HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/20/ababyeyi-n-abarezi-turahangayitse-ku-burere-bw-abana-bacu-mgr-smaragde-mbonyintege/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ababyeyi n’abarezi turahangayitse ku burere bw’abana bacu.Mgr Smaragde Mbonyintege. » Ababyeyi n’abarezi turahangayitse ku burere bw’abana bacu.Mgr Smaragde Mbonyintege.

Mgr Mbonyintege, uyobora Diyosezi ya Kabgayi.

Kugirango tunoze uburezi hifashishijwe indangagaciro nkristu, Ibiro bishinzwe amashuri gatolika (SNEC) byashyizeho icyumweru cy’uburezi gatolika gikorwa buri mwaka. Kandi Inama y’Abepisikopi gatolika yacyakiriye neza iranagishyigikira nk’umwanya buri mwaka twibukiranyaho inshingano z’ibanze zigomba kuranga uburezi gatolika. Kuri icyo cyumweru cy’uburezi rero hano i  Kabgayi twizihiza, dufite n’akamenyero ko kugira umunsi mu mwaka wa buri shuri gatolika n’ay’igenga dukorana bya hafi. Uwo munsi muri buri shuri ugamije guhuza ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye zose.

Nubwo buri shuri usanga rifite isura yaryo n’ibibazo ryihariye, ariko hari impungenge ababyeyi n’abarezi usanga duhurizaho ; hariho ingeso y’ubusambanyi mu rubyiruko igaragarira mu nda z’indaro zitwarwa n’abanyeshuri. Hakabaho kandi n’indi ngeso irimo gukura yo gufata ibiyobyabwenge mu mashuri nka za kanyanga, urumogi na za muzika ubu bita « moderne ». Izi muzika wenda ngire icyo nzivugaho kuko umenya hari abatabona uko ari ibiyobyabwenge mu bindi. Ubundi iyo zikozwe neza mu mucyo no mu rugero zaba ahubwo siporo igorora ingingo, igatanga n’umucyo mu bwenge. Ariko akenshi usanga iyo muzika ikorwa mu buryo burenze urugero, mu majoro, ndetse bikaza kuvanga no gufata urumogi bikageza kuri za “émotivités” nyirazo atagishobora gukontorora,  bigashobora kubyara “violences” umwana agirira abandi cyangwa se yigirira kuri we bwite. Ibyo byose muri iki gihe byugarije uburezi bw’abana bacu. Ni ibiyobya bwenge muri rusange kuko bisenya umuco mu rubyiruka, bikorora ingeso mbi aho kuzipfobya ngo hashyirwe imbere ingeso nziza.

Dore indi mpungenge rero ni uko hariho ubushake wumva buvugwa ngo bwo gushyira udukingirizo mu mashuri mu rwego rwo kurwanya inda z’indaro no gukumira icyorezo cya SIDA. Ibi rwose byo si umuti w’ikibazo ahubwo ni icyorezo. Ihuzabitsina rihereye mu buto, kandi ridakorewe hagati y’abashakanye ubwaryo, niyo bwaba nta nda butera, nta na SIDA bwanduza, hari indi myanya y’umuntu bwangiza, cyane cyane mu rwego rwa “émotivités, passions na affectivités”. Kutamenya ukuntu ibi ibintu bigize umuntu, bikagena n’imibereho ye mu bandi byaba ari ukwibeshya nizera ko bitari nkana. Ikibazo cy’ubusambanyi ntuzagifate gusa mu rwego rw’imyemerere nk’uko hari ababyibeshyaho gutyo, ahubwo gifate mbere na mbere nk’ikintu kigena imibereho y’umuntu mu mutima we wo gukunda cyangwa se wo kwanga, mu bwenge bwe bwo gutekereza no gufatanya n’abandi. Nyuma y’ibi rero niho hazaho ya myemerere yacu igamije mu by’ukuri kurengera ubuzima bw’umuntu ku giti cye n’ubw’abantu muri rusange; mu mibereho no mu mibanire yabo. Iyo umuntu atakibasha kugengana ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi za “émotivités” ze, za passions na affectivités” abayononekaye. Ibyo bikagira ingaruka mu mibereho ye n’imibanire ye n’abandi. Ubusambanyi, dore ko ubu babuhinduye izina, aho kuvuga ubusambanyi babikubira ku mibonano mpuza bitsina. Aha naho n’aho kuzirikanwa. Iyo ubihinduye imibonano mpuza bitsina gusa haba harimo gupfobya uburemere bw’ibyo ukora, ukaba wagirango guhuza ibitsina bikorwa ba nyirabyo batabirimo. Ririya zina rigamije gutesha agaciro igikorwa cy’umugabo n’umugore babonanye (banalisation mu rurimi rw’amahanga), ukabyambura uburemere bw’umuco n’imyemerere yawe, bigahinduka udukinisho turangaza kandi mpita gihe, ukora none ejo ukazasubira nta kuzirikana inkurikizi zabyo. Ni aha imibonano y’abagabo n’abagore yerekeza urubyiruko rwacu. Bakibwira ko inkurikizi bakwirinda ari ugutwara inda no gutera sida, bakibagirwa umuntu bashoye mu busambanyi n’ingaruka zabwo kuri sosiyete no ku muntu ubaho gutyo. Gutangiza bene iyi myumvire ku bana guhera ku myaka 14 bazagera kuri 30 bameze bate? Ese bazaba bagishobora gushaka umugore cyangwa umugabo?Aha ndashaka kuvuga kugira umutima wo kubaka urugo, birimo n’ubusake bwo kurera uwo uzabyara. Abaharanira ubu ugushakana kw’abagabo ku bagabo, abagore ku bagore nuko batangiye. Babyeyi, barezi, bayobozi ku nzego zose tuzirikane neza aho twerekeza abana bacu mu burere tubaha.

Kuzana agakingirizo mu burezi ni ukoreka abana bacu mu busambanyi

Agakingirizo si wo muti w’ibibazo dufite mu rubyiruko. Ahubwo kaza ari inyongera y’ibibazo. Mu gihe cya hafi byatubyarira ingaruka nk’uko birimo kuboneka mu bihugu byadutanze kugakoresha. Guha agakingirizo umwana kuva ku myaka 13 kugera ryari? Agafite hafi y’intoki ze, ariko n’ubwonko n’umutima we bikora, wabizirikana utabizirikana, urabona bizarangira gute? Hanyuma rero mbese ikibazo dufite cy’ubusambanyi, ibiyobyabwenge na SIDA biva ku bana bacu cyangwa se biva ku bakuru babifitemo inyungu.

Niyo mpamvu njye mbona ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ba buri kigo bagiye bahura buri mwaka ku munsi bageneye ishuri bakwigira hamwe uburere bukwiye guha abana babo, ndahamya ko batafata agakingirizo nk’inzira y’ibisubizo ku bibazo dufite kandi tubona.

Ese abana bacu bazanirwa urumogi na bande? Si abakuru. Mu busambanyi se baterwa inda na bande? Si abakuru. Ni ibihe bihano bikaze ababitera bafatirwa? Ntabwo bigaragara neza. Ahubwo urasanga umwete ushyirwa mu gukwiza udukingirizo n’ingaruka zatwo twavuze haruguru, mu gukuramo inda zasamwe zityo, no muguha urubuga amarorerwa y’ubutinganyi (homosexualité). Iki cyerekezo si cyiza ku burezi. Noneho mu nzego mpuzamahanga agashya kagezweho mu bihugu byahezwe, ni ugukuraho ubugabo n’ubugore nk’ibintu bishaje(gender identity), bakabisumbuza icyo bita umuntu n’uberanganzira bwe bwisanzuye, aho Imana na mugenzi wawe bitagifite agaciro uretse ako buri wese abyihera mu kanya aka n’aka akurikije inyungu ze bwite. Iki cyerekezo nta mizero gitanga mu burezi bw’abana bacu.

Impungenge dufite mu burezi ntiziri mu bana bacu

Impungenge dufite mu burezi ntiziri mu bana bacu, nubwo aribo bambere bigiraho ingaruka mbi. Abana bacu ni beza, bashobora kwumva no guhitamo icyiza. Ahubwo sosiyete turereramo imeze ite? Igeze he iragana he? Abana bacu bazakura uko twabareze. Ubu ntibigihagije kwibwira ko kurera umwana neza ari ukumwambika ibigezweho, kumugaburira neza no kumushakira amashuri amugeza ku bumenyi bukomeye. Hariho n’umuco ugomba kugaburira umutima we, ugashyira n’ubwenge bwe mu gitereko cyabwo.Uko tubaho, uko tuvuga, uko batubona ni nabyo bigena uko abana bacu bitwara.

Naho wakwitwararika kandi, mu rugo rwawe nk’umubyeyi hagati yawe n’uwo mwashakanye ngo mwaba mwaha  umwana wanyu urugero rwiza, ni byiza ariko ntibihagije. Ugomba guteganya ko umwana wawe ari muri sosiyete nayo ifite uko imurera n’aho imwerekeza. Niyo mpamvu ugomba kumuba hafi ukamwereka uko ayitwaramo. Ni aha kandi ubuyobozi ku nzego zose bwunganira ababyeyi n’abarezi, buharanira gushyiraho amabwiriza n’umuco biha ubwisanzure ubushake bw’ababyeyi n’abarezi guha abana babo umuco n’ubumenyi byubaka umwana igihugu kikazahungikira.

Niyo mpamvu rero uburezi tugamije busaba guhura kenshi hagati y’abarezi, ababyeyi n’abayobozi ku nzego zitandukanye kandi n’abana bakabigiramo uruhare. Ingamba zumvikanyweho muri izi nzego zose zafasha abana bacu guharanira ubumenyi badata umuco wa kimuntu na gikristu. Umubyeyi wapfunyikiye umwana we agafunguro ka sasita, akongeraho n’agapaki k’udukingirizo, nk’uko hariho abigisha bene ibyo, aba ashoye umwana we mu ngeso mbi atazi aho zizarangirira. Mbese twamenye ko abadukora ari nabo baducuruza iwacu uburezi bwabo bwahazahariye bikagira n’ingaruka ku myubakire y’ingo zabo, ndetse umuco mubi n’ingeso zo guhutaza abandi (intolérances) bikaba bigenda byiganza mu rubyiruko.

Ndagira ngo ndangize numvikanisha ko niba dushaka uburezi bushingiye ku muco no ku ireme ry’ubumenyi tubaha, abana bacu barabishoboye kandi babishaka tubibatoje. Gusa tunagorore imyumvire n’imiterere ya sosiyete yacu. Aha ni naho uruhare runini rw’abayobozi rwunganira uburezi muri rusange n’umuco w’igihugu ku buryo bwihariye. Kwima amatwi umuco wa gikristu mu gihugu nk’u Rwanda turi abakristu kuri 80%, ahubwo tukagendera ku gitugu cy’amahanga akomeye ku nyungu zayo sibyo bizateza imbere umuco twarereramo abana bacu.

Muri iyi myaka ya vuba aha Abanyarwanda twaciye mu bibazo bikomeye nka jenoside n’ingaruka zayo mu mibanire y’abanyarwanda. Nyamara twabishakiye ibisubizo bivuye mu muco wacu no mu myemerere yacu. Umwanzi wugarije uburere bw’abana bacu si uwo gutegerwa amaboko, ibisubizo kuri iki kibazo ntibizava hanze ku gahato n’inyungu z’ab’ahandi. Turebe izacu bwite nk’umuryango nyarwanda twishakemo ibisubizo kandi birahari.

+Smaragde MBONYINTEGE

Bazili (mercredi, 23 novembre 2011 07:38)

Koko n’agato kaava ku iguye…Mubyeyi Smaragde ngaho se shyira mu ngiro izina rya so Mbonyintege,,,uhawe ubusenyeri se ntiwabonye intege ni uko ugahabwa akanya ngo URUMURI RWA KRISTU RUMURIKIRE BOSE NA HOSE…no muntego yawe nubwo ntayibuka harimo Urumuri..burya ero USUZE AGIRWA NO KUNUTSA…niba uteruye kwamagana bigire ubigize cg se ureke kwiteranya n’inyoni niba utazi kurasa:

Mbere ya byose turabasaba ubumwe n’ubufatanye mu nteko yanyu y’abepiskopi iyo tubasuzumye tubana mudatahiriza umugozi umwe, kubaka kiriziya ya Yezu iri Rwanda, buri wese arirwariza ndetse bigasa n’aho diyosezi ari akarima umuntu ahingamo uko ashaka n’ibyo ashaka ari na yo mpamvu bagenzi banyu bahura n’ibibazo bibarandurana n’imizi nuko rubanda rutazi amategeko rukabota ibyo ntibiboneye.

1. Mufatanye mwamagane akarengane kari mu burezi udukingirizo sicyo kihutirwa cyane n’ubwo nabyo bikwiye…akajagari kari mu burezi ukongeraho ‘agasuzuguro bagirira mwarimu..ese mubona iyo umuntu 1 ahembwa umushahara w’abarimu bari ku bigo birenze 4 we agahabwa urusenda narwo batera imirwi barwisubiza ntimukome mubona aribyo…ikurwaho rya Buruse…ikurwaho ry’igifaransa noneho haje na Internat…mukaruca mukarumira mukazana gusa iby’udukingirizo,,,,hoya aho ni ukwiha rubanda rububaha ariko ntacyo murumariye.

2. Amategeko n’marangamutima nimusabe bitandukane..ubushishozi ukwabwo n’ubutabera ukwabwo,,,,mubisabe abayobozi bazabumva kandi abarengana barenganurwe…barahari benshi Mubonye na P. EMILI w’umwana abarushe ubupfura n’ubugabo kandi we nta ruvugiro….egera uwakuremye ubushyo bw’inka nk’uko wamuhaye ifishi ya batisimu n’itara rya pasika umuhanure…ubwo se ugira ngo ntuzabazwa roho ye..yarakugabiye ese inyiturano ni ukumureka agakomeza kurutanga byimazeyo…imvugo ye rwose ibuzemo akantu k’ububyeyi nta mubyeyi utukana mu ruhame agira uko abivuga ibindi bikavugirwa ahiherereye…umuntu naho yaba umunyabyaha agomba icyubahiro.

3. Bepiskopi mushire ubwoba mufatanye mwamagane mucyahe mutote mushishikaze uwabatoye niwe murinzi wanyu..niba mutinya gupfa mujye mwibuka ibyabereye i GAKURAZO byose namwe byababaho, ariko ugapfa uri intwari ugasiga inkuru nziza i Musozi…nubwo yarurwanye benshi mumurwanya munamupinga ntabwo tuzibagirwa ubutwari bwa Mugenzi wanyu SIBOMANA ANDREYA mutanibuka gusabira kimwe na Bazina be Perraudin ejo bundi le 30 ni umunsi wabo…uzabyibuke…uwo mugabo Sibomana yaaruhiye Kabgayi ubwo byari bikomeye ayirasanho ak’umushumba witangira ize…ese mujya muhibuka aho hantu…muzabazwa byinshi iyo mutera ikirenge mucye mukamagana mugatota Ubu ibintu ntibiba bigeze ahobigeze..Gacaca isize iki? umunsi mwiza

Nyiradadari (mardi, 22 novembre 2011 23:17)

Musenyeri rwose uratubwiye ariko ntabwo bingeze aho inyota, inzara n’uburyaryate biri.

– Iyo uba ubwiye n’aba bategetsi bacu biriya bihaye byo guhagarika internat… ubwo urabona koko uvugiye abafite amikoro make?

Bazitwaraga batarabura epfo na ruguru.

– Ko mutigeze muvuga abasenyewe bazira ubusa, abahuguzwa ibyabo, abafungwa bakaba bazagwamo kandi bazira ubusa… emwe barimo n’abihayimana n’abapadiri, ibyo by’abana ndumva bidahagije n’ubwo na byo atari ubusa da.

– Ngaho bwira n’abo bahungu bawe bazwi ko ari spécial mu gutera penaliti: uhere kuri musenyeri na ekonome we, ndavuga abo wasimbuye kandi bakaba ntaho babishyize.

– Ubundi unabwire abo bandi bakora imirimo ya politiki kurusha iya Kiliziya. Abo bafite doctorat mu gushinja no kunywanira abantu ndetse na bagenzi babo mu bategetsi.

– Reba ba ruharwa bariya rero, bavugwa ndetse ko bicishije bagenzi babo kandi bose bari abapadiri. Bakunze kuvuga uw’i Cyangugu gusa. Ubwo se uravuga ko utabazi?

– Nimukubure, musukure uwo muharuro wanyu mubone ubwabwira igihugu cyose, maze murebe ngo biracamo.

Abana nimubaveho, nimubwire abakuru n’abakuru b’igihugu.

Akarengane nimukamagane, murengere abakene, mu-dénonce iyo nda mbi isigaye mu gihugu, … ibindi bibone kuza.

Ibyo uvuga rwose birumvikana ariko ni superficiel, ntibifite igufa. Reba uriya ngo ni umubyeyi w’igihugu : Mayibobo? Reba uriya ngo ni umufasha we: nyirabirahunga? Ubwo se uwo mwera…. ? Urumva ko imikurire mizima y’umwana w’umunyarwanda hari icyo ibabwiye?

None se ko abiswe ngo muri bakuru mutinya kubwira bariya ba-démagogues ngo ni abategetsi, ahubwo mukagwa mu kigare cyabo, ibyo byose murimo ni ibiki?

Muve ku giti dore umuntu; nimupfe kigabo kandi gikristu.

AR cont’d (mardi, 22 novembre 2011 21:03)

Guess who is going to pay for all this, you, whether you have a child or not. We grew up on ‘ Igitsure cy’ababyeyi’ abalimu, abihayimana, abayobozi b’amashuli, It takes a village to raise a child, whether in the city or rural area, those of you who can do something, the time is now. The problem is global and is taking a toll on everybody.

AR (mardi, 22 novembre 2011 20:33)

‘You will recognize them by their fruits’

Imbuto, a bad seed will not germinate and there will be no harvest thereafter. Let us take Monsignor Mbonyintege’ s remarks in the context of building a nation. His views are shared by other 685 millions Catholics around the world.The Rwandan government preventive measures also resonate with more than a billion leftists, liberal, independent views around the world. What do both sides have in common, no leader of either side should be afraid of making decisions, however unpopular they may be for the good of many. Nations throughout History have made unpopular choices, using chemical fertilizers vs starving nations. We have moral obligations vs protecting the youth against unwanted pregnancies, STDs, Aids, substances abuse and their consequences on healthcare cost, on national security, burden on the justice system, unfit workforce. This is not a laughable matter on the Monsignor’s call for action or on the Rwandan Government to do whatever it takes to save the youth. We love our religion but most of all we love our children. Let’s put this into perspective, if parents and institutions do not get up and fight this disaster, you wiil need juvenile courts, detention centers, crowded emergency rooms, deaths by drug overdose or suicide

HYPERLINK « http://www.gmail.com » t « _blank » Umuti wa SIDA by Nahayo (mardi, 22 novembre 2011 12:52)

Mu minsi ishyize Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda aherutse gutungurana atangaza ko Yezu, Umwana wa Mariya ariwe ushobora gukiza SIDA. Nasomye iyi nyandiko ngirango ndasangamo aho Msgr abisobanura neza. Ndaheba. Nk’uko mubizi rero Yezu yakijije indwara nyinshi. SIDA yo ngo ayikiza nko guhumbya. Upfa gusa kuba umwemera kandi ukamusezeranya ko uciye ukubiri n’ingeso mbi y’ubusambanyi. Igihe cyiza cyo guhasha Sida mu mubiri wawe kikaba cya gihe mu gitambo cya ukarisitiya Padiri azamuye ukarisitiya. Ukayitunurira bihagije maze ugasaba yezu kugukuramo uwo mwanda ariwo mugera wa Sida. Yezu arakweza, ukera de. Upfa gusa kuba umwizera.

Nibyo koko muri iyi nyandiko Msgr yavuze akabazo yirengagiza ibibazo by’ingutu. Ariko nabamunenze nabo ntabwo bageze kubibazo by’ingutu. Hari uwagize ngo gukuraho internat ngo ni akaga. Umunza yiyibagije ko no muri 94 abantu batari muri internat. Byabamariye iki se? Barandagaye barutwa n’abatarigeze muri izo za internat. Undi nawe ati turebe igitera ubusambanyi. Ngo buterwa n’ubukene. Koko? Tuvuge se ko abakire bo badasambana? Igitera ubusambanyi njye ndahamya ko ari ubujiji mwatwokamye nka kwa kundi umwana akina n’umuriro. Wamwotsa akarira! Cyangwa nka kwa kundi twishora mu ntambara kandi ugasanga dutangiye kuvuza induru kandi aritwe twabyikururiye. Ibi twese twarabibonye. Keretse utazi kureba.

Njye, Msgr nakamuhaye ibibazo bibiri. Icya mbere, abo basenyeri bashyinguwe nabi muri Cathedrale yawe bazaguhagama. Uretse kwanga kwiteranya n’umutoni wawe Kagame. Wagombye guhera ko abo basenyeri bashyingurwa uko bikwiye. Waba utabishyoboye ukicecekera kuko nta rindi jambo ukwiye mu bantu.

Ikibazo cya kabiri wari ukwiye kwegera Kagame wawe ukamusaba kurekeraho guhembera uriya muriro. Kuba abatavuga rumwe nawe bose bari mu ibohero bizatwika u Rwanda. Niba utabibona ntaho utaniye na Msgr Nsenyiyumva ucumbikiye aho. Kuba Kagame wawe asuzugura Kayumba n’abagenzi be, uko nawe ubizi, bisa neza neza nk’uko Habyarimana yagenzaga Kanyarengwe n’abagenzi be muri za 80. Ngo amateka ntiyisubiramo ra! Akariro Habyarimana yaragakongeje, aragahembera. Muri 94 umuriro uba wabaye uruhimbi, uramutokombeza. Ibyakurikiyeho nawe urabizi. Kora uko ushoboye ako kariro gahemberwa na Kagame murebera kazime. Naho ubundi uko bizagenda ntimuzambaze. Gukomeza kwitwara nk’aho abanyarwanda turi uducurama tugomba gupfa nk’udushwiriri bikwiye gutera isoni ba mbere mwe twaragijwe. Roho Mutagatifu akomeze atugende imbere. Nusoma iki gitekerezo cyanjye, uzampe umugisha wa gishyumba.

Kuri Bientot TITIRIZA @71 (mardi, 22 novembre 2011 10:09)

Yewe hababaje ibyawe naho abandi bo bararengana…ukuntu warutagiye neza…koko ngo ibehembe by’inyana ntumenya iyo bikura byerekeza…none urarutanze ntubuze byose..mbega guhurungura…gusukiranya ibigambo ntacyo wumvamo…Gusa Uhoraho akubabarire ni nde se wakugize umucamanza w’amadini n’ibikorwa byabo…soma Zaburi ya 15(14) Yitwa ni nde unogeye Imana?

Uhoraho ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe ngo ature ku musozi wawe mutagatifu? Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye, agakurikiza ubutabera, kandi akavugisha ukuri ku mutima we.

Ni umuntu utabunza akarimi, ntagirire abandi abi,cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Komeza n’umurongo wa 4 n’uwa 5 nurangiza urebe n’ibyo wanditse…wikwiha kugenzura ibikorwa by’abandi…TUZABAZWA URUKUNDO….IMPUHWE…UBUTABERA….IBINDI URIMO uvuga ni inzira kandi igikuru mu irushanwa si ikindi ni ukurasa intego iyo uyihushije barakuvudukana uyirashe…warasira hafi warasira kure…ngaho rero mashana urebe ko watsinda naho ubundi kakubayeho

Akandi kantu ese ufashe ibuye ukarishyira mu nyanja harya rihinduka ikinonko…Amazi ni ikimenyetso kandi ikimenyetso ntigisaba ubunini. Niba nta rukundo wifitemo nta mpuhwe nta butabera ntuzahinguka imbere y’UWITEKA….BAKWINIKA MU MAZI,,,BAYAGUSIGA CG BAKAGUSUKAHO DUKE…WASOMA BIBILIYA UKANAYIFATA MU MUTWE YOSE…UHORAHO NATAGUSANGANA IZO NGINGO 3 AZAKUBWIRA KO ATAKUZI…SOMA MATAYO 7,21-23

Impinja se si abana b’Imana ndakubona uri muri ba bagabo barya abana ngo ntabwo baramenya kubiruhira bajye barya ibijumba gusa…abagabo gito ninde Mubyeyi muzima wumva kuba ukubiri n’umwana bimunyuze umutima uretse ibirura by’ibihubuzi bivaga ngo …IBI BINTU BIRARYOSHYE NTAWAHAHO N’UMWANA…nyamara umubyeyi wizihiwe n’izina nta kindi kimuranga anyurwa no guhera ku mwana yakwijuta umunezero we ukaba uwo…none HINDUKA UTAVAHO RUKWIBA UKABA URUTANZE BYIMAZEYO

BIENTOT TITIRIZA (mardi, 22 novembre 2011 07:20)

NINDE URI INYUMA Y ITANGWA RY UDUKINGIRIZO MU MASHULI? NINDE URI INYUMA YA 50/50 HAGATI Y UMUGABO N UMUGORE WE? REKA MBAMENERE IBANGA . UBUTEGETSI BW ISI BWOSE BURI MUNSI Y AMATEGEKO Y UMWUKA MUBI WA ANTI-KRISTO. UWO MWUKA URI GUKORERA MU KINTU CYOSE KITWA GLOBAL . GLOBAL PROJECTS, GLOBAL VISION, GLOBAL…ETC. ISI YOSE IGOMBA KUBA IMWE. UMUCO UMWE, HANO TURI BYAMAZE KUGERWAHO, UBUSAMBANYI SI ICYAHA, GUKURAMO INDA BIREMEWE, GUSHYINGIRA ABAHUJE IBITSINA BYAREMEJWE, KANDI BUHORO BUHORO BIGOMBA KWINJIZWA NO MUBIHUGU BIKIRI MU NZIRA Y AMAJYAMBERE. TUBYANZE NTAMFASHANYO..(ABANYETASORONIKA 2:9-12) KUKO ISI YANZE UKURI KW IJAMBO RY IMANA, UBUYOBE BWARASUTSWE. AGAHENGE GAHARI NI UKO ABUBAHA IMANA BAKIRI MWISI. IMPANDA NIYAVUGA ITORERO RIVUYE MWISI, (ABANYETASORONIKA 4:16-18. IBYO MUTINYA BIZABASHYIRWA KUMUGARAGARO KANDI KUNGUFU KUKO UBUNTU BW IMANA BUZABA BUVUYE MW ISI.SIDA YO YAHANUWE KERA IMYAKA 4000 IRASHIZE IMANA IHISHUYE SIDA ( IMIGANI 5:1-13) SIDA IRI KU MURONGO WA 11. MUSENYERI, PADIRI, PASITORO NAWE SHEHE MWIGISHE ABANTU KUVA MUBYAHA, IMBARAGA ZO KUNESHA ZIVA MU MARASO YA YEZU KRISTO GUSA (IBYAKOZWE N INTUMWA 4:11-12)UMVA UKURI NIKO KWABUZE MUBIGISHA BA NONE , MUVUGE UKURI KWA BIBLIA. HARIHO IMANA IMWE N UMUHUZA WAYO N ABANTU UMWE-YEZU KRISTU (YOHANA 3:16). NTA NZIRA MU BAZIMU , MU BATAGATIFU, NTAYO MURI MARIYA NTAYO MURI MUHAMADI.NYUMA Y URUPFU HARI IJURU CYANGWA UMURIRO NTA PURIGATORI Y IBYAHA BIKE BIBILIA IVUGA. RWOSE IZO MISA N AMASAKARAMENTU YABAPFUYE NI UGUTEREKERA ABAZIMU. BIBLIA ITI UMUNTU AGENEWE GUPFA RIMWE NYUMA HAKAZA URUBANZA(ABANYAHEBURAYI 9:27). NTA MASENGESHO YO GUSABIRA ABAPFUYE KUKO IMBABAZI Z IMANA ZIRI KU BAZIMA AHO YEZU YABAMBWE. MWIGISHE ABANTU NIBEMERA BAKIHANA MUBABATIZE MU MAZI MENSHH NKUKO BIBLIA-NTAGATIFU MUBUSOBANURO(ABANYAROMA 6. HAVUGA NGO KUBATIZWA NI UKWINIKWA..SI UGUSUKA UTUZI KU MUBIRI. HABATIZWA UWIGISHIJWE AKEMERA NOT IMPINJA. MWIBESHYA ABANTU NGO BAHAWE ROHO MUTAKATIFU MUGUKOMEZWA. MUZI ROHO W IMANA UWARIWE NUKO AMANUKIRA KU MUNTU! REKA MBE MBARETSE .

Akabayi (mardi, 22 novembre 2011 00:58)

Banza uhane abahemukira abana n’abakuru: uwo wasimbuye wafashe utwana afashijwe na econome we, bakavanishamo inda,curé wa Kabgayi na bagenzi be bafungishije abavandimwe babo b’apadiri ku busa. Ni ugukubura imbere y’umulyango mbere yo kurwanya amabwiriza ya Leta

UKURI KUBISI (mardi, 22 novembre 2011 00:42)

Ngo CYOMORO IVAN umuhungu wa Paul KAGOME yataye ishuli yigagamo rya Gisilikare muli USA, ngo ubu arabarizwa muli HARVARD UNIVERSITY nayo yo muli USA !!!!!!!!!!

Kwiga byaramunaniye ararijugunya nkuko ise ryamunaniye akajya kwicururiza ebimineka(amagi) n’inkaranka akaba azarinda ahambwa ari Seniya four(4) !!! Nta gitangaza rero njye mbibonamo kuko génétiquement, IQ ya CYOMORO idashobora gusumba iya se na nyina !!!!! Nonese ari Janet cg Paul IQ yabo ntituyizi ko ari very very low !!!! Turiya dutwe twabo mbona nta bwenge bushobora kurangwamo kuko n’ ubwonko bwabo ari buto cyane(proportionnellement ya turiya dutwe !!) !!!!!

Njye mbabwire ko n’iriya HARVARD UNIVERSITY atazigera ayitsinda ararushywa n’ubusa peee!!! Ntiwaba unaniwe n’igisilikare ngo uzatsinde iriya UNIVERSITY niyiziye!!!!

Aha munyummve neza simvuze ngo ntiyige,ikibazo gihari, ni uko ise KAGAME atamwishyurira mu mutungo webwite ahubwo akaba ari imisoro y’ abanyarwanda ikomeje kuhatikiriraaaaa!!! Nyamara ngo mwene NGOFERO we na ka Internat kajyaga kamufasha (mu kurya n’ icumbi) bagakuyeho !!!!

This world is really unfair !!!!

Mayira (lundi, 21 novembre 2011 21:18)

Nyiricyubahiro Mushumba mwiza,

Maze gusoma iyi nyandiko nsanze ibyo mwavuze ari ukuli. Twese twumvise inyigisho zanyu ntacyatubuza kurera abana bacu neza bityo bagakurana uburere buzima. Nyamara Mgr, hari ikindi jyewe mbona. Condomes ubanza ari no kuzivuga gusa. Kuba ihari no kuba yakoreshwa ni ibintu bibili bitandukanye. Hari uwanditse hano ko « ntawe uryana bombo isashi cg ngo ntawe urya bombo atayitonoye », iyo niyo yari imvugo condomes zicyaduka i Rwanda. Ahubwo Nyiricyubahiro Mgr murakaze umurego musabire abatazakulikiza inyigisho zanyu nabura bazabone intege zituma bakoresha kaliya gakingilizo.

Monsigneur ikindi nababwira ni uko mwagira icyo mukora. Dore nasomye ko amashuli ya Leta atazongera gucumbikira abana bayigamo, none nimubonereho mwongere umubare wa za SOMINALI nandi mashuli agengwa na KILIZIYA bityo muzayobokwa na benshi.Icyo gihe muzashobora guha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi benshi uburere n’ubumenyi uko mubyifuza. Byaragaragaye ko abo mwareze (abo murera) biranga, niyo hari utaye umurongo hari icyo asigarana. Urugero ni aba bashinze runo rubuga. Monseigneur, ndagirango mbabaregere, si abantu. Bajya banyuza ubutumwa kirimbuzi kuri runo rubuga rwabo, ubutumwa butagira aho buhuriye n’imilimo basezeraniye imbere yanyu n’imbere y’Imana. Nyamara nkuko nabivuze,uwo mwareze ntabura akamuranga, kuri runo rubuga rwabo ntawe baheza. Ari uwakira ubwo butumwa bwabo kirimbuzi baramwakira kimwe nuko badaheza ubwamagana. Muri make ntawe baheza dore nkubu najye niho mba nyujije ubutumwa nshaka kubagezaho, Monseigneur.

Muragahorana inkoni y’ubushumba!

Padiri wa diyoseze Kabgayi (lundi, 21 novembre 2011 21:12)

Yewe burya mumenye ko Imana ni nkuru. Mwitonde wabona Musenyeri yari amaze igihe mu mwihere asaba Nyagasani kumukomeza akaba yahisemo gufata icyemezo cyo kugarukira Imana n’abayo nk’uko yari yarabirahiriye. Reka tuzarebe wasanga abaye aka Sawuli.

None ko mperuka atumirwa mu badusobanurira ububi bw’uru rubuga akaba atangiye kurunyuzaho inyandiko ze. Mwihangane araje!!!

mameya (lundi, 21 novembre 2011 21:11)

Kuba nyampinga si uburaya nk’uko bamwe babivuga

Muraho banditsi b’Ikinyamakuru Izuba Rirashe? Mbandikiye ngirango mare amatsiko bamwe usanga bavugaga ko abakobwa bitabira amarushanwa ya ba nyampinga ari indaya.

Mu bindi bihugu duhereye ku bihana imbibi n’u Rwanda kuba nyampinga (Miss) ni ishema, ariko mu Rwanda si ko ababyeyi bamwe babifata kuko usanga bavuga ko badashobora kwemera ko abana babo bitabira ayo marushanwa. Ibyo bituma nibaza niba bamwe mu bakobwa usanga batega abagabo ku mihanda ya Kigali mu ijoro aba ari ba nyampinga. Ubusanzwe kuba nyampinga ni impano nk’izindi kandi ishobora gutunga nyirayo mu gihe abyitwayemo neza, ariko iyo abyitywayemo nabi yitwaje icyo kintu bishobora kumugiraho ingaruka itari nziza.

Icyo nsaba abantu ni ukumenya ko kuba nyampinga atari ukuba ufite uburanga gusa ahubwo ari ukuba ufite ubwenge ku ruta uko wagira uburanga, ariko mu mutwe nta kigenda.

Umwari Pélagie

Akarere ka Ruhango

Simaragidi: indyarya mbi (lundi, 21 novembre 2011 21:10)

Kabgayi: Ihuriro ry’urubyiruko, rizarufasha gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije

Msg Smaragde Mbonyintege afungura ku mugaragaro forum y’urubyiruko (Ifoto/D. Sabiiti)

Gaspard Gasarasi

Ku wa 17 Ugushyingo 2011, Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyoseze Gatolika ya Kabgayi , yafunguye ku mugaragaro forumu y’urubyiruko rusaga 1.600 rwaturutse mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Burundi, Repubulika iharahira Demokrasi ya Congo na Kenya, asaba urwo rubyiruko kwirinda Sida bakoresheje ubudahemuka.

Nk’uko asanzwe abisaba urubyiruko, Msg Smaragde yagarutse ku budahemuka no kudacana inyuma ku bashakanye kuko ngo ari byo buryo bwizewe bwatuma urubyiruko rurushaho gukumira icyorezo cya Sida ndetse n’inda zidakenewe.

Yavuze ko kwifata ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda Sida kiriziya ibona, kandi ko urubyiruko rukwiye kubyumva no kubiganiraho dore ko byarufasha mu buzima bwabo bwa buri mu nsi, aha Padiri Charles Hakorimana, yavuze ko guhuriza hamwe urubyiruko birufasha

Sandrine Mukeshimana, waturutse mu Burundi nawe akaba yaratangaje ko gukurikiza ihame ry’ubukirisitu ari ngombwa mu gushaka ibibazo byugarije urubyiruko, cyane cyane ikibazo cy’icyorezo cya Sida, aha we na bagenzi be bakaba bariyemeje gukurikiza inama bagirwa ngo barusheho kwirinda no kurinda abandi.

Ends

dudu (lundi, 21 novembre 2011 20:45)

musenyeri we banza uhere kubapadiri bawe birirwa barongora bamwe bakaba barashatse babana n,abagore babo kdi mubyunva murebera banza ubahane ,ubagire inama hanyuma ubone no guosora abandi.nge nzi umupadiri wawe washatse abagore akaba yirirwa abarongora uko yiboneye ntacyo yikanga yarangiza akajya gusoma misa.shaaaa umunsi wigisambo ni 40 tuzashyira tubatamaze

philosophe (lundi, 21 novembre 2011 20:20)

Urakoze nyakubahwa Musenyeri, kwongera kwibutsa ibi biranga umuco nyarwanda,ndetse no kwihanangiriza ikintu cyose yiwutesha agacira, ndagushima kubwumwihariko kuba wabwiye Thomas na Frotonatus, kubikorwa byabo bakoze byo gutera abana amada, kubwaye ngirango iyo uza kuba umucamanza baba bafunze,icyo gitekerezo tuzakigufashamo kandi bazatabwa muri yombi.

Ntugasekwe (lundi, 21 novembre 2011 19:55)

Sinzi uwise umwana we ngo ni Bararutanze, uruzi yiba musenyeri yabanjye guhera kubihaye Imana nkawe nako Ibihaye Shitani. bahangara gufata utwana bakadusambanya kungufu.none rero Mbonyintege, uzabanze uhere muri bene wanyu basambanya utwana. nubamara kubakosora uzabone gukosora abandi basanzwe. ijya kurisha ihera kurugo.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :