HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/07/01/ubukungu-bw-u-rwanda-aho-kwirukana-ubukene-leta-yirukana-abakene-yozefu-ngarambe/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ubukungu bw’u Rwanda : « Aho kwirukana ubukene, Leta yahisemo kwirukana abakene » ! Yozefu NGARAMBE » Ubukungu bw’u Rwanda : « Aho kwirukana ubukene, Leta yahisemo kwirukana abakene » ! Yozefu NGARAMBE

Yirukanywe mu nzu ye ,irasenywa , ngo ni uko ari nyakatsi , atuzwa muri iyi « Burende » ! Ngaya amajyambere FPR yatuzaniye !

Imibare leta y’u Rwanda itangaza ku bukungu bwayo yerekana ko umusaruro urushaho kwiyongera buri mwaka. Ibyo ndetse bituma hari bamwe bashima cyane ubutegetsi bwa Pawulo Kagame, bakanabwogeza mu rugaga rw’amahanga, ngo burimo guhashya ubukene. Ndetse bamwe bagashaka kubiheraho bavuga ko igitugu kiri mu Rwanda ntacyo gitwaye kuko gituma ubukungu bwiyongera. Nk’uko Yozefu Ngarambe, impuguke mu by’ubukungu abivuga, ngo iriya mibare leta y’u Rwanda itangaza ku bukungu bwayo ishingiye ku binyoma. Byongeye kandi ngo ubusumbane mu Banyarwanda buragenda bukataza ku buryo n’ubukungu buhari buba ari umwihariko w’abantu bake, abaturage benshi bakaba bafite ikibazo cy’ubukene burushaho kwiyongera. Ibi Ngarambe yabivuze muri bya biganiro byateguriwe kwibuka isabukuru y’imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe.

I. Leta yanduranya ku berekana ingeso yayo y’ibeshyeshyamibare rivanze no kwivuguruza

Imibare itangazwa na Leta y’u Rwanda ku bukungu bw’igihugu ijya ijorwa kandi ikanengwa. Ibyo bikorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byamamaye mu busesenguzi. Iryo jora rikunze kandi kurakaza iyo Leta, akenshi igasubizanya umujinya.

Mu ngero nyinshi twatanga, reka turebe impaka zigeze kuvuka hagati ya Leta y’u Rwanda na Institut Mo Ibrahim, nyuma y’uko icyo kigo gitangaje raporo yacyo yari iturutse ku bushakashatsi cyakoreye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2009.

Leta y’u Rwanda yihutiye kwamagana iyo Institut Mo Ibrahim, iyiziza ko imibare ikomoka ku bushakashatsi bwayo ivuguruza iyayo. Ibyo ubisanga mu nyandiko ikinyamakuru The New Times, umuntu yavuga ko ari icya Leta, cyasohoye tariki ya 13 Ukwakira 2009 ; inyandiko yiswe “ HYPERLINK « http://hungryoftruth.blogspot.com/2009/10/mo-ibrahim-index-misleading-rwandan.html » Mo Ibrahim Index Misleading, the Rwandan Government Claims”. Nsemuye, iyo nyandiko iragira iti : «Leta y’u Rwanda iremeza ko ibipimo by’imibare bya Mo Ibrahim bibeshya».

Mu bintu byinshi byashenguye Leta y’U Rwanda rero, hari aho igira iti : « mu bintu tutumvikanaho na busa, hariho ikinyuranyo giteye inkeke hagati y’igipimo cy’izamuka ry’ubukungu ry’umwaka kuri buri Munyarwanda [annual GDP per capita growth], aho icyegeranyo cy’ubuyobozi bwiza muri Afrika [cya Mo Ibrahim] giha u Rwanda 2,74 kw’ijana, mu gihe ikigo cya Leta yacu gitanga umubare wa 14,6 kw’ijana, byerekana ikinyuranyo gikabakaba 12 kw’ijana. »

1.Ku bipimo by’ubukungu, abategetsi bakunze kuvuguruzanya no kwivuguruza. 

Biragenda birushaho kugaragara ko imibare ififitse n’iterabwoba bitagihagije mu kuzinzika ukuri. Kuko kwamagana ikinyoma bisigaye bituruka n’aho Leta itakekaga. Nyuma y’umwaka umwe gusa Leta yamaganye raporo ya Mo Ibrahim iyiziza ubusa, n’abanyamakuru bo mu Rwanda bakomye akaruru. Ibyo byabarwa na Madame Diane Karusisi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cya Leta gishinzwe ibarurishamibare ; ikigo cyiswe mu cyongereza “National Institute of Statistics of Rwanda”[NISR], cyangwa « Institut National de la Statistique du Rwanda [INSR] mu gifaransa.

Kuwa kabiri, tariki ya 12/10/2010, uwo mutegetsi yagiranye rero ingorane n’abanyamakuru, nk’uko tubitangarizwa n’ikinyamakuru Rwanda News Agency [RNA], na cyo kibogamiye kuri Leta. Mu nyandiko cyise «  HYPERLINK « http://www.rnanews.com/economy/4317-individual-incomes-increase-4-new-figures-show » Individual incomes increase 4% – new figures show », kiragira kiti :

“Mu kiganiro mbwirwaruhame cyo kuwa Kabiri, Diane Karusisi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare, yagize ingorane mu kugerageza kumvisha abanyamakuru ko ibyo bipimo-mibare bihuye n’isura nyayo y’ubukungu bw’igihugu. Abanyamakuru bavuze ko ubukene bwigaragaza cyane mu byaro”.

N’ubwo rero itangazamakuru ryo mu Rwanda rihozwa ku nkeke, abo banyamakuru ntibihanganiye ikinyoma cy’ikigo cya Leta NISR/INSR, aho cyerekana ko umusaruro w’Umunyarwanda wiyongereyeho 4%, ukagera ku madolari ya Amerika 541 muri 2010.

Kwerekana ko imibare ari imifitirano, ntibinagoye. Reka turebe imibare NISR/INSR yari imaze gutangariza abo banyamakuru: “Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2010, umusaruro wa buri Munyarwanda [GDP/PIB per capita] wari ugeze ku madolari ya Amerika [USD] 541, ugereranije na USD 520 muri 2009, hamwe n’agera kuri USD 380 mu mwaka wawubanjirije [2008]”.

Gusa rero, iyo usomye imibare y’icyo kigo NISR/INSR, ikubiye muri HYPERLINK « http://siteresources.worldbank.org/INTRWANDA/Resources/EDPRS-English.pdf » EDPRS 2008-2012, ubona ko GDP/PIB per capita muri 2007 yari USD 272.

Nta kuntu rwose umusaruro w’Umunyarwanda wari USD 272 muri 2007 waba warikubye hafi kabiri ngo uhinduke USD 541 muri 2010. Kwikuba kabiri mu myaka 4, bisaba ko umutungo w’Umunyarwanda waba waragiye wiyongera ku rwego rurenze 20 kw’ijana buri mwaka. Abanyamakuru bashoboraga no kubaza Diane Karusisi ibitangaza Leta yakoze, kugira ngo Umunyarwanda azimize, ave kuri USD 272 muri 2007 yikubite kuri USD 380 mu mwaka wakurikiyeho wa 2008. Uretse no kubeshya rero, abategetsi bo mu Rwanda barivuguruza, bakanavuguruzanya, kandi bose bitwaje imibare y’ikigo rukumbi cy’ibarurishamibare NISR/INSR.

Nyuma y’amezi abiri gusa Diane Karusisi abwiye abanyamakuru ko GDP/PIB per capita y’Umunyarwanda ari USD 541 muri 2010, minisitiri John Rwangombwa, ushinzwe Imari n’Ubukungu we yabatangarije ko “mu myaka isaga cumi n’itandatu ishize hubatswe ubukungu butajegajega […] [ko] ikigereranyo cy’amafaranga yinjizwa na buri munyarwanda ku mwaka kigeze ku madolari 360” ( HYPERLINK « http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=487&article=19223 » Izuba, 19/12/2010). Amezi hafi abiri yicumye, tariki ya 8/3/2011, icyo kinyamakuru cyegamiye kuri Leta cyanditse amagambo y’uwo muminisitiri, agira ati: “ HYPERLINK « http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=521&article=21043 » Kugera muri 2010 umuturage wo mu Rwanda yinjizaga amadorali 560 ku mwaka.

Mbere yaho kandi, kw’itariki ya 13 Nyakanga 2010, mu nyandiko ikinyamakuru Izuba cyise “ HYPERLINK « http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=419&cat=13 » Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera “ Rwangombwa yari yagize ati: “umusaruro wa buri muturage [wavuye] ku madolari 200 mbere ya 1994 ubu ukaba ugeze ku madolari 520 muri 2010”.

Uretse rero ko bigaragara ko Umunyarwanda atavuye kuri USD 272 muri 2007 ngo asimbukire kuri USD 380 muri 2008, imibare ntanzeho urugero, ku mwaka umwe gusa wa 2010, irerekana isura nyayo y’ibeshyeshyamibare riranga Leta y’u Rwanda. Kuri uwo mwaka, Umunyarwanda arahabwa USD 541 na Diane Karusisi wa NISR/INSR ; naho minisitiri Rwangombwa akamuha USD 520, USD 360, USD 560; iyo mibare yose itatu, kuri uwo mwaka wa 2010, akaba na we ayikura muri NISR/INSR.

2.Ikigo cya Leta cy’ibarurishamibare NISR/INSR cyahanzwe muri 2005, hagamijwe ibeshyeshyamibare

Joseph Ngarambe : imibare itangazwa na Leta y’URwanda ni imihimbano, ntaho ihuriye n’ukuri !

Kuba ikigo cy’ibarurishamibare NISR/INSR cyarahindutse ikigo cy’ibeshyeshyamibare, ni ubushake bwa Leta bwo guhuma amaso amahanga, ikoresheje intwaro y’amajyambere. Iyo Leta isa n’iyemeza ko amahanga n’Abanyarwanda bakwiye kwihanganira ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, kubera ko ngo ihora itsinda ibitego mu rwego rw’ubukungu.

Ubwisanzure mw’ibarurishamibare, Leta yabunize muri 2005, ibugenza nk’uko yagize amashyaka, amashyirahamwe anyuranye n’itangazamakuru. Dore uko Louis Munyakazi, umukuru wa mbere wa NISR/INSR, atangaza ko hagiyeho ikigo kimwe rukumbi, ko ibindi bigomba guceceka:

“Itangaza ry’imibare ya Leta y’u Rwanda, kuva ubungubu rizajya rikorwa na Institut National Rwandais des Statistiques (INRS) yonyine, rikaba rero ribujijwe izindi nzego za Leta, za ONG, cyangwa ibindi bigo by’ubushakashatsi […] INRS, imaze ukwezi kumwe gusa ishinzwe, yagombye kugira mu mwihariko wayo akazi kose karebana n’ibipimo-mibare byose by’igihugu […] Ntidushaka kuguma guhatirwa ibisabwa n’aba consultants mpuzamahanga badutegeka gutangaza imibare idahwitse […] Buri gihe, uRwanda rwagiye rubamo uruhuri rw’Amashyirahamwe Atabogamiye kuri Leta (ONG) atangaza imibare itari nyakuri, ivuguruza isura nyakuri y’Igihugu.” (PANA , Kigali – 20/10/2005, Louis Munyakazi, le directeur général de l’INRS).

Birumvikana rero ko, kuva icyo gihe, Leta itongeye kwihanganira umuntu cyangwa ikigo kijora imibare y’Ikigo cyayo gishinzwe Ibarurishamibare. Ikaba ari yo mpamvu yarakariye ibigo nka Mo Ibrahim.

II.Ubukungu butazamutse bihagije kandi budasaranganijwe, n’ubwo Leta yiyuha akuya irata inyubako n’isuku bya Kigali, mu rwego rwo guhisha ibibazo byinshi by’ingutu.

Reka nkomeze ijambo ryanjye mvuga mu magambo ahinnye ku bintu bimwe bijyanye n’iyo GDP/PIB per capita : isaranganyamusaruro mu Banyarwanda, uko ubukungu bwifashe mu mujyi wa Kigali, aho u Rwanda rugeze mu guharanira kwihaza mu bukungu, intera ruriho mu nzira yo kurwanya ubukene, imfashanyo n’imyenda.

1.Isaranganyamusaruro:

GDP/PIB, umusaruro w’igihugu, ukunze kubarirwa ku mwaka, ni igipimo nyamukuru cy’ubukungu. Umusaruro wa buri muturage (GDP/PIB per capita), ubarwa uwo musaruro ugabanijwe n’umubare w’abaturage bose. GDP/PIB ni impuzandengo rero, bisobanura ko itagaragaza niba umutungo usaranganyijwe neza mu baturage.

“Coefficient de Gini” ni igipimo gikunze gukoreshwa mu kugenzura isaranganyamutungo. Kibara ubusumbane. Icyo gipimo gikora nka “écart-type”. Kiri hagati ya zeru na rimwe. Nk’ibihugu by’intangarugero, usanga biri hafi ya za 0.25, naho ibyifashe nabi bikarenga za 0.40. Igihugu gifite “coefficient de Gini” ingana na 0.00, byaba bisobanura ko abaturage bacyo bose bafite umutungo ungana ; naho igifite ingana na 1, byaba bivuze ko umutungo wose w’Igihugu uri mu maboko y’umuntu umwe gusa. Icyo gipimo gishobora no kuvugwa hakoreshejwe ijanisha: 0%, 100% (ariyo 1), 25%, 40%, etc.

U Rwanda rwagize isaranganyamutungo ry’intangarugero muri za 1985, aho “coefficient de Gini” yarwo yari 0.25 (25%). Guhera mu myaka ya za 2000, icyo gipimo cyavuye kuri 0.45 (45%) kigera kuri 0.51(51%) muri 2006. Guhera icyo gihe, Leta isigaye isa n’iyirinda no kukibara, kandi itayobewe amakuba igihugu nk’u Rwanda gishobora kugwamo kubera ubusumbane, kandi butanashingiye ku bushobozi bw’umuturage. Mu Cyerekezo cya 2020, Leta yari yarihaye intego kuri icyo gipimo cy’ubusumbane. Kw’ipaji y’icyo cyerekezo, usoma ibi: “Ubusumbane ku mutungo (Igipimo cya Gini -%- : 0.454 muri 2000 ; 0.400 muri 2010 ; 0.350 muri 2020)”.

Muri iki gihe igipimo cy’ubusumbane cyagombye kuba kigeze muri 40%, nk’uko byari intego muri 2010, ubu rero nta n’ukibara. Byahagarariye kuri 51% muri 2006, ni ukuvuga umubare mubi kurusha uwo muri 2000 (45%). Ubu, uwakibara atabeshye, ashobora no gusanga kirenze 60%, nk’icya Afrika y’Epfo ivuye muri politiki y’irondakoko na gashakabuhake (apartheid). Muri EDPRS 2008-2012, ku rupapuro rwa 15, Leta y’u Rwanda yiyemerera ko igipimo cy’ubusumbane cyari kimeze nabi muri 2000 (aha naho irivuguruza, itanga umubare wa 47%, mu gihe muri Vision 2020 handitse 45.4 %). Yongeraho ko mu gace ka East African Community, igihugu cyazonzwe n’ubusumbane kurusha u Rwanda rwa nyuma ya 1994 ari Kenya yonyine.

2.Abajyanama ba Leta bazi ububi bw’ubusumbane.

Nka raporo yo muri za 2004 ya IRDP nigeze gusoma, hari aho ivuga ko ubusumbane ari impamvu nyamukuru yatumye haba revolisiyo ya 1959. Ubusumbane burarushaho kwiyongera hagati y’imijyi n’ibyaro ; hari kandi n’ubusumbane mu bari mu mijyi n’abari mu byaro, hagati yabo. Ibyo, umuntu ashobora kubisoma ku buryo burambuye muri raporo ya PNUD yo muri 2007, raporo yiswe HYPERLINK « http://planipolis.iiep.unesco.org/upload/Rwanda/Rwanda%20HDR%202007.pdf » “ Turning Vision 2020 onto Reality – From Recovery to Sustainable Human Development”, ikaba yarakozwe na PNUD, ifatanije na Leta. Kimwe na Raporo ya Institut Mo Ibrahim, iyo raporo ya PNUD yakirijwe umujinya na Kagame, ategeka minisitiri James Musoni kuyamagana, kandi yari yayisinye. Yazize gushyira ahagaragara ubusumbane n’ubushake bucye mu kurwanya ubukene bw’abaturage.

Ubusumbane bujyanye n’ivangura, byanahagurukije abepisikopi bo muri Nijeriya, baza i Kigali, aho bavugiye amagambo akomeye, tariki ya 18/12/2008. Urugero: “Itsinda risa n’iryihariye igisirikare, politiki, n’ubukungu, rikaba ritihanganira ijorwa cyangwa umuhigo uwo ari wo wose ku butegetsi bwaryo, ntabwo rishobora kwemerwa”. Na nyuma y’ibyo, kuzamuka kw’ubusumbane birabonwa na benshi, harimo n’inkoramutima z’ingoma ya Kagame.

Bamusenyeye ikiraro ngo ni nyakatsi, none asigaye ararana n’inka ye mu nzu! Ngo iryo niryo terambere ?

Imivumo n’ubusebanyi bya Leta y’u Rwanda rero, hari ubushishozi bwo mu muco nyarwanda byirengagiza. Nk’ibikubiye mu mugani ugira uti : « uvuze ko nyiri urugo yapfuye, si we uba yamwishe ». Leta y’u Rwanda yibagirwa kandi ko n’ukuri guca mu ziko ntigushye. Uko kuri kubabaje kwigaragariza mu bukene bugenda bwiyongera mu Banyarwanda, cyane cyane abo mu cyaro bagize hafi 90 kw’ijana by’abaturage bose. Kandi rero, n’ubwo Leta yashyizeho ikigo kimwe rukumbi ngo kigomba kwiharira ibarurishamibare n’itangazwa ry’ibipimo by’ubukungu n’imiberho myiza y’abaturage, amajwi araturuka hirya no hino akamagana ko n’ubwo Leta yabonye imfashanyo nyinshi, igasonerwa n’imyenda, ubukene butagabanutse.

Mu nyandiko z’impuruza, umuntu yavuga nk’iy’Umuryango w’Abibumbye, inyandiko yasohotse muri RNA, tariki ya 4/00/2010, inyandiko yiswe: “ HYPERLINK « http://www.rnanews.com/economy/4431-over-75-rwandans-spend-less-than-730-francs-per-day–un » Over 75% Rwandans spend less than 730 Francs per day – UN”. Nsemure : “Umubare urenze 75% w’Abanyarwanda babeshejweho n’amafaranga ari munsi ya 730 ku munsi, nk’uko byabonywe n’inyigo ya ONU”.

Ntawakwibagirwa n’inyandiko za UNICEF zihamya ko mu Rwanda, abana barenga 50 kw’ijana barangwa n’indwara ziturutse ku ndyo mbi no kugwingira, ibyo bikaba byabaviramo ubumuga buhoraho, butazatuma bagira icyo bimarira mu buzima. Ibyo byose ni ingaruka z’ubukene n’isaranganyamutungo ribi. Binyuranije n’imvugo ya Leta yamamaza ko u Rwanda rugana inzira ya Singapour, maze abategetsi bo bakarushanwa kwigwizaho ibya mirenge.

3.Muri 2006 u Rwanda rwahanaguriwe hafi imyenda yose y’amahanga yari igeze ku madolari ya Amerika hafi miliyari 1 na miliyoni 600

Ubukire buratwa, umuntu yakwibaza aho bushingiye, mu gihe abarimu n’abanyeshuri bicwa n’inzara. Binyuranije n’intego y’Icyerekezo cya 2020 ivuga ko u Rwanda ruzaba igihugu gishingiye ku bumenyi. Amahanga yarunze imfashanyo ku uRwanda, ariko zikaribwa n’agatsiko. Uretse kandi n’imfashanyo, u Rwanda rwahanaguriwe hafi imyenda yose y’amahanga muri 2006, imyenda yari igeze ku madolari ya Amerika hafi miliyari 1 na miliyoni 600. Ibyo byose byagombaga kurufasha kuzamuka, no kudakenera imyenda, nk’uko Icyerekezo 2020 cyateganyaga kubigeraho muri za 2005-2006.

Kugira ngo intego yo kwihaza igerweho, hari ibintu bibiri by’ingenzi byagombaga kugerwaho : kugira ingengo y’imari itarimo icyuho gikabije, no kohereza mu mahanga ibicuruzwa bituma u Rwanda rutumiza ibyo rukeneye. Ingengo y’imari ikomeje kugaragaza icyuho gikomeye, kandi u Rwanda rukomeje guca agahigo mu cyuho cya “balance commerciale” (ibitumizwa mu mahanga biruta ibihoherezwa, ikinyuranyo kikaba kirenga miliyari 1 y’amadolari ya Amerika). Mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ingengo y’imari, Leta igiye kumara ibigo byayo, ibigurisha. Naho mu rwego rwo kubasha guhaha hanze, ikomeje kwirundaho imyenda, ku buryo, kuva muri 2006 iyihanagurirwa, ubu yongeye gukura, ikaba igeze hafi ya USD miliyoni 800 (iyo hanze), mu gihe iy’imbere irenze USD miliyoni 300.

Uretse imfashanyo u Rwanda rurushaho gukenera uko umwaka uje, n’imyenda rukomeje kongera kwirundaho, ibibazo by’ubukene n’ubusumbane bitangiye kwigaragaza no muri Kigali. Ibyo bikaba biboneka mu ngengo y’imari y’uwo murwa mukuru yo mu mwaka 2011/2012, aho iteganya ko umutungo wawo bwite uzaba hafi 27%, imfashanyo y’amahanga ikagera kuri 45%, naho Leta ikawugoboka kuri 20% (kandi nayo irafashwa), andi mafaranga asigaye akava mu nguzanyo.

Ubundi, ahari ubukungu, haba n’umusaruro w’imisoro, cyane cyane ko Leta ivuga ko Rwanda Revenue Authority yayo ari ingenzi, ishema ry’igihugu. 27% gusa nk’amafaranga bwite y’Umurwa mukuru mu ngengo y’imari yawo, ibyo byerekana ko nta kigenda no muri uwo murwa mukuru Leta y’u Rwanda yashoyemo iby’Abanyarwanda hafi byose.

Umwanzuro

Kuvuga ko rero ko u Rwanda rugana inzira ya Singapour ni ukwirengagiza cyangwa kubeshya ku bushake. Ikirunga gishobora ahubwo guturika vuba. Nk’uko tubibonye, no muri Kigali, “aho kwirukana ubukene, Leta yirukanye abakene”. Ibyo byavuzwe kandi na Koleta Braeckman, umwe mu bakunzi b’ingoma ya Kagame.

Joseph Ngarambe

Bishurwanda (lundi, 04 juillet 2011 00:21)

Maze ukaniyita Rwanda nziza! Nuko di! Rwari rwiza iyo mutaruhindura isayo n’agasitwe k’amasiha. Ubonye ibyo urengera na we. Ubwo ukutse imisoro yacu na we ngaho icire amaco di. Ese nibura wowe ayo wahaze byibuze yakuguye neza ra? Ko nabonye bamwe basahura bakarya ariko ntibabise. Ni ukuturya imitsi ariko ntibashyire n’uturaso ku mubiri! Haba ubwo ndeba uko Kagome wacu ameze, ngasanga arushwa umubiri na twe twasenyewe cyangwa n’abagabo bacu bishwe na tije. Ese buriya ayo arya yose amumarira iki? Ariko Mana, uwamunshyirira muri iriya shiku nibura amezi abiri ngo ndebe ko atayigwamo. Ariko ngo ziranoga da.

HYPERLINK « http://www.Google.com » t « _blank » Rwandanziza (dimanche, 03 juillet 2011 20:49)

Mubyukuri ntabwo ntekereza ko ubukungu bw’u Rwanda bumeze nabi cyane kurusha ibindi bihugu. Kuko ugendeye ku gipimo cya gini baduhaye hejuru, ukareba icyo gipimo ku isi yose usanga cyaragiye gihindagurika, uko ubukungu bwagendaga buhindagurika, ndetse na capitalism ishinga imizi. Ntabwo rero ari KAGAME wabiteye nkuko mushaka kubwitirira ibibi byose. Ntabwo ubukungu bw’u Rwanda bushobora kumera nk’ubwo ibihugu bicukura Petroli cyangwa bikora kunyanja. Ntekereza ko u Rwanda hari aho rwavuye, naho rugeze. Nk’igihugu cyanyuze muntambara yakiyogoje, rwose twakagombye kubyishimira ko nubwo turi mubihugu bikennye, ariko nibura igice kinini gishobora kubona ibyangobwa by’ibanze, ntiriwe ndondora. Icyi gipimo nibyo koko mbere y’intambara muri za 80 cyari hasi mu Rwanda, ariko nimurebe ubukungu ukuntu bwari bumeze nanone ku isi hose! Naho itandukaniro riri hagati y’abakire n’abakende ryo no muri America nirinini.

Dore uko icyo gipimo kimeze ku isi yose (http://www.statistiques-mondiales.com/gini.htm), na (http://hdrstats.undp.org/en/indicators/161.html)murasanga uRwanda murasanga atarirwo rumeze nabi cyane kurusha ibindi bihugu. Ntekereza ko kuba byarashobotse Politiki nziza muby’ubukungu ya Kagame yabigizemo uruhare. Ntimunyumve nabi ntabwo mvuga ko ibintu byose bigenda neza, ariko ntabwo ibihugu byose ari paradizo. Ababa hanze ngirango barabizi. Hari umugani uvuga ngo Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.! Horana Imana Rwanda!

Dore ni mwihere amaso, uko ahandi naho bimeze! Byakuwe kuri (http://hdrstats.undp.org/en/indicators/161.html)

gilinka (samedi, 02 juillet 2011 13:49)

yoooooo! mbega leta y’ikinyoma , inzara iratumaze !! none ngo umusaruro waliyongereye !!!!!cg wenda wiyonereye mubasajya !!!!

emma claudine (samedi, 02 juillet 2011 12:02)

Gutera imbere mu rwanda mu muziki ngo byaba bisaba abahanzi guha ruswa abanyamakuru?UBUSHAKASHATSI BWA SALUS RELAX.

Ijambo »Giti » ni ijambo rimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda cyane cyane muri muzika,rikaba risobanura ruswa abahanzi bagomba guha abanyamakuru ngo bakine indirimbo zabo kuri radiyo cyangwa se mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Muri iki gihe umuziki w’abanyarwanda umaze gutera imbere nkuko bamwe babyemeza,abenshi mu banyarwanda bareba kure bagerageza gusesengura impamvu utarenga umutara nk’ahandi ku isi.Mu mpamvu zikomeye abakunzi ba muzika batanga zo kudatera imbere harimo ko ngo abakunzwe cyane mu Rwanda ari abatabikwiye ahubwo ari uko baba batanze ruswa ku banyamakuru maze indirimbo zabo zigakinywa cyane bigatuma ari bo abanyarwanda bakunda kurusha abandi. Ikiganiro Salus Relax cya Radiyo salus ari nacyo kiganiro cyabimburiye ibindi mu bitanga amakuru y’ibyamamare kibanda cyane ku bahanzi n’abaririmbyi,cyatangije ubushakashatsi bugamije kumenya niba koko ruswa mu itangazamakuru rikora ibijyajye na Showbizz irimo cg se niba ari umuzi wafashe umuzika nyarwanda muri iki gihe ubicishije mu banyamakuru ba showbiz n’Abaproducer. Ku cyumweru tariki ya 12 kamena nibwo izashyira ahagaragara ubu bushakashatsi.Mu rwego rwo gukomeza gukusanya ibimenyetso abanyamakuru bakorana n’iki kiganiro bamaze gukusanya ubuhamya butandukanye n’ibitekerezo kuri iki kibazo byatanzwe n’abahanzi b’ingeri zose abahungu n’abakobwa,abanyamakuru bamwe na bamwe ndetse naba Producer,inararibonye muri muzika ndetse n’abasesenguzi. Mu Rwego rwo kubona ibimenyetso bihamye kuri iki kibazo dukeneye ubuhamya bwanyu mwebwe byaba byarabayeho,ariko tukaba tutarabashije kubamenya ntitubagereho,turabizeza ko nta kibazo cy’umutekeno w’ibihangano byanyu mwagira mu gihe mudashaka ko dutangaza amazina yanyu twabikora tuzabigira ibanga.Wowe rero waba waratswe ruswa iyo ari yo yose ngo bagukinire indirimbo,wowe waba ushaka kuduha bitekerezo n’ubuhamya niba byarakubayeho,twandikire kuri relaxsalus@gmail.com

http://inyarwanda.com/news_full.php?newsTopic=Salus%20relax2117122093

hahahahhhhhhhh (samedi, 02 juillet 2011 11:12)

ariko umuntu ubeshya ko murwanda ntanzara ibayo ninde? nge maze imisi ntunzwe namandazi

cyasha cy,Imana (samedi, 02 juillet 2011 07:53)

Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta cyiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari ministre wa sport n’umuco mu Rwanda Joseph Habineza yegura ku mirimo ye.

Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga batemera ibyo u Rwanda rugezeho.

Nyuma y’amezi ageze kuri 4 urwo rubuga rusomwaho inkuru mu Rwanda, nibwo bwa mbere umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika mu Rwanda anenze kumugararo ibikubiye muri izo nyandiko. Ibi kandi biriyongera ku makuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi b’imiryango remezo muri diyosezi ya Cyangugu baba bigisha ubutumwa bwoherezwa n’abo bapadiri. Inyandiko ya Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene ikaba ije ishimangira ko Kiliziya Gatulika ikemanga abo bapadiri kandi itari kumwe nabo mu byo batangaza kuri urwo rubuga rwa interineti.

@Ukuri kubisi (samedi, 02 juillet 2011 05:41)

Ikindi kandi , sinibaza niba mu gihe Haraho ugira uti: KAGAME n’Inkotanyi batumishagaho amasasu, badukubitira udufuni mu mashyamba ya Congo(ex-Zaire), icyo gihe babaga badutuma kujya gushaka imali yo kuzagaruka gushora i Rwanda !!!!!! Iyo nzika ni mbi, ntukagire uko undi agize

UKURI KUBISI (samedi, 02 juillet 2011 01:28)

Njyewe nsetswa niyo KAGAME n’abambari be bahamagarira ndetse bakaza no kureshya abanyarwanda bibera mu mahanga ngo nibaze gushora imali m’u Rwanda !!!!!!! None ndabona n’abitwa ko bafite twa business batanga imisoro idasobanutse : ay’i Cyama, aya « Girinka », aya « mwarimu », n’ibindi bitagaragasi !!! Ubwo se washora imali yawe aho uzi neza ko utazunguka waba ubara ?????

Ikindi kandi , sinibaza niba mu gihe KAGAME n’Inkotanyi batumishagaho amasasu, badukubitira udufuni mu mashyamba ya Congo(ex-Zaire), icyo gihe babaga badutuma kujya gushaka imali yo kuzagaruka gushora i Rwanda !!!!!!

Ndabona Kagame n’abambari be baraneye isoni kabisa zo gusaba abo biciye !!! Ubwenge bwari bwiza koko iyo butamenywa na P.KAGAGAME !!! NIMUTEGEREZE TUZAZA, nitutaza kandi no KUDUHIGA AHO TWABAHUNGIYE ntimuzaducyura ku ngufu ndabarahiye!!!!! Nimugerageza kandi no kuhadukubitira udufuni , kuhaturasira no kuhaturogera, ibyo byose TWARABIMENYE!!!! NGo « IYO INYONI ZIJYA IMIGAMBI, ABAHINZI NABO BABA BIGA INDI »

KAGAME N »INTORE ZE NTIBAGIRA ISONI KWERI!!!!!NZABANDORA NI MWENE KANYARWANDA »

Karengera (samedi, 02 juillet 2011 00:24)

Muravuga ibyubukungu mutaragura imodoka ngo urebe uburyo imisoro iruta agaciro kimodoka,kubijyanye nimodoka leta nta gahunda ihamye ifite uyu munsi bavuga izitwarirwa ibumoso ejo bakavuga iburyo bakemeza ko tugiye kugendera ibumoso ariko tukaguma iburyo kuburyo ugura imodoka ari ugutomboza,ibyimodoka bisa n Uburezi nabwo nta gahunda ihamye rimwe ngo indimi zombi zikoreshwe bwacya ngo icyongereza gusa ibi biratubangamira nabyo usanga ari amayeri yo kudindiza abanyarwanda mumyigire,bashake gahunda ihamye yimyigire mu RWANDA

Amahe (samedi, 02 juillet 2011 00:06)

Ariko mutagiye kure usibye kagame utunze indege hari abandi batavugwa:urugero rwa hafi ni GENERAL DE BRIGAGE BYEGEKA uyu ukuriye CSS amazu wenyine 5 muri ya ma château ya NYARUTARAMA!!kandi siwe ufite byinshi!!mujye muceceka mumenye byose mwakumirwa!!ikibabaza ni uko biva mu fr biba abasirikare bajya muri mission DARFOUR.

Indepanda (vendredi, 01 juillet 2011 23:23)

Rwanda rwacu Rwanda Gihugu cyambyaye

Ndakuratana ishyaka n’ubutwari

Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu

Nshimira Abarwanashyaka

Bazanye Repubulika idahinyuka

Bavandimwe, b’uru Rwanda rwacu twese

Nimuhaguruke

Turubumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumvikane

Impundu nizivuge mu Rwanda hose

Repuburika yakuye ubuhake

Ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze

Shinga umuzi Demokarasi

Waduhaye kwitorera Abategetsi

Banyarwanda: abakuru namwe abato

Mwizihiye u Rwanda

Turubumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumvikane

Bavuka Rwanda mwese muvuze impundu

Demokarasi yarwo iraganje

Twayiharaniye rwose twese uko tungana

Gatutsi, Gatwa na Gahutu

Namwe Banyarwana bandi mwabyiyemeje

Indepandansi twatsindiye twese hamwe

Tuyishyigikire

Tuyibumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumnvikane

Ni mucyo dusingize Ibendera ryacu

Arakabaho na Perezida wacu

Barakabaho abaturage b’iki Gihugu

Intego yacu Banyarwanda

Rwanda rwacu

Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu

Twese hamwe, twunge ubumwe nta mususu

Dutere imbere ko

Turubumbatire mu mahoro, mu kuli

Mu bwigenge no mu bwumvikane.

NB: Twibuke indepanda yatwirijwe n’isakamburira ya za coups d’état ya 5/7 na 4/7. Ahari ijambo hasigaye hari urusaku rw’imbunda ngo irusha ubwenge abayikoreye!

Umunsi mwiza abazi iyo bavuye n’iyo bajya…

Gashaza (vendredi, 01 juillet 2011 22:18)

Iya nyandiko sinayisomye aliko ikigaragara amajyambere mu Rwanda arahali gusa ali desequilibré/imbalanced. Icyo ngaya cya mbere ni uko business ifitwe n’agatsiko. Iyo ukora business ugira amahoro iyo igiciriritse. Aliko iyo utangiye kuzamuka agatsiko kakwiyenzaho bikagupfana keretse iyo ukaretse kakinjira muli business yawe kakayimenya, kakamenya ibyiyumviro byawe bya politike, ukagakomera amashyi, etc. Niba wanze, ubwo nawe uriyumvisha aho ulimo kugana.

Gitoki (vendredi, 01 juillet 2011 22:01)

Kuli Kantengwa (no. 48)

Uragaya Jane ukagerekaho no kumutuka? ni uburenganzira bwawe aliko halimo ikinyabupfura gike surtout mu kumutuka ngo yabaye umugore w’interahamwe. Banza wumve ibyo yavuze uvuge aho yabeshye. None se kuba yamagana ubwicanyi nka buliya ni cyo cyaha umushinja? Wivuga ngo ashyigikiye interahamwe. Ashyigikiye abanyarwanda (n’iyo yaba ali abahutu niba ali byo ushaka kuvuga). Ikibazo si ubwoko bw’umuntu ikibazo ni ibyo akorera abanyarwanda yaba umuhutu yaba umututsi. Igitugu kugisimbuza ikindi wumva amaherezo ali ayahe? ntubona ko bitinda bikagira ingaruka kubazaza (generations futures). Igitugu n’amabi y’abahutu byagarutse abana babo ni na yo mpamvu ulimo kubita interahamwe. Igitugu cy’abatutsi na cyo urabona ko kilimo kubagaruka kuko uko ibintu bimeze ubu (basubiranamo, bicana), ntawatekerezaga ko bizabaho. Ni ukuvuga ko n’iyo ubu waba uli ku idembe wagombye gutekereza ku bana bawe, barumuna bawe, incuti zawe, ukamenya igikwiye kandi na bo ukakibigisha. Mbona ibyiza ali uko abanyarwanda bose bakumva amakosa yabo ko yarenze urugero bakiyemeza gusangira no gukorera igihugu nta rondaronda cg kwikanyiza by’agatsiko ako ali ko kose. Sawa uramucye.

kagaba (vendredi, 01 juillet 2011 21:16)

Mwebwe muracyavuga,twebwe abari mu rwanda amagambo yashize ivuga.Ubukungu bw’u Rwanda buri mu maboko y’abantu batarenze 2000!uwabereka abaturage bo mu giturage cya Nyamasheke na Rusizi!ariko ngo Nyamasheke niyambere!ubu Rusizi niyo itahiwe kuba iya mbere mu mihigo y’ubutaha!

kantengwa (vendredi, 01 juillet 2011 20:47)

Birakwiye guhana UMULISA JANE kubera amagambo yavuze agshyirwa kuri youtube ashyigikira interahamwe, buriya zabaye abagabo be. cyakora ntawakwemeza ko azicwa ariko akwiye guhanwa bikomeye nkumuntu wabaye mu kazi gakomeye akaba sigaye akorana ninterahamwe kuriya.

bimenye (vendredi, 01 juillet 2011 20:19)

Bimaze kugaragara rwose ko Kagame zirana nabanyakuri, buriya wasanga UMULISA Jane na MARARA noble ndetse na Gasasira J Bosco, koko Mu mbeho Kagame abirengeje, nyabuneka ababageraho murababurire bitwararike turacyabakeneye

HYPERLINK « http://Peace.co.uk » t « _blank » Venant Habiyambere (vendredi, 01 juillet 2011 20:13)

Venant Habiyambere 6, subiza Rose Marie Uwimana 28. Rose ihangane Venant aribuze kugusubiza.

UMWANA WU RWANDA (vendredi, 01 juillet 2011 18:45)

Ko mbona ibyifuzo ni migambi bya FDLR ari byizara ; burya amahanga aratubeshya ,

aba FDLR nabo nabana bu rwanda bafite uburenganzira bwo kubaho nabo,

nanjye ndabashyigikiye rwose dore kagame atugeze kure ahubwo iyiba bari baje kudutabara kagame ataratumara.

samuel (vendredi, 01 juillet 2011 18:44)

who is who Ndahiro

iyi article yasohotse muli 2008 aliko hari byinshi idusobanulira:

Who is who in Rwanda

Last updated : 28 Nov 2008, Kampala

By a Correspondent

1.. Paul Kagame, President and Commander in Chief of the Rwandan

Defence Force. Chairman of the Rwandan Patriotic Front, chief planner of the

operation in which a Rwandan presidential jet was shot down with SAM-7

surface-to-air missiles in 1994.

2.. Jeanette Kagame, the First Lady and wife of President Kagame, she

owns a string of businesses in Rwanda, Europe, and South Africa in a country

which is supposed to be free from corruption. Very powerful woman.

3.. Col. Dr. Emmanuel Ndahiro, Director of the National Security

Service and childhood friend of Kagame when they grew up together in Toro in

western Uganda. Ndahiro organized the incident at the Uganda-Rwanda border in

mid 2005 in which the convoy of Uganda’s President and dictator Yoweri Museveni

was stopped, searched, and harassed.

Ndahiro is the most trusted right-hand man and keeper of Kagame’s

secrets.

4.. Lt. General Charles Muhire, a senior officer of the RDF, Air Force

Commander and a close friend of Ndahiro.

5.. Rosemary Museminari, Minister of Foreign Affairs.

6.. Lt. Col. Rose Kabuye, Chief of Protocol in the Rwandan government,

currently under arrest in France for her role in the death of French citizens

who were flying the presidential jet which was shot down in 1994. She is said

to have hosted in her house the men who shot down the plane. She arrested a

number of prominent Hutus in Kigali after the RPF took power in 1994 and locked

them up in an abandoned UN container near Amahoro national stadium, before they

were murdered and secretly buried.

7.. Martin Ngoga and Richard Mugisha, the Government Prosecutor General

and a prominent lawyer respectively.

8.. Joseph Bideri, the Managing Director of the New Times, coordinates

media affairs.

9.. Dr. Aisha Kirabo Kacyiru, coordinator of local government

officials. She is the Mayor of Kigali City.

10.. Mary Baine, Director of the Rwanda Revenue Authority and a sister

to Rosemary Museminari.

11.. Ambassador Joseph Mutaboba, the new appointed presidential envoy

for the President in the Great lakes region.

12.. Linda Bihire, Rwanda minister of infrastructure and Colonel

Ndahiro’s first wife.

13.. Connie Bwiza Sekamana, a parliamentarian and a long time bush war

friend of Colonel Ndahiro.

14.. Robert Bayigamba, Chairman of Rwanda private sector federation.

15.. Minister Protais Mitali, coordinator youth affairs. He is the

Minister of Youth affairs.

16.. Boniface Rucyagu, the governor of the northern province.

17.. Juvenal Nkusi, a member of parliament.

A keen reader will notice how almost everyone of these people revolves

around Col. Ndahiro, who being one step removed from the core, in turn, for the

time being, faithfully orbits that core (president). The question is this: we

know he is interested but what chance does the Colonel have of ascending to

become the center of all things?

mwanzuro (vendredi, 01 juillet 2011 18:37)

icyo na shakaga kwibutsa prezida ni ntore ze nuko bahinduye amazina yibintu byose mu rwanda bibagirwa ikintu kimwe u (rwanda) uti se nirihe zina ? nyirangongo muzi ibya nyirangongo se ni kirunga gihora cyenda kuruka ngaho komera kagome we e nako kagame

IBYO FDLR YIFUZA (vendredi, 01 juillet 2011 18:24)

Les revendications des FDLR

Les FDLR revendiquent 3 choses :

1. Que le Congo change sa diplomatie en faveur des FDLR qui ont aidé les

gouvernements successifs de la RDC (de Mobutu, Laurent-Désiré KABILA et Joseph

KABILA) en faisant pression sur la Communauté internationale pour la tenue d un

dialogue inter-Rwandais au Rwanda.

2. Que le Gouvernement de Kigali cesse de traiter les FDLR de génocidaires dans la

mesure où les Tutsi ont été également impliqués dans des massacres des Hutu au

Rwanda et en RDC. A partir des chiffres de victimes congolaises de la guerre

véhiculés généralement par des organisations internationales (± 4.000.000 de

Congolais et ± 2.000.000 des réfugiés Hutu) ils estiment même que les Tutsi sont plus

génocidaires que les Hutu et devraient aussi être traduits en justice.

3. Que le Rwanda amorce une véritable démocratie parce que sans une opposition

politique le pouvoir restera toujours entre les mains de Paul Kagame.

Selon les combattants rencontrés, toutes ces revendications ont toujours été transmises au

Secrétaire Général de l ONU et le HCR

MURAKABAHO (vendredi, 01 juillet 2011 18:19)

NDABISHIMA CYANE INO SITE IRAMUSTE INABAYE GAHUZA MIRYANGO BYABA BYIZA TU KUKO OBJECTIF YAYO NUGUFASHA ABANYARWANDA

Nsubize (vendredi, 01 juillet 2011 18:18)

Ndagirango nsubize Mugabo Michel n0 12: Uravuga ubusa kuko uwo wikomye ntumuziza ibyo yanditse. Azi gusesengura,akanasoma ibinyamakuru n’izindi nyandiko zivuga iby’ubukungu. Nonese ategereze ko abaturage bose bazashobora gusobanukirwa imibare kugirango anenge ibitagenda neza? Icyo gihe ntikizabaho nawe urabizi. Wowe urashaka ko aceceka mwe mugakomeza kubeshya rubanda mwiba!

Unasoza inyandiko yawe nabi uvugako ngo yazengurutse amashyaka menshi mbere yo kugera muri RNC,bigaragarako wikomye RNC utikomye uwakoze ririya sesengura, niba kandi ariryo unenga wabikoranye ubuswa. Uri umuswa nk’abandi bose barengera iyo ngoma.

RUTAREKA Claudien (vendredi, 01 juillet 2011 18:07)

1 Nyakanga,4 Nyakanga,5Nyakanga,19Nyakanga izo zose ni itariki zigize amwe mu mateka maremare y’u Rwanda.Ntabwo tugomba kuyibagirwa uretse ko twakwirengagiza ibyayaranze bibi tugashimangira ibyiza byayavuyemo kuko uretse kwirengagiza njye mbona nta nimwe idafite ibibi byayo n’ibyiza byayo ariko 1nyakanga yo nta kibi cyayo kuko yadukuye mu maboko ya ba rugigana.Abapfuye 4,5,19 nyakanga mu myaka mwese muzi Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ababishe Imana ibababarire ntibazongere kwica.

kabongo (vendredi, 01 juillet 2011 18:05)

Ese uyu Ngarambe ni umwe ukunda kuvugwa mw’ikinamico urunana kuri BBC?

Isazi (vendredi, 01 juillet 2011 17:33)

Joseph Ngarambe,

Urakoze cyane kuvuga mu magambo yabugenewe ibyo benshi babonaga ariko bakabura ikinyarwanda babivugamo.

Mu Rwanda usanga abantu barabaye « traumatise » bikiriza imbyino ya Leta ngo Rwanda yageye imbere. Ngo mu Rwanda ni Uburayi. Nyamara nta n’akanya gashize imvugo ikaba irahindutse: ya mihanda yose mwari muzi yarasibye, twa du « centre » twose nta tukibaho, nta mwarimu ushobora gushyira umwana we mu ishuri… bya bigo by’amashuri byahoze ari ibya « primaire » byahindutsemo ayisumbuye cg za universite… ammajy… wabaza umuntu uti mbese rwa ruganda rw’ibibiriti ruracyakora… ati ashwi! Ni uruhe ruganda rukomeye se ruba aho i Butare (Intara y’amajyepfo)… Reka da! I Muhanga se? Reka da! Imirima y’indabyo se yo irangana iki? Byose ni agahiri n’agahinda!!!

Kuri buri wese (vendredi, 01 juillet 2011 17:17)

INGOMA ZOSE ZISA NTACYO ZIPFANA Tom NDAHIRO YAHINDUTSE UMWIRU MUKURU UKOMERE

karabaye (vendredi, 01 juillet 2011 17:11)

Amakuru yamenyekanye ko Kagame nabicanyi bamaze gupanga umugambi wo kwicira abantu mu Bwongereza nahandi, aya makuru avuye ahantu hizewe aremeza ko abantu bise ko ari target ari MARARA Noble, UMULISA Jane, GASASIRA J Bosco. ngo Rene na Musonera babaretse kubera ko byasakuje, ngo hamaze gutangwa amafaranga menshi ahabwa abantu babasomali bafite ubwenegihugu bwubwongereza hemejwe kandi ko bagerageza kwicwa muri Winter ngo nibwo byaba byoroshye, kandi ngo hakaba havugwa ko uburyo bwahiswemo bwaba kuzabatera ibyuma ku migoroba muri Winter, ngo ariko habonetse nubundi buryo byaba byiza.

Ubu rero ngo igikuru ni ukumenya cyane inshuti nabakorana nabo bantu cyane.

Aya makuru yizewe cyane, nkaba nsaba umuntu wese waba azi nomero zaba bantu kubaburira cyane, birinde inshuti zabo bazigenzure cyane kandi birinde imigoroba,

NYABUNEKA UWABA AZI NOMERO ZABA BANTU YABABWIRA KARE, AMARASO YABANYARWANDA YAMENETSE ARAHAGIJE. IBI BYATURUTSE KU NAMA YAKOZWE MWIBANGA YIGA KURI MSG ZIRI KURI YOU TUBE HAMWE NIZINDI NYANDIKO, AHO UMULISA JANE YAMAGANA ITORERO.

NYABUNEKA NYABUNEKA NYABUNEKA MWIRINDE MWIRINDE CYANE MWIRINDE CYANE.

itonde (vendredi, 01 juillet 2011 17:08)

wowe witwa Petero aho kubwira abaturage ngo babyare abo bashoboye kurera murashaka kubasubiza mu matiku.

KURI MURAKABAHO (vendredi, 01 juillet 2011 17:02)

Ibaye se GAHUZAMIRYANGO urumva bitaba byiza kurushaho?

Kuko byose biri mu nyungu z’abaturarwanda bose. Kereka niba wumva hari icyo bigutwaye kandi nabyo ni uburenganzira bwawe bwo kuvuga ikikuri ku mutima!

Ibihe bihire

MURAKABAHO (vendredi, 01 juillet 2011 16:57)

INO SITE NONEHO IBAYE GAHUZA MIRYANGO

kananga (vendredi, 01 juillet 2011 16:37)

NASABAGA ABAZI INDIMI ZAMAHANGA NKI ICYONGEREZA CG IGIFARANSA GUHINDURA IYI NYANDIKO YA JOSEPH NGARAMBE ABANTU BOSE BAKAYISOMA KUKO IGARAGAJE IBINYOMA BYA LETA YA KAGAME.

KURI VENANT HABIYAMBERE (vendredi, 01 juillet 2011 16:14)

Nabuze umuvandimwe muhuje amazina ariko ntitwashoboye kumenya irengero rye mu kwa kane 1994.

Ni icyo ntakindi

HYPERLINK « http://peace.co.uk » t « _blank » Venant Habiyambere (vendredi, 01 juillet 2011 16:08)

Niki cyagukoze ho? banza unsobanurire ndibuze kuguha email yanje. Urakoze

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :