HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/10/07/guhakwa-kwa-habumuremyi-damien-kuri-musoni-james-byatumye-amusimbuza-makuza-ku-mwanya-wa-minisitiri-w-intebe/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Guhakwa kwa Habumuremyi Damien kuri Musoni James byatumye amusimbuza Makuza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. » Guhakwa kwa Habumuremyi Damien kuri Musoni James byatumye amusimbuza Makuza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Musoni niwe utegeka Kagame kuko basangira ibyo basahuye!

Source:Umuvugizi.com

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko guhakwa kwa Damien Habumuremyi kuri minisitiri Musoni James, umwe mu banyembaraga ba Kagame, byatumye agirwa Minisitiri w’Intebe. Kimwe na Makuza Bernard, na we utarigeze ugira icyubahiro gikwiye Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi yari yaremeye guca bugufi aba igikoresho cya Kagame, binyuze muri Musoni James.

Ni na cyo cyashingiweho hatoranywa Damien Habumuremyi, na we wakoraga kimwe na Makuza, akaba yaratangiye gutanga ama raporo arega bene wa bo kuva muri Komisiyo y’Amatora, mu Nteko ya «East African Community», kugeza ejobundi ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe. Mbere y’uko agabirwa uyu mwanya, Damien Habumuremyi yari minisitiri w’amashuri.

Naho mubyara wa perezida Kagame, Makuza Bernard, wari Minisitiri w’Intebe, uzwiho kutagira icyo yica n’icyo yakiza, agiye kugororerwa kuba umukuru wa Sena, aho agiye kuruhukira mu cyubahiro, dore ko uwo mwanya ari uwa kabiri mu rwego rw’igihugu. Ibi bikaba ari na byo bihembo byahembwe Ntawukuriryayo ugiye kuzaba perezida wa Sena wungirije kubera kwamamara mu minsi ishize, aho yagiye akangurira abanyarwanda batandukanye gutaha, akanaba yaremeye guca bugufi agaherekeza perezida Kagame muri ya ngirwa matora y’umukuru w’igihugu.

Kubera ko u Rwanda rusa nk’aho rwinjiye mu ikorosi rikomeye rya politiki, mu minsi iri imbere mzee Tito Rutaremara na we agiye kujyanwa muri Sena mu rwego rwo gucunga abanyapolitiki bagenzi be, bakaba bagiye no kumuterereza bamwe muri bo, mu gihe kiri imbere bazaba badashaka, bagiye kuzajya bakurwaho icyizere binyuze mu nteko. Ibi bikaba bibaye nyuma y’igihe kinini abanyarwanda hamwe n’amahanga banenga Sena kuba igikoresho (Rubber Stamp) cya Kagame bityo ibi bakaba bagomba kuzabikora kugirango nibura bagaragaze ko Sena yigenga, ariko mu by’ukuri amategeko yose azajya atecyererezwa kwa Kagame, akayagabura anyuze muri Musoni na Tito Rutaremara, na bo bazajya bategeka Makuza Bernard cyangwa Ntawukuriryayo kuyemeza.

Amakuru atugeraho na none yemeza ko ihindurwa ry’aba bayobozi rizakurikirwa n’irya guverinoma mu minsi micye, ariko na yo ikaba nta kindi kinini izaba ihindutseho kubera ko ari nko guhindura abakinnyi ugashyira abandi mu kibuga, aho usanga kuva kuri Sena, guverinoma, kugeza ku nzego z’umutekano, biyobowe n’abantu bacye. Udashyizweho na Jeannette Kagame, aba yagabiwe na Musoni James cyangwa Jack Nziza, naho abandi bakaba ari ibikoresho byabo.

Kagabo, London.

Rugira (mercredi, 12 octobre 2011 18:48)

None se Sena iyoborwa n’abantu babiri? Makuza si we uyobora Sena wimwitiranya na Ntawukuriryayo. Ariko se virus y’amako izabavamo ryari? Abahutu b;inda nini babaho nk’uko n’abatutsi b’inda nini babaho, ariko kurunda abantu bose mu gatebo kamwe ni ubuswa bukabije

NZABANDORA (mardi, 11 octobre 2011 03:00)

Ni byo koko bavugaga ko abahutu aribo bagira inda nini none ni abatutsi:

-Kugira ngo babone ubuhungiro biyita abahutu bakanavuga uburyo bakurikiranywe na FPR yica n’abantu hose kuva muri 1990;

-Nyuma y’aho barajijisha bakajya baha abandi batutsi amakuru ngo bari kuneka abahutu kandi bararangije kugambira FPR

-Habumuremyi wenda yashyizeho guverinoma ubwo se azigera ayobora inama afate ibyemezo ko bifatirwa kwa JEANETTE NYIRAMONGI?

-TITO niyinjire muri SENA acungire hafi ibikorerwamo kuko ari muri abantu 8 bafata ibyemezo muri RPF

-Nongere ngaruke ku myanya ihabwa abagore hagamijwe ubusambanyi amazina yabo turayagira ibanga ariko turayagumana nk’abatangabuhamya

gahutu mikayire (dimanche, 09 octobre 2011 18:52)

Biratangaje cyane , ninabwo bwambere mbonye aho abatutsi batangiye kwiyita abahutu ngo bakunde bumvwe na HCR rwose , abahutu bashobora kuba BAGEZWEHO,ubu umututsi utemera gusobanura no kuvugisha ukuli kubyo ingoma mpotozi ya Kagome , yakoze ukuntu yakoze itsemba bwoko ry’abahutu kuva muli 1990 ntashobora kubona ubuhungiro !! indi Motif nukuvuga GENOCIDE FPR yakoreye abahutu muli Congo , ubwo UNHCR nayo ikamuha ubuhungiro inanamubitse nkumutanga buhamya mugihe urukiko mpana byaha rwa GENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU nirutangira azatange ubuhamya kandi si cyera ,uru rukiko rureba L’ONU cyane kuko niyo yanze kuzinzika uku kuli , kuko yabonaga abahutu ntaruvugiro , ikindi cyiciro rero nikilimo kwiyita abahutu ,aliko guhinduza amazina bikababera ikibazo kuko banga kwitwa amazina y’abahutu ,kuko nta muhutu witwa , mushongwanono , murebwayire , kayirebwa ,rutagambwa n’abandi .

Bikindi simoni (dimanche, 09 octobre 2011 17:41)

Njye nangabahutu ,abahutu banga ubwoko bwabo ,bahabwigiceri bakica abandi bahutu !!

Njyewe nangabahutu ,babandi badashishoza ,ngo barebe kure hinda zabo !!!!

Njyewe nangabahutu bahamwa imyanya yanyirarureshywa ,ariburyo bwokumara abandi bahutu !

Njyewe nangabahutu ,basimbuka imirambo yabenewabo ,bakarwanira kuzuza ibifu byabo !!!

Njyewe nangabahutu bafata imirambo yabenenyina bakayishyira Kagame ngo ayicuruze !!!

Ibyago tugiriwacu ni ukobamaze kuba benshi cyane !!!!

Mugihe abatutsi barambiwe ingoma mpotozi ,biyimikiye ,barwaniriye ,bakayimenera amaraso ,babahutu bimidigi bo bati :twe iyingoma tuyirabyeho kuko Kagame nubwo yishe benewacu ,akaba akibica anabatoteza ,yewe nashaka azamareho abanyarwanda bose ,ariko kuva imidigi yacu irara yuzuye tuzakomezatumushyigikire .

Ese Abahutu babanjirije barihe ?Bamwe imidigi yabo kagame niyayipfomoye batarahaga ,abandi bakayabangiringata :

-Kanyarengwe arihe ? Rizinde arihe ? Sendashonga arihe ?Pasteur Bizimungu arihe ?Twagiramungu rukokoma arihe ? Gen Habyarimana arihe ? Ndakeka bamwe barahaze ubutazongera gusonza ?

CESSATION CLAUSE Vs NEW RWANDA (dimanche, 09 octobre 2011 01:24)

reka mbabwire benwacu dusangiye gupfa no Gukira. MWIZERE IMANA GUSA. Mugiye guhabwa ibyangobwa mwese mukurwe mumakambi mujyanwe mubindi bihugu. Gusa ntakiza nkokuba mugihugu cyawe uhafite amahoro.

UWAHUNZE 1994 UWO WE RWOSE ARYAME ASINZIRE. IKIBAZO N’ ABATUTSI BARI GUHUNGA POLO K. Bazajya bababaza ngo murahunga iki ko na HCR yabavanyeho amaboko? Murahunga iki ko Mufite Ubutegetsi? NTAMPAMVU NIYI N’IMWE YABO IZONGERA KUMVWA MUGUSABA UBUHUNGIRO. Hari uwavuze ngo bazajya bagenda bitwa abanyeshuli Polo yohereze benshi: UMENYE KO WOWE UVUGA IBI ARI AMAFRANGA MENSHI BISABA KANDI POLO YAYAKURAGA CONGO: None namara Kuvana IMPUNZI CONGO azsubirayo avuga iki kandi?

Polo ntahangayikishijwe n’abo bari za RUKORERA NA ZA NAKIVALI, ahangayikishijwe naba RUDASINGWA, ba KAYUMBA na ba KAREGEYA ABO. Asigaye ajya hanze bakamwakiriza INDURU baramwakirizaga IMPUNDU, ati nibataha nzaba ndutsinze!! WRONG. Ugiye kubiteza noneho kuko BAGIYE KURAKARA KANDI UMUJINYA WABO NTUZAWUKIRA. HCR ntibakange kuko MWICWA MUMAKAMBI ya CONGO sinigenze nagato numva ivuga ngo INKAMBI ZATEWE, yarazinze irataha.

NONESE BANYARDA B’IMPUNZI MWARI MUZIKO 1990 ba KAYUMBA batera u Rda bangaga ko BABASHYIRIRAHO CESSATION CLAUSE? NONE IBASOHOREYEHO BWAKABILI!

AKAZAVA MURI IYIO CESSATION CLAUSE MUZAKAKILIZE YOMBI!

Impunzi (samedi, 08 octobre 2011 18:59)

Kuri iyi lien, hari isesengurwa z’imanza zo gupfobya génocide, idéologie du génocide,etc…

zakozwe na svocats sans frontières. Ubushaka yabonera aha HCR igisubizo:

Cliquer pour accéder à ASF_Rwanda_PratiqueJudiciaireContentieuxG%C3%A9nocide.pdf

Murekatete Rosine (samedi, 08 octobre 2011 16:06)

Uyu muntu wateguye iki gikorwa Imana imufashe , iki gikorwa n’indashyikirwa , cyatangiye ali munyangire na mubuzehose , aliko kigiye kurangilira kumahirwe y’impunzi rwose ndetse zitali kuzapfa zibonye , ubu abagiye guhabwa ibyangombwa , babaga mubihugu byo hanze bagiye kuba benshi cyane , harahinduka byinshi rwose . ahubwo ndabona bihindura byinshi no kumibereho y’izo mpunzi nibura uburenganzira bwabo bugiye kubahilizwa , kandi bwali bwalirengagijwe Imyaka myinshi cg iziba Congo na Uganda no muli baliya bagesera ngo ni Abatanzania !!inkaza zacu baliye !!! Ikindi kandi nuko muli ibyo bihugu byose , amategeko yabyo bayirengagije babireba ,, kandi nkana , AVUGA KO : UMUNTU WESE UMAZE IMYAKA ITANU (5) KUBUTAKA BYABYO , MUBURYO BWEMEWE CG MUTEMEWE , ATAGOMBA KWIRUKANWA AHUBWO AGOMBA GUHABWA RESIDENCE PERMIT YAMARA 10 YEARS AGAHABWA NATIONALITY !!!! urumva rero uretse ibigarasha abandi bose ndetse na ba KIGELI bamaze kuba aba NIGER !!! abandi nabo barahita bababa .

Ikigikorwa kandi nikiza nibura kizanafasha gatsinzi , wenda cyizahwitura umugorewe yemere kugaruka murwababyaye dore ko yafasheho abana ingwate.

amateka atagoretse (samedi, 08 octobre 2011 15:51)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :