HABINEZA NTAKIRI MINISTRE MURI GOUVERNEMENT YA KAGAME (15.02.11)

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i22a624e2c65e8531/1297808889/std/bwana-habineza-joseph.jpg » * MERGEFORMATINET Bwana HABINEZA Joseph

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere udakomeje urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri.

Joseph Habineza wigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2005, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, na Nyirubwite ntacyo arabitangazaho.

NTWALI John Williams

igihe.com

189 Commentaires

simbi (mardi, 15 février 2011 23:51)

ibi nta gitangaza kirimo kuko urwanda ni igihugu gifite amategeko akigenga kandi akurikizwa n’abanyarwanda bose kuko ntawuri hejuru y’amategeko.

Marc Ntaganda (mercredi, 16 février 2011 01:38)

Joe ategetswe kwegura. None baba vuvuzela za nkokereze za tubwiraga kuli iyi site ko ibyo Habineza yakoze ali uburenganzira bwe zihindutse nk’igicu.Sha muzaroha perezida tu..Ibyanyu n’uguhahisha utugambo gusa..

oooohhhh (mercredi, 16 février 2011 03:01)

Maskini Joe,

Pole sana rwose…abakobwa ba Kgl nubundi baraka si ubw’ejo.

Ikibabaje ni uko ubimenye utinze. Ese ba Bazivamo bo ko bategura ra?

Amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe, aha werekanye ubugabo uretse ibigwari byuzuye ku ruhande rwa Kagame bitagira conscience

madalina (mercredi, 16 février 2011 06:49)

ariko mwakwibutse nconcoma ra? aka kanya muriyibagiwe kuburyo leta ya Kagame mwayibasiye. amarerwa mwakoze murayibagirwa. mwa bapadiri mwe namwe ibyanyu birazwi mufata utwana hariya ngirango nta mwana muto nabonye, muryamana n,abagabo n’ibindi bibi….. Joe si leta, leta n’abaturage alors taisez vous

HYPERLINK « http://mushakijean@rocketmail.com » t « _blank » jean (mercredi, 16 février 2011 07:19)

ntaganda We! kuvuga ngo perezida yeguje joe wabikuyehe? cyangwa ntuzi gusoma. joe yabaye umugabo,yanze ko ugihugu cye giseba bitewe n’umunwa wanyu ubategeka (kwinjira mubuzima prive bw’umuntu )kandi ntakibarusha amafuti.joe abasore twese tukurinyuma,kandi utabikora agutere ibuye.ubuhanga n’ubushobozi bwawe biza kubesha ho,kandi ntugasaze ibyiza birimbere.

Monique (mercredi, 16 février 2011 07:59)

Uyu yari Minisitiri wo kuzana Ibiza na Sida mu Rwanda. Gusa Kijyana ntiyari abizi.

hahahahahahahahahah (mercredi, 16 février 2011 08:11)

Joe afatiwe mucyuho, umunyamabanga uhoraho we, Brig.Kazura n’ushinzwe kugura abo bakobwa witwa Jules Kalisa nabo beguzwe. Nakazu kindaya kagizwe nabo bose. kurikirana afande urubyiruko rurashize

So (mercredi, 16 février 2011 08:17)

Joe rwose arambabaje, uzi kuzira igitsina koko? Niba yarananiwe kugiha disipuline, nagikate akureho ishyano kuko n’ahandi hose azajya kizamubera umusaraba nakwambiya!!!

manfou (mercredi, 16 février 2011 08:33)

Karabaranga abonye occasion! arahita amusimbura!

Jado (mercredi, 16 février 2011 08:44)

Ha ha ha!birababaje kubona umuntu w’umugabo azira akanyama kadapima irobo!ese nuko bakunda igihugu joe?nawe bazagushakire ikiciro bazagushyiremo kuko ugaragaje ubunyangarwanda bwishi.yewe!bizi abo bana wambuye ubusugi!nako ngo wabigishaga gukunda igihugu no kudatega amaboko bubaha akazi ako ariko kose nkuwawe wagashakiye muri restaurant.

mubumbyi (mercredi, 16 février 2011 08:49)

Ariko njye abantu muratsenda kuki mutamgiye kubizanamo ubyubwoko, Umuntu azakore amafuti bareke kumweguza ngo nuko ari umuhutu, ibyo twarabirenze,yaba umututsi mukavuga ngo ashigikiye Kayumba, ariko Kagame yaragowe, nimureke basha umunyamanyanga akwiye kuyaryozwa, ibyo Joe yakoze nibikorwa byubunyamswa,uriya ntago ari umutego ahubwo igihe cyari kigeze abanyarwanda bose babimenye ibyo akora, kuko amarira yababyeyi babariya bana yari menshi, kandi nabariya bakobwa menya ko bari bafite abo bita ba Copain babo, bavaga kwa Joe bakajya kubanduza Sida bavanyeyo, none se mwe murumva uriya mugabo atari uwo kwamaganwa,ese sha wowe ubishigikira usanze harimo murumuna wawe cg se umwana wawe Waba yararyamanye numwe muri utu dukobwa, ha mushatse mwese nkabanyarwanda twahaguruka uyu mugabo Agahanwa byintangaruero nabandi bakabiboneraho

jean (mercredi, 16 février 2011 08:58)

niko monique we,upima sida ko mbona umugabo wabandi wa mwibasiye nkaho ari wowe wayi muteye.joe yibyiniraga nkabandi bantu bose bakunda kuryosha.

Byumvuhore (mercredi, 16 février 2011 09:09)

jyewe nakundaga Joe cyane,uduterme twe na commentaires ze nyuma ya match ariko iby’imyitwarire byo ntawamutera ibuye da!Gusa byaba byiza agiye mubapfubuzi agashira ipfa!Nizeye ko azagira umwanya wo kwihana

HYPERLINK « http://www.leprothete.fr » t « _blank » rwaka (mercredi, 16 février 2011 09:50)

murekeraho comment zisebanya ahubwo mureke ubutabera bugaragaze ibyabwo niba koko yarakoze ibyahe uretse ko yarabikoze ntibinamuhame Imana irabizi kdi niba atarabikoze nabwo Imana irabizi murekeraho gushyushya imitwe yabana babakobwa baziranye na Joe mumenye ko nabo bakeneye kubaho ntakibabangamiye.

Ndambiwabasambanyi (mercredi, 16 février 2011 10:12)

Nagende Joe arasebye kabisa.

Asyi we ndambiwe abayobozi b’abasambanyi kabisa, Muzehe nagerageze akubure, atandukanye ibigarasha na za bwana,…

Uyu mufotozi azaze muhe ikiraka amfotorere Faith na Willy Rukundo muri ORINFOR nabo nicyo kibakwiye, dore aho bahereye basambana.

ahaa (mercredi, 16 février 2011 10:29)

xxxxx (mercredi, 16 février 2011 10:30)

yooooooo

orararara (mercredi, 16 février 2011 10:31)

ibi birakabije kuko abantu binjira mu buzima bwa bandi buri muntu bamusuzumye yewe naba mufotoye bose basanga ari kimwe akenshi twe tureba umusaruro ufatika buri munya rwanda atanga, kuko naba bifotoranyije nawe na sanze nta mwana urimo ibi mujye mubikorana ubushishozi kuko kwandagazanya ntaho iki gihugu cya zagera, kandi birazwi amashyari aba ahari

Bandibandi (mercredi, 16 février 2011 10:36)

Azize ya mayele yazo! N’igihugu zaragifasha zikoresheje igitsina cya bene bariya. Nahakure isomo rero acyirinde kuva ubu kuko ubutaha azahasiga n’agatwe! Isubirire muri Henikennye (Heineken)ujye wirira utwawe nta wuguhagaze hejuru. Uzasome igitabo cyitwa « Pourquoi Tout Va Mal ou La Théorie de l’Incopmétence »uzumva neza ko ibyiza yari kwigumira muri Heineken nta kurikire ibyubahiro by’ubutegetsi kuko bigaragaje son incompétence alors que yari très compétent muri Heineken.

Rwanga (mercredi, 16 février 2011 10:37)

Ibyo kuvugango this and that! aaaaa! Nta muyobozi wo gukora biriya icyo yaba aricyo cyose biragayitse! Kandi nabo bari batiyubaha nabo ntawabashyigira. ndakeka ntawe yafashe kungufu kandi na mineur urimo! So, kwiyubaha kwabayobozi nabari ni ngombwa! Kandi ntaho ubwoko buhuriye nigitsina cg nubwomanzi!

HYPERLINK « http://www.yahoo.com » t « _blank » EK (mercredi, 16 février 2011 10:46)

Sorry Joe na bagenzi bawe!, Ibyo nibyo bihembo Satan a hemba!!!!!! Uziyizire Kwa Yesu niho Twebwe twabonye ubuhungiro. N’ukuli iyo ugezeyoneza, Ntusubira inyuma urebakure kurenze kumajipo, sou jeepe n’idindi nkibyo bya goye Samson. Nukuli uje Yesu yagukiza abantu bagatangara. wihangane kandi Imana ikubabarire, Kandi usabe abanyrwanda imbabazi cyane cyane Mzee Kijyana wacu usebeje kandi yarakwizeye. Yanagukundaga turabizi ariko biraya ntabwo yarikubyirengera cyane kuwanajyagayo umwihisha!

Bite (mercredi, 16 février 2011 10:47)

Ni akumiro gusa!

Biragayitse!

lily (mercredi, 16 février 2011 11:00)

sha nimurekeraho,kuko ibyo yakoze ntawutabikora ahubwo nuko mushaka kubikabiriza!!!!musigeho ibyo mwavuze birahagije pe!!!!uzanamo RPF we sinzi uwamutumye kuko ntago azi ibyo avuga!!!!naka kanya muribagiwe koko?

Aka (mercredi, 16 février 2011 11:04)

Joe icynkora ibyo wakoze nundi yabikora ariko wiyibagije ko uri minister knd ntakora ibyo ashatse.

Birakwiriye (mercredi, 16 février 2011 11:10)

Komera komera Habineza Joseph,turaguhombye wangu. Birahwihwiswa ko mu cyumweru gitaha umushinga wemerera abagabo gukora ubusambanyi batikanga wari ugiye kuwushyira mu nteko nshinga mategeko ngo utorwe none uraguhitanye. Ihangane bana ahubwo niba hari abandi ba minisitiri mwari mufatanije gukodesha iriya apartment ubabwire begure batarajya ahabona. Abavuga ko Kagame yananiwe siwe uba wagutumye kurya abana, ahubwo ni umubiri wawe wakunaniye. Gusa wamuhumye amaso wirirwa umubwira ko umukunda warangiza ukamwangiriza abaturage. Ndibwira ko ibyo umukoreye ari bibi cyane kuruta ibyo wagejeje kuri minisiteri y’umuco nako wahinduye minisiteri y’ubusambanyi. Ngabo ba Kalisa Rugano mwirirwaga mu byinanana nako musangira udukumi. Bye bye nyakatsi, Bye bye Joe le catcheur

mapogo (mercredi, 16 février 2011 11:11)

wihangane joe,kubera ukuntu wari uzi gucakira amabuno wagirango perezida wacu atanga iryo somo.nimwe mwandagaza igihugu cyacu mukagiha isurambi, benshi barabikora ariko bakabikorana ubwenge none wowe warugeze aho utagishobora kwihishira wishyira hanze!!!!ubonye umwanya wo gukora ibyo ushatse noneho ntawe uha isurambi !

mapogo (mercredi, 16 février 2011 11:17)

munyarukire no kuri youtube murasangaho joe

gogo (mercredi, 16 février 2011 11:18)

sodoma yarimbuwe kubera cyane cyane kubera icyaha cy,ubusambanyi none turasaba ko nkuko bahagurukiye kurwanya abasambanyi bahere mu bayobozi babirwanya kandi babikora nt

kalisa (mercredi, 16 février 2011 11:22)

pole sana joe bibaho

jp (mercredi, 16 février 2011 11:27)

bite mwe

R.J (mercredi, 16 février 2011 11:37)

ariko se muri mubiki ko ari ibyo bababuza ubwoko ntaho buhuriye nibinyanga by umuntu en pls umusaza,ahubwo yagize neza kwigendera kuko hari abana bazagakora kd bumvira naceho inka imwe irwaye ntibuza izindi kurisha gusa twamukundaga ariko ibyubuhutu byo ntawe uzagya kubibita ngo arye umunwa sana sana abifiye uburenganzira kd nange ubibabwiye numvaga bavuga ko turibo….so arabehoooooo!!!!!!!!

manyinya (mercredi, 16 février 2011 12:18)

Ko Kirabo na Musoni bategura kandi icyaha mbona ari kimwe?

HYPERLINK « http://hariribizimungu@gmail.com » t « _blank » BIZIMUNGU (mercredi, 16 février 2011 12:48)

Joe urambabaje gusa wabaye yambwa yiganye inka kunnya mu rugo ikabizira, abakuru babapfubuzi b’i Kigali bo babituye babahindurira umyanya. wowe se uraba uwande?????????????????? isubirire muri henken ishyamba si ryeru

rudatitiriza kubibuno (mercredi, 16 février 2011 12:50)

ibi bitegwa abagabo, ntabwo bitegwa nyambwana

joe igendere urwanda wararukoreye naho ibyabaye

n’ibisanzwe kubarwanya leta.bashatse gusa ngo

reta utakaze umukozi. ahubwo se ababakobwa

baraza gufata igihugu barwanisha ibibuno gusa,

ahaaa!!!! reta nitareba neza!! abagabo mugihu

gu bose barisanga batambaye amakareso!!!

HYPERLINK « http://www.igihe.com » t « _blank » rutore (mercredi, 16 février 2011)

ihangane kandi wihane kuko Imana iracyatez’ibiganza.irakubabarira maze ikwez’ibyaha bise na sheregi,izaguhe ubugingo buhoraho.

Joe Muswitsi and Joe the plumber (mercredi, 16 février 2011 13:05)

Joe the plumber muri amerika yari abujije Obama gutorwa none Joe MUSWITSI atesheje agaciro guvernement y’umusaza ku buryo bugayitse rwose. Umusaza ariko nawe rwose akore uko ashoboye ajye nibura avugurura guvernement nibura buri myaka itatu, naho umurengwe wabo yagabiye uramuteranya n’abaturage bamwitoreye. Umuntu iyo amaze kumara igihe mu butegetsi yibwira ko byose abyemerewe agatangira gukora ibidakorwa ntiyishishe no kwifotoza nkaho yemerewe amanyanga nkariya ya Joe The Sex yakoze. Nibutsaga abasomyi ko bagomba kwirinda kuvanga ubwoko n’uburaya bwa Habineza kuko nabariya bana yagize ibyomanzi ari abatutsi kandi nawe akaba ntawahakana ko ari umuhutu ukwiriye gushakirwa ministeri y’imyidagaduro idashingiye ku muco nyarwanda no guteza imbere film za porno no gukwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nkuko Monica yabivuze

NUKWIHANGANA TU!! (mercredi, 16 février 2011 13:11)

Ariko aba bakobwa ko bibasiriye abantu ra?

kandi babona harubushyuhe byinshi? joe

bigaragarako bakugambaniye tu? uwakugambaniye

nashireho rero uwe tumurebe!!!igendere

warumugabo!!!! sory brother joe!!!

gaele (mercredi, 16 février 2011 13:24)

sha Joe niyihangane kabisa nuko ifashwe igurukana umusate bavuga ko ariyo yayamaze. none se ko mwibagirwa ba Kirabo, ba Diane, ba MUtanga, ba Musoni, nabandi benshi kdi bo basenya ingo zababagenzi babo… ahaaaa nuko bakingiwe ikibaba ntibagire nubutwari nkubwa Joe naho ubundi nabo igisebo baracyagifite ….baracyajijisha iminsi ikicuma ariko abayobozi nkabo ntabo dukeneye

ahahaaaa ntawarubara hazagwa umuntu!!!

Pig (mercredi, 16 février 2011 13:25)

wari minisitiri w’umuco mubi na siporo gusa

HYPERLINK « http://www.ribino.com » t « _blank » kjohn (mercredi, 16 février 2011 13:26)

buriwese ahitaamo akurikije icyimubera cyiza

chris (mercredi, 16 février 2011 13:29)

njye nemera Umugabo uzira Icyo akunda baravuga ngo Icyo Umutima Ukunze Amata aguranwa Itabi.c a d Joe Akunda aba dada na badamu ahubwo bamugire Minister wab abategarugori. afite Isyaka azateza.kandi yitwa joe il Lui comprendre!

HYPERLINK « http://www.hotmail.com » t « _blank » Irababarira (mercredi, 16 février 2011 13:34)

Jye sinemeranya n’abashyigikira mafuti bavuga ko bibaho, ako ni akamenyero kabi n’abandi babikora bamenye ko imibiri yacu ari insengero z’Uwiteka, bityo ubusambanyi Imana ibwanga kubi.

Ubusambanyi kandi ntaho buhuriye n’ubwoko, ndatekerwza ko Joe atari ayobewe akazi ashinzwe muri Minisiteri yayoboraga, gusa yavangirwaga na kamere mbi, ari nayo yamutamaje.

Satani rero aragukoresha yarangiza kagukoza isoni, gusa reka nibwirire Joe

Joe menya ko icyaha cyakugise imbata kibabarirwa, soma muri Bibiliya Yera « YSAYA 1: 18-20 », HARAVUGA NGO n’iyo ibyaha byatukura tukutuku, Imana irabyeza, ariko ngo nimwanga mukagoma, inkota izabarya, ni ko akanwa k’Uwiteka Imana kavuga.

Mu buzima bwawe bwose nta mahoro uzagirira mu byaha, ihane rero dore usebeje benshi, famille yawe, abana, umugore, wowe ubwawe, Igihugu cyakubyaye, ababyeyi bawe,….

Ni ukuri birababaje, kandi abagabo mwese mwataye ingo zanyu, mugata bagore n’abana ngo mukurikiye izindi nkumi, namwe mwihane, Bibiliya Yera iravuga ngo ujye uhora unezezwa n’umugore wo mu buto bwawe uhore umukunda umurutishe abandi, kuko abo mwirukura, ni ababajyana mu rwobo rwo kurimbuka, ntimuzagire ngo ntimubwirwa, iryo ni ijambo ry’Imna.

Dore ntimukimenya n’uko abana banyu babayeho, gutanga aya ration birakajya, nyamara munezeza iteka mahabara yanyu ngaho muri za Serena etc kandi abana banyu barwara ntimunabimenye, Muragowe nimutihana

Ngayo ng’uko

HYPERLINK « http://www.leprophete » t « _blank » Nina (mercredi, 16 février 2011 13:37)

yesu weee!!!!!! birababaje umuntu ufite urugo! mwami Yesu tabara abantu nkaba mugihugu cyacu kuko haracyari ibyiringiro kuko kumunyarwanda ubunyangamugayo ningenzi cyane.

Mbonabihita (mercredi, 16 février 2011 13:45)

ngo ugushungura ntakuburamo inkumbi kandi ngo ufashwe niwe gisambo; ngirango ayo mafoto arerekana ubuzima bwa benshi mu bagabo b’ikigali ikinyobera ni aho bihurira na FPR na Leta ya Kagame!

ntimwishinge abashaka kubayobya bafite indi migambi yego sinshyigikiye iyi myitwarire gusa uwanditse iyi nkuru afite ikindi agamije

Nana (mercredi, 16 février 2011 14:08)

Bijya biba byiza mbere yo kubumbura akamywa uvuga cyangwa gufata ikaramu wandika ukwiye kuzunguza ururimi karindwi mukamywa cyangwa ugatekereza kubyo ugiye kwandika mbere yuko ugira icyo wandika.

Biba nabyiza mbere yo guca urubanza kumenya amategeko agenga uwo urucira namategeko yabigenewe

Bikaba akarusho iyo ubaye umunyagihugu ukamenya n’umuco wanyu ukavurwanaho,urugero m’umuco wakinyarwanda birazira bikaziririzwa gusebanya hejuru yibyo hari nitegeko ribihana

Ndagirango abaza kugira icyo bavuga kuriyi nkuru babanze bibaze kubyo mvuze haruguru,ntakintu kibabaje kinatangaje nkokubona umwanzi wurwanda ari umunyarwanda

ndasaba abandika kuriyi web mujye mwandika ibyubaka ibisenya bitanya kanyarwanda mubireke,gusa niba ariyo ntego yanyu nababwira iki gusa ndagirango mbabwireko mwibeshya

Joe arahira amategeko atazagenderaho ntago yarahiriye kutazongera kwidagadura,yarahiriye kutaziyandarika,ibyo yakoze rero ntiyiyandaritse ahubwo yaridagaduye,ndagirango ntimwibagirwe ko nyuma yo kuba minisitiri ari umuntu winyama n’amaraso,musabaze ababiciyemo nkabanyamerika kungoma ya BILL CRINTON uko byagenze mubabaze nimpamvu nyuma yabyo bamwongeye amanda??????.

Ndasaba abandika kuri iyi web kumenya amagambo akwiye yo kuvugamo ibintu,aho isi igeze nta sebanya buhanga rikeneye ikeneye iterambere unaniwe agafashya,agashigikirwa,gusa niba isebanya buhanga ari zimwe mushingano zanyu nimukomereze aho gusa muzumwa nabameze nkamwe.

ndasaba abanyarwanda muri rusange gukomera kwima amatwi nababatanya mbibutsa icyo muhora mubwirwa

« NTAMUNTU USHOBORAKUGUHA AGACIRO,AGACIRO URAKIHA KUKO BIRI MUSHOBOZI BWANYU BIBE NO MUBUSHAKE BWANYU »

Mbere yuko ndangiza ndasaba gouvernement y’u Rwand gukomera no gukomeza umugambi wo kubaka u Rwanda

Ndangije mbifuriza amahoro n’amahire,umurava mukazi,gutera imbere twubwkw uratubyaye,twima amatwi abadutanya duharanira kubaka bene kanyarwanda.

HYPERLINK « http://www.leprophete » t « _blank » hope (mercredi, 16 février 2011 14:11)

yebabaweeeeeeeeeeeeee!bantu basenga babifite mushyingano yogusengera Urwanda mutabare kuko iyo ibigenze bityo bitangiriye ibukuru biba bikomeye ariko haracyari ibyiringiro ko Imana yadutabara kuko iyimika ntiyananirwa guhindura ngo yimure inkoziibibi kugirango itwimikire inyangamugayo kuko ariyo ireba mu mu mitima!

Gallican (mercredi, 16 février 2011 14:11)

Yewe wa mwanditsi we? kuba Joe yarakunze igituba akaba akizize, ntabwo wari guhita uzanamo iby’amoko twarenze kera kuko ni ibintu 2 bitandukanye.Habineza yakoze amafuti nka Habineza ntabwo yayakoze nka FPR.

Birumvikana wowe yagutwariye umugore ntiwari kubura kumubonerana ariko kwitiranya kamere ya Joe na gahunda za government ntabwo ari byo byatuma usubirana umusheri wawe cyangwa ngo fiancee wawe asubirane ubusugi

NGABO (mercredi, 16 février 2011 14:17)

Ibitekerezo bya bamwe muri iki kibazo cya JOE birabababaje cyane kuko birimo gushinyagura ndetse no gutatira umuco nyarwanda cyane. Ese utakubaha umuco nyarwanda ntiyakubaha Imana? Ese mu byiza byose HABINEZA yakoze ko mutigeze mwandika amagambo angana atyo? murekerehe aho gutukana kuko n’uwamuhaye umurimo yakoraga atigeze amutuka ahubwo yamusabye kugenda mu kinyabupfura ariko bitavuga ko ari ukujenjekera igikorwa kimuvugwaho. Ni mureke gutukana ahubwo mutange ibitekerezo birimo impanuro. Habineza abaye chiffre apparent y’ikibazo kiri mu gihugu cyacu naho ubundi hari chiffre noir y’iki kibazo. Nkuko Habineza yatunguwe n’iki kibazo kandi atari azi ko ariko bizamugendekera, ni nako abakora ibyaha mu bwihisho bazatungurirwa imbere y’Imana umunsi w’amateka.

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » t « _blank » Njyewe (mercredi, 16 février 2011 14:19)

Abakobwa bo turabafite kandi beza pe!!!!!! kubagwa mu nzara ni ibintu byoroshye cyane!

Feiza (mercredi, 16 février 2011 14:23)

Yewe aramaze! utarabikora namutere icumu; ubuse Maire Kirabo na Musoni,sarkoz na Clara brnu, Cliton na Moniqua; ubu Joe niwe mubonye ugiye kuba iciro ry imigani?? niba mwabuze ibyo mu commentaho hari byinshi mu Rwanda tugifiteho ibibazo aho guta umwanya muribyo..nibe nawe ntaco uhisha, abandi bajya mubyihisho….Rata Vieux watubereye Intwari

Serwakira! (mercredi, 16 février 2011 14:40)

Ubuyobozi bugira code de conduite SVP! Va muri spéculations zidafite facts, ahubwo twemere ko Joe ari umugabo we wemeye ko yafuditse agafata icyemezo cyananiye ba Berlusconi, ba Zuma n’abandi, agasubiza iby’abandi. Qu’est ce que Kagame vient faire dans tout ça? Vous divaguez dis donc messieurs les ethnisants et consorts!

Marc (mercredi, 16 février 2011 14:49)

Ni mumbarizi polisi y’uRwanda nimba bariya bakobwa ba Joe girls bose barengeje 21 ans.Niba ataribyo we na Berlusconi wo mu butaliyani bitabire inkiko rimwe. kandi bagire courage!!!!!

NAMELESS (mercredi, 16 février 2011 14:52)

Imana yababariye Dawidi,Samusoni,Abraham ndetse n’abandi benshi cyane! nawe rero izamubabarira. Kandi nshuti zanjye ibyo nimubivemo ubundi twiyubakire u Rwanda rwacu Imana yaduhayeho impano ikomeye! sibyo?

HYPERLINK « http://veritas2010.over-blog.fr/article-umwanzi-w-abanyarwanda-si-gahutu-si-gatutsi-ni-leta-ya-paul-kagame-yamunzwe-kubera-umurengwe-67201155.html » t « _blank » mucurabwenge1 (mercredi, 16 février 2011 15:03)

olalal

birababaje naw byakubaho gukubita agacabari biraryoha ariko nyuma yaho ugahura n’uruva gusenya

Anabonita (mercredi, 16 février 2011 15:04)

jewe fite ikibazo bararyamanye cyangwa barifotoranyije byonyine?

joe (mercredi, 16 février 2011 15:08)

ariko joe waduhemukiye udemissiona man,ubu se urabona tuzongera kubona undi mu joe nkawe ubu se biriya nigitangaza tubabarire niba bishoboka ugaruke

yo (mercredi, 16 février 2011)

bibagaho joe. uyizirike aliko!!!!!

Jule (mercredi, 16 février 2011 16:01)

none se ko abagabo bagira akaga ubu bamubonye aryamye cg nibura abyutse?

Type we nawe witwaye nabi kuko uwo mukobwa ntawe wabyaye kdi ababyeyi baracyabyara abandi bakobwa.Joe ararenganye kabisa

Rwakagara (mercredi, 16 février 2011 16:56)

JOE ugize nezaa ubaye cool.Maze gukurikira conférence yawe nuko umuntu ajera passif.Ubutaha na Kabarebe ni dushyira ibye n’udukobwa hanze azareke ubushumba bwe abe nkawe.U Rwanda ruzaba ruri gutera imbere.

hde (mercredi, 16 février 2011 16:57)

sssssssssssssss

mabya (mercredi, 16 février 2011 17:01)

ariko joe naragowe weeeeeeeeeee

miss (mercredi, 16 février 2011 17:28)

ahaa! Nyamara joe warumugabo gusa sorry!!!

nene (mercredi, 16 février 2011 18:00)

guys ntabwo uzasanga umuntu arya umwanda ngo umubwire akomeze waba udafite ubumuntu kandi burya iyo ni imwe mu ndangagaciro universele…..alors malgre tt ce ke joe a fait pr ce pays tt ce ke vs trouvez c l’insulter comme s’il etait le dernier salaud et pourtant c pa vrai car bcp d’entre vous font pire….. ….. Il est fautif oui cessez vos speculations ..

UKURI (mercredi, 16 février 2011 18:09)

Ariko uwapimye,habineza iyo sida ninde? abo bakobwa se bo hari uwo yahamagaye cg yafashe ku ngufu?simbona ari abana bo mu mbyeyi,hanyuma se babuze iki?iyo aba bakobwa baba bavuka mu miryango ikennye,nari kumva ko abikorera ubugome,kuko yaba abashukisha amafranga..abana baramukunze na we arabakunda muvane itiku ahongaho…barikundaniye,

Moi (mercredi, 16 février 2011 18:12)

Wa mwanditsi we,ibyo aribyo byose hari ikindi upfa na HABINEZA..si gusa.

Mbonye (mercredi, 16 février 2011 18:48)

Sha, iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Nyamara iyo ubimenya ko bizagenda bityo, uba waririnze ntusebye abandi bagabo n’abayobozi b’igihugu. Imanma yigisha mu buryo bwinshi, Iragushaka ngo uyikorere noneho. N

jyambere (mercredi, 16 février 2011 18:54)

munyemerere mbe l’avocat du diable,nibyo koko imyitwarire nk’iriya ni amakosa, ariko se nkawe wayitugejejeho nakubaza nti niba ari ukuri kuki utatubwiye aho byabereye,ntutubwire amazina y’uwo mukobwa yagutwaye,hanyuma burya iyo uvuga ikintu biba byiza kwerekana ibimenyetso byose ngo hato bititwa ihihuha, uti iyo avuye ku kazi ngo ajya mu nkumi,akararana nazo,byibuze uzaduhe urugero rumwe rw’aho yaba yararanye n’umukobwa muri hoteli,jye inam nziza natanga ni uko ubutaha nunenga ujye ubikora ufite objectif kuko niba wanenze système yose,bigaragare ko hari ikindi cyari kigenderewe,ubutaha uzabikosore.

AR (mercredi, 16 février 2011 18:54)

Joe Habineza is a good man. The pictures do not reflect who he is as a person and a statesman. He had a lapse in his judgment but, He is not an Immoral person, he was just having good time with these young girls, he did not promote any corruption or immorality of the youth and he connected very well with people of all ages. I am older than him by a decade but when he came to Boston we connected very well, I played volley ball with him back in the days, he is just an outgoing guy who reaches across the aisle. His greatness will overshadow the scandal. He is just a correct fellow.

Cheers Joe.

kagabo Emmy Hodo (mercredi, 16 février 2011 19:07)

Mr Joe nagukundaga ariko ihangane. Erega burya bigwira abagabo? ikindi kandi mwibuke Yezu avuga ngo utarabikoze ni amutere ibuye, ntihabuze n’umwe ukora no hasi.

Yetero (mercredi, 16 février 2011 19:07)

Oya biriya uriya mugabo yakoze biragayitse rwose. Mwibuke ko afite umugore n’abana. Biriya ni ukwitwa ra nk’agasore k’ingimbi. Ntawamutera ibuye yego ariko ubundi umuyobozi ubishaka yakwiye kureba igikumi akakijyana ahantu kure, akabikora nta trace.

I am very sorry

Nimumpakanya (mercredi, 16 février 2011 19:22)

Sha nimumpaakanya tuganire muzamenya akababaro k’umunyarwanda.Burya abahaze barasa koko. Dutegekwa n’abijuse kandi babibone.Ubwirasi bwabo tudafite aho tubwinigurira tuzibohorera aha.Umuntu ya bajije Ben Ali ati waba uzize internet arasubiza ati yego. abibajije Moubarak nawe ati yego.Arongera ati Kagame wowe ntabwo uhaangayikishijwe na internet Kagame ati na bitekereho cyane niyo mpanvu nashyizeho facebook na twitter pubic.Kandi burya ikibazo kili ahandi…..

KIKI (mercredi, 16 février 2011 19:23)

banyiri iyi site si LETA bakunda

ni Kagame ET non plus abanyarwanda.

But turi able guhangana nabo.

Joe se ni ki yakoze kidasanzwe?

SOSISO (mercredi, 16 février 2011 19:55)

Joe numugabo,

nuko iyaguye ntawutayigera inkota

ariko Joe yabaye intwali kumirimo yari ashinzwe igihe cyose.

Yabaye ministre mwiza kuri mandat ye

kuko ntanuzagera ahe no mubazamusimbura kandi mwibuke ko umuntu agira carites na defaut iyo carite ziruta ubwinshi defaut icyo gihe uba uri ntagereranywa

someone (mercredi, 16 février 2011 20:05)

ok personally i thnink that the dude that published these photos is stupid and those who actually have a problem with those photos and watever the minister was doing are even more stupid. i mean who cares wat he does in his free time. as in even if he was actually having sex i dont see where the problem is as long as he does his job correctly. him being a minister does not mean he shuldnt have fun. if that is a problem then y arent there pictures of all the people who dance and have sex when its inapropriate. people shuld stop acting dumb. Get A LIFE. the fact is that Joseph Habineza was one of the best ministers whether or not he was doing inapropriate things in his private life doesnt concern anyone!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Celestin (mercredi, 16 février 2011 20:05)

Sha ntimugakabye. Joe kuba yifotoranije n’abakobwa ni ikibazo. Ubonye iyo uvuga uti tumufashe yakira ruswa cyangwa akwirakwiza amacakubiri mu baturage. Abagabo baba bashaka kumva hanze uko bimeze ariko batanze abagore babo. Joe yakuriye muri ambiance, nta bintu by’amatiku azi. Ntibyari na ngombwa kwegura rwose.

Iyo abagore bamaze gukura ntibaba bacyita ku bagabo babo ibyo birazwi, niyo mpamvu abagabo bareba akanyogwe quelque part. Icyo nagaya ba nyiri uru rubuga bavanga politique , amoko n’iby’amafoto. Kagame se aje ate muri ibi? Aba yifitiye byinshi bimugomba ntimukamushyire muri aya amatiku.

Dav (mercredi, 16 février 2011)

yooo, Imana imufashe kndi yihane pe !

camao (mercredi, 16 février 2011 20:17)

joe, hari ibintu bibili bikundwa kandi bikaba byakwica:igitsina na politike.wakunze igihugu ukunda n’abagituye. mu rubyiruko wisanze cyane mu majipo. ariko humura uwo muheto ntawe utawurasiraho. eeeeh ndibutse akabazo k amatsiko:ari wowe na Regis ni nde usigaranye akazi?….ushaje fau ubona iyo ugera aha katauti usazanye Oprah?….watwihereye imyirondoro yabo ba miss batazwi,n aba sponsors bateye inkunga iryo rushanwa ryabo niba ari kazura cg kalisa. nkabona tumaze itandatu n’igice tudakoza amano muri CAN,

Vincent (mercredi, 16 février 2011 20:20)

Joe rwose yamaze. Ahubwo wowe wagiye kubyamamaza kuri iyi website uri imbwa rwose. Nta muntu usebya umugabo mugenzi we, iyo nta crime irimo. Abantu basanze umuntu yanyweye akagwa yasinze yahirimye mu mwobo, baraseke baratembagara, arabareba arababwira ati »nasekwa n’utaruteye (urutoki). Nanjye sinaseka Joe kuko nayimeze (imboro).

Credia A K A (mercredi, 16 février 2011 20:29)

Icyakoze muzi gu parira pe!nuko nta wurusimbuka rwa mu bonye naho ubundi abantu nka bakirabo na musoni baracyaturamye muri guverinoma ya muzehe.suko rero bo ari abere.joe wabaye intwari uregura.hari abagundira ubutegetsi nka Gbagbo.

Kizakora kuri benshi (mercredi, 16 février 2011 20:50)

Ariko ntimugashyigikire ibidakwiriye, Joe ntawamubujije guswera uko abishaka, ariko yibuke ko iyo yicaye mu biro aba yicaye yegamiye ibendera ry’igihugu. Iyo yigumira muri Heinken ntawe wari kuba yibaza ngo yariye abana. Navuga ko RPF idakwiye kuvugwa bibeshya. Joe ayibereye umunyamuryango w’imena na Kagame akwiye kwemera ko yibeshye amuhitamo. Ibya ba Musoni, Kirabo, Mutangana na Kabarebe ibyo ni ugusebanya nta kimenyetso.

yewe (mercredi, 16 février 2011 20:55)

uwo wa vuze ko ba mu teye sida?ya fashwe ku ngunfu?ko abo bakobwa ba ryohewe ra?mujye mu reba ibi ba reba,iyo bouse ba kwangiye nuyo itumye wandika ayo mafuti yose?ntacyo uri cyo!

yewe (mercredi, 16 février 2011 21:16)

ninde wa ku bujije gu kora?nti mu kajye mwi twaza ubu tindi bwanyu mu kwandika amafuti.tura rwana twese muri uru rwanda ku gira ngo tu rwanye ubukene!uwo mukobwa ya ku vuye ho kuko uri aga sous gabo c tout,ntabwo ari na ministre ya jyendanye na we gusa,ubwo afite abandi ba muha ibyo uda shobora ku mu ha! jyenda ushake amafranga uve mu rugambo na complexe maladif!tes arguments ne tiennent pas la route, tu n’avanceras jamais….tu resteras un pauvre complexe!evolues ca t’aidera…..

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/commentaires » t « _blank » Prince (mercredi, 16 février 2011 22:39)

Ariko se ubundi Joe yakoze ikihe cyaha? mu mafoto ntaho yagaragaye asambana, ndetse nta mwana urimo ikindi ntawe nigeze numva ko yahohoteye,yego sibyiza gukora biriya mu ruhame uri n’umuyobozi ariko rero uwabyanditse ntazigera aba umugabo na rimwe ahubwo ni umutindi Joe nawe ntiyagombaga gutinya amafoto ngo yegure gusa uwamusebeje ntazamusimbura kuko yananiwe kwiga kandi akaba ari n’imbwa

sibomana (mercredi, 16 février 2011 22:47)

ubuzima bwe ntibutureba kandi sinawe kibazo dufite ndumva twamushyira hasi!!buriwese abanze arebe niba ari shyashya!!

Afro (mercredi, 16 février 2011 22:56)

Joe turamukunda,ntaribirye,amaphoto ntacyahakirimo don’t be care nambere utariwaba minister warubayeho

uwizeye (mercredi, 16 février 2011 22:59)

uwakwije aya mafoto ni IMBWA GUSTWI!!!ntabwo aricyo kibazo abanyarwanda dufite!kandi ni ubuzima bwe!!yarabikoze et alors? kandi abamucira urubanza nabo si shyashya babanze birebe!!urabona igihe mwavugiye?mubanze murangize ibibazo byanyu mureke kuwuta mumucira urubanza!!

tugirimana cyriaque (jeudi, 17 février 2011 00:04)

Bariya batutsikazi bashoborwa nuriya mugabo

ntacyo .yariye neza ikibi nuko yaba azira ubusa .

Ziriya nyenzikazi ,tuzazirongora peeeee!!!

Vénus (jeudi, 17 février 2011 00:17)

Niko nasomye message ziri aha hejuru, bamwe ngo Yesu we, abandi ngo uriya mugabo n’inyamaswa n’ibindi n’ibindi…Kuki abanyarwanda mukunda byacitse, jyewe ariya mafoto nabonye asanzwe cyane rwose…muri mwese hari uwayifatiye mo? hanyuma se buriya scandale iri mo ni iyihe? Ariko se mujya mubona uko aba starts bo muri US babyina? Cyangwa se Lambada kubayizi yabyinagwa ite? Wagirango uriya mugabo yishe umuntu! Ese muri bariya bakobwa bose hari uwo yaba yafashe ku ngufu da? Ariya mafoto umuntu wese ya y’interpréta uko ashatse, niba se muri psychologie ye aziko iyo umuntu yabyinnye neza ashobora gufata undi kukibuno, surtout iyo uwo babyinana bitamugwa nabi mwebwe ikibazo mufige ni ikihe, ese mwigeze mubona kera umuziki ucyaduka murwanda ukundu abantu babyinaga? Mwari muzi ko se kera abantu bose bashoboraga gusomana kumunvwa kandi ntazindi arrières pensées zirimo? ubwo se muzi mute ko uriya mugabo yenda yihuriye n’udukabwa abona dukunda ambience nawe akambarka? Ibyo rero bishobora kuba kumuntu wese, bitewe n’ukuntu abandi b’ interprese imyitwarire ye.Ni nabyo bivamo guhimba kwabamwe mubanyarwanda ibintu bitagirana isano n’ibyo undi yatekereje. Abanyarwanda rero mwiha burigihe gucritika cyane kandi ntawe ubarusha amafuti iyo mwihishe? Harya ngo igisambo ni igifashwe? Rero mugabanye amatiku, kandi mube open mind, aho burigihe guhora mushakisha ibyafuye mube positif,mwubaka urwanda, dore ibyo nibyo byateye amatiku yatumaze ho abacu

Vénus (jeudi, 17 février 2011 00:36)

Niko Tugirimana Cyriaque we, ko numva utangiye amatiku y’interahamwe, nanubu kuri iki gihe uracyatuka abantu ngo ni inyenzi? Cyakoze ntibitangaje kubona hari abantu batagira conscience nkawe, barenga kumaraso yamenetse bagakomeza gushimangira urwango, ntibagire isoni z’ubunyamaswa bwabo. Ubwo rero uprofise ibi byabaye none utangiye kubizana mo amatiku y’ubwoko? Niryari muzamenya ko kugira nabi atariwo muti wibibazo byabameze nkawe. Ewana ba civilisé ndumva ushaka gusubira inyuma cyane, izo ngenga bitekerezo za kagombye kuba izo muri moyen âge. Bariya bana babakobwa ngo ni inyenzi kazi muzabarongora? Umva mbese uko bisouzestima! wamenye se gute ko ari inyenzi? bibanditse ho se? Kuko se ari beza? You wish wanterahamwe we? Wabakurahe?

nameless (jeudi, 17 février 2011 01:53)

sha inama nakugira baba bakubeshyera baba bavugisha ukuri, nuko wakwakira yesu mubugingo bwawe akagukiza.

mbaye uwande (jeudi, 17 février 2011 02:10)

Sha abo kwa Kagame iyo bandika cyangwa bavuga kubobatavuga rumwe bigana shebuja maze bakita abantu:imbwa,umwanda,stupid,ibigarasha bicitse,injiji zize,pubelle,isazi,ibyo umubiri ujugunya…..

Abatavuga rumwe nawe bati:inyenzi,abatutsi bali kungoma,abahutu baratotejwe….

Ibi nyamara hali abanyarwanda batabyibona . Bo se bazaba abande?

???? (jeudi, 17 février 2011 06:23)

Mugabanye amatiku mwubake urwatubyaye!Utarabikora namutere ibuye!!!

HYPERLINK « http://www.rwandacia.us » t « _blank » CIA intelligence (jeudi, 17 février 2011 06:25)

Nguwo umugabo wa Nadine,bamwambitse ubusa izuba riva,ndamwibutse new york ahakatira abana.ngabo abayobozi bayobora u Rwanda

Ngenda Rwanda uri nziza wowe wujuje amabuno,inkumi zigutatse Rwanda ninyishi cyane zinazikata ngo nzirangizeeee

Habineza!

go (jeudi, 17 février 2011 08:28)

Joe uri umugabo pe kuko wemeye ibyo wabokoze na consequence.Abandi se? mwakoze nkawe.Kirabo; Musoni, Bazivamwo,…murindiriye iki?

mwinyi (jeudi, 17 février 2011 08:47)

Joe is realy a good leader thats what every good should do under such cercumstances he has shown good example as a leader the Guy is a diplomate not thinking a bout him self but also for his country Joe u have a good job as a minister and as a nationalist

Umubwiriza (jeudi, 17 février 2011 08:47)

Joe ihane ubabarirwe, uwo ni satani ugutwaje igitugu kandi iherezo ry’ibyo ni ukurimbuka erega azi ko ibye byarangiye arashaka kukwisasira!! Nyamara Yesu yasanze icyubahiro atari icyo kugundirwa aremera araza aradupfira ngo uzamwizera abone ubugingo buhoraho. We utarigeze acumura yahindutse icyaha ngo tubabarirwe, arakomanga ku mutima wawe ngo ngwino akuruhure ubwo buretwa bw’icyaha, muhe umutima wawe aragukiza kuko ngo ibicumuro byacu niyo byaba bitukura tukutuku abasha kubyeza. Otherwise umubwiriza yavuze neza ngo « vanité des vanités tout est vanité » uzahorana iyo nyota itajya ikama kiretse ikugejeje mw’irimbukiro. Abafite amatwi nimwumve ibyo umwuka avuga. God bless you!

JCD (jeudi, 17 février 2011 09:22)

Ubonye comments ziri hano biragaragara ko dufite abarwayi benshi mu rwa Gasabo.Uwiteka atugirire imbabazi

fina (jeudi, 17 février 2011 09:44)

nawe byakubaho

Ceceka (jeudi, 17 février 2011 10:22)

Ariko joe ibivugwa niba atari ukuri pore sana , ariko rero nabandisti bajye bareka kwinjira mubuzima bwabandi

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :