HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/07/17/nyamasheke-bamwe-mu-baturage-barinubira-ko-bambuwe-ubutaka-bwabo/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Nyamasheke : bamwe mu baturage barinubira ko bambuwe ubutaka bwabo »Nyamasheke : bamwe mu baturage barinubira ko bambuwe ubutaka bwabo

Dore uko visiyo 2020 izasiga abaturage ba Nyamasheke bamerewe !! Aya ngo niyo majyambere Umubyeyi Paul Kagame ageza ku baturage !

Source : Igihe.com

Hashize ibyumweru bitatu Abaturage baturiye ibitaro bya Bushenge binubira ko bambuwe ubutaka bwabo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Abo baturage bavuga ko abashinzwe kubarura ubutaka mu Karere ka Nyamasheke batigeze bashyira mu gaciro ubwo babamburaga ubutaka bwabo kandi busanzwe bufite amasezerano y’ubugure (Contrat de Vente).

Bakomeje kandi bavuga ko ubutaka bambuwe bweguriwe Akarere kandi butarigeze bubarirwa mu mutungo wako na mbere hose.

Nk’uko babitanagrije IGIHE.com, abo baturage bagera kuri 20 bo mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Kagatamu bababajwe no kubona kugeza magingo aya nta gisobanuro na kimwe kivuye mu buyobozi bw’Akarere cyari cyatangwa cyerekeranye n’icyo kibazo cy’ingutu kibabangamiye.

Mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kugerageza gushaka uko ijwi ryabo ryakumvikana, no kugirango tumenye icyo ubuyobozi bubivugaho, twifuje kuganira n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean-Baptiste Habyarimana icyo abitekerezaho ntiyabasha kudusubiza kuko yari mu mihango yo gushyingura abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngororero.

Tukaba twijeje abaturage bababajwe n’icyo kibazo ko tuzakomeza kugikurikirana duhereye mu mizi yacyo

Bizima13 (mardi, 19 juillet 2011 04:19)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :