HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/07/07/ubwo-perezida-paul-kagame-ahisemo-umwuga-w-ubucuruzi-agomba-kwegura-ku-murimo-wo-kuba-umukuru-w-igihugu-mu-maguru-mashya-aimable-rukundo/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ubwo Perezida Paul Kagame ahisemo umwuga w’ubucuruzi, agomba kwegura ku murimo wo kuba Umukuru w’igihugu mu maguru mashya. Aimable Rukundo . » Ubwo Perezida Paul Kagame ahisemo umwuga w’ubucuruzi, agomba kwegura ku murimo wo kuba Umukuru w’igihugu mu maguru mashya. Aimable Rukundo .

Aho Paul Kagame si we ISIHARUSAHUZI bavuze ? Umuhanuzi Magayane we hari uwo yise RWABUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE:buriya se hari undi wavugwaga ?

Ntibikiri inkuru mbarirano , Perezida Paul Kagame ni umucuruzi. Ejo yemeye  kujya mu isoko ku manywa yihangu,ajya mu biciro, agura imigabane muri BK (Banque de Kigali). Ibyo kandi abikorera muri Perezidansi ya Repubulika ? Ibi bitera Abanyarwanda kwibaza ibibazo byinshi cyane: Ese Perezidansi isigaye yarahindutse isoko ? Aho Paul Kagame ntiyitwaza ububasha afite nka Perezida agahabwa ibyo atari afitiye uburenganzira ?Ese Perezida iyo ashoye imari muri Banki imwe ntaba ayisumbishije izindi zo mu gihugu bityo akaba akoze umurimo wo kuyishakira abakiriye mu buryo butemewe n’amategeko(concurrence déloyale )?

Ibibazo ni byinshi ariko igihatse ibindi ni iki ngiki :Ese Perezida wa repubulika yemererwa n’amategekeko kubangikanya umurimo w’umukuru w’igihugu n’indi mirimo imuzanira amafaranga? Reka tugerageze gushaka ibisubizo.

1.Mu muco mpuzamahanga (Coutume internationale)

Muri iyi myaka ya nyuma y’intambara ya 2 y’isi (World War II), nta gihugu na kimwe cyo ku isi kicyemerera Perezida wacyo kwirirwa yiruka mu bucuruzi cyangwa indi mirimo ijyane n’inyungu ze bwite kuko bizwi ko ataba agishoboye gufata igihe gihagije cyo gukorera rubanda n’umurava !  Ni yo mpamvu Perezida wa Repubulika ahabwa umushahara utubutse, na none mu rugero rw’ubushobozi bw’igihugu cye, kugira ngo atazagira igishuko cyo kujya yirirwa mu nduruburi, kwiba cyangwa kurya ruswa. Birazwi ko Paul Kagame ari mu Baperezida bahemwa neza cyane, hatitawe ku bukene bw’Urwanda. Umushara we ukubye incuro 60 uwo Perezida Habyarimana wamubanjirije yahembwaga ! Nyamara se yaba  yishimira umushara igihugu kimuhemba ?

2.Amategeko y’Urwanda abivugaho iki ?

Itegeko nshinga ryo ku wa 26 Gicurasi 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu , dore icyo ribivugaho mu ngingo yaryo y’106: »Umurimo wa Perezida wa Repubulika ntushobora kubangikanywa n’undi murimo wo mu nzego za Leta zitorerwa,indi mirimo ya Leta,ya gisivile cyangwa ya gisirikari, cyangwa se n’undi murimo w’umwuga ».

Ubucuruzi rero ni umwe mu mirimo y’umwuga itabangikanywa n’umurimo wa Perezida wa Repubulika, nk’uko itegeko Nshinga ribibuza. Twibutse ko mbere yo gutangira ubutumwa bwe nk’umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabanje gukora indahiro nayo iteganywa n’Itegeko nshinga, mu ngingo y’104. Muri iyo ndahiro , yagize ati :

« Njyewe (Paul Kagame),ndahiriye Urwanda ku mugaragaro ko…Nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko,….Ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite… ».

None dore Paul Kagame biramunaniye, asuzuguye Itegeko nshinga rimubuza kujya mu bucuruzi, ahisemo gusinyira inyungu ze bwite mu biro no ku ntebe y’umukuru w’Igihugu, yarangiza akanifotoza akabyereka Abanyarwanda n’isi yose ! Mbega agasuzuguro !

3.Paul Kagame mu bucuruzi

Ubundi rero Kagame yatangiye ibyo gucuruza kera. Gusa kugeza ubu yakoreshaga uburiganya maze imitungo ye akayandikisha kuri FPR cyangwa ku bandi bantu . None amaze kwiyizera cyane, atangiye kubikora atihishira!

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/07/07/ubwo-perezida-paul-kagame-ahisemo-umwuga-w-ubucuruzi-agomba-kwegura-ku-murimo-wo-kuba-umukuru-w-igihugu-mu-maguru-mashya-aimable-rukundo/ » HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/07/07/ubwo-perezida-paul-kagame-ahisemo-umwuga-w-ubucuruzi-agomba-kwegura-ku-murimo-wo-kuba-umukuru-w-igihugu-mu-maguru-mashya-aimable-rukundo/ »

Umuherwe Paul Kagame, wayogoje igihugu cy’Urwanda mu nyungu ze bwite!

Kugura imigabane muri BK, nk’uko yabigenje ejo taliki ya 6/7/2011, akabikorera muri Perezidansi, ibendera ry’igihugu rimuri iruhande, birerekana ko nta garuriro, uyu mutegetsi asigaye yitiranya igihugu n’umutungo we bwite! Rwa rukuta rw’amategeko yajyaga yikingira nta cyo rukimaze, yararwibagiwe,  atweretse ko yibwira ko we ubwe ari hejuru y’amategeko yose, uhereye  ku itegeko Nshinga rya Repubulika y’Urwanda! Ubwo se hasigaye iki ? Ntacyo acyubaha…yaba amategeko , abantu  cyangwa Imana!

Gusa rero uwabatekerereza amateka ya BK, akabasobanurira uburiganya bwakoreshejwe kugira ngo Abazungu b’Abiligi bari bafitemo imigabane birukanwe, akabereka uko ubuyobozi bw’iyo Banki bwaje kwegurirwa Umugande, none nawe akaba ayigabiye Paul Kagame n’ubundi utarahwemye kuba inyuma y’ayo manyanga yose, mwakwipfuka mu maso ! Tuzabigarukaho ubutaha.

Twari tumaze kumenyera ko Paul Kagame acuruza indege ze ebyiri zakunze kuvugwa cyane  mu minsi ishize. Kandi izo ndege zikaba zihenda Leta ku buryo burenze urugero. Kandi tuzi neza ko amafaranga yaguze izo ndege Paul Kagame adashobora kuyakura mu mushahara we n’iyo yahembwa imyaka 100! Ni ukuvuga ko yiba igihugu, ibya rubanda akaba yarabihinduye umutungo we ku giti cye , kugira ngo ashobore kubona amafaranga angana atyo !

Hari indi mitungo itagira ingano afite mu Rwanda no mu mahanga. Mu by’ukuri  iyo urebye inyota n’umurava afite mu kwigwizaho imitungo wabona neza  ko  ari we  ISIHARUSAHUZI bavuze!

4.Dore amwe mu makuru azwi yabonerwa n’ibimenyetso simusiga:

Twayagejejweho n’abantu babizi neza , begereye Paul Kagame.

(1)Kagame afite amazu 2 n’isambu 1 irimo inzu muri USA.

(2)Afite inzu 2 mu Bwongereza

(3) afite inzu 1 mu Budage

(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea

(5) Afite Hoteli n’indi nzu muri Ethiopia

(6) Afite Hoteli muri Kenya

(7) Afite Hoteli mu Bugereki

(8) Afite amazu 2 n’umurima w’isambu  muri Afrika yepfo

(9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai

(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa

(11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)

(12) Afite imigabane muri sosiyete y’ubwikorezi mu Bwongereza

(13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n’umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n’inzu mu Buhindi

(14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.

Ngo afite n’Ubwato buhenze cyane mu nyanja

(15)Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n’abavandimwe be ndetse n’aba hafi mu miryango ye, hamwe n’abandi bamwe abyandikishaho, Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by’ukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

(16)Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade z’ u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n’abandi boherezwa nk’abajyanama muri Ambassade zo hanze.

(17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya ko hari n’indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by’ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse  ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n’abashinwa.Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y’amafaranga yo kugura ibikoresho by’Ingabo  z’igihugu maze akabihererwa ubuntu na Amerika n’ Abongereza maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n’ibisahiranda by’abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

(18)Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y’abategetsi bose bahunze harimo n’imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

(19)Twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y’imigabane ari iye.

(20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n’aho batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

(21)Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y’abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

(22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n’igihe ashakiye.

(23)Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24)Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25)Twabwiye uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

(26)Twabwiye imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.

(27) Tuzi neza ko umutungo wose w’ Umuryango  FPR wose yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.

Icyitonderwa : Icyababaje bamwe mu bakorana na Paul Kagame bigatuma biyemeza no gutangaza aya makuru  ni uko kimwe mu byatumye Rutayisire wabaraga amafaranga muri TRISTAR yicwa ari uko yari azi amwe muri aya mabanga y’imitungo, ngo kuko yajyaga asabwa kuyakorera Audit ndetse na Accouting bityo biza kumenyekana ko yaba ari we ubibwira ba KAREGEYA ngo kuko bari bafite icyo bapfana.

Twasanze Kagame ashobora kuba ariwe Perezida ukize vuba kandi bikomeye muri Afrika yose, ariko ngo ibanga rye rikomeye akaba ari uko afatanije ubwo bujura na bamwe mu Banyamerika n’Abongereza b’Inda nini. Amazina yabo tuzayashyira ahagaragara ubutaha.

Umwanzuro

Perezida Paul Kagame ntakongere kubeshya rubanda ngo akurikiza amategeko, ngo akorera mu mucyo kurusha abandi ! Ahubwo biragaragara ko ari umujura mubi, uyu ukwiye gufatwa agashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya. Mu minsi mike iri imbere tuzabagezaho amazina y’abantu bose bakorana  na we muri ubwo bujura.

Ubwo yahisemo gucuruza, nagire bwangu yegure ku murimo w’Umukuru w’igihugu, asubize rubanda ibyo yasahuye, kandi asabe imbabazi abo yahuguje utwabo bose n’abo yishe abahora imitungo yabo. Natabikora ku bwende bwe, Abanyarwanda bazahaguruke bamusezerere mu buryo ubwo aribwo bwose!

Aimable Rukundo.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :