HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/21/itangazo-ry-ubwanditsi/ » l « permalink » o « Lien permanent vers ITANGAZO RY’UBWANDITSI » ITANGAZO RY’UBWANDITSI

Komeza uhanurire Abanyarwanda.

1.Urubaga leprophete.fr rumaze umwaka ruvutse

Mu rwego rwo guhimbaza le 1/1/2012 umwaka ruzaba rumaze ruvutse, Urubuga rwanyu HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ » http://www.leprophete.fr rwakusanyije inyandiko zabashimishije kurusha izindi kugirango havemo igitabo. Icapiro ryarakibonye, riragishima, ryemeza ko gishobora kugirira akamaro Abanyarwanda bose bazagisoma ; ariko rirasaba amaEuro 1200 kugirango rigisohore.

Bakunzi, namwe basomyi b’uru rubuga, nimukubite inzu ibipfunsi, mwipfakapfake, mutange umusanzu kugirango ariya maEuro 1200 aboneke. Ibyo bizatuma igitabo kigurishwa kuri make, ariko kigurwe na benshi.

Amafaranga azarenga kuri ariya maEuro 1200 icapiro risaba  kimwe n’azava mw’igurishwa ry’icyo gitabo azakoreshwa muri ibi bikurikira :

(1).Kugura ibikoresho bigezweho byoroshya itumanaho (ibyuma bifata amafoto n’ibifata amajwi).

(2).Gutangaza ibindi bitabo bikubiyemo inyandiko uru rubuga rwanyu rukomeje kujya rutangaza hafi buri munsi.

(3).Gutara amakuru .

(4).Guha agahimbazamusyi abatechniciens batwunganira muri “modernisation” y’uru rubuga.

2. Inzira 2 muzanyuzamo inkunga yanyu:

(1).Inkunga yanyu mushobora kuyitanga mu buryo bwa Paypal, hakoreshejwe Carte bancaire. Nimwitegereza neza kuri page d’accueil , ahagana i buryo, murabona ahanditse ngo Faire un don. Iyo ukanzeho bakwereka uko wabigenza ngo utange imfashanyo yawe.

(2).Iyo nkunga ishobora kunyuzwa kuri bariya bapadiri bombi bashinze uru rubuga.

Ibihe byiza, amahoro kuri mwe no ku banyu bose.

Ubuyobozi n’ubwanditsi bw’urubuga HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » http://www.leprophete.fr, in HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » http://www.leprophete.fr, le 21/11/2011

Rukerikibaye (mercredi, 23 novembre 2011 08:34)

Amakuru aturutse ahantu hizewe yatangajwe n’abantu batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo aremeza ko Kagame amaze gusoma iri tangazo yasetse cyane ibi byimazeyo, afatwa n’impumu arakwenkwenuka, nuko atuma kuri Tom Moniteri agri ngo ntiyirirwe aruhira ubusa, uru rubuga ntiruzamara kabiri. Kubera mpamvu ki? Ni Kagame wenyine uyizi!!!

Mugisha (mercredi, 23 novembre 2011 02:51)

inkunga irakenewe ariko amazina yacu agiye ahagaragara byaba biteye imihangayiko mu buzima. ejo bundi ni uguhurira i kami twese batwicisha inyundo. naho ubundi inkunga tuzazitanga. Fpr se ko iyajyanira ubuntu!!ubu isigaye idutwara 15% y’ umushahara kandi ntacyo twavuga. uzaza aje kutuzanira amahoro akatubohora iyi ngoyi tuzamushyigikira.

HYPERLINK « http://YAHOO.FR » t « _blank » KAVUNA (mercredi, 23 novembre 2011 01:54)

INAMA IRUTA IZINDI NI UKWIFATA KUKO BYAGARAGAYE KENSHI KO UMANIKA AGATI WICAYE WAJYA KUKAMANURA UGAHAGURUKA.QUI VIVRA VERRA

Ishimwe « UMUHANUZI » (mercredi, 23 novembre 2011 00:07)

Yewe inkunga simwe tuyiha mwa bapadiri, ahubwo turayiha site yacu, mukoreraho ubuntu dore umwaka urashize.Mutwitangiye umwaka wose. Ahubwo muyo tuzatanga, nagira ngo tuvanemo nka 5000 yitwe Prix leprophete (Award theprophet-Ishimwe UMUHANUZI) likazahabwa bwa mbere Thomas na Fortunatus, undi mwaka bakayiha Matata Joseph witangiye benshi akavugira abatagira kivurira. Naho 1200 ni ukwiteze imbere mu gutumanaho kwacu. Mukomereze aho.

vuguziga (mardi, 22 novembre 2011 22:02)

Gahima na mwene nyina, bajyanye akayabo. Reka abe aribo duheraho!

Iyamarere (mardi, 22 novembre 2011 16:14)

Amafaranga yaburiye he ko ahubwo twabuze abagira icyo batugezaho kigaragara tuyaha. Ayo duha icyama nako ayo cyitwaka ku ngufu habonetse umugabo ntitwakwemera tukarya ubusa ariko tukava kuri iyi ngoyi. Amagambo turayarambiwe bahungu mwe, nimutwereke indi nzira!!Twararurwanye none abahungu barimo kuturya tureba! Mwatekereje ukundi kuntu twabigenza.

Ntitwigize nkana (mardi, 22 novembre 2011 15:41)

Abapadiri basanzwe bagira ibanga, lisiti y’abafashije leprophete ntaho izahurira na FPR

@Kanyarwanda (mardi, 22 novembre 2011 15:19)

Wowe uri umunyacyangugu ariko turakuzi ntuzirirwe ujijisha.

kanyarwanda (mardi, 22 novembre 2011 14:52)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :