugira abere ba ruharwa, rukagira abicanyi abere none na Rwigema abihamirije imbere yabo atari mu rukiko ko hari benshi barenganye kubera ubutabera bukorerwamo. Abashinjacyaha babaye abashinja binyoma!  

2. Kwoza abanyagihugu ubwonko mu rwego rwo guhishira amahano y’Agatsiko.

Ikiranga  ubutegetsi bw’igitugu  ni uko bushyira ingufu mu kugenzura ibitekerezo by’abanyagihugu kugirango bikize abagaragaza ibitandukanye n’ibyo bifuza. Nibyo bita “contrôle de la memoire personnelle et sociale”.

Kagame n’Agatsiko ke bashaka ko aribo bavuga bonyine kugira ngo amayeri n’ibitekerezo byabo gusa abe aribyo byumvikana maze abadafite ubushobozi bwo kureba kure cyangwa se abatirushya batekereza bumve ko ibyo bavuga ariko kuri kubaho. Amaradiyo, televiziyo n’ahandi ibitekerezo binyuzwa hararindwa kugirango abe aribo bisararanga ntawe ubavuguruza.

Nabo ubwabo bazi ko ibitekerezo bihindura byinshi kandi byahirika ingoma yabo. Ikibabaje ni uko urubyiruko n’abashakashatsi muri za kaminuza nta bwigenge bagira mu bitekerezo. Umurongo bose bagomba gukoreramo urazwi ni uwo kuvuga ibyo Kagame yemera. Uwo murongo kandi urazwi: Yahagaritse jenoside, yazanye amajyambere m’imibereho myiza, yateje imbere abari n’abategarugori, yagejeje igihugu kuri demokrasi n’ibindi bidafite aho bihuriye n’ukuri. Uwiha wese kujora ibyo ngo yerekane ko ibivugwa biteye amakenga ahita yitwa umwanzi w’igihugu.

Umwenegihugu utagishoboye kwihanganira ibyo binyoma areba uko yasohoka mu gihugu. Agafata iy’ubuhungiro. Niyo mpamvu abenshi bahitamo kwicecekera ngo batikururira kabutindi, bakigira injiji kandi bazi ukuri. Hari n’abafunga umwuka bakakira iyo politiki y’ikinyoma ndetse bakaba bayamamaza iyo Kagame abasezeranije akanya kabaha umugati. Bene abo barangwa no kugira indimi ebyiri, urw’ibyo bavuga mu bandi n’urw’ibyo bavuga biherereye. Abo nibo birirwa barata ibigwi Kagame n’Agatsiko ke ku maradiyo na televiziyo ariko bagera ahiherereye cyangwa iwabo mu rugo bakaririra hejuru y’imva zihishe munsi y’urugo aho Fred Ibingira na bagenzi be batabye ibisigazwa bya bene wabo. Ibi se ni byo byitwa kubaho neza ?

Urubyiruko, ari urwiga cyangwa se urutageze mu ishuri barangije kurwica: nta kindi bazi kitari Kagame n’agatsiko ke. Ibyo ruzi ni ibyo rubwirwa. Amateka y’u Rwanda atangirira kuri Kagame akaba ariwe arangiriraho. Abatavuga nkawe ni abanzi b’igihugu. Umubyeyi ugerageje kubwiza ukuri umwana we ko umuryango wabo wahekuwe na Kagame n’agatsiko ke, agomba kugerekaho ko ibyo amubwiye ari ibanga agomba kwemera gupfira. Umwana ubirenzeho akabyatura aba ashyize umubyeyi we mu mazi abira kuko bahita bavuga ko afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ababyeyi benshi babura icyo babwira abana babo iyo babajijwe aho base cyangwa base wabo bagiye, bamwe barasubiza bati  bagiye isafari. Ibi byemerwaga  kera n’abana bakiri bato n’aho ubu iyo bavuze ibyo bisa no gucurangira abahetsi. Ababyeyi badashaka kwitera ibibazo babwira abo bana babo ko ababo bishwe n’interahamwe kandi ari inkotanyi za Kagame zabahekuye. Ng’uko uko urubyiruko rw’igihugu rurerwa, uretse no kutamenya ibyabaye ahandi mu gihugu n’iby’umuryango wabo ntibazabimenya!

3. Kubeshya amahanga n’abategera ibwami

Hari uwigeze kuvuga ko kubeshya muri iki gihe bikomeye kuko hari uburyo bwinshi bwo kumenya ukuri. Ubu ukuri si uk’umuntu umwe cyangwa se Agatsiko. Kagame ntiyamenye ko ibihe byahindutse. Mu gihe abandi bari bahugiye mu bindi cyangwa se ntaruvugiro bafite yabeshye amahanga, uretse ko baba bashaka kumva ibyo bazamushinja bimuvuyemo kuko ibyinshi barabizi kandi babifitiye gihamya. N’ubu arakibeshya ko guhiga bukware abatavuga rumwe na we ari uburyo bwo kugirango amahanga yumve ibye gusa.

Ayo mahanga abeshywa kwinshi atandukanye n’ibyo Kagame n’agatsiko ke bakeka. Ashobora kubeshya abategetsi bo muri ayo mahanga kuko avugana nabo. Ariko yibagiwe ko mu mahanga ubutegetsi ari ubwa rubanda. Iyo abo bategetsi babajijwe n’abaturage babo impamvu bakorana n’abicanyi nka Kagame babura icyo basubiza, batababwiza ukuri bakabura ikizere cy’abaturage. Kagame rero akora uko ashoboye agasebya kandi agahiga abanyarwanda bari hanze y’igihugu akeka ko batari ku ruhande rwe kuko nibo babwira abo baturage ubwicanyi n’ubujura bwe.

Abo baturage kandi bemera ibyo babwiwe n’abanyarwanda babana nabo mu buzima bwa buri munsi kuruta ibyo abategetsi babo bababwira. Kuko bemera ibyo muganga cyangwa umuturanyi mwiza wabo ababwiye kuruta ibyo bumva kuri televiziyo cyangwa se basoma mu binyamakuru kabone n’iyo byaba bivugwa n’umunyarwanda. Ngiyo impamvu Kagame n’agatsiko ke bahagurukiye kwemeza HCR ko nta munyarwanda w’impunzi bagomba kwakira. Ariko rero yarakerewe kuko abanyarwanda bari hanze barahagije kugirango bagaragaze amahano ye. Nta mugi ukomeye ku isi utasangamo umunyarwanda uzi amahano ye. Abo banyarwanda kandi bo bashobora kubwiza abana babo ukuri.

Ikindi gihangayikishije Kagame n’agatsiko ke ni uko abo banyarwanda baba hanze bagize inshuti magara mu banyagihugu. Abo nabo bashobora kuza mu gihugu bakirebera uko kimeze. Bo kandi iyo baje mu gihugu nkibagarukira i Kigali bagera mu biturage bakararayo bakaganira n’abanyagihugu. Iyo babizeye bababwira n’akari imurore ayo makuru bakaba bayajyanye. Ntibitangaza rero kubona imyigaragambyo yamagana Kagame n’agatsiko ke n’abanyamahanga bayitabira. Ibyo byose aba azi ko bituruka kubo yita abanzi be, niyo mpamvu yiyemeza gutanga umutungo w’igihugu no gukoresha agatsiko ke ngo babahige kandi bababeshyere babagerekaho ibyaha batakoze.

Umwanzuro

Abamagana Kagame n’agatsiko ke bazakomeza gucurwa bufuni na buhoro mu gihe cyose bazaba batishyize hamwe ngo bamagane umwanzi wabo. Amashyaka ya politiki ya opposition adatekereza guhuza imbaraga ngo bamagane ingoma ngome ye arata igihe kuko buri wese ku ruhande rwe wenyine ntaho yagera. Kagame afite ubutegetsi, amategeko, ingufu n’amafranga by’igihugu bimufasha guhonyora benshi, ariko ibyo byose ntibyamurinda igihe kirekire abantu bishyize hamwe. Kadafi, Mubarak na Ben Ali bamurushaga ubwo buryo ariko abaturage baberetse igihandure. Kagame kandi si umwanzi wa politiki kuko abo badahuje ibitekerezo ntashaka kubatsinda mu nzira ya polikiki. Ni umwanzi w’abanyagihugu ugomba kwivunwa akanabihanirwa kuko uburyo akoresha burimo kwica n’ubundi buryo bwo guhonyora ikiremwa muntu. Abo ashaka kwikiza abita abajura, abarwayi bo mu mutwe, abajenosideri, abanzi b’igihugu abahemu.

Ngo burya umuntu avuga ibimurimo. Ni igihe ahubwo cyo kugaragaza ko ibyo yitirira abandi aribyo byamwaritsemo. Ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Abazi amahano ye iki n’igihe cyo kuyabwira abanyarwanda n’amahanga cyane cyane abari baramwibeshyeho n’aho kuzabivuga yarashaje ntawe bizakiza kandi azaba yarisasiye benshi. 

Wellars MUGABARIGIRA

Remera, Kigali

HYPERLINK « http://rwanda.usembassy.gov/sp_11232011.html » t « _blank »Souzan Rice Kigali (jeudi, 24 novembre 2011 08:50)

http://rwanda.usembassy.gov/sp_11232011.html

I believe as well that friends should speak frankly to friends.

Rwanda’s economic vitality has moved the country forward. Social progress has been substantial. Yet, the political culture in Rwanda remains comparatively closed. Press restrictions persist. Civil society activists, journalists, and political opponents of the government often fear organizing peacefully and speaking out. Some have been harassed. Some have been intimidated by late-night callers. Some have simply disappeared.

IYI PHOTO ITEYE AGAHINDA – ONE YEAR ONLY! (jeudi, 24 novembre 2011)

IHERE IJISHO.

http://news.yahoo.com/photos/file-oct-10-2010-file-photo-libyan-leader-photo-170915350.html

NURANGIZA USURE N’IYI NKURU:

– « As President Kagame said, ‘The uprising in Libya has already sent a message to leaders in Africa and beyond. It is that if we lose touch with our people, if we do not serve them as they deserve and address their needs, there will be consequences. Their grievances will accumulate – and no matter how much time passes, they can turn against you,’ Rice quoted Kagame as saying.

http://news.yahoo.com/us-feared-libyan-killing-spree-rice-tells-rwanda-161211829.html

Kanyarwanda (jeudi, 24 novembre 2011 08:22)

Bavandimwe,

Reka nkomeze message. Ingero rero ni nyinshi zerekana ukuntu abantu benshi bashobora gukora ibintu bibi cyane: Abadage ibyo bakoreye abayahudi, ibyo bakoreye Indians muri Amerika, abazungu ibyo bakoreye abirabura muri Amerika, abahutu ibyo bakoreye abatutsi mu Rwanda, abatutsi ibyo bakoreye abahutu mu Rwanda no mu Burundi, abanyaburayi ibyo bakoreye abanyafurika muri colonization, etc.

Iyo ibi bintu umaze kubyumva neza niho ubonako ibibazo byose biterwa n’ubutegetsi (leadership). Iyo igihugu kigize ibyago kigategekwa n’abantu batabishoboye cyangwa se babi niho amarorerwa akurikira (murebe ingero natanze haruguru). Ariko rero na none abayobozi beza bashobora gutukana ibintu bihinduka. Ingero nazo ni nyinshi z’abantu beza bagiye batuma ibintu bihinduka neza mu bihugu byabo: Mandela, Gandhi, Martin Luther King, etc.

Ntitugomba rero kwiheba, kuko byanze bikunze igihe kizagera Abanyarwanda bongere bumve koko ko ari abavandimwe. Iyo umunyamahanga atubonye ntamenya niba uri umututsi cyangwa se umuhutu

Kanyarwanda (jeudi, 24 novembre 2011 07:55)

Bavandimwe,

Sinkunze kwandika kuri uru rubuga, ariko ngerageza gukurukira ibihandikwa. Iyo nitegereje ibyandikwa mbona Abanyarwanda barababaye cyane rwose, baba abahutu, abatutsi cyangwa se n’abatwa. Iyo ndebye urwango n’imijinya iri mu mitima ya bamwe muri twe bintera agahinda kenshi. Ni nayo mpamvu usanga bamwe batukana bihebuje. Imitima yacu yarakomeretse cyane, ku buryo inshingano ya mbere y’abategetsi bacu yakagombye kudufasha kuvura iyo mitima. Ikibazo aho kiri nuko nabo rero ari abantu, kandi nabo bakaba ari uko, barakomeretse nkatwe rubanda rugufi. Imana ni ukubidufashamo, naho ubundi sinzi aho tugana.

Burya rero abantu bose ni bamwe iyo bava bakagera: abazungu, abirabura, abahindi, abarabu, etc. Baba abakire, abakene, abakirisitu, abayisilamu, ubwoko aribwo bwose, etc. Muri buri group usangamo abantu beza n’abandi batari beza cyane. Icyo twese duhuriyeho nuko abenshi muritwe bafite ubushobozi bwo kuba beza cyangwa babi bitewe na milieux (environment) barimo. Ingero ni nyinshi

HYPERLINK « http://www.gmail.com » t « _blank »Bigman (jeudi, 24 novembre 2011 07:34)

Abatukana kuri uru rubuga bakarenga imbibi bagatukana nk’abashumba mbasabye mbihanangirije kutongera kujya kuri internet bagambiriye gutukana. Bibe inshuro ya mbere n’iya nyuma kuko uzingera gutukanira kuri uru rubuga azatuma mfata icyemezo kidashimishije cyo kujya mbanza kugosora ibyandikwa byose bikaba byatuma hari n’ibitekerezo byiza byaburiramo cg se ntibigaragarire ku gihe. Kandi mwese muzi ko uru rubuga ari urwa mbere ku isi mu kureka ibitekerezo byose bigahita nta n’amasegonda aciyemo. Uracyandika ukacyohereza, uwomwanya kigahita gisomwa n’abari ku rubuga. Rwose mwituma ndakara ngo mbafungire amazi n’umuriro ku bitekerezo.

Mwisubireho nta bitutsi nshaka kongera kubona kuri uru rubuga. Mubibwire n’abandi twihe ikinyabupfura gisesuye twubahane tuvuguruzanye mu bitekerezo ariko twubaka duharanira ubumwe, amahoro intumbero y’iterambere.

Mumaze kuba mature rwose ndabashimye murakoze.

Bavandimwe (jeudi, 24 novembre 2011 07:12)

Ni mworoherane kuko gutukana ni bibi kandi Uwiteka niwe ufite gahunda zose mu kiganza. Yego president wacu akora uko ashaka ariko ntabwo asa gutya uretse ko muri iyi minsi atakirya nta no kuryama kubera abitwa ba Alain Juppé, Rusesabagina, Umwami, Kayumba, Rudasingwa.

Imburi (jeudi, 24 novembre 2011 07:04)

Ndaburira mwese mwirirwa mutukana kugira ngo mwisubireho!wasanga warihannye byose ariko gutuka uwo utazi bikazakubuza ijuru ubyita ibikino,ba nyirubwite barigaramiye naho mwebwe ho mwirirwa mutukana kandi mu byukuri se murapfa iki?Nabibutsaga niba nkosheje mumbabarire.

kayijamahe (jeudi, 24 novembre 2011 07:03)

Ariko ntakindi mwakora uretse gutukana? Ariko se ko ibindi byabananiye! nimukore ibyo mushoboye tu.

@65 (jeudi, 24 novembre 2011 06:02)

Ujye uvana aha gutukana bwana we. Hatazagira ugusubiza ngo aho gusa n’ingagi nasa n’umusega, kuko ni wowe waba umushotoye.

Militant (jeudi, 24 novembre 2011 01:13)

L’Ange we wongeye kwegura umutwe niko narinziko wabiretse, aho bakubwiriye ibyanyoko, none uracyatera akageri, koko inyana niyamweru, nzagukorogoshora muri uwo mutwe, maze nkuvanemo ariya ma code, Lantos yavuze koko mufunze mumutwe, ariwowe arizindi ntore, ari sowanyu kagome= rukarabankaba, harya ngo abatutsi mwapfishije mwenyine, uwakubwira ibyo inyenzi zankoreye wakumirwa, burya koko, HATAKA NYIRUBUKOZWEMO? NAHO UTERURANYWE N’AKEBO ARICECEKERA? ziriya mburagasani nzazirwanya kugeza kuwanyuma

UMUSEGA=KAGAME (mercredi, 23 novembre 2011 23:51)

Mukure uyu musega kuri iyi page ateye iseseme

murabona se ibyo njya mbabwira ko Kagame asa numusega agenda nkusega mu bitugu asa numusega kandi ko akunda amaraso= amayezi murana hari aho mbeshya

ni UMUSEGA.

asyi umusega uyobora u Rwanda. genda Rwanda wagorwa kuyoborwa niyimbwa ngo ni Kagame

Ubutumwa kuri Kagame (mercredi, 23 novembre 2011 23:35)

Wellars watwiye ukuri, utweretse ubushobozi bw’icyo gisahiranda ngo ni Kagame. Intore zivugana nawe zizamwibutse ko « Toute méchanceté a sa source dans la faiblesse ». Ngiyo impamvu kagame ahiga bukware bamwe na bamwe. Ni ibyo ashoboye gusa!

@67 (mercredi, 23 novembre 2011 22:01)

Ngo abatamukunda ni abarwayi. Icyo gisambo wagikunda mo iki. Kunyunyuza imitsi yabanyagihugu. asahura byose yikubira na gatsiko ke yavanye UG nonengo abatamukunda.

Muzakunde ntawubabujije akuko ucyo mugomba kumenya ni uko iminsi yigisambo iba ibaze. ikinyoma nacyo nuko kandi biragaragara ko amafuti ye amazekugaragara.

Reba uko mwambuye Onatracom ikabaigiye kuhabwa icyama

Reba ibyo bavuze kuli Orinfor ikinyamakuru cya cyama cyambuye milliard. Kiracapwa bacyishyuza nti cyishyure.

Abaturage bubatse amashuri yaguwe bakayubaka ntibabamembe

Reba uko mwambuye uliya wafatiliye ambassade mububiligi.

Reba abasilikare bali muli mission muli loni mulira amafaranga loni iba yabageneye.

reba 10% itangwa nabuli muntu ushora imali.

Ubwo busambo numururumba ubona bizagerahe.

Ndakumenyesha ko Kaddaffi abaturage be batali bamwanze, mubarak nawe nuko.

Nawe kunda ntawukubujije. Imana ugira ni uko wihishe inyuma ya computer.impinduka niza ubwo nawe uzaza uli mo kuvuga ngo uli mubamurwanya.

@ 60 and co (mercredi, 23 novembre 2011 21:32)

Ubwoko bwanjye nubwawe nta tandukanyirizo rigaragara!Hanyuma ntacyo bimaze kwihambira cyane ku Bwoko kuko biragayitse!!! Nkwemereye kunyitirira ubwoko ushaka..

Abahutu , abatutsi, imbwa , ingurube, namwe tous les NYANGARAGATAS mwirirwa kuri iyi site mubwejagura,

Umukuru w’igihugu, mwamukunda mutamukunda.Abatamukunda Muri abarwayi mufite ikintu kitagenda mu mitwe. Icyo nzi abarusha

Ubutwari kandi ibi mwirirwamo hano nabyo arabizi! Isi ya none yemerera buri wese kuvuga icyo ashaka.

Ubwo ibyubaka tuzabibona ibisenya nabyo muzabiryozwa kandi ntimuzababarirwa. Nimwiyerekane uko mubishoboye

Ibihe byiza ku bakunda amahoro!

Antoine (mercredi, 23 novembre 2011 21:31)

By Heather Murdock

Nov. 23 (Bloomberg) — U.S. Ambassador to the United Nations Susan Rice criticized Rwanda’s “comparatively closed” political culture and said the East African nation should take steps to broaden democracy.

Restrictions on the media, harassment of civil-society activists, opposition figures and journalists as well as the disappearance of some of them pose the “next developmental challenge” for the country, Rice said in a copy of a speech delivered at the Kigali Institute of Science and Technology in the capital today.

“The deepening and broadening of democracy can be the next great achievement of this great country and its remarkable people,” she said. “Economic development and political; openness should reinforce each other.”

A genocide in Rwanda in 1994 that left more than 800,000 ethnic Tutsis and moderate Hutus dead led the Rwanda government to introduce laws that stifle free speech and political opposition, Amnesty International, the London-based advocacy group, said in June. A presidential elections last year, in which President Paul Kagame won 93 percent of the vote, was marked by a “clampdown on freedom of expression,” it said.

The government called the report “inaccurate” and said it reviewing genocide-ideology and sectarianism laws, while also taking steps to develop its media.

Rice, who is on a four-day diplomatic mission to Rwanda, praised Rwanda for its economic growth and technical capabilities, saying per capita gross domestic product has tripled since the genocide.

http://www.businessweek.com/news/2011-11-23/u-s-s-rice-criticizes-rwanda-s-closed-political-culture.html

Rwanda’s economy doubled in size in the nine years through 2010, according to the World Bank. The government forecasts growth will be 8.8 percent this year.

–Editors: Paul Richardson, Karl Maier.

UMUSEGA= KAGAME (mercredi, 23 novembre 2011 20:53)

Mukure uyu musega kuri iyi page ateye iseseme

murabona se ibyo njya mbabwira ko Kagame asa numusega agenda nkusega mu bitugu asa numusega kandi ko akunda amaraso= amayezi murana hari aho mbeshya

ni UMUSEGA.

asyi umusega uyobora u Rwanda. genda Rwanda wagorwa kuyoborwa niyimbwa ngo ni Kagame

INKURU MBI KURI MR. GACIRO (mercredi, 23 novembre 2011 20:22)

Mr GACIRO yari yaramenyereye Utubyiniriro, ariko BURI MUTEGETSI WESE uretse abameze nkawe, ASIGAYE AMUBWIZA UKULI KWAMBAYE UBUSA.

Turashimira RICE ubutumwa AZANIYE ABANYARDA. Ariko ndangiza nibariza:

– NGO GACIRO agomba Guhagarika Politiki y’IHARABIKA: Aharabika bande? Aho sibamwe yita IBIGARASHA bamubwira?

 » NGO GACIRO hari n’abo yazimije batazi aho bazimiriye!!! Singaho..

NYAMARA ABWIRWA BENSHI….

Rwanda should end harrasment of opposition supporters to allow greater political openness for the country to develop, the US envoy to the United Nations Susan Rice said on an official visit Wednesday.

« Civil society activists, journalists, and political opponents of the government often fear organizing peacefully and speaking out, » Rice said in a speech in the Rwandan capital.

« Some have been harassed. Some have been intimidated by late-night callers. Some have simply disappeared. »

The political culture in Rwanda under President Paul Kagame’s government « remains comparatively closed, » Rice said, adding that « press restrictions persist. »

INKURU YOSE:

http://news.yahoo.com/rwanda-end-political-harassment-rice-174819951.html

HYPERLINK « http://Leprophete.fr » t « _blank »Petit kabirigi (mercredi, 23 novembre 2011 20:18)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :