ESE ICY’INGENZI NI IZINA ?

Banyita MUKABALINDA Epiphanie mvuka mu ntara y’amajyepfo. Navukiye mu muryango ukennye bamwe bitaga « abatwa » mu mwaka 1970. Nagize amahirwe akomeye kuko nize mbifashijwemo n’umubikira witwa maman Augustin abatwakazi benshi baramuzi kubera ineza yatugiriye. Mu myigire yanjye hari ibitaranshimishaga bijyanye n’amazina yacu! Umunyeshuri w’umuswa ngo atekereza nk’abatwa! Utukana ngo ni umutwakazi. Uvuze arandaga ngo aravuga urutwatwa… Kuberako ntawari uzi ibyanjye, banyitaga umututsikazi, dore ko na ma soeur yampaga byose! Abayobozi b’ikigo ariko bari baziko ndi umutwakazi. Nararangije mbona akazi,

Nyuma naje gushaka umugabo w’umututsi akaba yarishwe muri genocide n’abana bane. Njyewe nabashije kurokoka kuko intambara yabaye naragiye gusura iwacu kandi bari bazwiko ari abatwa.

Nta mutwa wigeze abuzwa kwiga rwose ahubwo bazize ubukene. Aho nize mu mashuri makuru, abatutsi n’abahutu nibo bari benshi ariko ntibibujije ko nabo hari abatarajyanaga abana mu ishuri kubera inka cyangwa kurera benenyina. Ibi byagiye bivaho uko igihugu gitera imbere.

Ubu noneho ngo cyarakemutse ngo turi abashigajwe inyuma n’amateka! Ubwo se si ya moko kandi ngo yaravuye mu ndangamuntu? Abatutsi ngo ni abacikacumu, abavega, .. Ubu se si ubwoko? Bo ndetse ni abashyizwimbere n’amateka!

Abahutu ngo ni interahamwe, abicanyi, ibipinga… Aba ugize Imana ntamenyekana nk’umutwa wa kera. Nagira nti ni abacecekeshejwe n’amateka. None se iyi Leta ko yaduteje imbere nk’uko bivugwa yaturekeye ubutwa bwacu bikumvikana, bikanagaragara ko umutwa yamenya ubwenge nk’abandi!.

Ndanzura mvuga ko amoko atazigera avaho mu Rwanda, icyingenzi ni uko atagomba kuduteranya. Harakabaho inyabutatu nyarwanda n’uru rubuga duhuriraho twese!

Epiphanie MUKABALINDA

INCLUDEPICTURE « http://s.jimdo.com/s/img/cc/loading-small.gif » * MERGEFORMATINET

Inizio modulo

Site internet:

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

contents

Nom: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

Message: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:TextArea.1

HTMLCONTROL Forms.HTML:Hidden.1

HTMLCONTROL Forms.HTML:Submitbutton.1

* Champs obligatoires

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :