HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/07/03/ibaruwa-ya-2-y-abagaragu-bakuru-b-ibwami/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ibaruwa ya 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami » Ibaruwa ya 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami

Incabwenge z’ariyamiriye ziti : »Aka karengane ntawakihanganira ! »Ubwo ga revolisiyo yo muri 1959 iba irabaye! Muri iki gihe hakenewe indi revolisiyo mu Rwanda , akarengane gakabije kuba kenshi !

 Le 25/6/2011 urubuga HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/ » http://www.leprophete.fr, nk’uko rwari rwarabisabwe, rwagejeje ku bakunzi barwo umugani wa SABIZEZE-KIGWA n’ibaruwa yambere y’abagaragu bakuru b’ibwami. Uyu munsi rurabagezaho ibaruwa ya 2 y’abo bagaragu. Nayo ni urukozasoni kimwe n’iyambere, ariko iradufasha kurushaho kumva akarengane kagirirwaga Abahutu ku ngoma ya cyami, gihake na gikolonize, ndetse na bimwe mu bibazo Urwanda rwivurugutamo ubungubu.

Nyanza, le 18/5/1958

Ku Umwami Karoli Lewo Petero Mutara Rudahigwa no ku bagize Inama Nkuru y’Igihugu.

Dore icyo twebwe Abanyarwanda tubabwira. Turabagezaho impungenge zacu ku birebana n’ibikingi n’amasambu. Ibikingi n’amasambu ni umutungo ntavogerwa w’ababifite nk’uko Urwanda ari umutungo ntavogerwa w’Umwami. Mu izina ry’abafite ibikingi n’amasambu, turababwiye tuti : “Uko uRwanda rudashobora kugurishwa, ni nako twanze ko hagira ukora ku bikingi no ku masambu yacu”.

Dore impavu tubyanze :

1°.Mu muco wacu kuva kera kose, unyagwa ni umugaragu wagabiwe, ariko noneho akaza gukora ikosa. Ikosa twakoze ni irihe kugirango muducuze amasambu yacu n’ibikingi byacu?

2° Kuki mushaka ko haba ukugabana kw’ibikingi byacu n’amasambu yacu ; kandi mu Rwanda hari ahantu henshi hadatuwe ? Abadafite amasambu n’ibikingi nibajyeyo, bahahinge, baharagire n’amatungo yabo. Hari ahantu hadatuwe :

1) Bugesera,

2) Rukaryi

3).Icyanya,

4) Bugiliri,

5) Mubari,

6) Mutara,

7) Kinyamihanda,

8) Umugamba, 9)

Rweya.

Abantu babuze aho bahinga, inzuri z’amatungo zabuze kandi aho hantu hose habereye aho. Nyamara mu bihe byashize hari hatuwe, hakaba n’inzuri.

Mu minsi ishize mwaherutse kohereza abantu i Gishari-Mukoto kugirango tureke gukomeza kuniganira mu Rwanda. Kuki ubu se noneho mugirango Abanyarwanda tugabane amasambu n’ibikingi, kandi hari ahantu henshi hadatuwe kandi hagengwa namwe? N’ubusanzwe amasambu n’ibikingi ntibyari bihagije kubera umubare munini w’abantu n’uw’amatungo : noneho nitugerekaho no kubigabana, hazaba imyivumbagatanyo mu gihugu cyose, muzicisha inzara abari babifite n’abatabifite, ku buryo abazabishobora bose bazasuhuka, bakigira mu bihugu bigengwa n’Abongereza.

Dore urugero rw’ukuntu aho hantu hadatuwe hari ubutaka bwiza : igihe Umwami aherutse kijya i Gahini mu birori bya yubile ye, mu byo yamulikiwe halimo inka nziza cyane ikomoka muri izo nce. Umwami yarayibonye neza, na shefu KALISA yarayibonye, na shefu SEGIKWIYE n’abari bahari bose.

Duhana imbibi n’ibindi buhugu : Uburundi, Kongo Mbiligi, Uganda, Ankore, Toro. Ibyo bihugu byose byibereye mu mudendezo w’amahoro n’ituze. Imico karande yabo yose iracyariho, ntawigeze ayihindagura. Nanone turavuga imico myiza itari birya by’igipagani. Ese ino iwacu ni ho honyine hari guverinoma? Abaturera bagamije ineza yacu ntibameze kimwe n’ab’ahandi?

Ba Nyakubahwa mugize Inama Nkuru y’Igihugu, ni mwe ibibazo byacyo bibazwa : ni cyo mwatorewe. Tubasabye kudushakira abantu bakomeje guteguza intugunda za revolusiyo mu gihugu. Turabinginze rwose ngo mubatubonere. Icyo twifuza ni uko amahoro n’ituze bisagamba hano iwacu nk’uko biganje mu bihugu duhana imbibi.

Ni twe Abanyarwanda bari i Nyanza.

Bisinywe n’abasaza 15 [!]b’Abatutsi, bakaba n’abagaragu bakuru b’ibwami.

Kayijuka,

Serukamba,

Rwesa,

Ruzagiriza,

Sekabwa,

Nkeramiheto,

Nyakarashi,

Kibibiro,

Buseruka,

Ruvugwaho,

Nyirubuyombero,

Rwasha,

Mukomangando,

Sezibera.

(Nkundabagenzi F, Rwanda politique, CRISP, Bruxelles,1962 pp 36-37).

Byashyizwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bw’urubuga http://www.leprophete.fr.

gakuru (mardi, 05 juillet 2011 22:18)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :