HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/06/21/umudahangarwa-wa-fpr-mgr-john-rucyahana-na-mgr-ahimana-augustin-baharanira-inyungu-za-fpr-kurusha-intama-baragijwe-by-samuel-bemeriki/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Umudahangarwa wa FPR, Mgr John Rucyahana na Mgr Ahimana Augustin baharanira inyungu za FPR kurusha intama baragijwe ! By Samuel Bemeriki. » Umudahangarwa wa FPR, Mgr John Rucyahana na Mgr Ahimana Augustin baharanira inyungu za FPR kurusha intama baragijwe ! By Samuel Bemeriki.

Umunyamerika Docteur Caleb n’umuryango we. Bishop John Rucyahana yabirukanye i Shyira abaziza gufasha abaturage FPR yita Ibipinga.

Nanjye ndagirango ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru ya Mgr John Rucyahana n’ubwo mbona benshi batayivugaho rumwe.

Njyewe ntuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira, aho Diocese ya Shyira yahoze cyangwa se yavukiye nyuma bakayihungishiriza mu Ruhengeri ari naho ubu ibarizwa. Abamisiyonari (missionaries) bageze kuri shyira, bahise bahasyira Diocese ya Shyira irahaba ndetse nabo barahaba bakora umurimo w’Imana, bafasha n’abaturage bahatuye, bazana amashuri abantu bariga.

Muri 1994 hariho Mgr witwaga Nshamihigo nyuma yaho hakurikiyeho Mgr John Rucyahana maze ageze kuri Shyira avugira mu giterane cyari cyabereye kuri Shyira ko abanyeshyira ari abicanyi bamwiciye murumuna we. Yabivuze muri aya magambo: “yemwe Banyeshyira, muzaragwa ubwami bw’ijuru kandi muri abicanyi? Nigute mwafata umukazana wanyu mukamutemagura ibibero, mukamucocagura,yabasaba imbabazi mugaseka cyanee, nyuma mukadukira umugabo we mukamunogonora ntacyo yabagize? Ese iyo musenga muba mwiruhiriza iki? Yemwe bicanyi mwe, nimuhindukirire ijuru”! Ubwo nibwo yahise yimura diocese, umusozi arawunyaga, diocese ayimurira mu Ruhengeri. Ibikorwa byose byakorerwaga ku musozi wa Shyira byimurirwa mu Ruhengeri ariko bashyiramo n’abandi bakozi bashya kuko abari basanzwe bari batagifite agaciro, babaye nyakatsi ! Imfashanyo zose z’ itorero abazungu bazanaga kuri Shyira ziragenda mbese itorero n’ibyaryo byose uretse abakirisito kandi bo ntabwo bari bagikenewe.

Shyira yasigaye yitwa Paruwasi mu gihe hari diocese na paruwasi. Abaturage twivurizaga mu bitaro bya Shyira bikaba ari nabyo biri mu karere ka Nyabihu twahise tugira ibibazo kuko twari tunyazwe amahirwe yo kubona abaganga b’abazungu baje kuvura indwara z’ibikatu babifashijwemo n’itorero. Mu 2003 nibwo haje Dogiteri w’umunyamerika n’umuryango we, baje kuvura abaturage. Ariko nabo ntibyaboroheye kuko amaherezo yabo Mgr Rucyahana yabirukanye akoresheje Mgr Augustin wa Diocese ya Kivu.

Nyuma yo kubona ko abanyeshyira bakomeje kwitotomba,Mgr Rucyahana n’abahoze ari ibyegera bye bize amayeri yo kwiremera imirimo no gukama abaturage. Baribwiye bati: “nimureke dushyireho diocese ya kivu kugirango n’abanyeshyira bazibonemo (aha ndavuga babandi bo ku musozi). Nibwo bahamagaje Pasteur Ndimukaga Emmanuel wakoreraga ku musozi wa Shyira ikitararaganije, bamujyana muri Diocese ya Shyira, mu gihe gito baba baramukujije bamugize senior pastor. Uyu mugabo nta kindi cyatumye bamukuza kwari ukugirango bamuhirike bwangu nyuma yo gutahura imitekerereze ye n’imikorere ye. Bamuhoye iki ?

Shyira yaratereranywe ngo kubera ko ituwe n’interahamwe gusa.

Icya 1: Uyu Ndimukaga Emmanuel yari umuhutu.

Icya2:Yari ashoboye gupanga imishinga ifitiye abaturage n’abakristo umumaro. Nk’urugero, yari yarashyizeho Guest house ya Shyira, iyi Guest house yahaye abaturage imirimo. Yagerageje kandi gushakisha abaterankunga afatanije na Dr Caleb na Iris Cohrln kugirango bashyireho umushinga wa Living Hope Ministries. Byaratangiye inzu ziratangira zirubakwa nyuma haza kuza umudage witwa Thomas Schumann wagombaga guhagararira uwo mushinga. Ibyo nabyo Mgr wa Diocese ya Kivu Augustin yarabirwanije kubera uruhererekane n’ imigambi mibi abayobozi ba EAR bafitiye uriya musozi, mbese ntakizima bahifuriza, ngo ni mu nterahamwe.

Amaherezo uyu pastor Ndimukaga abayobozi ba Diocese ya Shyira baje kumuringushya bati :dukurikije ibyo tukubonaho nk’imitekerereze myiza ndetse na Innovation and project creativity, watanze candidature yawe ukiyamamariza kuba Mgr wa Kivu? Ibyo abyumva vuba cyane !!! Ubwo yaje guhatana na Ahimana Augustin n’abandi.., amatora abaye, Ahimana Augustin aba yegukanye umwanya wa mbere kuko John Rucyahana wari wabipanze yari azi ibyo yakoraga kandi azi n’indunduro yabyo. Kuko ibyo bipinga yabikoreshaga nk’udukingirizo. Nyuma Rucyahana yamukubise Knock out aramujijisha ati: ukwiriye gukomeza kwiga iby’ Iyobokamana muri America; nyuma ati: biri guhinduka, ndabona uzajya kwiga muri Germany; amaherezo yoherejwe kwiga muri Uganda. Nguko uko bamwigijeyo.

Hashize umwaka umwe gusa uwamwohereje gukomeza amasomo ye muri Uganda amwandikira ubutumwa kuri E-mail agira iti: “Inkunga zitangiye kubura kubera ikibazo cya international financial crisis, none ndakumenyesha ko wategura amafaranga wazirihira mu myaka iri mbere kuko itorero nta bushobozi rigifite, dore ko nawe wakoze igihe, ndumva nta kibazo biguteye; yego biragoye ariko turagusengera ngo Imana Ikorohereze”!!

Ubu rero John Rucyahana asigaye ngo ari umukuru wa Prisoner fellowship for Healing and Reconciliation. Iyo yigisha arihandagaza akavugira mu ruhame ngo: “Nangaga Abahutu… numvaga ntakiza cyamvaho cyerekera ku muhutu ariko ubu Yesu yambohoye iyo ngoyi”. Ariko iyo avuga ibyo aba abeshya cyane kuko iyo ageze muri bene wabo ababwira ukuntu Abahutu atari abantu ahubwo ari ibisimba. We ubwe aherutse kwibwirira umukobwa abereye se wabo witwa Rulinda Charlotte, ati: “ariko abahungu iteka mbona ugendana nabo ko mbona ari ibisimba ntibizakurya? Waretse kugendana naziriya nyamaswa ukagendana n’abantu? Mwana wanjye, shyira agatima impembero…”. Mbese uyu Mugabo ubugome bwe, ingengabitekerezo y’amacakubiri n’umujinya w’umurandura nzuzi ni byo bimuranga, ariko kubera ubudahangarwa afite muri FPR, ibyo akoze byose bihabwa gaciro cyaneeee !! Nyamara ngo bucya bwitwa ejo kandi ahashize hakitirirwa abyaho, yewe nta n’agahora gahanze. Buri kintu cyose kigira iherezo ryacyo, ryaba ryiza cyangwa ribi. Gusa icyo dukomeje kwinubira , ni uko twe abaturage bo kuri Shyira, aba banyedini ba EAR bafatanije n’abanywanyi babo bo muri FPR, ubu batugize nk’akabaho bogeraho uburimiro, batugize nk’agakino, uretse Imana yo gutabara.

Hari byinshi byiza Umunyamerika yashatse gukora abaturage, yamara kenshi yananijwe na Mrg John Rucyahana. Ikigaragara ni uko Mgr Ahimana Augustin we aje ari simusiga. Akunze kuvuga ngo: “sinshaka abazungu bakora ibintu bikabitirirwa aho kwitirirwa itorero”. Aha yavugaga Dr Caleb K. King.

Mgr AHIMANA Augustin. Abayobozi ba EAR ngo babungabunga inyungu za FPR kurusha intama baragijwe ?

Amaherezo yamwirukanye ava ku musozi wa Shyira adakoza amaguru hasi. Uyu mugabo iyo yafashaga, ntiyagiraga ivangura rishingiye ku moko cyangwa ku idini ahubwo yahaga ubufasha ababukwiriye. Uyu mugabo yubakiye imiryango myinshi y’abantu bari vulnerable kandi yagerageje guteza imbere ibitaro bya Shyira. Ariko aho amaze guhambirizwa we n’Umufasha we Dr.Louise King, dore ko bari n’abadocteur b’inzobere, kandi batabarizaga abantu bagatabarwa, ubu abakene nta we ukibitayeho, icyabo ni ugucibwa amafaranga atagira ingano y’imisanzu, imisoro, amaturo…… Nk’urugero aba banyamerika batarirukanwa mu bitaro bya Shyira ntihari harigeze haba ikibazo cy’imiti, none ubu imiti yarabuze abarwayi barapfa ubutitsa kubera kutitabwaho ndetse bakanashinyagurirwa ngo: “mugende ba bazungu banyu ntabagihari”! Ngayo ng’uko!!!

Mgr Ahimana Augustin yanga abazungu urunuka uretse ko arenzaho akabereka inyinya kuko abashakamo amadollar yo kwikenura no gukenura FPR. Mu byo ashobora kuvuga ku mugaragaro, yerekana ko igituma abanga ngo ari uko batanga bikeya kandi bahawe byinshi byo gutanga; ngo ni ibisambo; ngo bazanye amacakubiri mu banyarwanda; ngo barebereye ubwicanyi buba ntibabuhagarika…..   ntareba akamaro bafitiye abaturage muri iki gihe, kuko ibibazo by’abaturage Atari byo bimuhangayikishije!

Ushaka kumenya ibyiza uyu mugabo n’umugore we bakoreye rubanda hanyuma bakiturwa kwirukanwa nabi ku musozi wa Shyira wajya kurubuga rwitwa: HYPERLINK « http://thekingsatshyira.wordpress.com/ » http://thekingsatshyira.wordpress.com/.

Samuel Bemeriki.

Ruhanywa (jeudi, 23 juin 2011 08:30)

Ikigaragara nuko no kuva kera ahaherezabitambo n’abafalisayo bikorezaga intama z’Imana imitwaro badashobora kwikorera birababaje kubona na nyuma yaho Yesu amaze kudupfira abagateye ikirenge mucye bakomeje gukora amakosa nkayo. bazabonishyano

Mbonariba (mercredi, 22 juin 2011 21:05)

Birababaje kubona abagombye kwigisha ubumwe nubwiyunge aribo bigishya ivangura. biteye agahinda kubona abo bigize abapastorori aribo bafata iyambere bamamaza ubugome bwindengakamere. Ariko nogo ntakadashira.

Kimenyi Martin (mercredi, 22 juin 2011 13:39)

Yeee, buriya wasanga Catholique barashakaga kuyigira nkuko bagize EER, baribeshya irakaniye ntaho muzamenera!Yabatanze kuvuka sha

BYUMVE (mercredi, 22 juin 2011 11:20)

Basomyi namwe ba nyir’uru rubuga,

Izi mpaka zishingiye ku moko ( Hutu-Tutsi cyane cyane) zirava he ko  » nta moko akiba mu Rwanda »???!!!

Uduhanga gusa nitwo tuyasigaranye mu nzibutso.

Mushobora kuba mwarasigaye inyuma mu mateka y’ubu/mashya.

Ngo Mgr Ahimana yanga Abahutu? (mercredi, 22 juin 2011 10:57)

Yewe, ni byo koko abantu bibagirwa vuba. Niba koko ibivugwa kuri Mgr Ahimana ari byo, byaba bibabaje. Uyu Ahimana yavukiye mu bakene nyakujya i Kiramuruzi. Muri ubwo bukene yafashijwe n’Abahutu benshi kugira ngo abashe kwiga no kubaho. Babanaga na we nk’abavandimwe mu byiza no mu bibi. Niba yarabaye Mgr rero aho kubitura ineza akabanga urunuka nemeye ko FPR izi kuroga koko! Mgr, irogoze wongere wibanire na rubanda rugufi uvukamo!!!

Karegyesa Kelvin (mercredi, 22 juin 2011 08:33)

Ko wumva Rucyahana ahuza abishe n’abiciwe, azahuza ryari FPR (Kagame, Ibingira, Nziza, Gumisiliza, Gacinya, etc.) n’abo yiciye? Inkotanyi zishe inzirakarengane ziruta izishwe n’Interahamwe. Ibyo rero Ruhatana ntabyibagirwe.

Junior Pastor (mercredi, 22 juin 2011 07:37)

Abishe abatutsi nabo i Shyira nabo FPR yarabaribase abandi barafunze! Ariko Bishop John Rucyahana we asanga n’umuhutu wavutse uyu mwaka ari umwicanyi! Ikibazo ni aho kiri!

kuri TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 07:27)

Sha vraiment ndaguhaye amaboko abiri kuko ibyo urimwo guhanura Mon General arivyiza cane kuko abamuhiga si Kagame gusa ahubwo naba x et y ntiriwe ndavuga amazina batumye hapha abantu benshi muri mu rwanda na congo mbese na burundi barya bantu bakuwe ku bu peresida ni caha co gusamba nabo baramushaka kuko nibo batumaga Kagame ibyo yakoraga byose rero ubu bazi ko uzahava ubamenera amabanga

Wowe wanga abahutu (mercredi, 22 juin 2011 07:12)

Niba abahutu bacye mu bari batuye uwo musozi barishe ni gute byitirirwa abatuye umusozi wose ndetse ninzirakarengane nazo zikitwa abicanyi uwishe numwicanyi kugiti ke ntabwo n’umuryango akomokamo uba ubaye uwabicanyi naho kwanga abahutu byo bigaragaza ko nawe ubwawe utikunda cg se udakunda n’umuryango wawe kuko nushishoza uzasanga mugisekuru cyawe utaburamo umuhutu uko byagenda kose ndakurahiye ikuremo urwango w’iyimikemo urukundo ruruta byose bisengere Yezu azagufasha

TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 06:29)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :