HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/18/inzego-z-ubutatsi-za-perezida-kagame-mu-kurasa-umuyoboke-wa-ps-imberakuri/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame mu kurasa umuyoboke wa PS Imberakuri »Inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame mu kurasa umuyoboke wa PS Imberakuri

GP Emmanuel Gasana.

Source: Umuvugizi

Nk’uko Umuvugizi wabitohoje, inzego z’ubutatsi za perezida Kagame zirangajwe imbere n’urwego rwa polisi arirwo Special Intelligence ruherutse kurasa umwe mu bayoboke ba PS Imberakuri. Zamurashe ubwo yari avuye m’urubanza rw’umunyepolitiki udacana uwaka n’ubwo butegetsi madame Ingabire Umuhoza Victoire. Bamurasiye iwe ku Kicukiro.

Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko uyu Eric Nshimiyimana uri muri PS imberakuri igice cya Me Ntaganda Bernard, yaba yarakoreyeho inzego z’ubutatsi za perezida Kagame. Nawe yari mu byitso bya FPR byinjijwe muri ayo mashyaka bigomba kuyasenya. Ariko nyuma yaje gutwarwa n’umuyaga wa Demokrasi waje gutuma yigenga atangira kunenga mu ruhame ubwo butegetsi.

Eric yari amaze iminsi akurikiranwa na maneko za Kagame, bumva uburyo agenda agayira  abantu batandukanye igitugu cya perezida Kagame, ari nako yivugira ko nawe yakoranye n’izo nzego, ariko aza kwitandukanya nazo kubera kumenya ukuri. Ibi bintu inzego z’ubutatsi za Kagame zabibonye nko kumena amabanga k’uwo musore muto. Ni nabyo byatumye ACP Kalisa Faustin atanga amabwiriza y’uko agomba kuraswa, akicwa.

Amakuru agera ku Umuvugizi, yemeza ko Eric Nshimiyimana yagombaga kwicwa. Ariko uwamurashe, yamurashe nabi. Uwo mwishi w’umupolisi wari wambaye imyenda ya gisiviri yarashe Eric ari kuri moto kandi akaba yarabikoranye ubwoba bwinshi. Bityo yamurashe isasu ryo mu gituza agiye kumurasa irindi aba abonye abantu ari bwo nawe yaje kwirasa intoki atabigendereye .

Bamaze kubona ko atapfuye kandi ko hari abantu bari bamaze gutabara, byatumye abamurasa bigaragaza noneho nk’abapolisi bari barashe umuntu witwaje imbunda. Ariko mu by’ukuri bakaba baramujije ko yananiwe gukora akazi kabo ko kuneka no gusenya amashyaka atavuga rumwe na Kagame,  bari baramutumye mbere ahubwo nawe atangira kwigenga anenga ubutegetsi anamena amabanga yabwo amwe.

Ayo makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko kandi inzego z’ubutatsi za perezida Kagame, zahaye amabwiriza Special Intelligence kuba ariyo irwaza uwo murwayi, ikanakora uko ishoboye ikaba yamurinda umuntu uwari we wese ushobora guturuka mu itangazamakuru cyangwa muri z’ Ambasade. Ibyo bituma n’umuryangowe utemerewe kumusura. Ibi byose bikaba byarakozwe ari ukubahiriza amabwiriza aturutse ibukuru kandi iki gikorwa kikaba kinagamije gutera ubwoba na none abandi Banyarwanda bakiri mu gihugu kugirango babe ibiragi be kugira icyo bavuga k’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR .

Ba meneko ba Polisi barinze Eric aho arwariye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, bakaba bambaye imyenda ya gisiviri,  bitwaje imbunda, ari nako batera ubwoba buri muntu wese waba ushaka kumugeraho. Iryo terabwoba bararikora mu gihe nyir’ubwite yari amaze kworoherwa atangiye kuvuga no gushaka kuvugisha ukuri kubyamubayeho.  Atarebye neza ashobora kutazava mu bitaro akazaterwa urushinge rw’ingusho.

Kyomugisha, Kampala

intore (jeudi, 22 septembre 2011 11:12)

ariko ibyo bigambo byanyu musebya intore, muzi icyo bivuga, mwagiye mureka gusebanya, uzabaze icyo intore bivuga, numuntu urangwa n’imico myiza, wihesha agaciro,kandi ukunda igihugu cye, mutandukanye rero intore ninterahamwe, twe turi intore, ngirango mwabonye igisobanuro, naho ibyo muvuga ni amagambo yaraberenze kandi ntibitubuza gukunda igihugu cyacu kandi no kugikorera, ahubwo mwebwe i am sorry mwitonde, mwitonde izo byeri zaberenze muzaziruka bidatinze. ngo mushaka kugarura imipanga,twarahumutse kandi ntibizongera, mwibagirwe mufate ako kabyeri muceceke, nubundi interasi zirangwa nibigambo,guteranye, gusebanya, nibindi byose bisa nabyo , naho rero ibyo mukangisha ngo muzajya abantu muri polici ibiro byaho ikorera simpazi se, gukora se liste yanyu nkayijyana byananira, mwibwira se ko murusha abandi amaguru, mwibwira se ko ubu butaka bwa rouen ari iwanyu aho za gikongoro, kibuye, kibungo, byumba na gitarama, ibyo bigambo byanyu kandi niterabwoba mubifashe hasi bwangu, kuko ibyo mushaka gukora twe twabikuba kabiri noneho tukareba imbwa n’umugabo.

BYIGERO (jeudi, 22 septembre 2011 03:08)

Ni agahomamunwa!!!

Mujye kuri BBC cyangwa Rwandinfo de Kanyamibwa mwumve ukuntu T.Badege abeshya icya Semuhanuka ku byerekeye iraswa ry’iyi mpirimbanyi ya demukarasi mu Mberakuri!!!Bariya bicanyi barangwa n’ubucucu gusa bakeka ko natwe turibyo ku buryo twakwemera buhumyi ibinyoma byabo??Ye baba weeee!!!Abategetsi bacu baraboze guhera ku muto kugeza kubo kw’isonga kweri!Sha,nimukomeze mumene amaraso ariko amaherezo muzabiryozwa tu!!!!!

Kampala (mardi, 20 septembre 2011 22:46)

Kuki hari abantu bakomeje kumva ko kwica bizatuma bikomereza kubaho mu mahoro bo ninda zabo? Uri mwishi aho ntazaba nk’abo dusigaye duhura nabo bisariye kubera amaraso y’abanyarwanda. Rero inyangenews ngo hari n’ababiherewe akazi kuburyo bahawe n’amamodoka. Harya ubwo nabo buzuza dossier basaba akazi,bagakora ibizamini ndetse bakivuga n’ibigwi ko bize kwica kandi ko bifuza kuba nka kanaka intangarugero mukwica ndetse byahaye kuzamurwa muntera nk’abo tubwirwa. Ndabona ari Uwiteka uzatabara abasigaye naho abo twabuze bo nibiruhukire uzagerayo vuba azabatubwirire ati: ni ibigwari mwasize, kandi kwica nicyo gisubizo cy’ibibazo bahuye nabyo. Yongereho ati: burya bose nibamwe, ntawakirazira ubabamo.

RURAYI (mardi, 20 septembre 2011 16:30)

murebe iki giterahamwe ngo ni Gasana alias RURAYI UKO KIREBA CYAHAZE AMARASO YABAHUTU NABATUTSI BAKOMEJE KWICWA BAZIRA UBUSA

jklytj (mardi, 20 septembre 2011 16:29)

Ariko vous aller continuer a parler a invente n’importe quoi je me demande se que vous faite dans la vie appart raconte des mensonge vous ne pouvais rien rien contre Paul Kagame donc changer de camps regarde plutôt l’avenir du Rwanda et non votre avenir propre

Ntagahoragahanze (lundi, 19 septembre 2011 19:12)

Bikindi Simon yaravuze ngo inkotanyi ziramutse zifashe ubutegetsi amashya benesebahinzi barimo yazima burundu abarimo bagashirira ku icumu nkuko byagendekeye abahinza, hanyuma bwacya mugitondo umututsi ati: harabaye ntihakabe harapfuye ntihagapfe, hapfuye imbwa nimbeba hasigaye inka ni ingoma. none se murabona bikindi yarabeshye?

Twagiramungu (lundi, 19 septembre 2011 18:20)

Ariko nkuwo mupolisi utazi kurasa ko ko ni mupolisi ki? akwiye kubona igihano kimukwiye.

Uyu wanditse iyinkuru nawe bamufate kuko arasa naho ariwe wari atwaye ico cinyabiziga. Hanyuma nawe kandi nawe ahabwe igihano kimukwiye.

Umuganga uvura uwo muhungu nawe bamuhane bihanukiriye.

Hanyuma abo bantu batinyutse gutera ubwoba uwo mupolisi babafate nabo bahabwe igihano kibakwiye.

kirungurira (lundi, 19 septembre 2011 17:10)

Abantu ni batahure ko gukorera buriya butegetsi ari kimwe no gukorera abacuruzi b’ibiyobyabwenge kuko iyo witandukanyije nabo ntakindi bakora uretse ku kwica kugirango utavaho ubamenera amabanga murarye muri menge rero ba mbari b’inkotanyi ngo igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda…..

Kagame alias Shame (lundi, 19 septembre 2011 16:20)

We are human what about you,we are human what about you?Hhahahhah aka kagabo ka Shame karigorewe rwose isi yose yakanze,hahahah amaraso yabantu ni mabi..

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :