Leta ya FPR ikomeje akageso ko gusenya amazu y’abaturage b’abakene !

Source :igihe.com posted on Apr , 09 2011

Kicukiro: Uwacitse ku icumu yasenyewe ku munsi wo gutangira icyunamo bituma ahungabana

Umuryango wa Nkurayija Paul hamwe na Mukamana Alphonsine batuye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wasenyewe na Mutesa umuyobozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge wa Niboye.

Uyu muyobozi yasenyeye uyu muryango ku itariki ya 06 Mata 2011, ijoro ritangira igihe cy’icyunamo mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye Alphonsine wasenyewe ahita ahura n’ibibazo by’ihungabana, nuko ajyanwa ku bashinzwe kwita ku bahungabaye ku kigo Icyizere ngo bamukurikirane.

Ubwo twasuraga uyu muryango wasenyewe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Mata, twasanze imvura igwa, abana babyiganira mu twumba duto turunzemo ibintu byari biri ahasenywe. Twahasanze umugabo gusa n’abo bana kuko umugore we nyuma yo kuvanwa muri icyo kigo, yahise ajyanwa kuba mu baturanyi kuko uko yagarukaga aho mu rugo akareba inzu yabo yongeraga guhungabana bitewe n’ibyo yibukaga. Twahasanze kandi abaturanye baje kwifatanya no gufata mu mugongo uyu muryango, wari wugarijwe n’ubukonje wabuze aho wikinga muri iyi mvura, dore ko twanahageze iri kugwa.

Nk’uko bisanzwe, abana bo baba bisekera batazi iriva n’irirenga (Uyu ni umwana w’abasenyewe) Nkurayija Paul n’agahinda kenshi yabwiye igihe.com ko yababajwe n’ukuntu bamusenyeye mu gihe kibi cyo gutangira icyunamo bigatuma umugore we agira ibibazo by’ihungabana. Yagize ati: ”Ubu umudamu wanjye yarahahamutse, aryamye hariya ku muturanyi kandi abayobozi b’umudugudu bari banditse basaba ko batadusenyeraho muri iki gihe cy’icyunamo… (asa n’ufashwe n’ikiniga maze arekera aho kuvuga).”

IGIHE.COM, dufite kopi y’urwandiko ubuyobozi bw’umudugudu Amarembo bwari bwarandikiye ubuyobozi bw’akagari ka Nyakabanda bugira buti » … Nose twabasabaga kugira ngo mudufashe iyi nzu ye gusenywa muri iki gihe cy’icyunamo kandi nyirayo ari umucikacumu, kuko byamuhungabanya kuruta … » Ubu busabe bwanamenyeshejwe Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro, Ubuyobozi bwa Station ya Polisi ya Kicukiro n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye, nyamara inzu irashyira irasenywa.

Leta igeze n’aho isenyera abarokotse jenoside muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo!!! Ubwo se ntibigaragara ko ntacyo kuba wararokotse bibwiye Leta ya Paul Kagame ? Undi mugabo ni uw’iki ?

Uyu mugabo w’imyaka 49, avuga ko abayobozi bari barahageze yubaka iyo nzu maze akababwira ko ari kuyishakira ibyangombwa ariko ntibamusenyere, nuko barabyemera. Nyuma uyu muyobozi ushinzwe ubutaka n’imiturire aranga abirengaho nuko araza, batanahari azananye n’abakarani inzu barayahuka barasenya. Anavuga ko yewe n’iyo bari gusanga inzu bagomba kuyisenya batari kubikora mu gihe cyo kwibuka kuko byahungabanyije ubuzima bwabo.

Alivera, umuturanyi twasanze aho, tumubajije uko byagenze, yavuze ko nabo byabarenze. Avuga ko babonye umuturanyi wabo ahungabanye nuko batangira gushaka uko bamujyana kumuvuza ku kigo cyitwa Icyizere. Justin nawe wagaragaraga nk’uwakomeje kuba hafi uyu muryango, yagize ati:”Ikitumvikana ni ukuntu birengagiza ibihe bikomeye turimo bagasenya inzu y’umuntu wahuye na Jenoside gutya.” Bavuga ko ari ugusubiza inyuma icyizere cye.

Byatumye tujya gushaka uyu mubyeyi w’abana bane, maze dusanga koko aryamye mu rugo rw’umuturanyi we witwa Médiatrice. Ntitwabashije kuvugana nawe kuko twasanze aribwo agitora agatotsi nyuma y’igihe kinini asa n’utaka atabaza avuga nk’uwibuka ibyabaye mu gihe cya Jenoside nk’uko muri urwo rugo yari arimo babitubwiye.

Inzu yasenywe

Nyir’ugusenyerwa avuga ko asanga ari akarengane, kuko n’iyo nzu bavuga ko yubatse binyuranyije n’amategeko yayubatse babibona kandi ko baje bakahareba mbere y’uko ahubaka. Avuga ko ari bo bamuhaye uburenganzira bwo kuhubaka. Ati:”Icya mbere cyambabaje ni ukunkora mu nkovu, bansenyera mu gihe kibi cy’icyunamo, none dore umugore wanjye uko yabaye.”

Uyu muryango n’abaturanyi bakaba batabaza Leta ngo igoboke kandi ifashe uyu muryango watawe hanze, muri iki gihe cy’itumba, bikozwe n’umuyobozi wasenyeye umuturage mu gihe cyo kwibuka bigatuma ahungabana.

Turacyashaka uburyo twavugana n’ubuyobozi bufite aho buhuriye n’ikibazo, icyo twatangarizwa twakibagezaho.

Foto: Richard / Igihe.com

Richard IRAKOZE

Mugisha

(dimanche, 10 avril 2011 21:40)

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :