HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/27/igisubizo-cya-padiri-fortunatus-rudakemwa-ku-itangazo-risoza-inama-y-abasaserdoti-ba-diyosezi-ya-cyangugu-yo-ku-wa-19-21-09-2011/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Igisubizo cya padiri Fortunatus Rudakemwa, ku Itangazo risoza inama y’Abasaserdoti ba Diyosezi ya Cyangugu yo ku wa 19-21/09/2011″Igisubizo cya padiri Fortunatus Rudakemwa, ku Itangazo risoza inama y’Abasaserdoti ba Diyosezi ya Cyangugu yo ku wa 19-21/09/2011

Padiri Fortunatus

Nyakubahwa Musenyeri, Ubutumwa mwagejeje ku Basaserdoti, Abiyeguriyimana n’Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu le 1 Gicurasi 2011 ku birebana n’urubuga HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ »www.leprophete.fr bwali bwiza cyane, ntawe utarabushimye. Ariko noneho le 21 Nzeri 2011 mwashyize ahagaragara inyandiko iteye agahinda. Iyo nyandiko ni “Itangazo risoza inama y’abasaseridoti ba diyosezi ya Cyangugu yo ku wa 19/09 – 21/09/2011” mwebe n’abapadiri 43 mwasinye, hanyuma natwe tukaza kulishyira ku rubuga HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ »www.leprophete.fr le 24/9/2011. Si njye gusa lyababaje, ahubwo iryo tangazo ryababaje n’abandi bantu benshi nk’uko babigaragaraje bavuga icyo balitekerezaho (commentaires) bamaze kulisoma. Bose bahuliza ku mwanzuro umwe uvuga ko mwaryanditse kubera gutinya ingoma ya FPR no kugirango abategetsi bayo babarebe neza. Uko ryatuma FPR ibareba neza akanya gato, ni nako ryacisha umutwe inzirakarengane nyinshi mu kanya ko guhumbya ijisho. Ikindi abasomye liliya tangazo bahulizaho ni uko bamwe mu bapadiri balishyizeho umukono batabikoze ku bwabo, ahubwo mukaba mwarabashyizeho ikintu cy’iterabwoba mu magambo, mukabasinyisha ku ngufu. Dore rero njyewe igisubizo cyanjye kuli iryo tangazo :

Abapadiri bali hanze

Muri iryo tangazo, muvuga ko mwamaganye abapadiri ba diyosezi ya Cyangugu baba hanze, bakandika ibintu kuli za interineti. Abavugwa bashobora kuba ali benshi, aliko njye ndisubiliza ku giti cyanjye kubera impamvu zikulikira :

1. Le 1/1/2011 nafatanije na padiri Thomas NAHIMANA, dushinga urubuga HYPERLINK « http://www.leprophete/ »www.leprophete fr rukunzwe n’Abanyarwanda benshi.

2. Twarunyujijeho inyandiko zagiraga icyo zivuga kuli Padiri Yohani NDORIMANA wigeze kuba uwa diyosezi ya Cyangugu. Ndetse aba n’igisonga cyanyu. Kubera ibibazo muziranyeho, yageze ubwo ava mu bupadiri.

3. Padiri Thomas NAHIMANA yarunyujijeho inyandiko kuri Padiri Ubald RUGIRANGOGA.

4. Twatangaje inyandiko y’umukristu wo muli paruwasi ya Mibilizi wagiraga icyo avuga kuli padiri Inyasi KABERA wari uvuye i Roma, akajya gusura iyo paruwasi yali yarabayemo mbere yo kujya kwiga.

Ngizo impamvu zituma nemeza ko njye na padiri Thomas NAHIMANA tuli mu bavugwa, cyangwa se akaba ali natwe tuvugwa twenyine.

II. Abapadiri batanga amakuru

Usibye ibanga, ubwoba cyangwa se ubwitonzi Abanyarwanda bigilira, naho ubundi ibikubiye mu nyandiko maze kuvuga mu kanya zasohotse ku rubuga HYPERLINK « http://www.leprophete/ »www.leprophete.fr ni ibintu bizwi n’abakristu bose bo muri diyosezi ya Cyangugu, ku buryo atali ngombwa kujya gushaka abapadiri ngo “baba batanga amakuru”. Nibaza ahubwo impamvu mutabona ko imvugo nk’iyi ariyo ikurura urwikekwe hagati yacu, ikaba yanaba intandaro yo kuba hari abagilirwa nabi ngo batanze amakuru.

1. Yohani Ndorimana, atarava mu bupadiri, yifuzaga kuba umwepiskopi ; abibuze, biramusaza, yandika ibitabo 3 atuka Kiliziya gatolika, kandi muli buli gitabo yagendaga yongera ubukana. Namwe kandi ntiyali aboroheye. Kuba atali “miseke igoroye” wakwiha uburenganzira bwo kwandagaza Kiliziya yabayemo umuyobozi, ibyo byali bizwi na bose, ntibyali ngombwa ko hagira umupadiri ubitubwira nk’aho ali ibanga atwibira.

2. Kuba padiri Ubald Rugirangoga yaragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Yohani Petero Sindayiheba ni ibintu bizwi n’abaturage bose b’i Rwabidege. Ntibyali ngombwa ko hagira umupadiri utwibira iryo ngirwa-banga. Ahubwo tubifitiye n’ibindi bimenyetso, nibiba ngombwa nabyo tuzabitangaza.

Kuba yarashenye inama nkuru ya paruwasi ya Mwezi, bikagira ingaruka mbi ku migendekere yose y’iyo paruwasi ni ibintu bizwi na bose. Ukuntu yivanze mu mikorere y’inkiko Gacaca zo mu karere ka Mwezi bizwi na bose. Vuba aha ni we wakoze uko ashoboye kwose kugirango diyakoni. Sipiriyani NTIRUGIRIMBABAZI wo muli paruwasi ya Mushaka adahabwa ubupadiri. We ubwe arabyigamba, kandi n’abafasha banyu ba hafi ntifuje kuvuga amazina bagenda babivuga ngo “hagati y’ubupadiri bwa Sipiriyani n’amafaranga ya Ubald, Musenyeri yahisemo amafaranga ya Ubald”. Ibyo bintu bizwi na bose, si ngombwa ko hagira umupadiri ubitangaza nk’aho ali inkuru y’inkaburamatsiko.

Uwo padiri Ubald ni we wali usigaye abwira abahisi n’abagenzi, ibisiga n’inyoni ngo “Padiri Thomas NAHIMANA ni interahamwe kubera ko yatumiwe n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha , gutanga ubuhamya ku byo yabonye byerekeranye n’urubanza rwa Yussufu MUNYAKAZI”.  Padiri Ubald ntazi n’icyo Padiri Thomas yavuze mu buhamya yatanze aho imbere y’urukiko nyamara yali ageze n’aho gusaba ko Thomas NAHIMANA ahagalikwa mu bupadili! Ntimuyobewe kandi ko, iyo adatangirwa n’umuntu ukomeye namwe muzi, uwo padiri Ubald yali hafi kujya kurega muri leta bagenzi be ngo “batanga amakuru amusebya”. Ibyamwanditsweho kuli HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ »www.leprophete.fr ni ibintu bizwi na bose, ntibyali ngombwa ko bihishurwa n’umupadiri mugenzi we.

3. Umukristu wo muli paruwasi ya Mibilizi yatwoherereje inyandiko kuli padiri Inyasi KABERA. Yali yababajwe n’uko uwo mupadiri yavuze mu misa ngo “njye ndangije kwiga ndataha, simeze nk’inyangarwanda zijya mu mahanga zigaherayo”. Ubwo Kandi n’amwe mu mazina y’izo Nyangarwanda ntatinya kuyavuga !!! Uwo mukristu yibutse Abanyarwanda benshi babaye mu mahanga n’abandi bakiliyo ubungubu. Yazilikanye ko, baba impunzi cyangwa bataba zo, badahejejwe ishyanga no kuba inyangarwanda, ko ahubwo kenshi biterwa n’impamvu y’ubutegetsi bubi, agahinda karamwegura. Yasobanuye ukuntu uwo mugenzi wacu padiri Inyasi ari umuntu wishongora, wazonzwe n’irondakoko, wagize intege nke agakora ibinyuranye n’itegeko rya 6 mu y’Imana, akaba kandi yaragize uruhare rukomeye mu ishimutwa n’izimira rya Félix KABOKO mwene Karoli BISHEMBEGERI. Twarasuzumye, dusanga ibyo uwo mukristu yavugaga ali ukuli kuzwi na bose, turareka inyandiko iratambuka.

Urwo rwikekwe rushire mu padiri rero, ngo “n’uwabonaniye na nyirabukwe mu nyenga y’umuliro yaramenyekanye”. Abakristu, abaturage ntacyo bataba bazi, usibye ko bicecekera. Uretse n’ibyo, ntawe twangiye kwandika inyandiko ibeshyuza ibyamwanditsweho. Twe twemera uburenganzira bwa buri wese mu itumanaho, ni nayo mpamvu n’itangazo lyanyu twalishyize ku rubuga rwacu, kugira ngo buri wese avuge icyo ashaka. Niba rero twarabeshyeye bariya bagenzi bacu, bashoboraga kutubeshyuza, bashaka bakabinyuza no ku rubuga rwacu.

III. Dore ahubwo zimwe mu mpamvu nyakuli z’umwuka mubi, umwiryane n’urwikekwe muli diyosezi ya Cyangugu

Ntawe uyobewe ukuntu Kiliziya gatolika mu Rwanda ikomerewe muli iyi myaka. Ntituli impumyi cyangwa abagome ku buryo twayongerera ibibazo tuyizanamo umwuka mubi. Nta n’ubwo twarota tubikorera diyosezi ya Cyangugu dukomokamo. Reka tubereke ahubwo zimwe mu mpamvu nyakuli zikurura umwiryane n’urwikekwe muli iyo diyosezi.

Impamvu yambere ni ubukene. Diyosezi ya Cyangugu ntiyigeze ikungahara cyane, aliko ubu noneho byahumiye ku mirali kubera umushinga wizwe kandi ugacungwa nabi wo kubaka hoteli ikomeye ahitwa ku ITUZE.

Impamvu ya 2 ni uko muli diyosezi ya Cyangugu hali abapadiri Musenyeri atonesha, bakamera nka wa “mwana uli iwabo, uvuna umuheha bakamuha undi”. N’ubwo bakora ikosa likomeye cyane, Musenyeli abakingira ikibaba. Icyo bamubwiye ni icyo akora, icyo banze ntagikora, uwo bamwangishije aba agowe. Bibaye ngombwa, navuga amazina yabo, ngatanga n’ingero. Kandi uko Musenyeli atonesha bamwe, ni ko abandi abogeraho ubulimiro.

Impamvu ya 3 ni uko hali abapadiri Musenyeri areka bagakora uko bashaka kubera inkomoko yabo, kubera ko bafite amafaranga cyangwa se inshuti mu cyama (FPR). Uwujuje ibyo uko ali bitatu we, aba ali umwami muli diyosezi ya Cyangugu, alica agakiza.

Ngibyo bimwe mu bitera umwiryane, urwikekwe n’umwuka mubi muli diyosezi ya Cyangugu, mureke ibindi. Kubivuga si cyo kibazo, ikibazo ni uko biliho. Kubiceceka byaba bimeze nko guhingira ku rwili.

Umwanzuro

Nyakubahwa Musenyeli, nk’uko natangiye mbivuga, riliya tangazo ryababaje abantu benshi. Icyifuzo cyanjye si uko ibintu byadogera, ahubwo ni uko byagenda neza kurushaho.

Mbashimiye uko mubyakira.

Padiri Fortunatus Rudakemwa

Tel : 0039.333.3167336

Email : HYPERLINK « mailto:rdfkm@yahoo.fr » rdfkm@yahoo.fr , in HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » http://www.leprophete.fr le 27/09/2011

 Kuri Uribaza 95 (jeudi, 29 septembre 2011 16:11)

Padiri Uramurenganya kandi ibyo ubaza ntawe ubifitiye Umuti uretse MUSENYELI . Abanyarwanda bazi ubwenge n’ ubwo bicwa nk’ ibimonyo.Bagize bati: » UHONGERA UMWANZI AMARA UTWE » kandi burya uteza ibibazo ni we uba abifitiye umuti. Musenyeli rero Ni we ugomba gutanga uwo muti.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :