HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/08/05/nyuma-y-imyaka-10-ajijisha-ngo-ararwanya-leta-ya-kigali-ntasamaje-wakoraga-ubutumwa-bwo-gusenya-opozisiyo-ikorera-mu-mahanga-atahutse-mu-rwanda-asimbuwe-na-nde/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Nyuma y’imyaka 10 ajijisha ngo ararwanya Leta ya Kigali , Ntasamaje Gerard wakoraga ubutumwa bwo gusenya Opozisiyo ikorera mu mahanga atahutse mu Rwanda! Asimbuwe na n » Nyuma y’imyaka 10 ajijisha ngo ararwanya Leta ya Kigali , Ntasamaje Gerard wakoraga ubutumwa bwo gusenya Opozisiyo ikorera mu mahanga atahutse mu Rwanda! FPR izarindagiza Opozisiyo kugeza ryari ? Ntasamaje ubutumwa buramurenze, buzahabwa abandi bafite amayeri kumurusha!

 Source : Igihe .com

Umusirikari wari ufite ipeti rya Majoro mu ngabo z’u Rwanda (RDF) yatahutse mu Rwanda, nyuma y’imyaka igera ku 10 ari mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yagiye ayobora imitwe inyuranye ya politiki itavuga rumwe na leta y’u Rwanda. 

Mu kiganiro kidasanzwe yagiranye na IGIHE.com, Gérard Ntashamaje w’imyaka 54 y’amavuko, wahoze mu ngabo za RPF kuva mu w’1991 kugeza ahunze, yatangaje urugendo rw’ubuzima bwe bwa politiki kuva yatoroka igisirikare ubwo yajyaga mu butumwa bw’akazi i Genève mu Busuwisi.

Ntashamaje waje kwamburwa ipeti rye rya Majoro no gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rw’u Rwanda rumuhamije icyaha cyo gutoroka igisirikare, icya mbere na mbere avuga ko yahubutse mu gufata icyemezo atabanje kubitekerezaho no kugisha inama.

Agira ati : “Ikibazo nagize nakigiranye n’umuntu ku giti cye, sinakigiranye na leta. Narahubutse, iyo nza kuba narakoze consultation simba naragiye”.

Ntashamaje watorotse ahagana mu mwaka wa 2001, avuga ko akigera mu Bubiligi n’ubwo yabanje kubayo asa n’uwihishahisha, ngo yahise ahura n’abandi bari bamaze igihe gito nabo bahunze nka Déo Mushayidi ndetse n’abandi bamusanzeyo.

Bahise bakora umutwe wa Politiki wa mbere bise Imbaga y’Inyabutatu, ndetse nyuma ahagana mu 2006 afatanyije n’abandi nka Dismas Nsengiyaremye, Sixbert Musangamfura, Furuma na Nkiko Nsengimana bashinga irindi bise ADR-Isango (Alliance Démocratique Rwandaise).

Ntashamaje wahoze ari umucamanza mu rukiko rwa gisirikare akiri mu Rwanda, yakomeje atangariza IGIHE.com ko yaje kuva muri iri shyaka rya ADR-ISANGO yerekeza mu rindi rya RPR (Rassemblement du Peuple Rwandais) yanahise abera umuyobozi kugeza agarutse mu Rwanda.

Mu gihe yayoboraga iri shyaka avuga ko yagiye agirira ingendo nyinshi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro Leta ya Congo yasabaga ingabo ze gushyira intwaro hasi. Izo ngabo zabarirwaga muri 30, ariko ubu hasigaye izigera kuri eshanu.

Avuga ko icyo ishyaka rye ryari rishyize imbere kwari ugukora ibiganiro na Leta y’u Rwanda, ariko muri rusange agasanga iyo mitwe yose yarishakiraga ubutegetsi n’ubwo yo yavugaga ko yifuza impinduka. Ati : “Nkurikije uko nabibonaga, abayobozi bose b’iriya mitwe bashishikajwe no kwihorera kuri leta iriho, bakagarura ubutegetsi bwa kera kuko abenshi muri bo ni abajenosideri”.

Mu gihe ishyaka rye rya RPR ryari rifite abasirikare bagera kuri 30 ariko bakaza kugenda nabo batoroka, Ntashamaje avuga ko ishyaka rya RUD-Urunana ryitandukanije na FDLR ryo ryari rifite abagera kuri 400 baterwaga inkunga na Mudacumura wahoze mu ngabo za Ex-FAR.

Ntashamaje umaze igihe cy’imyaka itanu atekereza kugaruka mu Rwanda ndetse ngo yaranahagaritse ibikorwa bya politiki, avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika, abifashijwemo na bamwe mu basikirikari bakuru agaruka mu Rwanda. Avuga ko n’ubwo yahawe imbabazi, yiteguye no kubahiriza igihano yahawe cyo gufungwa imyaka itanu mu gihe cyaba gishyizwe mu bikorwa. Ati : “Kugira ngo mfate icyemezo cyo kugaruka ni uko numvaga nemera amakosa yanjye kandi nkanayiregera”.

Akigera mu Rwanda yakiriwe n’umuryango we ariko yasize umugore n’umuhungu we w’imyaka 18 mu Bubiligi, avuga ko nta bwoba afite bw’umutekano we ndetse akaba anateganya kuzana umuryango we.

Ntashamaje uvuga ko yatangajwe n’uburyo yasanze u Rwanda rwarahindutse, aboneraho no gusaba imbabazi Abanyarwanda bose ndetse n’igisirikare kandi akaba yiteguye kongera gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

utanteyubwoba (mardi, 09 août 2011 16:12)

utanteye ubwoba ni Ntasamaje w’uruda ruzahomboka vuba aha. Ni nde ushaka ko tubitegera? Mumureke yigemurire pc, ibindi tuzabivugana!

Ngo amacenga se ayarusha inkotanyi? Utazi ubwenge ahima ubwafite!Kanyarengwe, Bizimungu, na bagenzi babo azababaze uko bari uyu munsi.

HYPERLINK « http://info@itabaaza.com » t « _blank » uwandemana (mardi, 09 août 2011 14:51)

Mu ntambara, ubwo bwose, aho iva ikagera, abantu nka Ntashamaje, babaho. ikibazo rero si Ntashamaje, kuko we yari mu kazi ke, nuwo yakoreraga. ikibazo ni ukuntu ahubwo abandi mu kazi kabo nabo mu rugamba rwo kwibohoza batabashije kumenya iyo mungu yari ibihishemo, ibamunga. ibi bigaragaza ko opposition y’abanyarwanda aho iva ikagera kugeza uyu munsi itarabona akamaro ko kugira ‘maneko’. iyi ikaba arimwe mu mbogamizi zituma igihe cyose, iyo opposition itungurwa n’ibitero leta ya kigali ibagabaho mu nzego zose. rimwe na rimwe bibagirwa nuko gahunda zabo uko zikorwa baba basa naho barimo bazikorana bicaranye na bene-kagame, cyangwa na kagame ku giti cye. kuko intwaro ikomeye leta ya kagame yitwaje kuva yakwinjira mu ntambara ni ubunetsi. uretse nicyo kandi mwibuke ko ingoma-mhutu aho ziva zikagera, uko zagiye zisimburana, mu karere k’ibiyaga bigari, zagiye zitsirwa n’iyi mungu yo kutamenya gukoresha maneko, cyangwa se gukoresha amakuru abazinekera babaga bazihaye. nitegereje rero, iyi ndwara ndabona bene-wacu bataramenya ko bayindwaye ngo bemere kuyishakira umuvuzi wo kubaha umuti. ntashamaje ni kimenyetso ndetse ni icyuririzi cyigaragaza ko iyo ndwara ntaho yagiye. mais hagati aho ‘lutta continua’. ntimucike intege.

Uwandemana

BYIGERO (mardi, 09 août 2011 02:35)

Maze gusoma inyandiko ya Emmanuel Neretse yasohoye muri « echosdafrique » ku byerekeye uyu Ntashamaje, byatumye nibaza ibi bikurikira:

Ko uyu mugabo bigaragara ko yari yihishe mu mpunzi ariko afite ubutumwa bwo kunekera Kagame,

-Ko Karegeya mbere y’uko ashwana na shebuja(Kagame) ariwe wari ushinzwe gukwirakwiza ayo « masiha » mu bihugu byose,

-None nkaba mbona ihunguka ry’iyingiyi ntacyo aritubwiraho,ndetse ngo aburire impunzi nyampunzi adutangariza amazina y’ayandi masiha acyizihishemo(kandi ayazi yose!!),

-Murabona koko gufatanya urugamba rwo kwibohora n’abantu nka Karegeya atari nko gusira abana impyisi ugasinzira???

Nyamara ngo : »unywana na gito akakwisha igihango!!! »

Sindagura ndagena,ejo hari abazisama basandaye,dore aho nigaramiye!!!!

HYPERLINK « http://uragerarage2yahoo.co.uk » t « _blank » koma (lundi, 08 août 2011 21:01)

kagerigeri yewe uri kagerigere kweli,ngo abatutsi bazakoma? ubuse abahutu mwe ntimwakomye kandi mugikoma ,ubwo tuzareba ibwa numugabo usibye ko mwarangije kuba ibwa kere,nagwa nimbwa ziramoka mwe ho sinzi ibyo muribyo.

makuba (lundi, 08 août 2011 19:08)

Azaryozwe abantu yishe muri Kigali n’abandi yicishije mu gihe cya jenoside yakorewe abanyarwanda. Imana ihora ihoze kandi ntawe utura nk’umusozi.

All togather, let’s say we have a dream!

kagerigeri (lundi, 08 août 2011 18:12)

kegerigeri ntashamaje numututsi ntabwo arumuhutu,ahubwo ubugoryi nno gukunda kurya mudakoze nibyo bitumye kagame yabagize abayaya be;abatutsi muzakoma!!

So ntakwanga akwita nabi (lundi, 08 août 2011 15:57)

Umuntu yakwitwa Ntashamaje akazimarira iki? Ntashamaje ko!Na Shebuja Kagame wamwibutsaga ko ikida cye bitagoye kugihombora ntiyahushije, Ntashamaje rwose!

Buriya se arabeshya nde? Nuko rero arakugendeye ngo agiye muri opozisiyo,ava muri imwe ajya mu yindi atanga raporo.Mushayidi bakoranye, za fdlr nk’uko abyiyemerera,bose aho bari turahazi!!! Nako ngo yemeye no gufungwa imyaka ra!Ndibeshya kuko avuga ko ngo yasabye imbabazi barazimuha da!

Ibintu ni bibiri:1. opozisiyo irashaka kwinjira mu gihugu ibeshya ko yasabye imbabazi, bigasobanura ububwa tuvuga kuri ba Rwarakabije n’abandi. ça pourrait être une stratégie et pas stupide! Iyo hatabaho se kwinjira cnd Habyarimana yari kwicwa byoroshye?

2.cyangwa kagame ni umuhanga, azi kubatongoza, ntibarebe iyo bajya! Nabyo ni ubundi buswa!Gukusanyiriza abanzi iwawe wiyizeye cyane, nyine ni ukwiyegereza abanzi benshi

imprévisibles!

Byombi birashoboka cyangwa biravangavanze. Muzabaze Kamarade.Igihe kiri hafi ubwo twatangiye kwishisha na ba Ntashamaje!

kagerigeri (lundi, 08 août 2011 12:13)

Dore undi muhutu abatanze ijuru mwirirwa mutuka Muzehe wacu! ntimuzi ko uwihannye aba abonye ijuru? mwebwe akanyu kabaye satani arabaheranye.

nsubize kagerigeri (lundi, 08 août 2011 09:42)

ubwo abo bahutu nterahamwe bafatiye urugero kuri Bwana kagame! wabonye uburyo arakara agatukana iyo bamubajije ikibazo kimusaba kuvugisha ukuri, ndetse n’ikinyarwanda akakibagirwa, akavanga ibyongereza, imitsi ikarega!!!Intero ivuye ibukuru wana UBURERE NO KWIYUBAHA!!!

kagerigeri (lundi, 08 août 2011 07:55)

Icyo nkundira interahamwe iyo bavuze ibyabo baratukana gusa! ariko mwagiye mwerekane uburere!

UMUGABO (dimanche, 07 août 2011 22:42)

Ngo ntawe udakora amakosa ngo aliko ikibabaje ni ugutsimbarara mu makosa !

Niba rero Ntashamaje ibyo avuga Ali ukuli

N’umugabo wemera amafuti ye kandi akanayasabira imbazi.

Abanyarwanda tuli abana beza turaziguhaye aliko ntuzongere kandi ubere urugero n’abandi, aliko simbizi kuko

ibi bisaba ubutwali burengeje !

HYPERLINK « http://kanaraburayi@yahoo.co.uk » t « _blank » kimi (dimanche, 07 août 2011 22:20)

Ayiwee ni mwumirwe nyine ,we yahisemo gusaba imbabazi ,muzatungurwa arimwe musigaye mubwicanyi kandi mubure iyo mujya ubu we azababarirwa kandi niyo mwijuru yamaze kumubabarira naho mwe nubu muracyatukana na munica rubozo za kongo na za grenade mwirwa muroha mubanyarwanda ese mushaka kuzamara abantu mukazayobora nde? arisanga rwose.

Nkurunziza (dimanche, 07 août 2011 17:06)

nimubyumve en direct: urugiye kera ruhinyuza intwali UK igiye guhagarika inkunga iha u Rwanda bikurikire hano: http://www.bbc.co.uk/iplayer/console/b012wjdc

Nkurunziza (dimanche, 07 août 2011 16:54)

nimwiyumvire inkuru mpamo kwica abarwanashyaka ba RNC http://www.bbc.co.uk/podcasts/series/fileon4

tasien (dimanche, 07 août 2011 16:39)

uyu mugesera ni we njiji ya mbere mbonye kuri iyi si yimana. umuntu aratangira avuga ko nkuriyingoma yari umuntu mwiza ngo none yagaragaje uruhande arimo, aramaze none se kuvuga amafuti yi nkotanyi nukwerekana aho uri? ese wowe mugesera uragirango ibyo byu busenateri babaha ngo mulye ibyarubanda butaruhiye ugirango ni wowe wabibanje?cyangwa ugirango uzabivaho uri uwa nyuma? tuza rero. ba safari baraje baramooooookaaaa uko babahindutse niba utarabibonye tangira uyu munsi ubibaze. ureke kuza wiha gusobanura amateka yabanyarwanda nkaho twese tutayazi. hakirizwa kuri kagame ariko nibamutambikana nzi neza ko mwese muzatangira kuvuga ngo yari mubi ntiyumvaga yishe abantu. ibi byose ntimushaka kubivuga ubu.kagame arishuka namwe mukamushuka.

Ibicucu biragwira (dimanche, 07 août 2011 15:48)

Umunsi Kagame yaciye mugesera amazi ntazabona n’umuhereza ukuboko. Nzi neza ko Mugesera atarushaga ubuoni Kayumba. Ibyo Safari yavuze byose ubu mwambwira ahoari? Ariho ariko nta mugabane afite mu rwamubyaye. Na Mugesera rero niyitonde kuko izo nkotanyi ashimagiza zishobora kumuhinduka. Kuri Kagame kuba umututsi byonyine ntibihagije, ugomba kongeraho kuba n’igikoresho. Uwapfuye yarihuse!

Genda Mugesera uri igicucu (dimanche, 07 août 2011 07:51)

Njye numiwe numvise umuntu ushaje nka mugesera atekereza ko abanyarwanda batazi ibiba muri iki gihugu.Ese ko avuga ko nta bwoko buhari kuki yatangiye ahakanya Nkuriyingoma ko atari umututsi?!!!!Uwamwita ko ari igicucu ntiyaba akosheje.Icyo niba yarazi ko aza kuvuga ko nta bwoko buhari yari kugisimbuka ariko yateze ashibukanwa n’uwo yitegeye!Abantu barakanuye sha !!!!

Kuri Nkunda (dimanche, 07 août 2011 03:54)

Wambwawe umeze nka igikeri bakandagiriye mu muhanda ni modoka giti iyo mbimenya nkayindagira mbere; iyonkandagiye simpushya. Niba mudahusha mwatashye ko mwihita abanyarwanda mukarasa mudahusha harya mwahunze kubera kurasa mudahushya wa nterahamwe we. Tereza abana babatsinze ubu babaye abagabo muramenye nimugwe mumahanga cyangwa ni muze muciye bugufi kuko tuzarubanamo tu. Muraneshwa cyangwa tubatsinde ntakundi ariko amagambo yo murayashoboye nukurya yegoooooo. Gusa mubikorere mu buhunzi mwihaye.

Nkunda (dimanche, 07 août 2011 01:46)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :