Kuyobora Urwanda bikomeze biharirwe ibisambo n’abategetsi batagira umuco nka Théobald MPORANYI? « Honorable »Mporanyi Théobald !

Hari inama idasanzwe iherutse kubera mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, akarere ka Rusizi, mu cyumba cy’inama cya CIMERWA, ku wa gatandatu taliki ya 12 werurwe2011. Iyo nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako Karere n’abadepite babiri bavuka i Cyangugu, Ushinzwe Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba ari we Jenerali Wilson Gumisiriza (uyu wiciye abespiskopi 3 gatolika i Gakurazo hamwe n’Abihayimana 10 bari kumwe, taliki ya 5/6/1994 akaba atarabihanirwa ! ), na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Célestin KABAHIZI. Abo bayobozi bakuru bari bazinduwe na gahunda itangaje: Gutera abaturage ubwoba bababwira ko mu Karere ka Rusizi hari umutekano muke. Kandi ngo kimwe mu bitera uwo mutekano muke, akaba ari uko abapadiri babiri bavuka muri ako Karere ,ubu bibera mu mahanga, bashinze Urubuga rwa Inernet rwitwa http://www.leprophete.fr!

Ngo ariko uwafashe ijambo akarenza abandi ijwi ni Honorable Mporanyi Théobald! Nyamara aho abo bapadiri baba si ibanga: Padiri Fortunatus abarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani naho Padiri Thomas Nahimana akaba mu gihugu cy’ Ubufaransa. Uwabakenera wese yababona, dore ko na nomero za telefoni zabo baziha uzikeneye wese! Kujya kubasebya no kubatukira imbere y’abaturage batazi n’ibyandikwa kuri urwo rubuga bifite ikindi byerekana: aho nta bantu bo muri kariya Karere FPR iteganya guhitana? Aho ahubwo igikomeje guhungabanya umutekeno si uko kariya Karere nako kayoborwa n’abategetsi b’abicanyi n’ibisahiranda (politiciens sans moralité)?

Ni cyo tugamije kwereka Abanyarwanda muri iyi nyandiko, duhereye ku rugero rwa “Honorable”Mporanyi Théobald.

1. Mporanyi Théobald ni muntu ki?

Nagize amahirwe (cyangwa ibyago!) yo kumenya Théobald Mporanyi muri muri 2004-2005 ubwo nari Padiri Mukuru wa Paruwasi Muyange (Nyamirundi), ubwo na we akaba yari Maire w’Akarere k’IMPALA. Icyo gihe abakoranaga na we bamwitaga BIKABYO kuko ahari bari bararangije kumurunguruka! Hari ibintu bibiri namwibukiragaho: hari amakimbirane yerekeranye n’amashuri twafatanyije gukemura, kandi Inama njyanama y’Akarere yari ayoboye yabikemuranye ubushishozi. Icya kabiri mwibukaho ni uko buri wese yahitaga abona neza ko Mporanyi Théobald ari umuntu ufite inyota ikabije y’ ubutegetsi n’ibyubahiro ku buryo yatanga n’umugore we cyangwa umwana we bakicwa ariko akagera ku mwanya w’ubutegetsi yifuza! Nyuma yo kuva ku Muyange, nibwo amakuru ye arambuye yaje kungeraho, ubu nkaba mpisemo kuyatangaza kugirango Abanyarwanda bamenye impamvu nyakuri zimutera kwitwara uko yitwara.

Muri make, MporanyiThéobald yavutse taliki ya 08.08.1970, avukira ku Kirwa cya Nkombo.Nyuma y’amashuri abanza, ayisumbuye yayigiye i Nyanza(bio-chimie), amakuru ayigira i Bukavu no muri Kaminuza y’ i Butare. Afite diplome ya Maîtrise mu bya santé publique.

Arangije kwiga bimwe mu byo yakoze ni uko yahawe akazi i Cyangugu ashingwa kuyobora Umushinga wo kurwanya Sida (i Gihundwe) waterwaga inkunga n’Imiryango idaharanira inyungu (ONG) yo mu mahanga. Mu matora ya 2003, uwo mugabo yarashye amafaranga y’uwo mushinga wafashaga abaturage arayanyereza, ayihera FPR ngo iyakoreshe mu kwamamaza umukandida Paul Kagame i Cyangugu! Amatora arangiye Mporanyi yagororewe kuyobora Akarere k’Impala kugira ngo abazungu bashakaga kumukurikirana kubera amafaranga y’uwo mushinga yari yararigishije babure uko babigenza. Ubwo ubuyobozi bwakoreraga neza abaturage mu Mpala babuhimbira amatiku, babuvanaho ku ngufu, ubutegetsi buhabwa Théobald Mporanyi w’igisambo!

Agiye kuva kuri uwo mwanya w’ubuyobozi, basanze umutungo w’Akarere k’IMPALA waranyerejwe bikomeye! Gusa na none mu buryo bwo gukingira Mporanyi ikibaba, FPR yashatse nyirumutwe munini aba ari we igerekaho iryo sahuramutungo: uwo ni Jean Pierre Gashema wari umucungamari (Comptable) w’Akarere. Uwo musore yafunzwe igihe gito, bukeye arafungurwa dore ko n’ubundi yaziraga ubusa! Uwashaka gusobanurirwa neza iby’uko ayo mamiliyoni avuye mu misoro ya rubanda yanyerejwe na Théobald Mporanyi yakwegera uwo musore akabimusobanurira birambuye cyangwa se undi wese wakoranye na Mporanyi ku Karere k’Impala.

Ngo mu byo FPR imukundira, ni uko azi kwagaza abanyantege nke ! Koko rero muri 2006 habayeho gahunda yo gufatanya Uturere. Mporanyi Théobald atakaza umwanya yari afite, ba bazungu ba ONG baba baramubonye, bafata gahunda yo kumushyikiriza inkiko. Gusa rero, kuko nta nyungu FPR yari ifite mu rubanza nk’urwo ku mpamvu y’uko nayo yari kugaragara muri iryo nyerezwa ry’amafaranga, yahisemo kumutabara bamuhisha mu kigo cya gisirikari cy’i Ntendezi, abantu bayoberwa iyo yarengeye. Bari bakimufiteho gahunda, hari imirimo ikomeye yagombaga gukorera Icyama!

Muri 2008 yashyizwe kuri Liste y’Abadepite ba FPR, dore ko tumaze kumenyera ko iryo shyaka rya Paul Kagame ryikundira guhagararirwa n’ibihutu by’ibisahiranda nka Mporanyi! Gusa ubwo muri 2009, abazi iby’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bahise batera hejuru, urukiko Gacaca rw’i Ngoma muri Butare ruramutumira.Ushaka kumenya iby’urwo rubanza yasoma anketi yakozwe n’ikinyamakuru Umurabyo no 16 yo ku wa 15-29 Ugushyingo 2009.

Urukiko Gacaca rwa Butare rwamuregaga “ibyaha birimo gushishikariza abandi gukora jenoside abinyujije mu itangazo yatanze kuri Radiyo Rwanda mu gihe cya jenoside nk’uwari uhagarariye abanyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’Urwanda (UNR) bavukaga i Cyangugu, akaba yari azwi ku kazina ka CYOKERE (burya ngo izina niryo muntu!). Muri iryo tangazo Mporanyi yavugaga ko Inyenzi zizatsindwa, anasaba abantu gushyigikira guverinoma y’Abatabazi. Icyaha cya kabiri aregwa ni ukuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwahitanye abanyeshuri bigaga muri UNR nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa CDR (Martin BUCYANA) yishwe. Ikindi akurikiranyweho ngo ni uko yatotezaga abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abatutsi bigaga muri iyo kaminuza.” Ubwo urubanza rwe rwasubukurwaga taliki ya 3 Ugushyingo 2009, hagaragaye abatangabuhamya benshi barimo n’abanyeshuri biganaga muri Kaminuza.

Natwe twagerageje kubaza uko byaje kugenda. Urwo rubanza n’ubu ntirurarangira! Kubera ko FPR ikimukeneye yakoze uko ishoboye icecekesha abamushinjaga, kugira ngo abanze akore akazi bamutegerejeho! Ngo ni intumwa ya Rubanda da! Abadepite baragwira ni ukuri kw’Imana!

2. Ubutumwa Mporanyi arimo akora ni ubuhe?

Akazi ashinzwe rero ni ka kandi FPR ya Paul Kagame ihora iha Abahutu b’indanini n’injiji, ba bandi Paul Kagame yateye imboni: “ntukarebe ngo bize amashuri, mu mutwe nta kirimo (wabakoresha icyo ushatse, mu yandi magambo!): guhuragura ibigambo bizabakoraho, gushinja ibinyoma, kugerageza gusibanganya ibimenyetso no kugoreka amateka mu gihe ibyaha bya FPR byagiye ku mugaragaro. Ba Rwiyemezamirimo, nababwira iki!

Mporanyi, hagati Théobald Mporanyi turamwibuka ukuntu yashishikariye gushinja mugenzi we Elisée Bisengimana wabaye Perefe wa Cyangugu, nyuma agahabwa akazi ko kuba Umudepite wa FPR. Uwo Elisée na we yakoreshejwe cyane na FPR muri gahunda zo gushinja ibinyoma abandi Bahutu b’inzirakarengane, FPR imukingira ikibaba mu gihe cyose yari ikimukeneye, imurambiwe iramurekura ashinjwa jenoside, arafungwa. Mu rubanza rwabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rya Gihundwe, taliki ya 13/3/2009 Honorable Elisée Bisengimana yahamwe n’icyaha cya jenoside akatirwa imyaka 19 y’igifungo!

Mbere y’uko Mporanyi asoza ubutumwa bwe ngo dosiye ya Gacaca isubukurwe kandi imukoreho bidasubirwaho, ubu noneho FPR yamutumye umutwe w’ abapadiri babiri bashinze urubuga leprophete.fr. Ubu Mporanyi aribwira ko abonye andi mahirwe yo kwigura ngo arebe ko FPR yakongera kumukingira ikibaba nk’indi myaka ibiri, bakaba baretse kumukurikirana ku byaha yakoze. Ni cyo kimutera kuva hasi, akirirwa mu macabiranya ngo arakora za anketi ku buzima bw’abapadiri, agakoresha amanama y’amanjwe muri Cyangugu ngo aratesha agaciro ibyo abo bapadiri bandika ku rubuga rwabo! Icy’ingenzi abashinja ngo “ntiyumva impamvu Padiri Thomas Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa bangisha abaturage ubutegetsi; ngo abo bapadiri bombi amafaranga y’abazungu agomba kuba amaze kubarenga”. Yageretseho n’andi magambo menshi yo gusebanya atari akwiye gusohoka mu munwa w’umuntu wiyubashye.

Iyo afashe mikoro, aba intagereranywa mu kuba CYOKERE Tuboneyeho n’akanya ko kumumenyesha ko ibyerekeye imyitwarire yacu, mu gihe bitabangamiye amategeko y’igihugu ngo ubutabera bubitubaze, yabyandikira Musenyeri wacu cyangwa Papa, nibo bonyine badufiteho ijambo.

Tubibutse ko ibyo birego bigiye ahagaragara nyuma y’aho abo bapadiri bombi bafatiye icyemezo cyo gutangiza Urubuga rwa Internet rwitwa leprophete.fr, taliki ya 1 Mutarama 2011, rugamije guha Abanyarwanda inzira yo kunyuzamo ibitekerezo byabo mu bwisanzure busesuye. Koko Abanyarwanda benshi bitabiriye gusoma urwo rubuga no kurunyuzaho ibitekerezo byabo, bikaba kandi bigaragara ko batishimiye gufungwa umunwa igihe kirekire. Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa bahagurukiye kwandika kuri urwo rubuga bagaragaza ibintu bikomeye banenga ubutegetsi bwa FPR. Nta mugayo, muri iyi minsi hagaragaye gahunda za Leta zagiye zikoranwa ubuswa n’ubuhubutsi budasanzwe, kwishongora no kurenganya abaturage ku buryo buteye isoni. Twavuga nka gahunda zikurikira:

a. Kwima inguzanyo abanyeshuri b’Abahutu bigaga Kaminuza, abana bakiheba kugeza ubwo bamwe muri bo bahitamo kwiyahura.

b. Gusenyera abakene utururi twabo twa nyakatsi babeshywa ngo bazubakirwa inzu z’amabati , ntibikorwe.

c. Guca abaturage amafaranga menshi ku kingufu no mu buryo bwa hato na hato ngo ni amafaranga yo kubazanira imishinga izabagirira akamaro, bagategereza amaso agehera mu kirere.

d. Gufungira ibyara ku kingufu abagabo b’abakene barenga 700 000, ngo umukene ntagomba no kubyara.

e. Kwirukana abakene mu mujyi wa Kigali no kubambura ibibanza byabo badahawe ingurane.

f. Kwambura abaturage amasambu yabo mu igabana ridasobanutse cyangwa ngo ni uko baturiye ikiyaga cya Kivu, nyuma ntihagire uwibaza uko umuturage wambuwe isambu ye azabaho.

g. Gusenyera abaturage amazu ngo ni uko baturiye imihanda, bigakoranwa ubugome bukabije kandi abaturage batabanje guteguzwa.

h. Gufungira urubyiruko rw’abakene ku kirwa cya IWAWA, ngo abakene ntibagomba kuba mu mujyi wa Kigali.

i. Gufungira ubusa abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bakabagerekaho ibyaha batakoze abaturage babona neza ko ari ibihimbano.

j. Gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali bigahitana inzirakarengane kandi bikagerekwa ku bantu b’abakene badafite aho bahuriye nabyo ngo batumwe na FDLR kandi abayobozi ba FDLR bigaramiye mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu.

k. Kuhohereza inkoramaraso mu mahanga ngo zijye kwicirayo Abanyarwanda bahahungiye.

l. N’ibindi

Ibyo byose Abanyarwanda bahisemo kujya babivugira ku Rubuga http://www.leprophete.fr ! Ngicyo icyateye FPR umutima mubi, FPR itihanganira ko hagira undi wafata ijambo uretse abayitera icyotezo bakayihunda ibisingizo…FPR itazi ko turi mu kinyejana cya 21, abantu bakaba baramenye aho uburenganzira bwa Leta bugarukira! FPR itazi ko ikoranabuhanga ryatumye isi iba nto, ikibaye cyose kirara kimenyekanye ku isi hose! Aho kugira ngo itegeke abayobozi gukosora ibyo abaturage batishimiye igahitamo gukoresha uburyo bushaje bwo kwikanyiza mu gufunga Urubuga ngo Abanyarwanda bari mu gihugu badakomeza kurwandikaho no gusoma ibyandikwaho! Nyamara bararenga bakabisoma kandi bakandika! None ibonye bidahagije, yiyambaje Abahutu bayo b’ibisahiranda nka Théobald Mporanyi ngo bajye gutesha abaturage igihe bababwira amateshwa.

3. Kuki Padiri Thomas na Fortunatus “batari” mu Rwanda?

Navuye mu Rwanda atari uko ndwanze ahubwo ni uko ntari ngishoboye kuba mu gihugu meze nk’infungwa, dore ko nambuwe Pasiporo yanjye mu kwezi kwa Werurwe 2005, nkayisibizwa muri Nzeri, nta nkuru yo kubarwa! Ihagarikamutima rihoraho nageze aho sinaba ngishoboye kuryihanganira! Ng’uko uko nageze mu Bufaransa.

Fortunatus we yasohotse mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2004 atagishoboye kwihanganira ko abwirizwa ibyo agomba kwigisha abana bijyanye n’amateka y’Urwanda. Fortunatus afite impamyabushobozi y’ikirenga mu byerekeye amateka: bishoboka bite ko yakwemera gutegurirwa isomo atanga n’inkandagirabitabo y’umusirikari utarigeze no gukandagira mu ishuri, ngo ni uko ari Koloneli ? “La liberté des académiciens” ibaho mu bihugu byose; kuba benshi mu bayobora igihugu cyacu batarageze mu ishuri ntibyabura gutera akaga gakomeye, kuko abantu bose baba basabwa kureba umucuri!

4. “Abo bapadiri bamaze guhaga amafaranga y’abazungu…”?

Bibaye impamo, ikiranga umuyoboke nyawe wa FPR ni uko byose abibara mu mafaranga! Hari inyandiko iherutse kunyura kuri http://www.leprophete.fr yanditswe na Philippe Tuyisenge wigaga muri NUR i Butare ibivuga neza: “umuyobozi w’igihugu cy’Urwanda asigaye yitwa ifaranga”!

Muri iyo nyandiko Philippe Tuyisenge agaragaza ukuntu benshi mu bayobozi b’igihugu cyacu muri iki gihe nta kindi bashyize imbere uretse kwigwizaho amafaranga. Ngo iyo bitegereje abaturage babona ari nta kindi bamaze uretse kuba “inka zikamwa”, ngo iyo ikaba ari yo mpamvu ibatera guhora bahimbahimba inzira zo guca abaturage amafaranga menshi kandi kenshi (Umurenge Sako, kubaruza amasambu, umusanzu w’amatora…..).

None Théobald Mporanyi aribwira ko abapadiri bakora nk’abo bayobozi b’inda nini: “bamaze guhaga amafaranga”! Icyo namusubiza ni iki: icyo nkurusha ni uko nzi neza ko “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi ko nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye”. Nawe kandi ni uko, uretse ko ubyirengagiza. Amafaranga ntayo dufite ariko nta n’ayo dukeneye. Iyo dukenera “guhaga amafaranga” tuzi uko bayakorera, kandi bakayabona batagombye gusahura rubanda nka we! Nyamara ibyo kwigwizaho amafaranga si wo muhamagaro wacu. Ikidushishishaje ni uguharanira “ubwigenge bw’abana b’Imana”. Nimureke Abanyarwanda bishyire bizane mu gihugu cyabo! Nimutabareka bazagomba kubyiha, niko amateka y’iyi isi agenda.

5. FPR, tuza tubane

Ngo“wiruka ku mugabo wagera aho ukamumara impumu”. Imyaka ibaye myinshi Abanyarwanda baragijwe imbunda nk’ibisimba, bafunzwe umunwa badakoma, bicwa urubozo ntibakopfore, bakorerwa ibikorwa byuzuye akarengane bakihangana….kuki mutabona ko hari benshi barangije kubirambirwa! Nimworoshye ingoyi, abantu bahumeke gato naho ubundi nimukomeza kuyikaza, umujinya wuzuye imitima y’Abanyarwanda uzabaturikana mubure iyo mukwirwa!

Ngabo abajenerali 2 b’ibirangirire mu bwicanyi : Wilson Gumisiriza wishe Abasenyeri i Gakurazo na Fred Ibingira watsembye Abahutu i Kibeho

Ku kibazo cyo kwangisha abaturage ubuyobozi, singitindaho! Twe turi abapadiri, nta mwanya w’ubuyobozi duharanira, ibyo twabyumvikanaho bitagoranye! Icyo twanze ni ukogerwaho uburimiro cyangwa kugirwa bouc-émissaire! Barinda kutugerekaho icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi se ubundi barahamya ko abaturage basanzwe babukunda? Ubutegetsi bubicira ubusa, bukabambura utwabo, bukabasenyera amazu, bukirukana abana bagata amashuri, Mporanyi Théobald aragira ngo babukunde babukundamo iki?

Ahubwo njye ikintangaza ni ukuntu abaturage bakomeza kubwihanganira, ntibahagurukire rimwe ngo biruke kuri izo ngirwabayobozi nk’uko biherutse kuba muri Tuniziya, Misiri, bikaba bigeze muri Libiya? Niba Abayobozi bashaka gukundwa n’abaturage, nibakore ibyiza bifitiye abaturage akamaro, nibabareke bishyire bizane mu gihugu cyabo, umukene arye ubusabusa ariko yiryamire mu karuri ke asinzire, areke guhora ahagaritse umutima! Nimubareke bagire n’uburenganzira bwo kunenga n’ibitagenda!

Umwanzuro

Ndagira Perezida Paul Kagame inama yo gufata Honorable Mporanyi Théobald n’abandi bameze nka we mu maguru mashya akabafunga kuko ari bo batuma abaturage banga ubutegetsi. Ubundi kandi yari akwiye kwihutira guhindura Minisitiri w’uburezi Charles Muligande, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James na Minisitiri w’ubuzima Richard Sezibera kuko aribo badukanye gahunda zirenganya abaturage ku buryo bukomeye zikaba ari nazo zikomeje kumwangisha abaturage. Icya nyuma mwisabira ni ukureka abaturage babishoboye bagatanga ibitekerezo byabo ku rubuga http://www.leprophete.fr. Niba Leta ishaka kuvuguruza ibyandikwa kuri urwo rubuga, nibikore , ni uburenganzira bwayo. Naho ubundi leprophete.fr ni urubuga rw’ubwisanzure, ni cyo twiyemeje, twanagipfira.

Iyaba Imana yakomezaga kurengera Urwanda n’Abanyarwanda bose.

Bikorewe i Paris, taliki ya 14.03.2011.

Padiri Thomas Nahimana.

Tél: 0033647434465.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :