DUSHIMIRE BENE WACU BADUFASHIJE KUVA MU BUCAKARA

Nyuma yo gusoma ibaruwa ifunguye y’umusaza AYABATWA Tribert RUJUGIRO nasanze koko abantu bavuye hanze ndetse n’abari mu gihugu barokowe n’inkotanyi twaribuzemo ikintu cyo gushima intwari  z’abasivili zadufashije kuba abo turibo ubu ndetse abenshi tukaba tutanabazi neza. Aha rero nasabaga na bagenzi banjye bazi aba bantu kubashyira ahagaragara bakandikwa rwose mu gitabo cy’intwari cyangwa bagashimwa ku mugaragaro. Nyuma ya Ayabatwa wabyivugiye ko yafashije inkotanyi kugera mu gihugu ndetse no kugituramo ku mudendezo ndagira ngo nanjye mbatangarize intwari y’iwacu!

Uyu mvuga ni MUNYAMPIRWA Pascal ise akitwa Bugabo naho nyina akaba yitwa Kolomba, akavuka mu cyahoze ari segiteri Gashirabwoba.

Uyu Munyampirwa mu mibyirukire ye batubwiraga ko yagiye kwiga muri Zaire dore ko abatutsi tutemererwaga kwiga mu Rwanda . Ubwo ngo yarihirirwaga na mwenenyina Padiri Mudesiti Gasigwa wari Econome mu iseminari ku Nyundo niko numvaga. Uyu Pascal yazaga kenshi aho iwabo ndetse na murumuna we witwa Venusiti. Batubwiraga ko ari abanyamashuri. Igihe cyarageze bagombe kuba bari bamaze kurangiza, Bugabo na Kolomba batangira gutundisha amabuye tubona ko abana babo bagiye kububakira inzu y’abakire! Byari ibintu bikomeye mu karere kacu. Icyatangaje inzu ntiyubatswe ahubwo ababyeyi barimuwe muri iyo minsi bitangira kuba urujijo. Ntihashize igihe rero, abana b’abasore batangira kugenda ari MUNYAMPIRWA  ubibafashijemo kugirango bajye gufatanya n’abandi ku rugamba.  Abana bacu bahitwaye kigabo kuko hafi ya bose bacyuye imihigo. Gusa rero igikomeje kutubabaza abenshi muribo niba atari bose babaye abitwa ba demobe. Sinzi niba ari uko mu karere kacu  ariho hatari hereje ba afandi. Abenshi rwose ni abazengere. Navuga nka Garikani n’iwabo bita umusazi, Muvala, Damaseni, Kageruka, Alphonse, ba Viyatori, ba Shyirambere, ba Senori, ba Ntakiyimana, ngabo ba Ruremesha  n’abandi n’abandi.

Uyu Munyampirwa Pascal rwose yatwubakiye n’umudugudu w’abarokotse I Gashirabwoba . None se nk’uyu twamunganya iki koko ?

Namwe abandi dufatanye dushyire ahagaragara abasivili badufashije kurwana iyi ntambara ndetse n’abihayimana nk’uyu Modesiti navuze haruguru. Murabona ko na Rutaganda na we ari mu badufasha gukomeza gutera imbere mu burezi.

Ndinginga ba nyiri uru rubuga kuzambariza Munyampirwa amakuru ye niba bishoboka  kuko atakidusura kandi mumungerezeho ishimwe ryanjye. Ntabwo njyewe rwose mbona uru rubuga rwanyu ruvangura amoko ahubwo mbona muzadufasha twese kugera ku kuri tukibona twese mu rwatubyaye. Abagize neza bagashimwa, abakoze nabi bakagawa.

UWABIKIRA YAGIRAMAHORO

MARIYA IMAKULATA.

DE PARIS (GIHEKE)

INCLUDEPICTURE « http://s.jimdo.com/s/img/cc/loading-small.gif » * MERGEFORMATINET

Inizio modulo

Site internet:

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

contents

Nom: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1

Message: *

HTMLCONTROL Forms.HTML:TextArea.1

HTMLCONTROL Forms.HTML:Hidden.1

HTMLCONTROL Forms.HTML:Submitbutton.1

* Champs obligatoires

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :