HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/30/ese-sena-ishobora-kurekera-aho-kugirwa-n-inkomamashyi-ikaba-urwego-rufitiye-igihugu-akamaro/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ese Sena ishobora kurekera aho kugirwa n’Inkomamashyi ikaba urwego rufitiye igihugu akamaro ? » Ese Sena ishobora kurekera aho kugirwa n’Inkomamashyi ikaba urwego rufitiye igihugu akamaro ?

Bamwe mu bashyizweho

Source : Igihe.com

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeli nibwo Komisiyo y’amatora yatangaje by’agateganyo abasenateri 12 batorewe guhagararira Intara zose z’igihugu uko ari enye, Umujyi wa Kigali, uhagarariye kaminuza, amashuri makuru n’ibigo by’ubushakashatsi bya Leta ndetse n’uhagarariye n’amashuri makuru na kaminuza zigenga.

Dore uko bimeze :

Umujyi wa Kigali :

  Madamu Jeanne d’Arc Gakuba

Intara y’Amajyaruguru :

  Evariste Bizimana

  Narcisse Musabyeyezu

Intara y’Amajyepfo :

  Jean Damascene Bizimana

  Marie Claire Mukasine

  Gallican Niyongana

Intara y’Iburasirazuba :

  Donatille Mukabalisa

  Ambasaderi Michel Rugema

  Celestin Sebuhoro

Intara y’Iburengerazuba :

  Appolinaire Mushinzimana

  Therese Bishagara Kagoyire

  Jean Nepomuscene Sindikubwabo

Amashuri makuru n’ibigo by’ubushakashatsi bya Leta :

  Prof Emmanuel Bajyana

Uhagarariye n’amashuri makuru na kaminuza zigenga :

  Prof Laurent Nkusi

Aya mafoto niyo twabashije kubona ku mbuga za internet zitandukanye, tuzagerageza no kubashakira n’ayandi y’abatowe

Muri iki kiganiro Prof. Karangwa Chrysologue, ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko imyanzuro ntakuka y’ibyavuye muri aya matora bizatangazwa mu gihe cy’iminsi itanu uhereye igihe amatora yabereye.

Icyo umuntu yavuga kandi n’uko intara eshatu n’umujyi wa Kigali zirimo nibura umugore umwe uzazihagararira muri Sena mu gihe Intara y’Amajyaruguru nta mugore n’umwe uzayiserukira mu nteko ; nanone kandi icyigaragaza ni uko abagore bane kuri 14 aribo bonyine batowe, bivuzeko batowe ku mpuzandengo ya 28,5%.

Muri aya matora y’Abasenateri, abakandida bari biyamamaje mu rwego rw’Umujyi wa Kigali bari 9 hagomba gutorwamo umwe ; mu ntara y’Iburasirazuba, hiyamamaje abakandida 13 hagomba gutorwamo 3 ; Mu ntara y’Amajyaruguru, abakandida senateri bari 5 bahataniraga imyanya 2 ; Mu ntara y’Amajyepfo hari hiyamamaje abakandida 16 bahataniraga imyanya 3 naho mu ntara y’Iburengerazuba hari hiyamamaje abakandida 9 ku myanya 3 yari ikienewe.

Mu mashuri makuru n’ibigo by’ubushakashatsi bya Leta, hari hiyamamaje abakandida 5 hagomba gutorwamo 1, naho mu mashuri na za kaminuza zigenga, hari hiyamamaje umukandida udafite umuntu n’umwe bahanganye.

Uretse aba 14 bamenyekanye bitenyijwe ko 4 bazatangwa n’imitwe y’ihuriro ry’amashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda naho umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bose hamwe bakaba 26.

BYIGERO (mardi, 04 octobre 2011 15:48)

Si byiza gucira iby’iwacu tukamira bunguri iby’imahanga,ariko nta n’ubwo ari bibi kwigana ibyiza bagira.Nkunda kureba télévision yo mu Bufaransa buri wa kabiri na buri wa gatatu icyo bita « Questions au gouvernement »,maze nkareba aho abadepite bakaranga abaminisitiri bavugira abaturage babatoye,ndetse abakomoka mu mashyaka atari ku butegetsi ntibatinye no kunenga no kwamagana perezida wabo iyo yafashe ibyemezo abihubukiye!!!

Ngaho nimumbwire niba hari umwe muri izi ngwizamurongo ngo ni abasenateri ushobora kwihandagaza akabwira Kagame ati:Sigaho gukomeza guhutaza abaturage,reka gutuka no kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu,cyangwa ati icyemezo wafashe cyo guca ururimi rw’igifaransa wagifashe buhubutsi usbiza ku isuka abanyarwanda batari bacye bakobotse imyaka n’imyaniko biga muri urwo rurimi…n’ibindi n’ibindi ntarondoye!!!

Ndizera ko nabo ubwabo iyo bibajijeho bumva ko ntacyo bamariye rubanda, banabeshyera ngo yabatoye kandi twese tuzi uko bagenerwa imyanya!!Icyakora bazi kurata amakoti n’imishanana gusa!!!

Sha,umunsi zahinduye imirishyo ntimuzavuge ngo bampatiye kwiyamamaza,muzemere muwunywe!!!!

Libonukuri (lundi, 03 octobre 2011 17:24)

babivuze ukuri koko ngo « Ibyago bya bamwe ni amahirwe y’abandi » uyu mugabo Appolinaire Mushinzimana agizwe senateri kugira ngo azahitane Padiri Thomas. None se uyu mugabo Appolinaire Mushinzimana si wawundi uvuka hariya iwabo ra? Kuki bamugize senateri! Thomas rero witonde, uyu ejo mu gitondo bazamugutumaho kugira ngo akwinjize mu cyama. Ni wanga uzahita urigiswa.

Mwenedata (dimanche, 02 octobre 2011 14:57)

Nifuje gusengera na Rukerikibaye John. No41

Bwana John nifuje kukubwira ko BIbiliya dusaba no gusengera n’abanzi bacu; ubyo uvuga niba koko yarabikoze, biratuma musengera cyane kugirango umwuka w’Imana umugenderere, erega Imana ntabwo itekereza nk’abantu, kandi ikunda abanyabyaha itabitewe n’uko ikunda ibyaha ahubwo iba yifuza ko buri wese yakwihana. Mukuvuga ukuri rero iyo umuntu ari mubibazo nibwo aba akeneye amasengesho. Nawe rero ndagusengera ngo Uwiteka akumurikire maze ugire umutima w’urukundo kdi uciye bugufi, kuko uwo mujinya ufite niwowe ugira ho ingaruka mu gihe abo wufitiye bigaramiye, Inama yanjye nkorera ikurebe kandi ikwiteho.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :