HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/12/uruzinduko-rwa-perezida-kagame-i-paris-diaspora-ni-ubucuruzi-bugamije-gusingiza-umwicanyi-butera-melchior/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris: Diaspora Rwandaise ni ubucuruzi bugamije gusingiza Umwicanyi ! Butera Melchior. »Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris: Diaspora Rwandaise ni ubucuruzi bugamije gusingiza Umwicanyi ! Butera Melchior.

Ngicyo Ikigirwamana Kagame cyasamaye!

Ejo ku wa gatandatu ahagana mu ma saa kumi nibwo Perezida Kagame yasesekaye ku kibuga cy’indege Charles de Gaulle cy’ i Paris, yakirwa na Secrétaire d’Etat ushinzwe Abafaransa baba mu mahanga, Bwana David Douillet. Tubibutse ko uru ruzinduko rubaye urwa mbere umukuru w’igihugu cy’Urwanda agiriye mu Bufaransa kuva FPR yafata ubutegetsi ! Ikintu cy’ingenzi cyagaragaye ni uko Kagame atakiranywe ishema (faste)risanzwe riranga inzinduko nk’izi z’Abakuru b’ibihugu mu Bufaransa! Muri make Kagame yabaye nk’uwinjiye asesera! Mu ruzinduko rwa nyuma yagiriye mu Bufaransa, Kadafi yakiriwe neza cyane kurusha uko Kagame yakiriwe n’Abategetsi b’Ubufaransa! Impamvu nta yindi itari uko uru ruzinduko rwa Kagame rwateje amahane akomeye mu banyapolitiki bo mu Bufaransa kuko hari benshi batifuzaga na gato ko umwicanyi ruharwa utaratinye guca n’Abafaransa amajosi, batatu muri bo akabarasira mu ndege, abagerera mu gihugu  ! Ikindi bamushinja ni uko we ubwe yagize uruhare mu gutuma jenoside yakorewe Abatutsi ibaho nyamara ntatinye gukora amaraporo abeshyera ingabo z’Ubufaransa n’Abanyepolitiki ngo ni bo bakoze jenoside !

Ibyo byatumye Minisititiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppé, umugabo uzwiho kutavugirwamo, ahitamo kujya mu butumwa bwo hanze by’igitaraganya kugira ngo adakora mu biganza bijejeta amaraso bya Kagame! Umuyobozi wa Senat nawe yanze kubonana na Kagame bityo Kagame abuzwa amahirwe yo gusura Inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa nk’uko byari bisanzwe mu muco mwiza mu gihe cy’uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu! Benshi mu Badepite n’abaminisitiri bavuze rwose ko badashaka kubona uwo mwicanyi mu maso! Ingabo z’igihugu cy’ubufaransa, umujinya ni wose , ntibashaka kubona ako kagabo kamaze abantu kaza kwidegembya ku butaka bw’igihugu cyabo!Nicolas Sarkozy we yiyemeje kumwakira bagasangira ibya saa sita kuri uyu wa mbere 12/09/2011. Uru rugwiro rwa Sarkozy wenyine rukaba ari urwo gukemangwa, hari ikintu gikomeye cyihishe inyuma y’uru ruzinduko , harimo imibare ikomeye ya politiki, kandi ikiri imbere ni inyungu z’abafaransa gusa ! Kagame aritonde , Macht ishobora kuba yenda kumurenga! Muzanyomoze nihashira amezi 12 ntagikurikiyeho ! Uko byagendekeye kadafi ntibikiri inkuru mbarirano!

1.Kubera kutakirwa neza n’Abafaransa, Kagame yahungiye mu mubonano n’Abanyarwanda bitwa aba DIASPORA, kugira ngo nibura bo bamuyagire!

Ejo ku cyumweru Paul Kagame yabonanye n’abitwa Abanyarwanda ba Diaspora, ni ukuvuga Abanyarwanda baba mu mahanga. Bivugwa ko abamwakiriye bari bageze nko ku bihumbi bitatu magana atanu(3500) ariko mu by’ukuri ayo ni amakabyankuru agamije kwerekana imibare iri hejuru cyane kugira ngo byumvikane ko Kagame ashyigikiwe  n’Abanyarwanda! Icyakora abari muri Salle ntibari bake!

Muri abo bitwa Diaspora baje mu mubonano wo kwihesha agaciro , harimo benshi ahubwo baturutse mu Rwanda, ndetse muri bo hakaba hari abemeza ko babihatiwe bo batabishaka, cyane cyane ko basabwaga kwirihira amatiki y’indege no kwitunga bageze mu Bufaransa! Icyo kikaba ari igihombo kuri bo, ariko nyine nta kundi bagira, basanzwe babeshejweho no guhora bigura ! Tumaze no kumenya ko abaje ariko batizewe, bageze mu Bufaransa intore zihita zibambura Pasiporo zabo ngo kugira ngo badakinisha gusaba ubungiro mu bihugu by’Ubulayi !

Mu biganiro byatanzwe, hagaragayemo IGISHUKO gikomeye cyo gusingiza Kagame bakamugeza mu bicu, nawe si ukwicara akanyungutira reka sinakubwira! Wagira ngo ntakiri umuntu, asigaye nawe abigendera, yumva ko ahari ari akamana kamanutse mu ijuru kakitura mu Rwanda: ni we uzi ubwenge, ni we waremye u rwanda n’abarutuye, ni we mahoro mu karere k’Ibiyaga bigari ….Iyo umurebye disi , ubona asa n’uwemera ibyo binyoma byose abaryankuna baba bahuragura. Nuko akibagirwa wa mugani uvuga « Ujya ejuru bagasimbagiza, wajya hasi bagatsindagira », cyane cyane iyo uzi neza ko iminsi yawe ibariye ku ntoki kuko ubarwaho ibyaha birimo n’itsembambaga ka Kagame uyu!

Koko rero muri ibyo biganiro wagira ngo abantu ntibakiri ku isi, wagiraga ngo bibereye mu bwami bw’ijuru, aho bivugiraga ibyiza gusa, basa n’abashaka gutsinda akaga 90% by’Abanyarwanda barimo iyo mu giturage ! Abafashe amagambo bakunze kuvuga ko Kagame ari umuntu mwiza cyane, ko we atigeze yica n’abantu, ko Interahamwe ari zo zonyine zicanye, ko we yafashe ubutegetsi kugira ngo ahagarike ubwicanyi….n’ibindi byinshi  bisa no kwikirigita bagaseka ! Iyo Abanyarwanda bazi neza ukuntu Kagame n’Agatsiko ke boretse imbaga bari kuvuga amagambo nk’ayo asingiza UMWICANYI KABOMBO , bakabikora basa n’abagamije gushinyaguririra abo yagize ibimuga, imfubyi n’abapfakazi, wumva isi isa n’iyacuramye, ugashaka aho urigitira ukahabura ! Iyo babivugiye ku butaka bw’Ubufaransa, « le Pays des Droits de l’Homme », uribaza uti, » ko mbona neza ko ishyamba atari ryeru,hazakurikiraho iki « ?

2. « Les Blancs Menteurs » nabo bahaserukanye ishema !

Njye ariko icyantangaje kurushaho ni amagambo anyuranye yagiye avugwa n’abazungu b’inshuti z’iryo shyirahamwe ryiyita Diaspora! Uko nababonye, bameze nk’abantu bogejwe ubwonko, bukameswa kahoreshejwe isabune idasanzwe! Naje gukurikirana neza ngo menye abo ari bo, nsanga ahanini ari abazungu barongoye Abanyarwandakazi ! Abana b’Abanyarwandakazi baragakoze pe! Icyambwiye ko abo twabonaga atari abantu bazima dusanzwe tuzi ahubwo ari ibizungu by’ibyo ntazi byariye INDARAMABUNO bikibagirwa gutaha ni uko umwe, ngo w’Umufaransa data ! wiyita Pro-RWANDA à 100/100, yateruye akabwira Kagame ngo  » kuvuga ko uri perezida gusa ntibihagije, uri le PERE du Rwanda »! Kagame ngo ni Papa w’Abanyarwanda da ! Yego ga papa ! Ibyo akabivuga ku muntu w’ Umwicanyi ruharwa, wishe abaperezida 2, akaribata Abahutu kuva ku mupaka wa Uganda, akanyura i Kibeho agasozereza  mu mashyamba ya Kongo; akica Abatutsi mu bihe binyuranye , akabashumurira Intarahamwe agamije gusa kwifatira ubutegetsi ngo ahasigaye abone uko yisahurira igihugu! Umufaransa (ku ruhu gusa!) agahaguruka, akabwira umunyagitugu Paul Kagame ati  » ni wowe Mana nari rarabwiwe mu nkuru gusa » ! Ubwo se noneho ko uyu mukino urenze kuba ikinamico, turawita ngo iki koko ! Uko wagoragoza kose , c’était trop surréaliste pour être vrai !

Nagize ngo iyo-ngirwamufaransa iribeshye, nkibwira ngo yenda araza kwikosora avuge ati  » Mu by’ukuri « wowe Paul Kagame, uri LE FOSSOYEUR de ton peuple »(uwahamye rubanda), ndaheba ! 

Siniriwe mbabara, nahise menya ko abantu bose bari bari muri iriya salle bari mu butumwa bwabo bwo kogeza umwicanyi, ni abantu bakoraga akazi kabo kuko mu by’ukuri babihemberwa ! Bikaba biri mu rwego rw’ibyo ingoma ya Kagame yazobereyemo nakwita Corruption Internatioanale. Kagame we ntatinya gusohora amamiliyoni y’amadolari kugirango agure umuzungu umwe uzajya amuvuga ibigwiadafite mbese nk’uko bagura abakinnyi b’umupira! Kuri we , ni Business nk’izindi ! Abazungu twabonye muri iriya salle rero ni  bene abo bagurishije roho zabo, bakaba basigaye basenga umwicanyi ruharwa! Icyo mbakundira gusa ni uko badatinda kwisubiraho ! Mu minsi iri imbere aha , byose bazabisuka hanze, maze bigaragarire bose ko amafaranga y’igihugu yari yarashiriye mu KWIHESHA AGACIRO ni kuvuga politiki yo kwiyerekana uko utari ! Ngiyo politiki igiye kwicisha Abanyarwanda inzara, bagapfa bagashira!  Ibyo byo Kagame arabishoboye , Sarkozy abimuhere impamyabushobozi ya Dogitora itari Honoris Causa, Kagame ayitahane ! Nta kindi gisobanura waha ririya kinamico  twabonye, ritazuyaza gukinisha imivu y’amaraso y’Abanyarwanda bigeze hariya. Muri make muri iriya salle twari mu nzu y’ubucuruzi !

Umwanzuro

Kuva ubu ntihazagire uwongera kwibeshya ku kintu cyitwa DIASPORA RWANDAISE : ni ishyirahamwe rikorera Umwicanyi Paul Kagame n’Agatsiko ke kamaze Abanyarwanda, kakaba gakomeje no kwikubira ibyiza byose by’igihugu.Imibereho myiza y’Abenegihugu ntacyo ibabwiye: abaturage bapfa bakira ibyo ni ibyabo! Uwo muzumva wese ko akorana na Diapora mujye mumenya ko ari umwanzi w’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni bo bagenda hose bakwiza amarozi agamije kwica impunzi , bagacumbikira abicanyi boherejwe na Kagame kurasira impunzi mu mahanga….mubitondere, mubirinde nk’uko amazi yirinda umuriro, nimubishobora mubarwanye kuko inshuti y’umwanzi wawe aba ari umwanzi wawe!

Ikindi ni uko iyi politiki y’umwicanyi Kagame yo kwigaragaza uko atari dukwiye guhaguruka turi benshi natwe tukayirwanya ! Koko tureke ikinyoma gitsinde? Umwicanyi kabombo agaragare nk’umukiza w’Abanyarwanda ? Umujura ukomeje gusahura umutungo wose w’igihugu akomeze abeshye ngo yazanye iterambere mu  Rwanda  ? Urwo Rwanda avuga ni we gusa n’umuryango we ? 

Abashaka impinduka mu Rwanda, igihe ni iki, nimuhaguruke natwe tugaragare…icyiza gihangane n’ikibi (Kagame), ukuri guhangane n’ikinyoma(Kagame)! 

Dufite isezerano ko amaherezo ukuri kuzatsinda!…Murakagira Imana.

Butera Melchior, Paris.

Gatabazi (jeudi, 15 septembre 2011 12:44)

Kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi w’Abanyarwanda b’inzirakarengane ntabwo ari ibanga. Inkuru ubu yabaye kimomo, perezida w’Urwanda ni umwicanyi, niko bivugwa, kandi bizandikwa no mu mateka yacu ko perezida Kagame yari umwicanyi kabuhariwe. Muri iki gihe biravugwa cyane kubera ko na nyirubwite nawe yabyamamaje akabigira icyivugo cy’ubutwari agira ati: “Abanze ko tubacyura (ku ngufu), TWARABARASHE, KANDI TUZABARASA”.

Gatabazi (jeudi, 15 septembre 2011 12:32)

Kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi w’Abanyarwanda b’inzirakarengane ntabwo ari ibanga. Inkuru ubu yabaye kimomo, perezida w’Urwanda ni umwicanyi, niko bivugwa, kandi bizandikwa no mu mateka yacu ko perezida Kagame yari umwicanyi kabuhariwe. Muri iki gihe biravugwa cyane kubera ko na nyirubwite nawe yabyamamaje akabigira icyivugo cy’ubutwari agira ati: “Abanze ko tubacyura (ku ngufu), TWARABARASHE, KANDI TUZABARASA”.

source.amasite ya internet yose

kuri Jimmy, (jeudi, 15 septembre 2011 07:41)

Ubwose shahu arumubare uri hafi4000 n,amafarang yawutanzweho ikinshi niki?!

>Iturize twarabamenye icyari SIASA muzashake ukundi mukita!

>Ariko uzi ko nasanze icyo murusha opposition ari amafr. Gusa?! Naho ubundi abayobokn nibacye rwose kuko umunsi habonetse Radio ya opposition abaturajye bose bakamenya amabi yanyu uzaba ureba!

>Urwo Rda n,iyo miyoborere murata wagirango murubamo mwenyine! Nanjye niho ndi kandi rero nk, umuntu wiga muri kaminuza urumvako kunjijisha byakugora! Byumvikane nezako ibyo wibwirako amabanga cg utu Advantages twibanga ubona kuri leta nanjye ndetse n.abandi bajijutse barabibona!

>Tuza sha rwose,!

Jimmy (mercredi, 14 septembre 2011 20:56)

Banyarwanda ntimukarangazwe nizi njiji mwabonye ukuntu Abanyarwanda bari benshi cyane! Bakiriye INTORE nawe agaseruka gitore n’ijambo rinoze!hafi ibihumbi 4000 bamwakiriye nabariya 700 nabo ngo bari bari babaguriye ngo bajye kwigaragambya ngo none babuze ayo kubishyura none ngo ni bombori bombori murabe maso! babajwe nuko ubu Abanyarwanda turi bamwe kdi abo ba alain jupe ko aribo bakoze ariya mahano babura guhunga! burya rere ngumunyacyaha ahunga ntawumwirukanye ikindi ngo :congo ntiterimbere kubera Urwanda uwarose nabi burinda bucya ntibateze kuzaterimbere nagato,igihugu kitagira gahunda bavuge ko batuzwe naziriya nterahamwe zirirwa zisahura congo zibagemurira iyo muri nimushake mwihane imbazi ziracyariho .

Jimmy (mercredi, 14 septembre 2011 20:18)

Mur’ibicucu cyane mwankora maraso mwe! Iyo box noire ko mwayihishe muzayigaragaze mwambwe muracyakeneye kwica abandi ingwe ntiyarizi kuniga yarabyigishijwe burya sibuno Muzongere buretse ko twe politique yacu atariyo kumena AMARASO Nkamwe! Niyo guhuza Abanyarwanda Kagame komeza umurego imvugo ibe ingiro naho barukarabankaba bakwende Abanyarwanda tukurinyuma wanteye isheja wababwiraga nkunda kutaripfana bazaze barebe uko URWANDA rusa .

NTEGAMAHEREZO PIETRO NKANGURA (mercredi, 14 septembre 2011 17:41)

Kano »kayoka » gasa n’urupfu ngo ni prezida mwirirwa mukomera amashyi , mwarangiza mukarwanira gukora mu ntoki zako zijejeta amaraso y’abahutu mwumva nta sono mufite?Cyangwa murarwaye karabaroze?Uretse kujya gucinya inkoro,kwimwaza,kwikirigita no kwibonekeza nta kindi cyari cyabazinduye.Muteye ishozi…

Mukomeze mwidegembye umunsi abahutu bahagurutse,n’umunsi Son excellence »Dominique De Villepin »yatorewe kuba umukuru w’igihugu cy’ubufaransa umwaka utaha wa 2012 muzaba mureba ibizaba.Akanyu kazaba gashobotse,ingwe izashoka urume maze umwana arire nyina ntamwiteho.

Naho ibyo bizungu byarutse ngo birataka uyu »muhotozi w’abahutu n’abacongolais »Byo byarangije kurya indaramabuno y’abatutsi-kazi.Doreko abatutsikazi bamenyereye kwidandaza nkuko uyu musogosi w’abahutu yagurishije u Rwanda,agacuruza génocide y’abatutsi hamwe n’amagufa y’abahutu yakubise amafuni kuva muri 1990.

Vive Bwana Twagiramungu, niwowe uzagarura amahoro,ubumwe n’icyizere abatutsi,abahutu n’abatwa dukeneye rwose tubabarire udufashe guhirika kano gatsiko.Turagushimye kuko twabonye wari wahagurutse wagiye kwifatanya n’abandi banyarwanda mu kwamagana umukegesi w’abahutu :Paul kagamé.

Ntegamaherezo Pietro Nkangura.

Kigali

Maisha (mercredi, 14 septembre 2011 07:58)

Meme si on n’aime pas le lievre , il faut reconnaitre qu’il sait courir. Muri salle hari abantu benshi cyane, nibwira ko bari barenze 10.000. Abahazi ndetse muzi salle 137 abantu basanzwe bajyamo, kandi yari yuzuzye!!! Mujye mugendera ku kuri ibitagenda mubivuge uko biri ariko gupfobya ibigenda nabyo mubishyire hasi.

Titus (mardi, 13 septembre 2011 18:46)

Ak’abakene kashobotse. None se niba bagomba no gucibwa ayo guha abajya kwakira gatindi n’izayo mu mahanga, hasigaye iki?

Ubwo se mama izo pasports bazambura abantu bikanga iki kandi mwanya ababa baje baba ari abamushyigikiye?

 » Ntore ntozo zanjye, mugombe mumperekeze, ninjya mpita mujye mukoma amashyi, nimvuga mwisetse n’aho mwaba mutabishaka, akatabikoze bagacunge, nidutaha kawunere ».

Yebaba weee ! Ngubwo ubuhake buragarutse. Buragatsindwa.

Julie (mardi, 13 septembre 2011 18:34)

Abo bashoramari bashobora kwumirwa. Kariya kagabo gahinduka nk’ijuru. Na amabassadeur w’ubwo Bufaransa kamutukiye imbere y’imbaga agenda atumva atabona.

Gusa rero, usenya urwe, umutiza umuhoro, byongeye, ngo aboro 2 ntibasangira umwerera. Dutegereze turebe ikinyabupfura cya Kanyeshyamba mu gukorana n’abo yita intati.

HYPERLINK « http://www.kundurwakubyaye.com » t « _blank »Mwiheshe agaciro Mwiyubaka (mardi, 13 septembre 2011 14:28)

Abashoramari b’Abafaransa bishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cyabo

Yanditswe kuya 13-09-2011 – Saa 06:35′ na Murindabigwi Meilleur

Ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’abashoramari b’Abafaransa bibumbiye mu rugaga MEDEF (Mouvement des Entreprises de France) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bagaragaje ubushake bwo gushora imari yabo mu Rwanda nyuma y’aho baboneye ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuba ntamakemwa, ibi bikiyongeraho ubushake bwa leta y’u Rwanda mu kubashishikariza gukorera mu Rwanda.

Bamwe mu bashoramari b’Abafaransa batangaje ko kuri bo uruzinduko rwa Perezida Kagame rukurikiranye n’urw’Umukuru w’Igihugu cyabo rwabaye mu mwaka ushize ari ikimenyetso kigaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi kuri ubu umeze neza, bityo kuri bo bikaba bigiye kubaviramo inyungu zitandukanye bazakura mu gushora imari yabo mu Rwanda, nk’uko batangaje ko biteguye kubikora.

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yabasobanuriye aho u Rwanda ruhagaze kuri ubu mu birebana n’ubukungu, ababwira ko ubukungu bw’u Rwanda kuva mu myaka itandatu ishize buzamukaho 8,8%, ku buryo byaruviriyemo gushyirwa ku mwanya wa 10 mu bihugu bifite umuvuduko mu bukungu kurenza ibindi ku rutonde rw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), naho Banki y’Isi yo yarushyize ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ibihugu byagize impinduka zifatika mu korohereza abashoramari mu mwaka wa 2011.

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu ku rwego rwa Afurika mu bihugu bifite umuvuduko urenze uw’ibindi mu by’ubukungu (Global Competitiveness Report), aho rwaje nyuma ya Afurika y’Epfo na Mauritius (Ile Maurice).

Perezida Kagame kandi yasobanuriye abashoramari b’Abafaransa ko leta y’u Rwanda yakoze iyo bwabaga kugirango yorohereze abashoramari gukorera mu gihugu. Yagize ati : “Bisaba umushoramari amasaha 24 gusa kugirango yandikishe ikompanyi ye y’ubucuruzi ku madolari y’Amerika 25 yonyine. Hari kandi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere cyashyiriweho korohereza abashoramari bafungura byoroshye ibikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse kikanababa hafi mu bikorwa byabo kibitaho ».

Ati : “Twanoroheje ibisabwa kugirango umuntu abashe kubona ikibanza ndetse n’igihe bisaba kugirango ibyangombwa byo kubaka biboneke”. Aha yabasobanuriye ko mu gihe mbere byasabaga iminsi irenga 200 kugirango ibyangombwa byo kubaka biboneke, kuri ubu bisaba gusa iminsi iri hagati ya 30 na 45.

Mu bindi byakozwe na Leta y’u Rwanda mu korohereza abashoramari, Perezida Kagame yagarutse ku kuba harashyizweho inkiko z’ubucuruzi. Yagize ati : “Kuri ubu izi nkiko bizitwara iminsi iri munsi y’ijana kugirango zigere ku mwanzuro wa nyuma mu guca imanza z’ubucuruzi, mu gihe mbere byatwaraga igihe kinini kurenza icyo”.

Perezida Kagame yakanguriye abashoramari b’Abafaransa kuza gukorera mu Rwanda

Ukombibona (mardi, 13 septembre 2011 14:13)

Ni koko muli politique nta mukunzi uhoraho nta n’umwanzi uhoraho. Igihoraho ni opportunisme gusa!

Kagame agarukiye Sarkozy kubera abona ko USA na UK batangiye kwifata, akaba anashaka kuburizamo enquetes z’urupfu rwa Habyarimana, kubindikiranya ziriya mandats d’arrets, etc. Urumva kuli we ni iturufu nziza kandi ijyanye n’igihe. Noneho ngo n’u Bufaransa gusaba imbabazi u Rwanda ntibikimuhangayikishije!

Sarkozy na we abifitemo inyungu: gutukura isura y’u Bufaransa ku byabaye mu Rwanda gutyo akabigenderaho muli campagne ye, kugera ku mutungo wa Congo, ibivugwa ko Kagame yaba yaramupfunze, etc.

Ntibyoroshye gusobanurira amahanga dictature ya Kagame kuko ku maso ntigaragara bihagije. Ibigaragara ni ibintu byaffecta abanyapolitike n’abasilikare bakuru gusa aliko ipfunwe abanyarwanda bafite na injustice sociale ikoranwa amayeri akomeye birakomeye ko abanyamahanga babibona.

Ikindi kimbabaza cy’abanyarwanda ni ukuntu bakoreshwa nka marionnettes n’ubutegetsi bugiyeho. Ejobundi twali mu mihanda twamagana u Bufaransa none tuli mumuhanda tubwifuriza ikaze iwacu, byose kuli formule ya Kagame uba wishakira ukuntu yaryaho kabili. Position yacu ni iyihe? Ubu se nk’umu rescape batoje ko umufaransa ali umwanzi aribaza iki? Subiza sentiments mu kabandi ncuti muvandimwe. Bazakomeza bagucuruze, ubundi bakunagire utuvungukira uceceke kuko ntabwo uli priorite.

Isomo ni irihe?

Kurwanya Kagame uri mu Rwanda ntibishoboka. Kumurwanya uli hanze byo ni ukwibabariza ubusa. Abanyarwanda baba ab’imbere n’abo hanze nibabanze bigishwe, bikuremo amacakubiri y’amoko, kandi bamenye kwitekerereza. Birasaba campagne yaca mu itumanaho rishoboka ryose halimo n’umunwa ku munwa. Dukeneye kubona aba opposants politiques bose (abatutsi n’abahutu) bali hamwe muli conference kugira ngo tumenye na bo ubumwe bwa bo, amarangamutima yabo, amacakubiri yabo, etc. gutyo tukamenya uko opposition ihagaze en general umuntu akiyengaja azi uko ibintu bimeze mu butegetsi, azi n’uko opposition ihagaze, noneho akiyemeza kugira umurongo agenderaho. Ibi ni ngombwa kuko kugeza ubu ntituzi icyo Sebarenzi, Twagiramungu, Rudasingwa, Gahima, Habyarimana, Ingabire, Rusesabagina, Umwami, etc. ntituzi niba ali opposition consolidee cg niba umwe ali nyamwigendaho n’agatsiko ke. Ikindi ni uko mutakomeza kubeshya abanyarwanda bali imbere ngo nibahaguruke barwanye Kagame kuko muzi ibyababaho ali na byo mwahunze.

Proposition yanjye ni uko mwe maze kuvuga, mwahagurukira rimwe, mukiyereka amahanga mukishinganisha imbera y’amaso y ‘isi yose, mugafata urugendo mukajya gukorera Politique mu Rwanda nk’uko Ingabire yabigenje mukemera risques mukareka kuzishoramo abanyarwanda mwigaramiye. Bitabaye ibyo,kurwanya Kagame democratiquement mubyibagirwe.

KIGALI (mardi, 13 septembre 2011 12:56)

NUMVISE KURI RFI KO ABANTU BAGERA KURI 200 BAGIYE KWIGARAGAMBYA I PARIS. ABAJE KUMUSHYIGIKIRA BAGERA KURI 4000 KANDI BOSE BAJE NTA VANGURA RIRIMO. LES EXTREMISTES HUTUS RERO NGAHO MUKOMEZE MUMOKE.

Kampala (mardi, 13 septembre 2011 12:43)

Ese ibi turikubona muri politiki ku rwa gasabo bizakurikirwa n’iki. Fora akandi gashya kagiye kuza?

Rwembe (mardi, 13 septembre 2011 12:28)

Butera,

Wanditse byiza. Komereza aho,

miseke (mardi, 13 septembre 2011 11:03)

Musome iyi interview ya Gahima mwiyumvire abantu Paul yarituye uko bangana

http://www.marianne2.fr/Rwanda-pour-Gahima-Kagame-a-tue-plus-de-gens-que-Kadhafi_a210301.html

HYPERLINK « http://www.umuhanuzi.com » t « _blank »Rwigema (mardi, 13 septembre 2011 02:16)

Umukunzi w’impyisi harya ngo niwe zirya mbere?

Aka kantu ni ukuri peeeeee

reba ukuntu Rwigema yashinze ziriya mpyisi, zarangiza zikamurya maze utangare aho wicaye iwawe!

Reba ukuntu abatutsi b’imbere bazikomeye amashyi zije mu Rwanda muri CND, zarangiza zikabatanga ngo bicwe rubi, ntawe ubarengera, maze uvuge uti, « umukunzi w’impysi niwe zirya mbere koko!!!

ibuka abahutu benshi batashye ngo zibategeke zarangiza zikabamara, Koko umukunzi w’impyisi niwe zirya mbere koko!

itegereze abasore bahurudutse Rwanda bazisanganira ngo bazifashe urugamba,zikabamira nurangiza uvuge uranguruye ijwi uti, »Umukunzi w’impysi niwe zirya mbere koko!!!

Mvuge Bayingana, Bunyenyezi, Biseruka…..

Kayumba Nyamwasa yarazikunze azirwanra umuhenerezo, zishaka kumumira akizwa na mbuga.

Mushikwabo, hunga mipysi itakurya kuko waranzonze, Kabarebe, wowe irakwibikiye.

Njyewe kuri ubu iyo mbonye uwiruka inyuma ya FPR ngo aragambanira abahutu, yaba umuhutu cyangwa umututsi, ntibimbabaza kuko mba nzi neza ko impyisi zizamumira byanze bikunze.

visiteur (mardi, 13 septembre 2011 00:10)

yo kagame urabeho mu minsi itaha uzaba nka khadafi ntago wibuka ko sarko ya mutumiyeho ko musezera nawe uri kunzi zo ku hafata

aurevoir mon cher président

ariko nugera mu rwanda u profiter umwaka wanyuma kubutegetsi

tuzasubira mubuhungiro

Ilde BASA (lundi, 12 septembre 2011 23:44)

TAPI ROUGE se mukeka ko POLO wacu hari iyo yari akeneye? byonyine amaraso ajejeta ku ntoki ze ndetse no ku nkweto ze arahagije ngo aho akandagiye hahite hahinduka inkaba! Naho rero biriya yakoze i Paris ntawe uyobewe ko ari igipindi: umushyitsi muhire se yari guhurura agahururana n’abaja n’abagaragu bo kumukomera yombi? ko yari yiyizeye, iyo haza we na delegation diplomatique izwi aho kujya guhururana urucanda n’imicuko itazi ibipfa n’ibikira? None se murambarire, bariya basore n’inkumi buriya muri make bagenzwaga n’iki uretse kuvugiriza ingoma umwami w’Abidishyi? umva ko turi muri Repebulika ra! jye narumiwe! Ahubwo rekambibire akabanga, nihagire umwe mu ntore zisanzwe zikunda kwibonekeza utinyuka yandikire inteko na Senat, abasabe ko H.E. yakwambikwa ku mugaragaro ikamba ry’ubwami ubundi ingoma zitangire zijye zimuvugira! Harahagazwe!

HYPERLINK « http://kamagara@yahoo.co.uk » t « _blank »demage (lundi, 12 septembre 2011 23:33)

Ariko aya macinya ngo tapi,itapi se iraribwa iguha gitekerezo ki?niyo politiqwe yanyu se nukuvuga ko udakandagiye kwi tapi birutwa nuko wakwica miliyoni yabanyarwanda ,ariko imisambi mwikoreye kuva murwanda ikabageza tingitingi nubu muracyayifuza? mbaheruka ibukavu mwikoreye amasafuriya yuzuyeho ibyiro,nincabari,niyo misambi yose mwikoreye kuva byumba kugera tingitingi ngirango niburayi ubanza mwarahageze bikiri kumitwe yanyu abandi biruka basama ubuzima bwabo mwe inkono muzatwara kumitwe yanye ,ba nkundakurya abandi bapfa

TAPI bayimuhera iki? (lundi, 12 septembre 2011 23:26)

reba aya makuru urebe ukuntu yinjiye muri sale Salkozy yamwakiriyemo nsinzi abazi Champ Elisee murebe neza ubazi atariho ni ahantu mu biro bisanzwe nta tapi nta musirikare wateye isaruti numwe

http://www.tv5.org/cms/chaine-francophone/info/p-1909-L-actualite-en-video.htm?jt=jt_info&vid=0&mode=low&autostart=true

irebe nawe niba ukeka ko ngo Kagame tumwanga. tuvuga ukuri. Opposition oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!

Kagame nagatsiko kamuherekeza kamukomera amashyi1930

HYPERLINK « http://umukobawaa@yahoo.co.uk » t « _blank »merci (lundi, 12 septembre 2011 23:23)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :