HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/10/uruzinduko-rwa-kagame-i-paris-abahutu-bahitwe-kujya-i-paris-kwihesha-agaciro-baratabaza/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Uruzinduko rwa Kagame i Paris : Abahutu bahatiwe kujya i Paris kwihesha agaciro baratabaza! Denise Kankera. »Uruzinduko rwa Kagame i Paris : Abahutu bahatiwe kujya i Paris kwihesha agaciro baratabaza! Denise Kankera.

Uru rugendo rwa Kagame i Paris rurasa cyane n’urwa Kadafi ! Mwitege ikizarukurikira !

Amakuru ateye ubwoba atugezeho aremeza ko benshi mu Banyarwanda bavuye i Kigali ngo baje kwakira Perezida Kagame batafashe indege ku bwende ahubwo ko babihatiwe ndetse bamwe bakagomba gukubitwa!

Muti byagenze gute ?

Mu gutegura uru ruzinduko rwa Kagame , FPR yaboneyeho uburyo bwo kongera gukanda abaturage ngo ibakuremo amafaranga atagira ingano !Uwitwa Umuhutu wese ukekwaho kugira udufaranga yahatiwe n’inzego za FPR gutanga amafaranga arenga miliyoni 2 ngo zo gushyigikira uru ruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa! Ikindi ngo ni uko bahatiwe kwigurira amatike ku mafaranga yabo, yewe n’amahoteri bacumbitsemo ndetse n’ibibatunga nibo ubwabo babyirihira!

Kubera ko ubuzima bwo mu Bufaransa buhenze, benshi muri abo bahatiwe kuza kwihesha agaciro bagiye basaba amacumbi mu ncuti n’abamenyi kugira ngo babafashe kubona ikibantunga! Birababaje cyane.

Ibyo kandi ntibikorwa kuri bose! Ikindi cyiciro cy’abaje kwihesha agaciro , cyarihiwe byose mu mafaranga yasohotse mu ngengo y’imari ya Leta! Kagame na we ku giti cye ngo yaboneyeho kwishyirira ku makonti ye bwite amafaranga menshi Leta yari yageneye  urwo ruzinduko, bityo Abahutu bategekwa kwirihira !

Twibaze impamvu:

Perezida Kagame ntageze kure ubwo asigaye atumirwa akitwaza intebe? Abantu bashobora bate guturuka mu Rwanda bakaza kwakirira Perezida Kagame mu Bufaransa, mu gihugu badatuyemo!

Birerekana ko Kagame amaze kumenya ko abantu batakimwemera! Arashaka kubeshya Abafaransa ko Abanyarwanda bakimushyigikiye kandi ari abo yakuye mu Rwanda ku ngufu ngo baze kwishushanya ngo bamukomeyeho, byahe byo kajya !

Imyigaragambyo simusiga izitabirwa n’Abazungu, Abanyarwanda (Abahutu n’Abatutsi) , Abanyekongo n’abandi bazi ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwa Kagame n’Agatsiko ke ni yo izerekana ko ingoma ya Kagame iri mu marembera koko! Iyo myigaragambyo izaba:

Taliki ya 11 Nzeri 2011, ibere EUROSITES LES DOCKS DE PARIS, 50 Avenue du Président Wilson, 93200 SAINT DENYS LA PLAINE( tél 0155934420).

Naho imyigaragambyo izaba le 12 Nzeri 2011 , izabera ahitwa SEVRES BABYLONE, 75006, guhera saa munani z’amanywa(14h)!

Umwanzuro.

Benshi muri abo Bahutu bazanywe ku ngufu kwihesha agaciro i Paris ngo biteguye kutazasubira mu Rwanda, ngo barasanga bagomba guhita bisabira ubuhungiro ntibasubire muri kiriya gihugu Agatsiko k’abicanyi gasigaye karahinduye nk’umuriro utazima !

Nta Muhutu ugicururiza muri uru Rwanda ngo yunguke kuko bahora bamuca amafaranga y’umurengera cyangwa se bakamwoherereza Rwanda Revenue ikamuhombya bidasubirwaho! Ni uguhora bigura uko bwije n’uko bukeye,ngo barebe ko iminsi yaba yicuma!

Muri iki gihugu hari ubwoba bukomeye, bufitwe n’Abayobozi bakuru bafite umutima uhora ujahagurika! harakoma gato bati turatewe, inyoni yaririmba turafashwe ! Muri make turibaza tuti ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi, amaherezo azaba ayahe ?

Denise Kankera, Kigali.

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/09/10/uruzinduko-rwa-kagame-i-paris-abahutu-bahitwe-kujya-i-paris-kwihesha-agaciro-baratabaza/trackback/ » o « Copier par clic droit »URL rétrolien (trackback) pour cet article

kigwa (vendredi, 16 septembre 2011 15:44)

Amafoto y’abarwanya Kagame mbonye agaragaza ko mufite ingufu mu kanwa gusa.

Nsengiyumva (jeudi, 15 septembre 2011 15:16)

NJye ndumuhutu data yako ze kungoma ya kayibanda najye nkora kuya Habyarimana nubwo twahemutse tugashukwa tukabaduheze mushyamba twumva amakuru nabene wacu bari mu RWANDA mureke kudutesha umutwe nuko mwibera iburaya mwa mbwa mwe nka we rukokoma kobyakuyobeye urimumaki guhera kungoama yakayibanda mwadukozeho !

kuri Gatindi kankwene (mardi, 13 septembre 2011 17:22)

wa Kicanyi we gashyigikiye ko umuhotozi Kagomé ayogoza igihugu ngo aje kwereka abafransa ko akunzwe ahubwo ni wowe njiji,ejo tugiye guhaguruka noneho muzaba mureba ibizaba igihugu cyose cyizahagurukira hamwe uzaba ureba ukuntu iminsi ibakwena

kankwene! (lundi, 12 septembre 2011 11:48)

Denise we biragaragara ko uri injiji rwimbyi mubyo wandika. Uti abahutu bafite amafaranga barahatirwa kujya guherekeza perezida kungufu, uti baragera mmubufaransa bakaka icumbi mu miryango n’inshuti, none se ra abo bafite amafaranga bararenga bakaka n’icumbi mu nshuti? gute se kandi bafite amafaranga? Yewe ntawabibahatiye ahubwo iyo umuntu asuye cyane cyane kurwego rw’abaperezida ntagenda wenyine ahubwo agendana n’abandi ubwo rero uranjwa ibyo utazi. Ngo perezida yijyanira intebe? keretse intebe uvuga ari abo bahutu bamuherekeje azicaraho kandi ntabyo yakora! yewe ndabona inda yawe yuzuye urwango wanga u rwanda kandi ruzagumya rubeho nawe wangare nubwo ndeba wivugisha ngo uri kgli. Bene nka mwe ntabwo bazatubuza gutera imbere ahubwo uzasaza vuba cyane kubera ishyari ryuzuye inda yawe. Ngaho nyagasani azakugirire neza wenda nawe utekereza nk’umuntu muzima naho ubundi iherezo ryawe ndabona atari ryiza ubwo ukirebera abantu mu buhutu n’ubututsi.

Patrick (dimanche, 11 septembre 2011 23:39)

Ese kagame buri uko agiye iburayi changwa muri america ko akusanya abanyarwanda batuyeyo aba abahamagara kugirango ababwire ibiki burigihe uko agiyeyo.

Ejo bundi yahuye nabo chicago, none nguwo yabahamageye mubufaransa, agiye kubabwira iki atabwiriye chicago.

Abava murwanda babana nawe se baba bagiye kunva iki?

amatiku (dimanche, 11 septembre 2011 22:22)

mugabanye amagambo murebe ibifitiye u RWANDA akamaro

Intumwa (dimanche, 11 septembre 2011 21:43)

Le prophète,urakabije kuvuga ubusa rwose,waretse inkuru zikabya,zibeshya,ese ubu iyinkuru urabona itwunguy,iki!Nkurikiranira hafi amakuru yawe,aha ndi mu ishyamba rya Enguéndé hafi ya Mbandaka,ariko usigaye utu déceva rwose,ntacyo wavuga utavuze »HUTU »,iyo turufu ntacyishobora kutugeza ho,uvuze ugiz,icyo a critiqua ngaha n,INTORE.nzaba mbarirwa.

Kabuye.Pierre (dimanche, 11 septembre 2011 21:16)

Ariko nagirango ngusabe wowe wiyise Denise kankera. vraiment tuvuge ibintu dusubire ibindi ubu muri iyi nyandiko yawe ubu koko urabona uvuze iki? Ndatekereza ngasanga ibitekerezo byawe wari ukwiye kubyigumanira kuko nta ki ntukirimo na busa. Mbese reka nkubaze,Uretse ko wenda utize itangazamakuru, ushobora gusobanura gute uko umenya ibibera murwanda ukamenya n’ibiri mu mitima yabo bahutu baje iburayi? None se ko wumva bifitiye umugambi wo kwigumira i Burayi urumva batabyungukiye mo? ninde wahabwa amahirwe yo kujyana na President maze akarashya imigeri? Mbese reka tureke no kujyana na President tuvuge kujya i Burayi byonyine, ubwo koko ninde bagomba kubikubitira? Warangiza rega ukongera ho ngo abahutu! Njye ndabona usebya bene wanyu, ibitekerezo byawe nta nubwo byayobora Umudugudu. Ariko abahutu banyabwenge bagiye he? Icyo mukwiye kumenya ni uko Opposition bitavuze gutukana, mubanze mwigire kuri opposition zaho ngaho muba, opposition n’ibitekerezo bitandukanye bihurizwa hamwe bigamije gushaka umuti rusange. Iyo bitabaye ibyo haba hagambiriwe gusenya kundi usenya ibyo abandi bubatse burigihe aba ari mubi. Wihangane uvuze ko nyi rugo yapfuye siwe uba wamwishe.

Vede (dimanche, 11 septembre 2011 21:11)

Des députés UMP interpellent Nicolas Sarkozy avant la visite du président du Rwanda Paul Kagame

http://www.la-croix.com/Actualite/S-informer/France/Des-deputes-UMP-interpellent-Nicolas-Sarkozy-avant-la-visite-du-president-du-Rwanda-Paul-Kagame-_NG_-2011-09-10-709644

Dix-huit députés, en grande majorité de l’UMP, viennent d’interpeller par courrier Nicolas Sarkozy sur ses relations avec Paul Kagame, le président du Rwanda, qui sera en France du dimanche 11 au mardi 13 septembre pour une « visite de réconciliation ». Dans cette missive dont La Croix a eu connaissance et rédigée à l’initiative de Michel Voisin, député UMP de l’Ain et vice-président de la Commission défense de l’Assemblée nationale, les signataires dénoncent les « accusations » régulièrement portées « à tort » par Paul Kagame « concernant la participation active de l’armée française au génocide rwandais ».

En cause, l’opération Turquoise, menée par 2 500 soldats français et 500 soldats envoyés par sept pays d’Afrique, du 22 juin au 21 août 1994. Alors qu’un génocide se poursuivait au Rwanda, tuant des centaines de milliers de Tutsis et de Hutus modérés, et alors que les forces du Front patriotique rwandais (FPR) dirigées par Paul Kagame menaient une offensive qui allait les conduire à la victoire, l’opération Turquoise eut pour but de protéger les populations civiles, selon le mandat de la résolution 929 du conseil de sécurité de l’ONU.

Soulignant « le professionnalisme et l’investissement sur le plan humain de notre armée » dans ces circonstances tragiques, les 18 députés souhaitent que, durant sa visite, Paul Kagame « non seulement cesse » ces attaques, mais aussi « reconnaisse le rôle positif que ces militaires ont joué ». Mercredi 7 septembre, en marge d’un déjeuner à l’Élysée avec les parlementaires de droite, Nicolas Sarkozy avait laissé entendre que tous les sujets pourront être abordés lors des discussions entre les deux chefs de l’État.

Ont signé la lettre pour l’UMP : Patrick Beaudouin (Val-de-Marne), Jean-Louis Bernard (Loiret), Claude Bodin (Val-d’Oise), Jean-Claude Bouchet (Vaucluse), Patrice Calméjane (Seine-Saint-Denis), Bernard Carayon (Tarn), Jean-Pierre Decool (Nord), Nicolas Dhuicq (Aube), Christophe Guilloteau (Rhône), Françoise Hostalier (Nord), Lionel Luca (Alpes-Maritimes), Georges Mothron (Val-d’Oise), Alain Moyne-Bressand (Isère), Christian Vanneste (Nord), Michel Voisin (Ain) ; pour le Nouveau centre : Pascal Brindeau (Loir-et-Cher), Francis Hillmeyer (Haut-Rhin) ; pour la gauche : Gérard Charasse (Allier, apparenté socialiste-républicain-citoyen).

ANTOINE FOUCHET

Burundiano (dimanche, 11 septembre 2011 20:01)

Wesha wantore we ngo ni nawomi,banza kwanza umenye kwandika izina ryawe imbere yo kwigira maneko wakagoryi!!!!Mubutabera wewe wumva wakwisigura ute?UUrashimye kuri information uhawe kumuntu mwari mwicaranye muri bus kuvyo yavuze,munyuma ukavuga ngo kandi nawe wari wumvise ibyo yavuze!!!Hahahahahhahaho mushaka uwo mwirenza gusa kuko mwamwiketse,sha ayo marozi yanyu gusa mbabazwa nabantu babazamwo mwantore mwe ntindi ibigoryi bitazi no gusoma no kwandika

Burundiano (dimanche, 11 septembre 2011 19:49)

wowe nawomi wakijujuwe wibaza ko iterabwoba ryawe wakigoryi we rifata nde?Nawe rero wigize umunyabwenge ngo utere ubwoba ngo wamubonye uranumva ibyo yarimwo avuga.Urikigoryi kitize cyintore ntindi gusa gusa.!!Ese ko wari wamwumvise arimwo avuga kuri telephone ko aza kubakwepa akigira kuruhande rwabamanifestants kuki wandikiye uwo Ruberwa umushimira kuko avuze ibyo mene wabo yamubariye ngo arakoze kubibabwira!!!!Hahahahaha kuki umushimira kuri information abahaye kandi nawe wavuze ko wariwamwumvise abivuga kuri telephone muri bus ko azagukwepa sha???Ubugoryi gusa gusa ngo bigira ba maneko naho nibigoryi bitize nokwiga

gato (dimanche, 11 septembre 2011 15:12)

UTUMA ABAHUTU ATUMA BENSHI!

Ariko mwe muzi amateka, uyu mugani wavuye he? Bishatse kuvuga iki?

Raj (dimanche, 11 septembre 2011 13:27)

Mubona mutarasaze ngo bakubitiwe kujya muri France? Ayo mahirwe yava he? Mureke gusebanya si uko opozisiyo ikorwa muvuge ibitajyenda ntagusebanya mushime nibijyenda naho ubundi muracurangira abahetsi

HYPERLINK « http://kamagara@yahoo.co.uk » t « _blank »nawomi (dimanche, 11 septembre 2011 12:31)

ruberwa uwo mwene wanyu yuriye bus none akaba avuga ko nagera mu bufransa ngo abatoroka agasanga inkoramaraso sha ndamuzi mwavuganaga mbumva nubu yicaye hafi yajye merci ubwo ndamucunga agende agiye asange izo nkoramaraso ubwo ntagaruka muri bus yacu kuko twamaganye abicanyi aho bava bakagera urakoze cyane God bress .

HYPERLINK « http://umukandara@yahoo.co.uk » t « _blank »mimi (dimanche, 11 septembre 2011 12:22)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :