Mu gihe mu bindi bihugu bubaha mwalimu ishimo rikaba irye kuko intiti zose ziba zaramunyuze imbere, mwalimu w’umunyarwanda akomeje gukorerwaho ubufindo.

Nitwa MUKIZA Godwins navukiye mu majyaruguru ahitwa ku IKORA. Data yari umucuruzi ariko yapfuye mu ntambara y’abacengezi  badusahurira n’iduka. Twasigaranye na mawe na barumuna banje bane. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa mbere wisumbuye.

Nabonye umukecuru atagishoboye kundihira mfata iya Buganda gupagasa. Nagezeyo nkora akazi k’ububoyi mu rugo rw’umunyarwanda wabagayo. Yansabye kujya nanigisha abana be kuvuga Ikinyarwanda. Narabikoze rwose ariko icyo kuvuga gusa. Ubwo nabo nkabigiraho Ikigande n’Icyongereza. Nageze aho ndagifata pe. Ariko ntumbaze kwandika. Nageze aho akazi k’ububoyi ndakareka ahubwo mbakorera mu iduka.

Reka rero mu biruhuko by’abarimu bishize nzumve ko hari amahugurwa y’abarimu mu Cyongereza! Nazanye n’abandi b’abaganda batagira ingano. Ujijutse yize gukanisha imodoka. Twageze mu Rwanda bahita batwandika kuko kwitwa umuganda wagira ngo bisobanura kumenya Icyongereza no kucyigisha! Nyamara hari abaminuje mu ndimi bimye ikiraka ngo batsinzwe ikizami.

Muti ese mwahuguye iki? Mu byukuri ntacyo kuko abarimu baraturushaga. Ubwo hari iturufu twari duhuriyeho ryo kubabwirako icyo batazi ari ukuvuga ariko ko kwandika babizi cyane. Ubundi kandi twabumvishaga ko uko babisoma kose aribyo kuko icyongereza kigira prononciation zitandukanye. Ubundi tukabaha imirimo mu matsinda tukiyicarira. Iyo hari uwazamuraga umutwe twamubwiragako twarangije kwandikirwa! Igihe cyarageze bararambirwa, bakajya basiba uko bishakiye. Njye numvaga basiba bose nkiruhukira ariko ngo kari agahato ku buryo utarahuguwe yashoboraga kwirukanwa! Icyakora na programe ntiyari iyabo byari ibya nursery school.

Nkaba rero nabwira abategura aya mahugurwa ko ntacyo bazageraho. Mwashatse abarimu bajijutse mu ndimi bakajya kwihugura igihe gihagije wenda mu Buganda bakazaza kwigisha ibyo bazi. Murahatakariza simbabeshye kandi nibikomeza bityo ubutaha tuzazana n’abandi bashonji.

Amahoro!

INCLUDEPICTURE « http://s.jimdo.com/s/img/cc/loading-small.gif » * MERGEFORMATINET

Inizio modulo

Site internet:

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

contents

Nom: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

Message: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:TextArea.1

HTMLCONTROL Forms.HTML:Hidden.1

HTMLCONTROL Forms.HTML:Submitbutton.1

* Champs obligatoires

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :