HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/06/22/kigali-itabwa-muri-yombi-ry-abakoranaga-na-kayumba-kayumba-ibikorwa-by-iterabwoba/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Kigali: Itabwa muri yombi ry’abakoranaga na Kayumba ibikorwa by’iterabwoba » Kigali: Itabwa muri yombi ry’abakoranaga na Kayumba ibikorwa by’iterabwoba

FDLR noneho ngo yaba yatangiye kuyoborwa n’abategarurori: ibintu bigeze i wa Ndabaga ! Uyu mudamu ngo yitwa Asifat Kansime

Source : Igihe.com

posted on Jun , 22 2011 at 07H 41min 06 sec

Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda ifatanije n’izindi nzego zishinzwe umutekano yataye muri yombi bamwe mu bakorana na Kayumba Nyamwasa ibikorwa by’iterabwoba ubwo bari mu butumwa mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu kuri uyu wa kabiri, abatawe muri yombi barangajwe imbere na Colonel Norbert Ndererimana uzwi cyane nka Gaheza; babarizwa mu mutwe ukorera ahitwa Rutchuru muri Parike y’Igihugu ya Virunga iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Colonel Ndererimana yafatanywe kandi na Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Asifat Kansime, Emmanuel Higiro uzwi nka Kabasha ndetse na John Mutabaruka.

Aba ngo nibo ba FDLR batawe muri yombi! Ikinamico rimena amaraso rirongeye riratangiye !!!

Nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga, iperereza ryagaragaje ko uyu mutwe ufitanye isano risesuye n’ibikorwa by’iterabwoba bya Kayumba Nyamwasa. Nabo ubwabo bitangiye ubuhamya ko Kayumba na Emmanuel Habyarimana, babinyujije muri Rwanda National Congress(RNC) na Convention National des Republicains(CNR), ari bo babaha amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Abatawe muri yombi bakomeza bavuga ko ihuriro rigari rya Kayumba Nyamwasa ryoherezaga ubufasha mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho ndetse na politiki, biturutse muri Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo batere ubwoba Abanyarwanda ndetse babe bashoza intambara imbere mu gihugu.Abo kandi bagaragaje imigambi bari bafite y’ibyo bikorwa by’iterabwoba ndetse n’uburyo bari kuzajya babikora baturutse mu ndiri yabo muri Congo.

Supt Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’igihugu

Bavuga ko ibikorwa byabo by’iterabwoba byari kuzajya byibanda ahantu hateraniye abantu benshi, ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli, amamodoka atwara essence, abayobozi ndetse n’abahagarariye ibikorwa mpuzamahaganga n’ibihugu byabo mu Rwanda.

Iri tangazo ryavuze ko ibyo bavuze bifite ihuriro rinini n’ibyagaragajwe n’iperereza ryakozwe hanyuma rikaza kwerekana ko Kayumba Nyamwasa afite imikoranire n’indi mitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’u Rwanda.Polisi y’Igihugu yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yafashije mu guca intege ibi bikorwa by’iterabwoba. Yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye ndetse ivuga ko hazakorwa ibishoboka byose, abakora ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane abayobozi babo bazashyikirizwa ubutabera.

Ryashyizweho umukono na Supt Theos Badege

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :