HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/17/perezida-kagame-avanye-ikimwaro-i-paris-na-rsf-yigaragambije-imwamagana/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Perezida Kagame avanye ikimwaro i Paris: na Rsf yigaragambije imwamagana ! »Perezida Kagame avanye ikimwaro i Paris: na Rsf yigaragambije imwamagana !

Source: Umuvugizi.com

Kuya 13 Nzeri mu gitondo i sa mbiri zuzuye za mu gitondo, abantu 20 b’impimbanyi z ‘umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, RSF, bakoze imyigaragambyo bamagana uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa. Izo mpirimbanyi zari zitwaje ibitambaro by’umutuku nk’ikimenyetso kigaragaza uburyo Kagame aniga ubwisanzure bwo kuvuga mu Rwanda. Abigaragambyaga bari bafite imitaka yanditseho “Kagame umuhotozi w’itangazamakuru” n’ibyapa” Kagame umuhotozi w’itangazamakuru i Paris” n’ibindi ”France n’u Rwanda niba nta bwisanzure nta masezerano”.  

Umunyamabanga mukuru wa RSF Jean Francois  Julliard yatangaje ko Ubufaransa busa n’uburi kwishimisha butumira  abanyagitugu bashyize mu kagozi itangazamakuru. Muri 2007, basasiye itapi y’umutuku uwahoze ari  umukuru wa Libya Mouamari Gaddafi. Muri 2008 uwa Syria nawe yatumiwe mu birori byo kuya 14 Nyakanga. Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, Paris yatumiye umukuru w’ubushinwa Hu Jintao. None batumiye na Kagame,  dukomeze  duceceke?

Yakomeje avuga ko Umwuka itangazamakuru rikoreramo mu Rwanda uteye agahinda ku buryo igihugu kigenda cyikiza  abanyamakuru buhoro buhoro. Abatarashoboye guhunga baruma bahuha naho abandi babarizwa muri gereza. Abagore babiri b’abanyamakuru ubu bacumbikiwe muri gereza bakatiwe imyaka 17 n’7. Umunyamakuru yiciwe imbere y’iwe bamurashe mu mwaka ushize wa 2010. Abanyamakuru bamunengaga yabakoreye iterabwoba ridasanzwe baramuhunga ,  bamwe cyakora baracyavugira mu buhungiro.

RSF yibutsa ko u Rwanda rwicaye ku ntebe y’i 169 mu bihugu 178 nk’uko yabitangaje mu cyegeranyo cyayo giheruka. U Rwanda kandi ni igihugu cya gatatu  muri Afurika mu  byashyize itangazamakuru mu kagozi, Urwanda rukurikira  na Erytereya na Sudan. Hashize imyaka n’imyaniko Perezida Paul Kagame abarizwa ku rutonde  rw’abakuru b’ibihugu baniga itangazamakuru.

Iyi myigaragambyo ya RSF ikurikiye iy’Abanyarwnda n’Abanyamahanga bakoze kuri uyu wa mbere berekana no Kagame ari umwicanyi, akwiye kwamaganwa n’uwari we wese i Paris. Kagame  ni we muyobozi wa mbere w’umunyagitugu uniga itangazamakuru  RSF ihaye akato ikagera aho ikora imyigaragambyo  imwamaganira mu Bufaransa. Ubusanzwe RSF yamaganaga abayobozi nka Kagame ikoresheje amatangazo n’ ibyegeranyo itangaza.  RSF icyicaro cyayo kiba mu Bufaransa.

Kagabo, Londres

Byigero (dimanche, 18 septembre 2011 02:33)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :