HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/10/23/inkomoko-y-amwe-mu-mazina-yacu-f-rudakemwa/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Inkomoko y’amwe mu mazina yacu F. RUDAKEMWA » Inkomoko y’amwe mu mazina yacu F. RUDAKEMWA

Padiri Fortunatus Rudakemwa

Amazina avugwa aha ni aya kinyarwanda, si afitanye isano n’amadini. Biramenyerewe ko mu mahanga usanga abana bose bitiranwa na ba se. No mu Rwanda byaratangiye, cyane cyane mu bize no mu bakire. Ariko nyine hari ubwo usanga bikocamye. Umugabo azaba yitwa MINANI, kubera ko yavutse ari umwana wa 8 iwabo, n’abana be bose bitwe ba MINANI? Mwene GASEKURUME cyangwa NAGAPFIZI nawe azitwa atyo kabone n’ubwo yaba ari umukobwa?

Mu muco w’Abazungu kandi, umugore aherako afata izina ry’umugabo we iyo babana barashyingiwe. Ntawavuga ko abagore bose babishima, ariko ahenshi ni ko bigenda. Mu bihugu bimwe nka Espanye umwana afata izina rya se n’irya nyina. Hari abifuza ko haterwa indi ntambwe, umwana akaba yafata irya se cyangwa irya nyina gusa.

Amwe mu mazina y’abana b’Abanyarwanda yakomokaga ku ntwari ababyeyi babo baba barumvise cyangwa barabonye mu buzima bwabo. Si intwari ku rugamba gusa, ahubwo kenshi wasangaga ari intwari mu bitekerezo, mu kugira neza, mu mibanire myiza n’abandi no kubitangira.

Ku Munyarwanda, intwari ya mbere ni IMANA ubwayo. Ni yo mpamvu usanga mu mazina y’Abanyarwanda benshi harimo iryo jambo “Imana” uko ryakabaye cyangwa se insimburazina yaryo, igisobanuro cyaryo mu giswahili ari cyo “Mungu”, cyangwa kimwe mu biyiranga (Habiyakare, Habarurema, Habiyambere, Niyonkuru…). Kuri iyo ngingo Abanyarwanda bose bazi igifaransa kandi bakunda umuco gakondo w’igihugu cyabo bagombye gusoma igitabo cya padiri Muzungu Bernardin cyitwa Le Dieu de nos pères, (ni ukuvuga ngo Imana y’abakurambere bacu), 3 vol., Presses Lavigerie, Bujumbura, 1974-1981.

Nanone ariko “Imana irafashwa”. Uwemera kuyifasha kugirango abantu yaremye babone ibyiza byose biyiturukaho, Abanyarwanda ntibazuyaza kumwita na we ubwe “Imana y’i Rwanda”. Ubundi umuntu uwo ari we wese yagombye kuba “Imana y’i Rwanda”, noneho “aho abantu bari, ntihapfe abandi”.

Abambere Imana yifashisha ni ababyeyi ba buri muntu.

Hari ukuntu ugira utya rero, ugasanga umwe mu bana b’abahungu, cyane umuhererezi cyangwa uwegereye umuhererezi afite izina rya se. Ugasanga undi afite izina ry’igisekuru : nka Rwakagara wo mu Bakagara bakomoka kuri Rwakagara, Rugina wo mu Bagina bakomoka kuri Rugina, Mudahambara wo mu Badahambara bakomoka kuri Mudahambara, Kayego wo mu Bayego bakomoka kuri Kayego….. Bityo bityo kugeza kuri Kanyarwanda wo mu Banyarwanda bakomoka kuri Kanyarwanda mwene Gihanga, abakaba se wa Gahutu, Gatwa na Gatutsi.

Iyo ibintu bigeze kuri iyi mbaga y’inyabutatu, bitangira kuba insobe. Hari Abanyarwanda batari Abatwa bitwa “Gatwa, Sagatwa, Mbonyumutwa, Ntoyumutwa, Semutwa…” Hari Abahutu n’abandi Banyarwanda batari Abahutu bitwa “Gahutu, Sagahutu, Muhutu, Muhutukazi, Bihutu…” Igitangaza ni uko, usibye mu mugani w’ibimanuka, nta mazina nka “Mututsi, Gatutsi, Sagatutsi…” aba mu Rwanda. Hari impamvu nyinshi zituma umubyeyi aha umwana izina rivuga ubwoko budahuje n’ubwe. Iya mbere ni uko “Abaturanyi babyara abana basa”. Iyo ufite gihamya ko umuturanyi yaguciye inyuma, umwana uvutse kuri ubwo buryo umwita “Jyamubandi, Zikamabahari, Hajabakiga…”. Niba mudahuje ubwoko n’uwaguciye inyuma, ushobora guha umwana izina rivuga ubwoko bwa se w’ukuri.

Impamvu ya 2 ni isura. Umubyeyi wishimiye ko umwana afite isura y’abo mu bwoko bwe ashobora kumuha izina ribigaragaza. N’ubwo nta muntu waba yaraguciye inyuma, umwana wawe ashobora kuvuka afite isura y’abo bo mu bundi bwoko, ukamuha izina ribigaragaza utagombye kujya gushakisha kure andi mazina. Ibyo bibaho no ku bantu bakuru iyo babaha amazina y’amahimbano. Nk’umuntu usa nabi bamuhimba irya “Niyonzima”, bivuga ko asa n’ingagi, ko rwose ari yo nzima. Kera mu Rwanda hari umupadiri w’umubiligi witwaga Albert Katwari (Cattoir). Usibye n’iryo zina, hari ukuntu yajyaga gusa n’Abatwa, bituma baherako bamwita “Gatwa”, nawe arabyemera nta n’ipfumwe bimuteye.

Impamvu ya gatatu Abanyarwanda bahaga abana amazina ajya gusa n’aho ari mabi, kwari ukugirango urupfu rubanene, ntirubatware. Ibyo byakundaga kuba mu miryango itotezwa n’ibyago igahora ipfusha, cyangwa se iyo yabaga ari umwana wa mbere upfuye. Ukulikiyeho bashoboraga kumuha ikizina kibi kugirango urupfu ruzamunene, rujye gushakira ahandi ufite akazina keza.

Icyiciro cya kabiri cy’abantu Imana yifashisha kugirano abayo babone umukiro itanga ni abategetsi, abayobozi n’abantu bashinzwe abandi muri rusange.

Ubundi buri wese muri abo yagombye kurangwa no kuba “Imana y’i Rwanda”. Ngiyo impamvu Abanyarwanda bahaga abana babo amazina y’abategetsi. Kabone n’ubwo bamwe muri abo bategetsi babaga ari “abakegesi n’ibikonyozi”, ariko kubera ko umuturage yumvaga ari abantu Imana yifashisha kugirango rubanda igubwe neza, ntiyazuyazaga kubitirira umwana we. Ngabo rero ba “Mugabowakigeri, Mukandahindurwa, Nyinawumwami, Kayibanda, Mukakayibanda, Gitera, Mukagitera,…”. Ku ngoma ya HabYArimana (1973-1994) abana benshi biswe ba “Mahoro” kuko intego ye yari “amahoro, ubumwe n’amajyambere”. Abavutse afata ubutegetsi ku ngufu bahimbwe irya “Majoro” kuberako benshi mu basirikari bafatanije nawe kubufata bari bafite ipeti rya Majoro ; kandi n’ubwo nawe yari afite iryo hejuru rya generali majoro, abakecuru n’abasaza babangukirwaga no kumwita “Major” gusa. Byaba byiza kumenya niba hari Abanyarwanda bitiriye abana babo Tewodori Sindikubwabo, Pasteur Bizimungu, Paulo Kagame cyangwa bamwe mu bafasha babo!

Muri uko kwitirira abana babo abantu babaye ingirakamaro, hari ubwo Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bakabya. Ibyo ni nk’igihe ababyeyi baha umwana wabo amazina yombi cyangwa yose y’umuntu babona yarabaye intwari. Nashigukiye hejuru mbonye umwana w’umuwirabura witwa “Bill Clincton”. William Jefferson Clincton bita Bill yabaye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu w’i 1993 kugera mu w’i 2001. Numvise n’undi munyafurika witwa Franklin Delano Roosevelt. Franklin Delano Roosevelt w’ukuri yabaye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu w’1933 kugera mu w’i 1945. Nta Munyarwanda wundi nari numva witwa Geregori Kayibanda, ariko numvise Amandini Rugira (uhagarariye u Rwanda i Kinshasa ubungubu) na Magisimiliyani Niyonzima, kandi ntawe uyobewe ko u Rwanda rwagize abarwanashyaka babiri b’imena bitwaga ayo mazina igihe cya repubulika ya mbere (1959-1973).

“Nta kabura imvano” ni umwana w’Umunyarwanda! Abakurambere bacu babaga bafite impamvu zituma baha abana babo amazina aya n’aya. Twasuzumye zimwe muri izo mpamvu, ariko hari izindi nyinshi cyane. Abazizi bazatubwire.

Padiri F. Rudakemwa

Tel : 0039.333.3167336

Email : rdfkm@yahoo.fr

HYPERLINK « http://KigeliV@hotmail.com » t « _blank » Kigeli uganje (mardi, 25 octobre 2011 10:34)

Di nibutse akandi kazina karekare:  » Nyirantacyonzaburamfitamabokabiri Therese de l’Enfant Jesus>

HYPERLINK « http://KigeliV@hotmail.com » t « _blank » Kigeli uganje (mardi, 25 octobre 2011 10:25)

Dore icyo Nkundira Fortunatus, ni umuhanga mu nyandiko ze, ureke zimwe za Padiri Thomas ( ubanza ariwe usigaye wiyita Zelote Mahoro)…

Fortunatus jya ukomeza utugezeho inyandiko zubwenge dore ko unabufite, nkiyi nyandiko at least itumye nsoma ikintu gishya kuri le prophete ureke abirirwa bagereranya Kadafi ( umurambo) na Kagame! Nkaho aribo bamuremye ngo baramutega iminsi..ariko mwamuretse ra! igihe nigaga secondaire muri za 92 nta kinyamakuru cyasohokaga kitavuga ko atarenza amazuba abiri!

Amazinamaremare (mardi, 25 octobre 2011 09:19)

Nyiranzabambonicyimanitegekururwanda

Nzamukundiricyimanayamuhereyumugisha

Mazina (lundi, 24 octobre 2011 22:28)

ABABABAYESIBAKE naryo ni izina rya kinyarwanda.

Kuri Isazi (lundi, 24 octobre 2011 21:11)

Ndagupinze izina rirerire kurusha ayandi ni:Nzamukundiricyimanayamuhereyumugisha.

Kandamutsa (lundi, 24 octobre 2011 15:45)

Agateretswenimana, Nyiranzagaturimana,

Isazi (lundi, 24 octobre 2011 06:19)

Izina ngo ni ryo muntu! Hari abitwa RUZIRABWOBA ariko haza igiteye ubwoba bakaburusha abandi…

Izina rirererire ni irihe kurusha yose abaho…? UWIREBIRIMWIJURU. Nihagire umpiga.

Rekeraho (lundi, 24 octobre 2011 05:06)

Nkuinze ko mwemera ko muri miliyoni zirenga icumi hasigaye abatarenze 150000, anyway nabo ni abanyarwanda u Rwanda rurabakeneye bafatanye ni abandi ku rwubaka hato iryo shyamba ritazabakenya … Ni aho banayrubuga murekeraho gukoresha iyi nyito yitwa Agatsiko k’indobanure zaturutse i buganda … kiretse niba mushaka guhakana ko ari abanyarwanda nkabandi so then nabo bafite uburenganzira ku murimo yewe mugomba kuba mutazi nicyo abanyarwanda bakeneye hajyaho Ministre w’intebe akitwa igihone …undi yakwibera muri uyu mwanya ngo ni ukebera iyi mpamvu … ese mwabantu mwe hari uyobewe ko kuri iyi si nta kintu kijya kibura imvano « Ni ubwo kenshi iba ingana ururo… » nkiyo muri gushyira imbere. Ko abantu batandukana mu mvugo nimikorere Habyarimana ati u Rwanda ni nkirahure cy’uzuyemo amazi abo banyarwanda sinabona aho mbatuza… Kagame ati nyamuneka ni mutahe u rwababyaye rurabakeneye nta mpamvu yo kongera kuba impunzi none muti twumvise Rudasingwa avuga … ariko icyo Major atavuze ari umusilikare …ntakivuge ari Director of Cabinet … ntakopfore ari Ambassador … yewe ahubwo uwatumenyera bariya bagabo icyo bapfuye nicyo cyafasha abana b’u Rwanda … Dukeneye amaboko yanyu ibyo mwahahiye aho mwagenze hose turabikeneye kandi niba mwaraguwe neza ni amamhanga nka Obama na Sarkozy bayobora ibihugu badafitemo inkomoko nimureke irangamuntu y’impunzi [Refugees/ Refugier] mwibere abanyamahanga [Foreigner/Etranger] nabyo bibaho none abantu bose baba muri byo bihugu ni aba diplomate ni mpunzi munyarwanda itegeko nshinga u rwanda rugendera ho rikwemerera gutur a aho ushaka hose kw’isi ariko nta mpamvu yo kuba impunzi ufite arko kuba umunyamahanga ni uburenganzira …rwose ntawe na kwifuriza kuba muri Nyakatsi y’ubuhunzi [ bulende] nayibayemo kabone niyo yaba irimo climatiseur na ascenseur ariko mureke tujye tunarwanira kuba impunzi ibyo no muri za nzu zicyitegererezo zinya rutarama nta climatiseur zigirira then wakwibera muri douche ifite water heater ariko mu nya rwanda ntuzitwe impunzi cg ngo ubigire password cyane ko ni wacu tutabikeneye nkuko iyo bigwa bikenerwa ngo bibasusurutse !!!! murakaza neza!

Mpogoma (lundi, 24 octobre 2011 04:37)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :