Abarokowe na Munyengabe Theodore barabaza igihe urubanza rwa Piyo ruzabera

Yezu ati:”Ukuri niko kuzabaha kwigenga”. Twe abarokotse itsembabwoko ry’abatutsi mu 1994 I Shangi turareba tukabona bitaduhagije mu gihe tukiri mu gihirahiro cy’abantu baduhoza ku nkeke badukoba, bibaza ukuntu uwadufashije kurokoka jenoside ari twe tumuhejeje mu buroko! Ibyo kandi ntibitubuza guhorana inkomanga twibaza koko niba ari ubugabo kuba natwe ntacyo twamariye uriya mugabo Theodore mu rubanza rwe ndetse n’ubu tukaba twicaye nk’aho ntacyabaye!!

Urubanza rwa Munyengabe Theodore abenshi bakunze kwita Sous-préfet kuko ari wo murimo yakoraga icyo gihe ,rwabaye mu kwezi kwa gatandatu 2009 rurangizwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi 2009.

Kuvugako uru rubanza aritwe twagize uruhare mu kumushinja ni ukuturenganya rwose kuko nta jambo twigeze duhabwa. Ahubwo hari abantu bari bigize abavugizi bacu mu gihe twebwe twari twimwe ijambo. Aha ariko ntacyo twumvaga bidutwaye cyane ko nta kintu gifatika bamushinjaga. Uwaje kutubera igikomere ni umugabo Piyo wo ku Nkanka. Yasobanuye ukuntu ngo yazanye Theodore akamusiga kuwo bita Bonaventure mu nama yo gutegura igitero cya Yusufu. Nta hantu yigeze asobanura ko iyo nama yayitumiwemo, bityo tukaba twibaza uburyo ibyavugiwemo yabimenye. Iki nicyo cyaha cyahamye Munyengabe ngo kimukatira burundu. Ikindi gikomeje kuyoberana kandi cyabaye urujijo ni uko uyu mugabo Piyo, yari yabanje kubeshya urukiko ko atasubijeyo Padiri wari wazanye na Munyengabe I Shangi mu nama yo kwa Rwagataraka dore ko ariwe wari ubatwaye!

Bimaze kugaragara neza ko yamuzanye kandi ko yamusubijeyo, dore ko ngo na we yagombaga kwerekanako yagumye I Shangi ategura icyo gitero cya Yusufu, umugabo Piyo yabwiye inteko n’abaturage twese ko ibyo yavuze mbere bwari ubutumwa bw’uwitwa Ngiruwonsanga Theoneste ngo ukora muri FPR ku Rusizi. Byahise biba urujijo, urukiko rutwemerera ku mugaragaro ko Piyo agomba kuzashyikirizwa inteko nawe akaburana kuko agaragaraho kubeshya inteko. Aho gushyikirizwa inteko rero ahubwo abo yabeshyeye batakiwe burundu!

Aha turasaba urubanza rwa Piyo kubera ibi bikurikira :

Piyo aramutse aburanye, ikinyoma cyajya ahagaragara, Munyengabe akarenganurwa,

Hari abashobora kuzibaza impamvu twavuze Theodore wenyine kandi urubanza rwe yari kumwe n’abandi. Twe twavuze Theodore kuko ariwe wayoboye inama yo kudukura I Shangi. Undi bari kumwe mu rubanza ariwe padiri wiswe mugenzi we, twumva bitatureba kuko hari abihayimama bari kumwe na we muri iyo nama kugeze ubu badafunze. Ikindi kandi bavuga ko kongera kuburanisha uyu Theodore urubanza yari yaratsinze mu nkiko zisanzwe kwari ukugira ngo idosiye ya Padiri iboneke, dore ko yari amaze imyaka 12 afunzwe nta rubanza. Aha rero ntawe utarabibonye rwose ko nta sano ya Munyengabe na Padiri yari iri muri ruriya rubanza, ahubwo ryari ikinamico. Padiri ni mugenzi w’ababikira bamucumbikiye igihe yitwa ko yicaga abantu, naho Munyangabe ni mugenzi wa Bagambiki wamutumye gukiza abantu kugeza ubu akaba yarabaye umwere mu rukiko mpuzamahanga. Ikindi Padiri apfa n’abanyeshangi buriya nacyo kizageraho kijye ahagaragara, dore ko ngo na Yusufu yaje uwo mupadiri yibera i Cyangugu! Naho Uwitwa Bimenyimana Gakuru Jean we sinabona icyo mbivugaho! Kwari ukongera umubare wa bagenzi ba Theodore

Abakurikiranye ruriya rubanza bandi babonye amanyanga yarubayemo mudufashe twumve urubanza rwa Piyo, rwa Ngiruwonsanga Theoneste ndetse n’urwa bariya babikira bahamwa n’inama yateguraga ubwicanyi ndetse akaba aribo bivugira ko bayitumiye.

Mugire amahoro y’Imana!

Mu izina ry’abarokowe na Theodore i Shangi bavuye I Cyangugu.

Umwanditsi :

Kayonga

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :