HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2011/06/15/ubugome-ubugambanyi-ubuhemu-n-ubwikanyize-bya-musenyeri-john-rucyahana-amosi-ruganintwari/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ubugome, ubugambanyi, ubuhemu n’ubwikanyize bya Musenyeri John Rucyahana. Amosi Ruganintwari »Ubugome, ubugambanyi, ubuhemu n’ubwikanyize bya Musenyeri John Rucyahana. Amosi Ruganintwari

Mgr John Rucyahana, wayoboraga EAR mu Rwanda

Mgr John Rucyahana ni muntu ki ?

Uyu mugabo amateka ye azwiho ni ayo abeshya, kuko yiyita umututsi w’umwimerere, ibi bigatuma agirira nabi Abahutu ku buryo bw’indengakamere kugira ngo yerekane ubwo bututsi bwe ; ariko abakurikiranye amakuru ye bavugako igisekuru cye kirimo amaraso y’Abahutu ndetse akaba ari nayo yiganje. Uyu rero yavukiye ahitwa mu cyahoze ari komini KIDAHO nk’uko nawe abyiyemerera. Kuva muri 1959 yahungiye we na nyina muri Zayire (Repubulika Iharanira Democarasi ya Congo y’ubu), nyuma aza kubirindukira iya Uganda aho yakuriye akanahigira mbere y’uko ajya kurangiriza amashuri ye muri America ; ibi akaba aribyo bimuhesha kwiyita (ubwenegihugu) Umuganda, Umuzayirwa, Umunyarwanda, hakaba n’abibeshya ko ari Umunyamerika. Aha hose rero akaba afite uruhare mu mvururu zibera muri ibi bihugu byose by’ibiyaga bigari nk’uko turi buze kubibona mu kanya.

Abarirwa mu gatsiko k’abantu bake cyane bayobora FPR mu buryo buziguye n’ubutaziguye. Nanone uwambere muri bo ni igihangange KAGAME Paul, hagakurikiraho ba KABAREBE James, KARANGWA Chrysologue, Porofeseri RWAKABAMBA, RUCYAHANA uyu n’abandi bake. Abo ni bo bafatira imyanzuro Abadepite, nabo bakihutira bagasinya amategeko babahaye n’iyo baba babona neza ko ntacyo amariye rubanda rugufi ahubwo akaba agenewe kurengera inyungu z’aka gatsiko gusa. Aba bantu nk’uko tubavuze rero, buri wese afite agace yihariye agenga, ariho havuye ko Musenyeri John RUCYAHANA afata intara y’Amajyaruguru, maze si ukuyogoza ibintu, yiva inyuma.

Aba bantu rero ntibagira itegeko ribagenga, kuko aho bari, niba ari mu ntara bahinduka ba guverineri, mu karere bagahinduka ba Maire cyangwa Mayor, mu mirenge bagahinduka ba Exécutif, barangiza kandi bagahinduka ba maneko muri izo nzego zose. Ni bo bahagarariye amadini yose, ni bo batanga ibyangombwa ndetse no ku miryango itagengwa na leta. Uwo badashaka ntabibona. Bafite abantu babahagarariye ariko batoranywa mu miryango yabo ya hafi cyangwa kure, bagahabwa misiyo yo kwegerana n’abaturage bo hasi ngo bameneke imibereho yabo . Iyi rero niyo nteko y’abadepite, ikaba na gurinoma yiigihugu cyacu! Uwo bashatse ararigiswa, agafungwa, ibye bigatezwa cyamunara cyangwa akicwa.

Umwihariko wa Rucyahana  

Aba bagabo bose ni abagome, ariko ubwa RUCYAHANA bwo burakabije kuko buvanzemo uburyarya n’ubujura bwinshi abinyujije mu idini.Irondakoko rye rirangwa no kwita Abahutu ibipinga, iyi nyito ikaba ariwe yaturutseho kandi ikaba isakaye mu Rwanda hose. Mu mishinga yose yayoboye, yarwanije gukorana n’ibipinga (Abahutu) ; ariko ku mpamvu y’ubwinshi bw’ibyo bipinga akabura uko yabigenza. Icyakora yarangije manda ye abagerereye. Ku cyicaro cya diyoseze yahasize ibipinga bitazi gusoma no kwandika gusa, ngo nibyo yashakaga gukorana nabyo. Abandi abimurira kure aho batazahura n’Abazungu. Ajya kuvaho kandi, yabuze mu idini abo bene wabo ngo abagire abapasitoro, aragenda agufatira abana b’abadiventisiti bo mu muryango we, abaha buruse z’idini. Tubibutse ko we ngo ari Musenyeri uhagarariye Kiliziya y’abangilikani (Eglise Anglicane) yo mu Rwanda. Buruse yarazibahaye, avaho abagize abapasitoro peee !!!! Mu gihe hari abandi bitangiye umurimo, bagatura amafaranga yabo, bagakoresha amaguru yabo ingendo ndende bakorera itorero, bakorana ubwitange, bagacikiriza amashuri yabo areba, yarangiza akababwira ngo « ariko nyuma Imana izabaha umugisha, cyakora koko kandi Imana izawubaha pee !! » Biratangaje !! Ariko, izo nsoresore rero Abakirisitu ntibazibonamo. Ngo kuko ibyo mu giporoso bitandukanye n’ibyo mu « kiresitoreshoni » » no mu « kiziyoni ». Kandi twibuke ko hari inzira zinyurwamo kugira ngo umuntu abe umupasitoro ; ariko kwa RUCYAHANA si ko biri.

Uburiganya

Hari ibintu bibiri biri gutuma abaporoso bavuza, induru bigatuma bamwita « inzoka », ndetse bamwe ntibagishaka no kumureba. Hari n’abarahiye ko bagiye gusubira ku nzoga.

Uburiganya yakoze mu kubaka Ishema Hotel.

Ishema Hotel

Nk’uko Abakirisitu babibwiwe, iriya hotel ngo yubatswe n’amafaranga yatanzwe mu nkunga y’Abanyamerika binyuze muri “Compassion”. Na Musenyeri MBANDA wasimbuye RUCYAHANA arabyemeza neza ko yubatswe n’infashanyo kuko we abizi cyane.

1.Ikibazo cya mbere rero Mgr MBANDA yahuye nacyo ni ukubona BRD (Banque Rwandaise de Développement) ishaka guteza iriya Hoteli icyamunara, kandi nyamara Mgr John RUCYAHANA akaba anayita iye ku giti cye, nyamara kandi ikaba yubatswe mu mbago z’icyahoze ari EER (Eglise Episcopale au Rwanda) ubu ikaba yarahindutse EAR (Eglise Anglicane au Rwanda).

2.Ikindi gitangaje nanone kandi ni uko Mgr John RUCYAHANA ariwe uyishakira abakiriya bo kuyigura mu gihe hakagombye kuba ipiganwa nk’uko byakagombye kugenda mu nzira nyazo zo guteza cyamunara, doreko mu gihe gishize hahwihwiswaga ko Abanyamerika bayikodesheje mu gihe cy’imyaka mirongo itatu.

Iri rero rikaba ari ihurizo rigihari Abakirisitu badashobora kwisobanurira. Ni ikibazo gikomeye kubonera igisubizo, n’ubwo hari Musenyeri MBANDA ugomba kubibasobanurira muburyo buhagije. Ariko ntashobora kubikora kuko azi neza ubudahangarwa bwa John RUCYAHANA kuko bishobora no kumuzanira urupfu.

Ubu rero bya bipinga byayubatse mbere ni byo biri gukoreshwa mukwishyura uwo mutungo warigishijwe kuko buri mukirisitu asabwa kwishyura amafaranga 1500 buri kwezi mu mezi asigaye kugira ngo bishyure uwo mwenda. Ikibazo bafite ni uko ikimara kuzura, ibipinga byose byirukanywemo, hakaza gukoramo abantu biviriye muri Restauration Church, Zion Tample na Adventist mu gihe ibyo bipinga aribyo byari byarakoreshejwe mu buryo bwose bwo kuyubaka.

Kuba ibyo bipinga ari byo byayubatse bigaragarira mu misanzu yatanzwe (fundrizings, capital creating), ndetse na “statistics” zose zoherejwe mu baterankunga b’Abanyamerika, muri BRD, kugera no mu bapasiteri ubwabo. Ariko nabo ntawashoboraga kuyisunutsaho utuzuru, keretse abo kwa gitwaza na masasu (abayobozi ba Restauration na Zion Tample )

RUCYAHANA abonye ko atazashobora kubigarurira n’ukuntu yabirukanye muri diyoseze ye ku cyicaro, abatuka abita interahamwe, ibipinga, abashinja n’ingengabitekerezo ; ariko bikaba bwari uburyo bwo kugira ngo abirukane, kandi yabigezeho : yagize atya, asa n’uweguye, arakugendera azana MBANDA aba ari we ahuma abantu mu maso.

Mgr Laurent Mbanda n’umufasha we

Ikibazo twese twibaza ni kuki MBANDA atamurega mu nkiko; ngo zifatire imitungo ya RUCYAHANA dore ko imaze kuba myinshi! Urutonde rwayo ni rurerure cyane :

1.Icyahoze ari EGENA (Ecole de la gendarmerie nationale). Yarayiguze nta n’ipiganwa ribaye,

2.Indi mitungo ijyana na EGENA irimo ikibuga cy’indege, stade y’akarere (régional) ya Ruhengeri n’ikigo cya gisirikare cya camp Muhoza. Aho i Muhoza yashakaga kuhashyira kaminuza mu izina ry’itorero ; ariko ubu ngo hahindutse ahe bwite. Yahabonye akoresheje ubudahangarwa bwe, bahambura Kiliziya gatolika yo kwa PAPA Benedigito.

3.Sunrise boarding school yubakiwe imfubyi ; ubu ikaba yigamo abana b’abaminisitiri n’abandi bakomeye nk’abo.

4.Uruganda rwa « Haki Construction ».

5.Inyubako atashoboye kurangiza iri ahitwa i Kagogo mu karere ka Burera.

Aho hose nta gipinga gishobora kuhabona akazi kagaragara, kandi mu itangwa ry’akazi nta « recrutement » cg. ibizamini bikorwa.

UBUGAMBANYI

1.Uyu mugome RUCYAHANA yasabye njyanama y’akarere ka Musanze guca abanyonzi (urubyiruko rutunzwe no gutwara amagare) ngo batuma imodoka ye igenda idafite umutekano. Aba bahungu babujijwe amahwemo kuburyo bugaragara kugera n’uyu munsi. Ubu bafite ubwoba bw’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza. Ntibize, kandi abenshi nibo babandi biciwe ababyeyi n’Inkotanyi kandi batagira ubavuganira, dore ko FARG ari iy’Abatutsi gusa! Impamvu uyu mwuga bawurwanya ni uko ari nta Mututsi uwukora. Uyu mwuga rero kimwe n’indi nkawo bidakorwa n’Abatutsi irahagarikwa.

2.Yagambaniye Abakirisitu be benshi barapfa mu gihe cy’Abacengezi, harimo n’abapasitoro ; yarangiza akabeshya Abazungu ko ari abacengezi babishe, kandi ariwe wabaga wabiteguye. Umwe mu bavugabutumwa wari uvuye kubwiriza yasabye gutangirwa ubuhamya na Musenyeri RUCYAHANA ; asa n’umwihakanye, bituma apfa kandi k’ubwubudahangarwa bwe uwo muntu yari gukira.

3.Yivanga mu buyobozi bwose asenya abo yita ibipinga akoresheje maneko, n’abahagarariye FPR.

4.Akoresha politiki nyinshi zinaniza Abahutu, nko mu rwego rwo kubaka ibihanga (amaduka) ariko Abatutsi ntibabyubake ; kutubakisha rukarakara kandi Abatutsi bakazubakisha ; muri politiki y’imidugudu hasenyerwa Abahutu bakiyubakira bo ubwabo, kandi Abatutsi bo bubakirwa na leta. Mwibuke ko ibintu byinshi byinjirizaga Abahutu udufaranga (revenus») byahagaritswe, ibindi bikananizwa bityo bakabihomberamo.

5.Yashatse guhuza imiryango y’Abatutsi bose bo muri Congo, Rwanda, Uganda na Burundi akoresheje ibiterane byinshi birimo amabanga ; ariko ibi bikajyanirana n’uko rya tsinda twavuze mbere, kugeza n’ubu ryanze gukura ingabo muri Congo, ahubwo n’ubu bakaba batoza izizahirika kabila, ubu abenshi mu banyapolitiki ba Congo barangije kwemeranya na kagame.

6.Andi mahano uyu mugabo yakoze nko kugambanira Umunyamerika witwa Kalebu ; kureka imbwa zikinjira mu rusengero rwa EAR, zigahunahuna Abakirisitu ngo hatagira uwinjirana igisasu kuko kagame yari yaje kurutaha na we ; kujya gukomeza no kubatiza yitwaje igifaru (ikimodoka cy’intambara ) n’imbunda ya machingun.

Ibi byatumye idini ritakaza Abakirisitu n’icyizere muri rusange muri sosiyete. Amakuru yabyo tuzabagezaho mu gihe gito.

Amosi Ruganintwari

Diyosezi ya Gisenyi.

 Tuganire (samedi, 18 juin 2011 21:40)

Banyarubuga mbona ikibazo kiri mu Rwanda atari amoko ahubwo ariko twe nk’abanyarwanda dufite fuite de résponsabilité mubyatubayeho none se wasobanura ukuntu abntu bapfuye kubwinshi intambara ikatuyogoza ariko tukaba dukomeje kujya twitana bamwana. banyarwanda mbabaze ni uwuhe muryango utarabuze umuntu kubera intamba yo kuva muri 1990 kugeza ubu twitwa ko dufite amahoro? njye rero mbabwije ukuri ikibazo si amoko kuko nagenze ibihugu byinshi ariko baravuga bati uyu ni uwo mubwoko ubu n’ubu ukabona ntacyo bimutwaye. twe rero uwaturoze mbona atarakarabye kuko twagombye kubera ibyatubayeho guca ubwebge kandi umuntu wese washaka kudusubiza aho twavuye habi tukamwamaganira kure nta kubogama murareba abzungu ubu bo ubona ko ibyo bashyize imbere ari uguteza imibereho ya buri muturage wabo kuko révolutio, intambara ya mbere n’iya kabiri by’isi yose byabasigiye amasomo kuburyo barigengesera iyo babonye bagiye gusubira mumacakubiri.

umuti kubanyarwanda:

-twagombye kubana nk’abavandimwe

– kwirinda kugundira ubutegetsi

-kutanigana ijambo abanyarwanda kuko twararushye cyane dukeneye kuvuga ibyo dutekereza kugirango turuhuke mumitima yacu.

– gusangira byose ntakwikubira

– kugira ubucamanza bwigenga

-kugira igisirikari kigenga

-décentralisation nko mubihugu byateye imbere.

-limitation de pouvoir pour le chef de l’état et son gouvernement(abaturage bakabanza kubazwe mbere yo gufatirwa ibyemezo) iyo système iboneka mubihugu by’iburayi na amérika kandi bituma imiyoborere igenda neza.

mumbabarire izo ngingo zanyuma naziburiye ubusobanuro nyabwo mu kinyarwanda.

amahoro y’Imana abane namwe kandi dufashanye twubake neza u Rwanda rwacu rwiza kandi buri munyarwanda wese arye kubyiza byarwo nta guhezwa. murakoze

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :