HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/10/06/akarengane-karacyari-kose-ku-bafungirwa-muri-mabuso-za-polisi-y-u-rwanda/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Akarengane karacyari kose ku bafungirwa muri mabuso za Polisi y’u Rwanda!! » Akarengane karacyari kose ku bafungirwa muri mabuso za Polisi y’u Rwanda!!

Source Umuvugizi.com

Hashize iminsi dukurikirana ibyerekeranye n’abaturage bazajya bafungirwa muri mabuso ya polisi, batazongera kugemurirwa. Aya mabwiriza yamaze gutangwa kandi yatangiye gukurikizwa.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, aherutse gutangariza itangazamakuru ko ubu ari uburyo bwo kutavunisha abasigaye hanze, ngo kuko nta ruhare baba bagize mu cyaha cy’ufunzwe.

Yanavuze ko abafungwa bagomba kumenyera kudasurwa ngo kuko hari ababoneraho guha ruswa abapolisi, hakoreshejwe ababasura, kugirango babarekure. Ibi bikaba ari ukwirengagiza amahame mpuzamahanga n’u Rwanda rwashyizeho umukono, aho umufungwa aba arengana igihe icyo ari cyo cyose aba atarahamwa n’icyaha, akaba aba anafite uburenganzira bw’ibanze burimo no gusurwa.

Ikindi ni uko ibi bigaragaza igitugu kirenze urugero, aho polisi ifata nabi abaturage ishinzwe kurinda, ikabagira ba ruharwa kandi akenshi baba barengana. Uko kubafata nabi kukaba akenshi kuba kugizwe no kubima uburenganzira bwabo bwo gusurwa, dore ko akenshi polisi y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko itanafite ubushobozi bwo guhaza izi mfungwa ku bijyanye n’ibibatunga. Ibi bikaba byarakunze kugaragara cyane muri gereza yayo y’ahitwa i Gikondo, aho abantu banogonorwa n’inzara, abandi bakava muri iyo gereza barwaye indwara zidasobanutse.

 Ikindi kuba umuvugizi wa polisi atanga ibisobanuro by’uko ibi bigamije gukumira abapolisi babo kugirango be kurya ruswa, bigaragaza ko na polisi ubwayo idafitiye abapolisi bayo icyizere, ko ahubwo aya mabwiriza iherutse gushyiraho agiye kongera guhembera iyo ruswa, dore ko abaturage bazajya bagura uburenganzira bwabo bwo kugirango basurwe n’imiryango yabo.

Ibi na none bikaba bibaye mu gihe abaturage bakomeje gushinja polisi ko ihohotera imfungwa, izihatira kurya impungure zivanzemo amasaka, hatitawe ku barwayi. Ibi bintu byateje umwuka mubi mu baturage, bakaba barimo kwinubira ko abantu babo bagiye kujya bagwa mu magereza ya polisi, mu gihe nyamara ufungiwe aho kuri polisi aba akiri umwere iyo ataragezwa imbere y’umucamanza.

Abaturage babifashe nk’akarengane gakomeye kuko kubuza abantu gusura ababo ari bumwe mu buryo bwo guhishira ibyaha by’iyicarubozo, bikorwa n’abapolisi, bahatira imfungwa kwemera ibyaha zitakoze.

Ikindi cyatunguye abantu ni uko umukozi w’umuryango urengera uburenganzira bwa muntu (Transparency International), Ingabire M.Immaculee, aherutse gutungura abantu kuri zimwe muri Radio zo mu Rwanda, avuga ko na we yishimiye icyemezo polisi yafatiye imfungwa. Yavuze ko ibi bizatuma abajyaga barekurwa, batazongera kurekurwa, badaciriwe imanza. Avuga ibi, Madame Ingabire yagaragaje ko akorera ubutegetsi aho gukorera abaturage. Yiyibagije ko Leta ihora ivuga ko ikennye, bikaba bitakumvikana ukuntu yabona ubushobozi bwo kugaburira abafungiwe kuri polisi, mu gihe yananiwe kugaburira abo yahejeje mu magereza atandukanye.

Umwe mu bo twavuganye kugirango agire icyo adutangariza ku bivugwa kuri aka karengane katewe n’ayo mabwiriza mashya, yadutangarije ko ikibabaje gusa ari bwa burozi bwa Col Dan Munyuza, noneho bagiye kuboneraho umwanya wo kugaburira abo bashaka kwikiza, bityo ngo nta bikaba nta gushidikanya ko umubare w’abagomba gupfa imfu zidasobanutse mu Rwanda, ugiye kuziyongera.

Naho bwana Hakizabera utuye mu karere ka Gasabo, yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko bene ayo mabwiriza ari ingaruka yo kutagira inzego zigenga, aho zose zikorera mu kibaba cy’inzego z’umutekano “Police state”, aho na none yaba itangazamakuru, inteko ishinga amategeko, ubucamanza, guverinoma, izi nzego zose zidashobora kuvuguruza iz’umutekano, kabone n’iyo zaba zibangamiye abaturage zishinzwe kuyobora.  

Abaturage bakaba bakomeje kwibaza igihe abayobozi b’u Rwanda bazumva ko bagomba kubahiriza uburengazira bwabo kurusha ubw’agatsiko kari ku butegetsi, n’ibyemezo bifatwa bikajyana n’amahame mpunzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubw’imfungwa.

Umwe mu bashinzwe umutekano utarashatse kwivuga amazina, yadutangarije ko ayo mategeko yashyizweho mu rwego rwo gusibaganya ibimenyetso n’amakuru y’akarengane gakomeje gukorerwa abaturage hiryo no hino kuri za sitasiyo za polisi. Ako karengane kakaba kari kamaze iminsi gatangazwa n’itangazamakuru ry’u Rwanda, akenshi riba ryahurujwe n’abavandimwe b’abafunzwe cyangwa barengana, bityo mu rwego rwo kurengera inyungu za Leta iyoboresha abaturage inkota y’itegeko, bagahitamo gushyiraho aya mabwiriza yo kuburizamo amakuru yose ashobora gutangwa n’abavadimwe b’izo mfungwa.

Kimenyi, Kigali

Kanyana (vendredi, 14 octobre 2011 23:00)

Mbarushimana, ndagushimiye cyane kuko uvuze ukuri. Nanjye Ingabire Immaculée naramwumvise, kandi ubisubiyemo uko yabivuze rwose. Urakoze rero uwaduha ngo abantu bose bavugishe ukuri nkawe byadufasha. Ariko ubundi abantu bakwakiriye agakiza? Muzarimbuka nigaramiye

Mbarushimana (mercredi, 12 octobre 2011 18:59)

Mwibeshyera Ingabire nanjye naramwumvise, dore uko yavuze: Twishimiye icyo cyemezo kubera impamvu 3, iya mbere ni uko iryo siragira ku ma brigades ry’abasura rishobora gutuma hatangwa ruswa cyangwa hakaburishwa ibimenyetso, iya kabiri ni uko wasangaga abadafunzwe aho gukora imirimo ibateza imbere birirwaga bagemura dore ko hari n’abana basibaga ishuri bagemuriwe abafunzwe, iya gatatu ni uko abantu bose bagomba gufatwa kimwe imbere y’amategeko kuko abatagira ababagemurira wasangaga basumbana n’abafite amikoro. Uriya mugore muzamuvuge ibindi ariko akarengane arakanga kandi arakarwanya mu buryo bugaragara. Twe abamuzi turamushima Imana imihe umugisha

inzirakarenganenyinawavictoire@yahoo.kaggome (vendredi, 07 octobre 2011 12:38)

Uyu mutegarugori azababakoraho. Mureba ngo inyenzi ziramwigabiza kweli. Buriya se Jeannete yishimiye kuzabona umugabo we aboshywe kuriya? Na we se ko bizamugeraho!!!

Reba ku izuba rirashe uko bamugenje:ubutabera!

Ubushinjacyaha bwongeye gutera utwatsi iby’abunganira Ingabire

Ingabire Victoire Umuhoza mu rukiko (Foto/Ububiko)

Egide Kayiranga

Ubushinjacyaha bwavuze ko imbogamizi zagaragajwe n’uregwa hamwe n’abamwunganira ari ukwirengagiza nkana ukuri no gutinya kuburana kubera ibyaha bikomeye Ingabire akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko inzitizi zagaragajwe n’abunganira Ingabire nta shingiro zifite. Izo nzitizi ni iz’imburabubasha y’urukiko no kutagaruka inyuma kw’itegeko rihana icyaha kuko ngo mu byo Ingabire aregwa harimo ibyo yakoreye hanze y’ifasi y’u Rwanda mbere y’uko bijya mu mategeko y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kivuga ko umunyarwanda wese ukoze icyaha cy’ubugome cyototera kurimbura Leta gishobora kuburanishwa n’u Rwanda ndetse n’iyo cyaba cyarakorewe hanze y’ifasi y’u Rwanda.

Maitre Edwards umwunganira wasabye urukiko ko umukiriya we atakurikiranwa ku byaha yakoreye hanze y’ifasi y’u Rwanda mbere y’itariki 16 Mutarama 2010 ubwo yageraga mu Rwanda . kuri we ngo bibaye ngombwa yabiburanishwaho n’igihugu cy’u Buhorandi nubwo ngo atazi niba amategeko y’uBuholandi ahana bene ibyo byaha.

Ingabire Victoire we avuga ko ubwo yafatwaga, yeretse urupapuro rwo kumuta muri yombi ruriho ko akurikiranyweho icyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba gusa. Ko ni ubwo bakoresheje ibimenyetso 12, ariko we azisobanura kuri 7 gusa.

Ingabire yakomeje vuga ko natangira kwiregura azereka urukiko ko nta bimenyetso bigaragara ubushinjacyaha bufite, kuko ngo ibyo bagendeyeho ari iby’abari mu rubanza rumwe nawe bamushinja gusa.

Ingabire kandi yanibukije Urukiko ko ubushinjacyaha buzi neza ko ibyaha aregwa atabyemera, ahubwo asaba ko amategeko yakubahirizwa kandi n’uburenganzira bukubahirizwa.

Ingabire yabwiye Urukiko ko mu mpapuro 5000 z’ikirego bavugwa ko yabajijwe ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’amacakubiri n’icyo gushishikariza abagize umutwe w’iterabwoba kurikora ; avugako ubushinjacyaha bubeshya atigeze abimenyeshwa na gato.

Uru rubanza rukaba rugikomeje, aho abunganira Ingabire bagikomeza kwisobanura ku byaha aregwa.

Ends

ffffffff (vendredi, 07 octobre 2011 11:50)

Muraho nterahamwe!!!!!!!! dore kagame ukuntu abakunda noneho ashyize amaboko hejuru igihugu arakibahaye pe amanywa ava!!!! Dore umuhutu wigitsire nka TWAGIRAMUNGU Noneho muravuga iki? ko arimwe muyoboye igihugu. Kagame erega nawe ni umuhutu wishwe ninzara kuko yica nkabahutu yibagirwa nkabo mbega usibye isura ubundi umutima nibo

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/10/06/akarangane-karacyari-kose-ku-bafungirwa-muri-mabuso-za-polisi-y-u-rwanda/ » t « _blank » Jacques (vendredi, 07 octobre 2011 09:30)

Bahati, nushaka ubakunde kuko ni abantu nkawe. Urwango ni wowe ruzagirira nabi. Bireke rwose. Naho ubundi polisi nta kintu kizima mwayibaza gukora. Ingoma yose iturutse mu ishyamba ni ko imeze. Nta mpuhwe bagirira abaturage kuko atari bo baba babashyizeho. Izo nyeshyamba zigomba guharanira ko zihora zitegeka kandi zigahorana igihunga cyo kumva zanzwe. Kereka revolution ivuye mu baturage niyo yonyine yatanga abategetsi bazima bakorera abaturage. Igihe bitarashoboka, abicishwa amasasu, amarozi, inzara, imigozi, barakomeza bapfe. Bakuriye mu bwicanyi bazabusaziramo. Dukeneye impinduramatwara.Intwari uyu ni wo mwanya.

HYPERLINK « http://www.leprophete.com » t « _blank » bahati (vendredi, 07 octobre 2011 07:35)

nanga abahutu, uretse, umwe gusa ,muzehe rwarakabije.

Byigero (vendredi, 07 octobre 2011 03:44)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :