HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/10/12/gukurikirana-impunzi-z-abanyarwanda-nk-ikimenyetso-cy-ubwoba-bwa-leta-ya-kagame/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Gukurikirana impunzi z’abanyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubwoba bwa Leta ya Kagame. »Gukurikirana impunzi z’abanyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubwoba bwa Leta ya Kagame.par Amiel Nkuriza

Igituma Abanyarwanda bahunga ntaho cyagiye !

Source : Umuvugizi.com

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize i Geneve mu Busuwisi, ku cyicaro cy’ishami rishinzwe impunzi (HCR), hagati y’abahagarariye Leta y’u Rwanda na HCR, hemejwe ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi, ngo kubera ko nta mpamvu zikiriho zituma abantu bahunga u Rwanda. Iryo tangazo riranasaba ibihugu byatanze ubuhungiro ku mpunzi z’abanyarwanda, kububambura.

Igituma abantu bahunga ntaho cyagiye.

Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda, yaregaga ubwo yasimbuye ko butubahirizaga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntibunorohereze impunzi, zari zaraheze i Shyanga, gutaha. Ibi byaha FPR yaregaga Leta ya Habyarimana, nta gushidikanya ko yabikubye incuro zirenga igihumbi. Kuva yafata ubutegetsi muri nyakanga 94, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwarushijeho guhohoterwa, buba indahiro aho inkiko za Gacaca zishyiriweho mu mwaka wa 2001. Izi manza, aho gukemura ibibazo by’abafungwa, batagiraga uruhumekero mu magereza yo mu Rwanda, ahubwo zarushijeho kwimika akarengane.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human Rights Watch na Amnesty International, nta gihe itanenze imikorere y’inkiko za Gacaca n’iy’ubutabera bw’u Rwanda muri rusange.

Hari ikindi gice cy’abantu bahunze ubutegetsi bwa Kagame ku mpamvu za politiki, zigaragara. Ihohoterwa abanyamamakuru n’abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje kwerekana mu gihugu, ntaho ryagiye. Kugirango Leta y’u Rwanda na HCR basabe ibihugu byahaye ubuhungiro aba bantu kububambura, ni nko kwirebera mu mazi. Igihugu cyakwemera aya marangamutima ya Leta ya Kigali, cyaba kiyemeje kunyukanyuka amategeko cyubahirije ubwo cyahaga indaro abagihungiyeho.

Niba aba bantu bakomeje kuvuga no kwandika ko nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu yifuza burangwa mu gihugu cyabo, ni uko ari ukuri kwambaye ubusa. Niba imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gusaba Leta y’u Rwanda gukurikiza amategeko, ni uko izi neza ko aya mategeko yakomeje kunyukanyukwa n’ubutegetsi buriho. Niba umuryango urengera ubwisanzure bw’abanyamakuru ku isi (RSF), ukomeje gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika ingoyi ikiziritse abanyamakuru bigenga, ndetse abagize uyu muryango bakaba bariyemeje kwigaragambya ubwo Perezida Kagame aherutse mu gihugu cy’Ubufaransa, ni uko bemera ko nta tangazamakuru ryigenga rishobora gukorera mu Rwanda; ni uko bari bazi ko abanyamakuru banenze ubutegetsi, bafungwa, bakicwa, abandi bakameneshwa mu gihugu.

Ikindi kigaragara muri aka kajagari ka Leta y’u Rwanda ko gucyura impunzi ku ngufu, ni uko iyi Leta irangwa n’ubwoba kuva yajyaho. Izi neza ko na yo yagiyeho ku ruhembe rw’umuheto, abayigize bakaba abenshi na bo bari impunzi. Leta ya Kagame ifite ubwoba ko uburyo impunzi zayo zatashye, ari na ko izindi zishobora kuzabigenza kugirango zigere mu gihugu.

Leta yakemura ite ibi bibazo by’impunzi z’abanyarwanda?

Kwirinda ibi bibazo byose, si uguhatira impunzi z’abanyarwanda gutaha. Kubyirinda ni uko Leta ya Kigali yakwitonda, ikareba impamvu abanyarwanda bakomeje kuyihunga, kuva yafata ubutegetsi. Gukemurira hamwe ikibazo kireba impunzi z’abanyarwanda, si no kuzishyiraho igitugu cyo gusubira iwabo no kuzambura uburenganzira zari zifite aho zahungiye. Kubikemura neza ni uguhindura imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR, bwashyize imbere guhohotera abatavuga rumwe na bwo. Gukemura ibi bibazo kandi ni ukorohera abaturage, babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Ubutegetsi bwa Kagame nibwunamura icumu ku baturage bukomeje kwicisha inzara, bubategeka guhinga ibitabafitiye akamaro, no kubarandurira imyaka yari ibatunze, bagenzi babo bahunze bazahita bicyura, ntawe ubashyizeho agahato. Mu Rwanda nihaboneka ubutabera budakorera mu kwaha kwa FPR, n’uwumva yarakoze icyaha azataha ajye kukiburanishirizwa mu Rwanda, kuko azaba yizeye ubutabera burenganura, bukanahana abakoze ibyaha koko.

Kugeza ubu abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuborera mu magereza, kubera ko gusa batinyutse gushinga amashyaka ya politiki, nyamara Itegeko Nshinga Leta iriho igenderaho, ryemera ko buri wese afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka.

Leta ya Kagame ni yo yonyine igaciye mu ma Leta yose abaho ku isi. Nta Leta n’imwe yigeze ishyiraho igitugu abaturage bayo bayihunze gutahuka, uretse iya FPR. Abanyapolitiki b’igihe cya Leta ya Habyarimana bakunze kumuhunga, akabihorera, akabaha amahwemo. Ntiyigeze ajya kubahiga aho bamuhungiye ngo agerageze no kubica, nk’uko Leta ya Kagame yabigize indahiro.

Amiel Nkuliza, Sweden.

HYPERLINK « http://philraj333@gmail.com » t « _blank »ariko iyo mpvruza y,intore!! (mardi, 18 octobre 2011 19:21)

Mubura guhururiza ibibazo bigaragara mugahururiza abavuga ukuri!

impuruza banyarwanda,twamagane abicanyi Rusesabagina,Thomas,Rudakemwa (samedi, 15 octobre 2011 03:20)

turabashimira,uburyo batangiye gukina amakina mico,ariko niba jyane n,ibirego mu rukiko mpuzamahanga barege aba bapadiri,na ba bandi bakangurira abanyarwanda kumarana bitwaje iri tangazamakuru,kandi aritangazabinyoma,kuki abantu bakandika bakangurira abantu kongera kumarana kumugaragaro,abantu bagaceceka koko,twe twiyemeje kujya kurukiko mpuzamahanga,mu rwego rwo gukumira ubwicanyi bundi butegurwa.kandi izinyandiko zica kuri iyi ngirwa rubuga,zirabyemeza,kandi ni bataboneka abavyandika hazafatwa abarushinzwe,twe twiteguye kujya kurega kandi ikirego cyacu gifite ishingiro aho kugira ngo abantu bajye batabara ari uko abantu barangije gushira.ndakangurira abanyarwanda bose bakunda amahoro,bakunda u Rwanda rwacu twese,ko twahagurukira rimwe nka bitsamuye.tugatanga ibirego,byaba ngombwa tukajya kwigaragambya aho aba bapadiri bakorera,aho Thomas na MUnyeshyaka bakorera i paris mu maparoisse yaho,tukajyayo basomye misa ubundi tukigaragambya twamagana ibibi bakora n,ibyo bakoze mbere.twarangiza tukabwira na bari mu butariyani bakajya aho Rudakemwa nawe asomera misa.abandi bari muri Amerika na bo bakajya i Chicago kwamagana Rudasingwa,Rusesabagina ,na bandi bahezanguni bashaka kongera kumarisha abanyarwanda.kandi amategeko mpuzamahanga arabitwemerera kwamagana no kurinda ikibi mbere yoko gikorwa.banyarwanda banyarwandakazi ndetse n,inshuti z, u Rwanda turabakangurira kwitabira icyo gikorwa aho muri hirya no hino ku isi.nukujya mugira organisation bitewe naho mutuye.mukoreshye imbuga za internet nka facebook,twitters,ni zindi zose zishoboka.ntituzongere gusubira mu icuraburindi nkirya 1994.

Venuste (samedi, 15 octobre 2011 00:02)

Kuri mahoro zerote nkunda ibitecyerezo byawe?impunzi nizize zidutinyure dukoremastinda muntara zose zurwanda gutaha kwacu nibyo byago byakagame twe ntabwoba yitonde kuko dufite nabarideri bemeye gutahuka ni ukujya mucyibuga mwibukeko mahoro yatubwiye ko istinda rizaba rigizwe nabantu 8 cyagwa barenga byababyiza kurusha murakoze cyane .

ABASOMYI (vendredi, 14 octobre 2011 14:21)

Mwiyibagije ko hari umunyarwanda kazi uko hejuru hejuru mu bushorishori bwa LONI i GENEVE! Ngo yaba ari umujyanama wa BAN KIMOON. Kuki se murumva yaba afite missions imwe koko?

Ninibuka izina rye ndaribaha

KUIRI BAKAME (vendredi, 14 octobre 2011 14:16)

Ibyo uvuze ni ukuri. Ibyakorwa byose, nasabaga muri munyarwanda wese ushaka amahoro atavangura, ngo ntitwibagirwe gushikama imbere y’IMANA/!!! Rwose irumva kandi igasubiza.

Abasoma Bibiliya mwaba mwibuka ukuntu UWITEKA yasiribanze imigambi ya ABUSOLOMU, umuhungu w’umwami DAWIDI, ubwo uwo ABUSOLUMU yari ahanganye na se DAWIDI ashaka kumwica ngo abe ari we wima ingoma?

N’abandi rero, ntibyagutangaza imigambi yabo ibapfubanye!!!

Rwose twibuke ko byose IMANA ibireba, dutakambe nta buryarya kandi twihane, ni ukuri UWITEKA afite gushyira ku bantu be ikiganza maze amahoro agahinda iwacu kandi nta maraso amenetse.

Have a nice weekend

Bakame (vendredi, 14 octobre 2011 08:08)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :