HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/12/fondation-lantos-irasubiza-abafite-ishyari-ry-uko-rusesabagina-paul-ahabwa-igihembo-n-uwo-muryango-katrina-lantos-sweet/ » l « permalink » o « Lien permanent vers FONDATION LANTOS IRASUBIZA ABAFITE ISHYARI RY’UKO RUSESABAGINA PAUL AHABWA IGIHEMBO N’UWO MURYANGO ! Katrina Lantos Sweet »FONDATION LANTOS IRASUBIZA ABAFITE ISHYARI RY’UKO RUSESABAGINA PAUL AHABWA IGIHEMBO N’UWO MURYANGO ! Katrina Lantos Sweet

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/12/fondation-lantos-irasubiza-abafite-ishyari-ry-uko-rusesabagina-paul-ahabwa-igihembo-n-uwo-muryango-katrina-lantos-sweet/ »

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/11/12/fondation-lantos-irasubiza-abafite-ishyari-ry-uko-rusesabagina-paul-ahabwa-igihembo-n-uwo-muryango-katrina-lantos-sweet/ »

Katrina Lantos uyobora Fondation izashyikiriza Paul Rusesabagina Umudari w’ishimwe taliki ya 16/11/2011.Uwo muhango uzabera i Washington DC.

Katrina Lantos Sweet , Perezida wa Fondation ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu n’ubutabera muri Fondation Lantos, arasubiza abantu bagaragaje ko batishimiye ko  Paul Rusesabagina ahabwa icyo gihembo, aragira ati :

« Abarwanya iki gihembo muri iki gihe, ni abashaka kwanduza izina ryiza ry’uwo Fondation Lantos yatoranyije ko ariwe ugomba kugihabwa uyu mwaka, ariwe Paul RUSESABAGINA. Nyamara abo barwanya ko ahabwa iki gihembo ubu, ntabwo bigeze bahaguruka ngo bamagane Oscar ubwo yasohoraga filimi ya « Hotel Rwanda », yewe nta n’ubwo bigeze bahaguruka ngo bamagane Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igihe yahaga Paul Rusesabagina umudari (Medal of Freedom).

Ibyo byo kumwamagana bitangiye gusa aho Paul RUSESABAGINA atangiriye guhaguruka agaharanira ko mu Rwanda haboneka ukwibohora nyako na demokarasi, bishingiye ku kuri, ku bwiyunge no ku butabera ; nibwo ibinyoma by’ibicurano byatangiye gutangazwa.

Ikibabaje, ni uko abategura ibyo bitero by’ibinyoma baza bashaka kubangamira, gutera ubwoba, ndetse no kwivuna uwariwe wese ushatse kuvuga ibitagenda neza kuri guverinoma y’u Rwanda.

Bene iyo myitwarire ntabwo ari umwihariko w’ u Rwanda gusa. Ingoma zigitugu zose niko zikora. 

Urugero rwahafi twatanga , ni ku byabaye mu mwaka w’i 2010, aho leta y’Ubushinwa yamaganye ku buryo butoroshye igihembo cy’amahoro (Prix Nobel de la Paix) cyahawe umushinwakazi Liu Xiaobo, ndetse igihugu cy’Ubushinwa kikaba cyaragerageje cyane kuburizamo no kubangamira imihango yitangwa ry’icyo gihembo. Gusa igikunze kugaragara mu binyoma by’ibicurano nk’ibi biba bigamije kurwanya igikorwa nk’iki cyo gutanga igihembo ni uko bituma amahanga arushaho gusobanukirwa impamvu baba babirwanya !

Nk’umwana w’umucikacumu, njyewe ubwanjye, kimwe n’abagize ubuyobozi bwa Fondation Lantos, twafashe umwanya uhagije twumva abacitse ku icumu rya jenoside yo mu Rwanda, bashatse ko tuvugana.

Mu gihe benshi cyane muri bo badushimye ku cyemezo twafashe cyo guhemba Paul Rusesabagina, hari abandi bagaragaje ko batabyishimiye.Twafashe amasaha atari make tuvugana n’abo bantu, twandikirana kuri interneti, yewe hari n’abo twabonanye imbonankubone.

Gusa rero uko twarushagaho kuvugana na bamwe muri bo, niko ibitekerezo byabo byarushagaho kudutera ubute, ukabona badashaka kumva ukuri  nk’aho bafunze mu mutwe (script in place). Bashinja Paul Rusesabagina ko ahakana jenoside, mu gihe mu mibereho ye ya buri munsi usanga agenda avuga amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda, ndetse agakora n’ibishoboka byose ngo arebe ko mu Rwanda haza amahoro n’ubumwe nyakuri.

Bagasakuza bavuga ko Paul Rusesabagina yasabaga amafaranga abahungiye muri iriya hoteli, ibyo Paul Rusesabagina arabyivugira ubwe mu gitabo cye ndetse no muri iriya filime ya Hotel Rwanda : ni nde utabona ko amafaranga yari akenewe kugirango abashe gutunga abantu barenga 1200 ? Ayo yagombaga guhongerera abicanyi babona ko yari kuyakura he ?

Mu by’ukuri biragaragara ko ikibabaza abo barwanya igihembo cya Rusesabagina nta kindi uretse ishyari ! Bababajwe n’uko Rusesabagina amaze kuba indashyikirwa mu guharanira demokarasi mu Rwanda, hanyuma abanzi b’amahoro na demokarasi bakaba bakora ibyo byo kumusebya bagamije bamucecekesha.

Ntabwo twigeze duteshuka ku ntego ya Fondation ya Lantos, nyamara kuri bo ni nk’aho ariko bigaragara. Ntabwo twigeze dushaka kwivanga mu bya politiki haba mu Rwanda cyangwa ahandi, nyamara bamwe ni nk’aho ariko babibona.

Tujya guhitamo Paul Rusesabagina ngo azahabwe igihembo cya Fondation Lantos, twagendeye ku butwari bwe budasanzwe yagaragaje muri jenoside nyarwanda yabaye mu mwaka w’ 1994, ntabwo twashingiye ku mirimo ye aho amaze gushyiriraho Fondation Rusesabagina.

Ibi rero biratuma natwe turushaho gushyigikira byimazeyo icyifuzo cya RUSESABAGINA cyo guhaguruka agaharanira ukwishyira ukizana mu gihugu cye avukamo, tutitaye ku kiguzi cyose byadusaba.

Narangiza mvuga ko mu kurwanya iki gihembo cyagenewe Paul Rusesabagina bigaragaza ko leta iriho ubu mu Rwanda idashyigikiye namba ukwishyira ukizana kwa buri muntu. Paul Rusesabagina icyo ashaka nta kindi, ni uko igihugu avukamo cyagira demokarasi, amahoro, n’ubutabera nk’uko biba hano muri Amerika.

Fondation Lantos yatangije gahunda yo gutanga ibihembo ku ntwari zaharaniye uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kuva mu mwaka w’ 2009. Ibyo bihembo bihabwa abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango  yagaragaje ko ari ijwi ry’abatagira kivugira, yaharaniye ubutabera, ukwishyira ukizana na demokarasi ku isi.

Icyo gihembo kandi gitangwa no mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Tom LANTOS, umucikacumu rukumbi w’umuyahudi wabashije gutorwa muri congrès ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kandi agashobora kurwanirira mu buzima bwe bwose guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Mu bantu bahawe iki gihembo, harimo Nyirubutungane Dalai Lama, ndetse na Nobel Laureate Elie  Wiesel. Uyu mwaka wa 2011, icyo gihembo cyagenewe Paul RUSESABAGINA, akazagiherwa i Washington DC, kuwa 16 Ugushyingo.

Katrina Lantos Sweet

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » t « _blank »Analysis (samedi, 12 novembre 2011 20:51)

@ 56,

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :