HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/08/13/fpr-yatsembye-bamwe-mu-bayobozi-bo-mu-cyahoze-ari-superefegitura-ya-bugumya-turikungoyi-felesiyani/ » l « permalink » o « Lien permanent vers FPR yatsembye bamwe mu bayobozi bo mu cyahoze ari Superefegitura ya Bugumya. Turikungoyi Felesiyani »FPR yatsembye bamwe mu bayobozi bo mu cyahoze ari Superefegitura ya Bugumya. Turikungoyi Felesiyani

Abasilikari ba Kagame bamaze kwica Abanyarwanda bangana iki ? N’ubu kandi baracyica….!

Ubwo Interahamwe n’abo bafatanije kwica Abatutsi bahungaga ku bwinshi nyuma y’itsindwa ry’Inzirabwoba, bamwe mu basirikare bakuru b’Abanyacyangugu bafatanije n’abanyapolitiki bo muri MDR, PSD, PDC na PL bo muri Cyangugu, bagerageza kwegeranya abaturage, no kubabuza guhunga. Aha sinabura kwibukana icyubahiro Koloneli Bavugamenshi Inosenti watumye Abatutsi bari mu nkambi y’i Nyarushishi baticwa, na Majoro Cyiza Agusitini wahurije hamwe ingabo zigera ku gihumbi na magana atanu (1.500) kugira ngo bahumurize Abanyacyangugu. Izo ngabo zose zashyikirijwe FPR, benshi muri bo baricwa, abandi barafungwa. Ubu abasigaye ni mbarwa dore ko na Koloneli Cyiza Agusitini ubwe yaburiwe irengero. Hari rero n’abanyapolitiki bakwiye gushimirwa ko bahumurije Abanyacyangugu, benshi muri bo ntibahunga. Muri bo hari nka Rutihunza Tobalidi wabaye perefe, Gakwaya Rwaka Tobalidi wari superefe wa Bugumya akanatuma uruganda rwa CIMERWA rusanwa rukongera rugakora, Tewonesiti Habimana wari burugumesitiri wa Karengera, Eduwaridi Ndungutse Rukeriperu wari ushinzwe amashuri n’abandi benshi. Igihe FPR ije muri Cyangugu, yasanze umutekano ari wose, abo bategetsi bashya, baragiye bikuramo abakoze amahano, bakabafunga, abandi bahungira muri Congo.

Aho FPR igereye muri Cyangugu, icya mbere yakoze cyabaye gusenya inkambi y’Abatutsi yari i Nyarushishi. Birukanywe batazi iyo berekezwa, dore ko amazu yabo yose yari yarasenywe, ibyabo byose byarasahuwe, kandi abenshi muri bo barasigaye ari incike. Nta bandi bashoboraga kububakira uretse abaturanyi babo b’Abahutu batishoye mu bwicanyi n’ubusahuzi. Abatabonye aho bajya, bene wabo bavuye hanze babatwaye za Kigali, abandi bajya gusaba ubuhungiro muri za paruwasi. Urugero : Abatutsi bakomokaga mu Busozo, bose batujwe mu mazu ya paruwasi ya Mwezi ari ahitwa kuri animasiyo.

Icya kabiri ni ukujijisha ko abategetsi ihasanze ibemera. Ariko ntibwakeye kabiri, aka wa mugani ngo “ingeso ntirara bushyitsi”. Rutihunza Tewobalidi aba akuwe ku buperefe, ajya gufungirwa i Kigali. Gakwaya Rwaka Tewobalidi yabanje gukanyakanya, agera no ku buminisitiri, ariko yahunze adakoza amaguru hasi. Tewonesiti Habimana ubu yibereye mu Bufaransa, ariko FPR yamukatiye gufungwa burundu ibinyujije muri Gacaca. Gacaca yakatiye Tewonesiti Habimana n’abandi bantu b’i Mwezi, yasaga nk’iyari iyobowe na Padiri Ubalidi Rugirangoga. Eduwaridi Ndungutse yaje gufungishwa n’umupadiri witwa Kabera Inyasi, arahondagurwa bimuviramo gupfa. Aba bagabo bose navuze haruguru, igihe cy’ihigwa n’iyicwa ry’Abatutsi, nabo barahigwaga. Ndetse Tewonesiti Habimana na Gakwaya Rwaka Tewobalidi mukuru we, babaga mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa i Kanyinya. Nyamara Gacaca y’i Mwezi itangiye, nabo babashyira mu bashinjwa!

Hari rero n’abandi bategetsi bashyizweho n’izo ntwari zazanye umutekano muri Cyangugu, nyuma FPR ikabahitana. Muri bo hari : Madamu Mukabaranga Yudita, wari Burugumesitiri wa Komini NYAKABUYE. Yishwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 1996. Undi ni madamu Mukandori Anamariya wayoboraga Komini ya Karengera. Yishwe ku mugoroba w’italiki ya 10 mata 1996, mu gihe umugabo we Ruronona Yohani Damaseni yari yasohokanywe n’abasirikari b’inkotanyi, muri gahunda yo kumurangaza. Muri icyo gihe na none, uwari konseye wa segiteri Karengera yarishwe, hamwe n’undi wari konseye wa segiteri Butare ho mu Busozo. Sinirirwa mvuga abategetsi bo hasi bafunzwe na FPR nyuma bakaburirwa irengero. Icyo gihe twabwirwaga ko ari abacengezi babica.

N’abaturage barahashiriye

Ikindi FPR yihutiye gukora cyabaye gukenesha rubanda. Muribuka mwese ko ari bwo FPR yahinduye amafaranga y’igihugu ikazana inoti zayo. Muri Cyangugu havunjiwe abantu nka babiri ku ijana. Ibyo bikimara kuba Pasiteri Bizimungu wari Perezida wa Repubulika yaje muri Cyangugu. Mu byo bamubajije hajemo n’ibyo kutavunjira abaturage. Yasabye ko abafite amafaranga ya kera bose bayabarura, ati : “Nta kabuza amafaranga yanyu muzayahabwa”. N’ubu turacyategereje, amaso yaheze mu kirere ! Guhera ubwo uwari umucuruzi, umukozi, n’undi wese wari yifashije, bahindutse abakene pe! Bamwe batangira kwivovota, ariko batazi ko abo bivovotera ari babandi batikije imbaga hirya no hino mu Rwanda. Ubwo benshi bahise bafungwa. Ntibukeye kabiri ukumva ngo “gereza y’aha n’aha imfungwa zaho zashatse gucika barazirasa”. Bitaba ibyo ukumva ngo “gereza y’ibunaka abacengezi baraye bayitwitse” ! Ibyo byabaye mu nzu y’imbohe muri Komini Bugarama, aho imfungwa 45 zishwe mu ijoro ryo ku italiki ya 19 n’iya 20 Gicurasi 1996.

Urupfu rw’izi mfungwa ruteye agahinda. Muti byagenze bite ? Muri iryo joro humvikanye isasu mu kirere. Ubwo abasirikari ba FPR bahita bakwiza inkuru ngo abacengezi bateye. Hashize iminota nk’icumi, umusirikari wa FPR ajya kubwira imfungwa ngo ziceceke kandi zifunge inzugi n’amadirishya, kuko abacengezi bateye. Ako kanya ni bwo abo basirikari batangiye guterera ibisasu bya gerenade muri ubwo buroko babinyujije mu madirishya. Imfungwa zavuzaga urwamo zisaba ko zatabarwa, ariko abo zatabazaga ni bo bari bari kuzica. Nyuma y’icyo gitero, abo basirikari ba FPR binjiye mu buroko, bibarishwa niba ari nta nkomere yo kujyanwa kwa muganga. Uwashoboye gusubiza, bahitaga bamurangiriza aho bakoresheje inkota n’amahiri. Ku bw’igitangaza harokotsemo bane, kuko igihe abo bicanyi baza kurangiza icyo bari batangiye, abo bashoboye kwirukira mu bihuru, n’ubwo bari bakomeretse bwose. Imfungwa zose zari mirongo ine n’icyenda (49), hasigaye bane bonyine.

Muri iryo joro na none, izindi mfungwa makumyabiri n’eshanu (25) ziciwe mu nzu y’imbohe yo kuri CIMERWA no kuri komini Nyakabuye. Ubwo abishwe bose hamwe babaye mirongo irindwi (70). Kugeza uyu munsi, nta perereza ryabaye kugira ngo hagarazwe abishe abo bantu. Nabo babarwa mu bitambo by’intambara kandi ngo yari yararangiye ! Ariko nanjye ndigiza nkana : n’uwishe padiri Inyasi Mubashankwaya – umututsi uvuka mu Bisesero – akamutsinda mu marembo ya Paruwasi Mushaka ku manywa y’ihangu, ntaramenyekana. None ngo nkeneye ibisobanuro ku bishwe mu majoro !

Nyuma y’iyicwa ry’izo mfungwa, ibyakurikiyeho na byo biteye agahinda. Uwari perefe Rutihunza Tewobalidi yahise asimburwa na Munyakabera Fawusitini  wari superefe i Bugumya, maze umuyisilamu wari burugumesitiri wa Bugarama ashatse gukurikirana ikibazo cy’abishwe – dore ko abaturage bari banze kubashyingura ngo hadakozwe iperereza – yasabwe na Sam Kaka wari waje muri ako karere, kubashyingura by’igitaraganya. Yakwanga agahita asezera ku murimo we. Nibutse ko Sam Kaka yari umugaba mukuru (Chef d’Etat Major) w’ingabo icyo gihe. Ubwo buri muryango wafashe umurambo wawo, ujya kuwishyingurira. Imirambo yabuze beneyo, yashyinguwe mu cyobo cya rusange aho mu Bugarama nyine.

Abandi bantu bishwe muri icyo gihe, ni abaturage cumi n’icyenda (19) biciwe mu isoko ry’i Nyakabuye ku manywa y’ihangu. Batewemo ibisasu bya gerenade taliki ya 17 Kanama 1996, ahagana saa cyenda n’igice (15h30), isoko ryose ryuzuye abantu. Icyo gihe hakomeretse abasaga ijana. Ku cyumweru taliki ya 18 kanama 1996, ahagana saa mbiri n’igice, umusirikari witwa Semvara yateye mu rugo rw’umugabo witwa Evarisiti Bayavuge wari uzwi ku izina rya Gasehere. Afandi Semvara uwo ahitana umuryango wa Bayavuge wose, ndetse yica na murumuna we Kayobotse wari aho kwa mukuru we. Mu gitondo abantu bahuye na Afandi Semvara yambaye igikoti cyuzuye amaraso. Gasehere na murumuna we bombi bakoraga muri CIMERWA, bivugwa ko bari bafite amafaranga menshi. Aho guhana Semvara, FPR yaje kumwohereza mu Ruhengeri muri ya ntambara bitaga iy’abacengezi. Murumva icyo yakoze yo.

Ibi byose byakorwaga, mu gihe imfungwa zabaga zitotezwa, zicibwa amafaranga ngo zemere ko zishe Abatutsi. Urugero ntanga ni urw’umujandarume (icyo gihe bari bakitwa abajandarume) wari IPJ i Karengera witwa Isa. Yari afite ubugome buvanze n’ubutindi. Hari umwicanyi ruharwa witwaga Ngendahayo wari ufungiye mu nzu y’imbohe y’i Karengera. IPJ Isa yaramurekuye, ariko amuha ubutumwa bwo kujya mu giturage gushaka abantu bose azi ko bafite amafaranga cyangwa akazi. Buri wese Ngendahayo yamubwiraga ko nadatanga ibihumbi mirongo itanu (icyo gihe yari amafranga menshi) azamushinja ko bafatanije kwica. Kubera ubwoba n’ihagarikamutima, benshi barayatangaga, Isa akayashyira mu mufuka we. Abatashoboraga kuyabona barafungwaga, bakazarekurwa ari uko ababo bayabatangiye. Ibi ndabivuga nk’umwe mu bari bafunzwe icyo gihe, kuko kugira ngo bicike, umukozi wo kwa padiri witwa Fayida Venanti na we yafunganywe natwe. Afandi witwa AKIBA aza kumufunguza, natwe tuboneraho kuvuga ibyatubayeho byose. Njye hamwe n’abandi twaratashye, ariko amafaranga ntitwayashubijwe.

Umwanzuro

Icyanteye kwandika iyi nkuru, ni izindi ebyiri nabonye ku rubuga HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ »www.leprophete.fr. Iya mbere ni imwe ivuga uburyo IBUKA na FPR bagendesha za rugabire. Umwanditsi wayo yibaza impamvu batatubwira umubare nyawo w’abacitse ku icumu n’abazize itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Iya kabiri ni yayindi ivuga ibya Padiri Ubalidi yasohotse hambere aha kuko avuka mu by’iwacu, kandi ubwo yabaga yaje muri Gacaca yariye karungu, nanjye nabaga mpari.

Ibyo kwibaza ni byinshi tuburira ibisubizo. Nk’ubu iyo nitegereje ibyo FPR ikorera Abanyarwanda, ngira ibibazo byinshi. Dore bimwe muri byo :

1.Kuva FPR yafata u Rwanda, yishe abantu bangana iki? Abanyarwanda bariye ku mibabaro yo muri za gereza ni bangahe ? Ese abantu b’abagabo batari bazi uko inkoni imera bakubiswe n’ingabo za FPR bangana iki? Harya ku ngoma ya Habyarimana, hari abantu bakubitwaga boshye amatungo n’ibisambo?

2.FPR yavugaga ko ije guca umuco wo kudahana. Abasirikari bayo bishe baciriwe izihe manza? Kuki nta n’iperereza ryakozwe ngo tumenye uko abacu bagenda bapfa?

3.Iyo havuzwe jenoside yakorewe Abatutsi, abahahamutse baraboneka. Ubu koko aho FPR yiciye Abahutu, bo ntibajya bahahamuka cyangwa ihahamuka ni byabindi by’ufite umufata ijosi nawe akarushaho kurinegeza?

4.Tuzagera ku bumwe bw’Abanyarwanda dute, bamwe bibuka ababo ; abandi bo babuzwa no kubitekereza?

N’ibindi…

Ababa bafite amazina ya ziriya mfungwa zishwe, na bariya bapfiriye mu isoko ry’i Nyakabuye byaba byiza bayashyize ahagaragara. Twizere ko ubu baruhukiye mu mahoro, n’ubwo babuze icyubahiro muri iyi si.

Turikungoyi Felisiyani,

Nyakabuye-Cyangugu  

JUSTICE (samedi, 20 août 2011 12:41)

Dore rero ingabo z’u rwanda zihagaze neza, ahubwo abakoze genocide mufite ibibazo dore liste yabagomba gufatwa byanze bikunze ndahera muri FRANCE

1.UWIHAYESATANI THOMAS

2.UWIHAYESATANI FORTUNATUS

3.RUZINDANA Emmanuel

4.HARELIMANA Gaspard

5.MUSHIMIYIMANA Emmanuel

6.SIBOMANA EVARISTE

7.AGUSTIN

8.HONORE

9.MUGENZI Japhet

10.UWIHAYESATANI MUNYESHAKA

Iyi liste hari abandi biyongeraho muzagezwaho amazina yabo mugihe kizaza, abo bose bagomba gucirirwa imanza kubera ibyaha bakoze kandi nanubu bakaba bafite ingengabitekerezo, ryo gupfobya genocide, ndetse no guhamagarira abanyarwanda bose bo muri france nahandi hose kwanga igihugu cyacu, ndetse no gusebya umukuru wu rwanda.

ibi byaha biyongera kubyaha by’ubwicanyi, ubusahuzi, gucura umugambi, kugambana bakoze mu rwanda.

aha twavuga i Kibuye surtout i Nyange, aha Twavuga Gikongoro ndetse na Nyanza ya Butare, aho Twavuga i Kibungo Commune Rukara cyane cyane aho bita Gahini, aho twavuga i Gitarama, aha Twavuga i Cyangugu, aha twavuga Kigali ste Famille.

ibimenyetso birahari kandi ntabwo bizagera 2012 batagiye imbere y’ubucamanza.

HYPERLINK « http://kamanzic@yahoo.fr » t « _blank »KABISA (mercredi, 17 août 2011 12:09)

MUZATUBABARIRE MUTUBWIRE AHO UWO MUPADRI WINKORA MARASO ABA. TURI BESHI DUKENEYE KUMUBONA NO KUMUMENYA

Nadina (lundi, 15 août 2011 23:22)

Jye ndasaba ko hakorwa amalisiti y’abantu bose bishwe maze umuntu akajya avuga n’ababishe. Yaba ari na padiri cyangwa na mameya wishe akavugwa. Umwicanyi uwo ari we wese nta kumuhishira arakagenda ubusa.

Ariko harya, uriya mupadiri Ubalidi si umwe ngo wabonekerwaga ra! Ego ko. Ab’ijuru na bo bagorwa !Dutegereze ko azongera kubonekerwa maze agasaba imbabazi abo yubitseho urusyo.

Ariko icyampa ngo duhure amaso ku yandi. Namwibarize ijambo rimwe.

Sigaho (lundi, 15 août 2011 22:20)

Wisebya Nyamasheke yacu wa muswa we ! Kuva gihe ki umuntu ugira inda nini yitwa inyangamugayo? Bivuge rero ko bariya bose FPR yashyize muri za gacaca ngo baziyobore mu kubita inyangamugayo burya byashakaga kuvuga abanya nda nini?

None se ubu abo Banyekongo ni bo bari gusahura u Rwanda? Cyangwa ni bamwe mu banyarwanda b’amasiha basahura Kongo? Ubutaha ujye ubanza utekereze mbere yo kwandika. Aho kuza guta ibitabapfu hano ku rubuga wisebesha, ibyiza ni uko wafunga kinwa. Ubu se uragira ngo urabwira injiji nkawe wa nka we? Jya kwabira hirya kandi wiyite izina ryawe.

Nyamasheke (lundi, 15 août 2011 21:40)

Abanyacyangugu se murashaka gukora révolution? Inda mugira n’ubugoryi bwanyu ntibwabibemerara.Guturana n’abanyekongo byatumye muba inyagamugayo nkabo!!!!!!!!!!!!!!!!

Libonukuri (lundi, 15 août 2011 11:28)

Rwema rwa Gitare se wo karama we, Mandela impamvu imvugo ye yumvishwe, ni uko abazungu n’ubwo bica, batinya umuntu ubabwiza ukuri kandi bakamwumva. Mandela yaragiraga ati : »iki gihugu twese ni icyacu. umuzungu wica umwirabura si uwanjye. Ariko kandi n’umwirabura wica umuzungu si uwanjye ». Abategetsi bo muri Afurika y’epfo kubera ko batari abasazi, baramufunga ariko ntibamwica. Noneho haguruka ijye imbere ya Kagame, umubwire uti : »Reka guteranya abanyarwanda » maze urebe uko akugenzereza. Erega, la non violence ikora imbere y’umutegetsi ufite mu mutwe hazima. Imbere y’umusazi nka Kagame, ibyo ntacyo bivuze.

Nibarize Faustin Twagiramungu (lundi, 15 août 2011 00:53)

Uzi neza ko ali wowe Rukokoma, Alfonsi Nkubito na Colonel Cyiza mwabeshye ziriya nzirakarengane z’i Cyangugu muzibwira ko muli inshuti z’Umutware wa FPR-Inkotanyi Paulo Kagame, mukazibuza kwihungira nkuko abandi babigenje. Ntihaba nibura harabuze bamwe muli bo barokoka.

Kuba mwaribwiraga ko muli inshuti za Paulo Kagame, ibyo byo ni ibyabonwaga na bose kuko muli mubatumye ashobora kurimbura Abahutu ataretse na bamwe mu Batutsi bari imbere mu gihugu.

Alfonsi Nkubito na Colonel Cyiza bo barangije kubona inyiturano y’Impsyisi.

Abenshi mu nzirakarengane z’Abahutu mu Rwanda hose kugeza n’i Kibeho zapfuye ali wowe wali Ministri w’intebe. Kuki utigeze utakambira amahanga? Kuki, igihe wari umaze kuyabangira ingata, utagiye ngo ubwire amahanga ku mugaragaro ko u Rwanda rutegetswe n’amashitani? Kuki utigeze wegera abategetsi b’ibihugu byinshi byakiriye impunzi ngo ubabwire ukuri nyakuri ku kibazo cyatumye abo bantu bahunga igihugu cyabo? Wahisemo ahubwo kongera gukeza Paulo Kagame i Kigali umushimira ko yakwibye amatora!!!

Jean Marie Vianney Ndagijimana wari bras droit wawe yageze hanze ateza ubwega, n’ubu kandi aracyabikomeza. Ba Rusesabagina, Dr Rudasingwa na Victoire Ingabire bariho bararwana intambara wowe wagombaga kuba waratangiye kera igihe wari ucyemerwa n’amahanga.

None ngo washyizeho ISHYAKA LY’INDOTO lyo kuyobya urubyiruko!!

Genda Rwanda waragowe.

HYPERLINK « http://www.rwandarwiza.com » t « _blank »Rwema rwa Gitare (dimanche, 14 août 2011 19:02)

Bavandimwe Banyarwanda; mumpe akanya mbabwire: Ko muterana amagambo mutukana amaherezo mugatemana, koko koko tubuze umunyabwenge mu rwatubyaye! wahAguruka nka MANDELA WA AFRICA YEPFO; akaduhuza aho kwirwa dutukana? Imana niyo yaremye amoko yabantu, ituremera kuzuzanya but twibuzemo umuntu wagira ibitekerezo bizima ngo tumuyoboke!! muri USA NTIBATORA UBWOKO BATORA IBITEKEREZO BY »UMUNTU. IYO BAZA KUBA BATORA AMOKO OBAMA NTIYARI KUZAPFA ABAYE PRESIDENT WA USA, KUKO BLACK PEOPLE NI MINORITY MURI USA, BUT IBITEKEREZO BYE BYUBAKA BYATUMYE N ABAZUNGU BAMUHA AMAJWI ARATORWA .MURI SOUTH AFRICA, MANDELA YASHYIZEHO URUKIKO RUKURIKIRANA UMUNTU WESE( WHITE, BLACK,INDIAN, COULORED=IMVANJYE) WAKOZE IBYAHA MU GIHE CYA APARTHEID. BAMUCIRA URUBANZA , BAKAMUSABA GUSABA IMBABAZI ABO YAHEMUKIYE, LETA IGATANGA INDISHYI Z AKABABARO KUKO BEMEJE KO BYOSE BITATEWE N ABATURAGE AHUBWO ARI UBUTEGETSI BUBI BWASHOYE ABATURAGE, LETA IGATEGEKWA KWISHYURA . MAZE ABAKOREWE IBYAHA BAGASABWA GUTANGA IMBABAZI. NGUKO UKO MANDELA YASHOBOYE GUSHYIRA NO KUGEZA KU BUMWE BUHAMYE IGIHUGU KIRIMO INDIMI ZIRENGA 15 N AMOKO AGERA KURI 60. MUBYANGOMBWA BYABO HARIMO AMOKO, KU ISHURI BAKUBAZA UBWOKO BWAWE, MU RUSENGERO URIVUGA UTI NITWA KANAKA KU BWOKO NKABA NDI UYU ,IBYO BYOSE NTACYO BIHINDURA KU BUMWE N AMAHORO ARI MU BATURAGE BA AFRICA YEPFO. NI MUREKE GUTUKANA MAZE TUREBE UFITE IBITEKEREZO BIZIMA MAZE TUMUHUNDAGAZEHO AMAJWI YABA ARI MUGIHUGU YABA ARI HANZE, ARIKO TUGIRIRE URWANDA RWEJO HAZAZA. MURAKOZE KANDI PE NSUBIZWE N UMUNTU UTANGA INAMA Z UBAKA .

dany (dimanche, 14 août 2011 13:56)

uyu mugesera numugesera nta kindi twamwita. kandi injiji ya cyane. ariko nkuyu mugesera aba umusenateri ate? kuko mu mutwe he si hazima.

free (dimanche, 14 août 2011 01:19)

mugesera yavuze ngo, inkotanyi nta muntu zica zimwiciye ubusa, mbega umuseneteri w’igicucu, ndi president nahita mukuraho, nonese ko mu rwanda icyaha cy’urupfu cyavuyeho, mugesera abigaruye gute? ni akagaga pe!

IBARUWA YA LONU N’ABAYOBOZI N’IMIRYANGO MPUZAMAHANGA (samedi, 13 août 2011 23:13)

Umva rero Zelote, ibyo watubwiye ni byinshi kandi amarira yacu afite ishibgiro, reka ngusabe ikintu kimwe:

Tegura ibaruwa igenewe ONU, n’amahanga yose ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uyidushyikirize abasomyi dusinyeho, n’iyo signature zizaba miliyoni cga se ibihumbi bitanu ntacyo bitwaye, njye nemeye kuzatanga ay’iposita « recommandé avec accusé de reception » ubundi turebe uko bigenda, naho ubundi kwirwa twandika agahinda kacu hano gusa, ntacyo bimaze!

Nusoma iyi comment yanjye, umpe ton avis

Uko ba zelote byabagendekeye (samedi, 13 août 2011 22:17)

Vers l’époque de la chute du Temple (70), leurs chefs sont Jean de Gischala et Eléazar. Ce dernier, après la destruction de Jérusalem, se réfugie dans la forteresse de Massada avec 960 personnes – les guerriers, les femmes et leurs enfants – où ils résistent plusieurs années aux légions romaines. Préférant mourir que de se rendre, les derniers zélotes se suicidèrent collectivement pour ne pas être capturés.

Les zélotes (samedi, 13 août 2011 22:14)

Les Zélotes, un courant violent

Le courant des Zélotes « se définit par un nationalisme intransigeant et agressif. Appelant de tous leurs vœux l’instauration du Royaume, ses tenants estiment devoir en hâter la venue par la violence. L’étranger est pour eux l’ennemi. ils dressent des embuscades, manient le poignard – d’où le nom de sicaires qu’on leur donnait parfois –, entretiennent en Palestine un climat d’insécurité et d’agitation chroniques. Ils sont, de façon très directe, à l’origine de la révolte de 66-70. », Marcel Simon[1].

Les Zélotes (samedi, 13 août 2011 22:13)

Karahamuheto, babwire babwire! Barisheeeeee, maze bimara agahinda, none barasasa imigeri biyoberanya. Ubu ngo babonye uwiyita « Zelote » uzabibafashamo da!

Selon le Dictionnaire historique de la langue française d’Alain Rey, on voit apparaître à partir de 1864 le terme zélote, au féminin pour désigner une personne animée d’un zèle religieux fanatique, puis dans un emploi littéraire, quelqu’un qui pousse le zèle jusqu’à l’aveuglement. Le dictionnaire d’Alain Rey note également l’emploi du terme zélotisme dans Proudhon, en 1854, mais souligne que son emploi est rare.

karahamuheto (samedi, 13 août 2011 19:55)

Muri kungoyi murakayihoraho,sha urihandagaza ukavuga ngo interahamwe zishwe zaruhukiye mu mahoro zizapfa zitaruhutse iherezo,amaraso y abatutsi azijejeta kuntoki azazihama sha harya ngo IPJ Isssa yakurekuye umuhaye ruswa nawe ni interahamwe nkawe uzabaririze aho aherereye ubu.Nibe namwe mwicishijwe amasasu yubuntu naho abacu barayaguraga byakwanga bagatemagurwa,nibe namwe hicwaga abishe abagore nabana bagasigara naho abacu mwaratsembatsembaga,sha korera ya mugunga iyo bayirekaho imyaka 2 nibura namwe mwarikumenya uko umubabaro usa.Mwagize Kagame iyo atabarengera yenda natwe tuba turikumwe ARUSHA.Urarondora interahamwe zishwe nta soni ariko ubwiyunge mushaka muzabugeraho aruko umubare wabatutsi bapfuye unganye nuwabahutu mubeshera ko bapfuye nibe nawe urawuzi.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :