I Nyamasheke akarengane gakomeje guhabwa intebe ! 01.03.2011

Mugire amahoro n’ubumwe basangirangendo kandi dukomeze turwanye akarengane aho katuruka hose!

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/if1c456d27b2326ca/1299008677/std/umucamanza-wazinduwe-no-guhagarika-iki-gikorwa-cy-ubugizi-bwa-nabi.jpg » * MERGEFORMATINET

Umucamanza wazinduwe no guhagarika iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi !

Mu minsi ishize nanditse inyandiko igira iti » Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro » isohoka kuri uru rubuga mu mwanya w’Iwacu ku murenge. Sinihishe kandi navuze ibyo abaturage benshi batangira ubuhamya. Icyantangaje rero ni uko aho kureba ibitagenda ngo umwanzuro wabaye gufunga umwe mu bazamu bari bashinzwe kurinda ibyangijwe na Musoni mu ishyamba rya Anicet Burumbuke ngo yatanze amakuru! 

HARINDINTWARI Visenti nta makuru yampaye hari abantu benshi yewe n’umuyobozi w’umudugudu yari ahari. Ndetse nababazaga harimo muramu wanjye utuye i Nkungu narabibabwiye. Sinzi niba rero gupfukirana ukuri ari byo bizima!

Aka karengane se ko kahuruje  n’umucamanza ! Hari abantu benshi , uriya muzamu yabaye Kayisire ate? Ariko se kuba imfura nka Habineza  unaniwe kuyobora agasezera atikomye abaturage bitwaye iki? Buriya se hari uwakwangiza ishyamba rye kuriya?

Ngo gukora ni kare da!

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i57d6c972b8ac53aa/1299008941/std/dore-urwo-rusekabuye-bateje-niba-banze-abantu-nibura-ntibarengera-ibidukikije.jpg » * MERGEFORMATINET Dore urwo rusekabuye bateje: niba banze abantu nibura ntibarengera ibidukikije ?§

Muyobozi w’akarere ka Nyamasheke dore wahawe igikombe cy’imiyoborere myiza ndetse nta n’itora kuko ubona 100%!!  Icara wibaze urebe igikwiye kandi ntibagushuke NYAMASHEKE ntituri amafuku batokora ubutarorera.

Iyi ndirimbo yo mu ntore ifite icyo isobanura koko!

« Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye  ntanigamwe ijambo. Ingwizamurongo zo ntazo dushaka mu bana b’u Rwanda.Dushyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda!

Ukuri kw’abamutumye! » Nzaba mbarirwa.

Ildefonse Kayisire

Bushenge-Nyamasheke

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :