HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/23/abihayimana-gatolika-bo-muri-diyoseze-ya-cyangugu-bongeye-kwikoma-ababanduriza-izina/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Abihayimana Gatolika bo muri Diyoseze ya Cyangugu bongeye kwikoma ababanduriza izina! »Abihayimana Gatolika bo muri Diyoseze ya Cyangugu bongeye kwikoma ababanduriza izina!

Mgr Bimenyimana, umushumba wa Cyangugu.

Source: Igihe.com

Mu itangazo risoza inama y’Abasaseridoti ba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yo ku wa 19 kugeza 21 Nzeli 2011, itangiza umwaka wa liturijiya wa 2011-2012, bamaganye ibitekerezo bisenya bikomeza kwandikwa na bagenzi babo bakomoka muri iyi diyoseze baba mu bihugu by’u Burayi.

Nkuko byumvikaniye kuri Radiyo Maria Rwanda ikunda kunyuraho gahunda za Kiliziya kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeli ku i saa sita na mirongo itanu (12h50’), aba bihayimana bavuze ko nyuma yo kubona bavangirwa na bamwe bafatanyije ubutumwa bwa gisaseridoti mu buryo bw’inyandiko zisohoka ku mbuga za internet zandagaza bamwe muri bo, ngo byaba byarateye urwikekwe, kwishishanya no kutizerwana hagati yabo nyamara ataribyo basezeranye.

Niyo mpamvu aba basaseridoti bafashe ibyemezo byamagana ibi bikorwa bagira bati :

  Twamaganye ibitekerezo bisenya bisohoka kuri izo mbuga,

  Turasaba ababisoma gushishoza bagashungura ntibazifate nk’ukuri kw’ivanjiri ya Kristu,

  Turasaba utanga amakuru agamije kwanduza isura ya mugenzi we no gusenya ubumwe bw’abana b’Imana gushyira mu gaciro akabireka,

  Turasaba abasaseridoti bandika ibi kwibuka isano bafitanye n’Imana bakabireka.

Muri itangazo kandi ryashyizweho umukono n’abari muri iyi nama barangajwe imbere na Nyir’icyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, barasaba abasaseridoti gukomeza ubumwe bwabo bashishikariza intama z’Imana kurangamira icyiza bakareka ikibi.

Iri tangazo kandi rije rikurikira iryo ku 1 Gicurasi 2011 ryamaganaga ibikorwa by’abapadiri babiri : Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bavuka muri iyi diyosezi bacisha ku rubuga rwa internet ruzwi ku nyito ya “leprophete”aho Inyandiko zabo zigaragaramo kujora, kunenga, kuninura no gusebya u Rwanda.

NDLR : Mushobora kwisomera ibiri muri iri tangazo.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :