HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/16/ku-munsi-wa-9-w-urubanza-byavuzwe-ko-ingabire-yashinje-leta-iriho-kuba-ku-isonga-y-ibyagwiririye-u-rwanda/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ku munsi wa 9 w’urubanza byavuzwe ko Ingabire yashinje Leta iriho kuba ku isonga y’ibyagwiririye u Rwanda. » Ku munsi wa 9 w’urubanza byavuzwe ko Ingabire yashinje Leta iriho kuba ku isonga y’ibyagwiririye u Rwanda.

Ibyo bamushinje uyu munsi ni ukuba yaravugishije ukuri: Ubutegetsi bwa Kagame ni igitugu, abantu bakwiye guhaguruka bakaburwanya !

Source: Igihe.com

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nzeri 2011, urubanza ruregwamo umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza rwakomeje hibandwa ku kirego cyo kwamamaza ibihuha bigamije gushyushya umutwe abaturage kugira ngo bigumure kuri leta ashinja kuba ku isonga ry’ibyago “byagwiririye u Rwanda”.

Mu nyandiko ze Ingabire ngo arega Perezida Kagame uyobora u Rwanda muri iki gihe ko ngo ariwe wahanuye indege yari itwaye umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana ndetse akaba ari intandaro y’amakuba yagwiriye u Rwanda. Icyo ngo yari agamije ni ugukwiza ibihuha ngo abaturage bigumure ku Mukuru w’igihugu. Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Ingabire avuga ko ubwicanyi bwo mu Rwanda bwiswe jenosode n’Akanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumye .

Ubwo butegetsi avuga ko ari agatsiko gahindura amategeko ku nyungu zako ndetse n’abacamanza bafata ibyemezo babwiwe na RPF n’igisirikare bafatanyije na Local defense forces agereranya nk’umutwe w’iterabwoba ukandamiza abaturage.

Mu nyandiko ya Victoire Ingabire Umuhoza yiswe « Declaration du RDR sur la strategie du pouvoir de Kigali d’etouffer l’unite et la reconciliation du peuple rwandais, » ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko yuzuyemo ibihuha kuko Ingabire avuga ko ubutegetsi bw’i Kigali ari ubunyagitugu kandi bwishyizeho. Imvugo nk’iyo ku bushinjacyaha ikaba ari ibihuha kuko ubutegetsi bw’igitugu burwanywa.

Mu nyandiko ze, ubushinjacyaha bukomeza bugaragariza urukiko ko Ingabire yareze umuryango mpuzamahanga ko ariwo wafashije RPF kwica impunzi z’abahutu bahungiye mu cyahoze ari Zaire kandi ngo agakomeza avuga ko Abanyarwanda barusigayemo bagabanyijwemo ibice bibiri, bamwe ngo babaye abacakara.

Ubwo yitabaga ubushinjacyaha we Ingabire yavuze ko yashakaga kuvuga ubusumbane mu Banyarwanda kuko hari abo avuga ko barebwa n’amategeko naho abandi ntibayakozwe. Nyamara ngo abajijwe in¬gero yarazibuze ahubwo avuga ko azazitangaza mu rukiko kuko atarabona “acte d’accusation” ugenekereje mu Kinyarwanda yakwitwa inyandiko imushinja.

Ibyo bimenyetso hamwe n’ibindi ubushinjacyaha bwakomeje kwereka urukiko bwasabye ko bizagenderwaho mu kuburana dore uru rubanza rugikomeje aho ruzasubukurwa ku wa mbere tariki 19 Nzeri 2011 ahazerekanwa ibindi bimenyetso ku bindi byaha Umyobozi w’Ishyaka FDU ritaremererwa gukorera mu Rwanda aregwa.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :