RDI Rwanda Rwiza ije gufasha Abanyarwanda gukora « Révolution ».

Ni ubwa mbere numva ikiganiro cya politiki cyiza , kiryoheye amatwi, cyuzuye urwenya kitaretse no kuvuga ibintu bikomeye bishobora kugirira Urwanda n’Abanyarwanda bose akamaro ! Hari kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/01/20011, i Buruseli ho mu Bubiligi, aho Twagiramungu Faustin yari yararitse ababishaka kuza kumva imigambi myiza afitiye Urwamubyaye n’Abaturarwanda bose, aba kera, ab’ubu, n’abazaza.

Twagiramungu Faustin yatubwiye amateka ya politiki y’igihugu cyacu : amakosa yagiye akorwa, ibinyoma n’amakimbirane byagiye bisenya igihugu buhoro buhoro, n’uko jenoside yakorewe Abatutsi yaje guhinduka intwaro yo kugirira nabi Abanyarwanda bose muri rusange. Hari aho yagize ati « Si Abatutsi bonyine bapfushije …najye narapfushije bitavugwa kimwe n’abandi bahutu benshi biciwe n’Interahamwe na FPR ubwayo. Ni amarorerwa kubona Leta ya Paul Kagame irwanya n’abari ikuzimu ! N’ubwo twataye umuco gakondo,abo bazimu ba bene wacu bandagaye hirya no hino mu Rwanda no mu mashyamba bari bakwiye guterekerwa kugira ngo Abanyarwanda twese tugire amahoro» !

Twagiramungu abona ko umuyobozi nka Paul Kagame udafasha Abanyarwanda kwiyunga adakwiye kwitwa « Umukuru w’igihugu »

(Chef d’Etat). We yemeza ko kunga Abanyarwanda ari ryo pfundo rikwiye kubumbatira politiki yateza Urwanda imbere. Kandi ngo agaciro k’abenegihugu kagaragarira mu bumenyi bw’ amateka y’igihugu cyabo n’icyubahiro bagenera ababafashije by’umwihariko ari bo bitwa « Leaders ».

Dore bimwe mu byakubaka ubwo bwiyunge, ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza ryiteguye gushyira mu bikorwa nirigera ku butegeketsi :

I. Icyubahiro Gikwiye ababaye abakuru b’igihugu

(« Les anciens chefs d’Etat »)

A. Gushyingura mu cyubahiro abayoboye Urwanda no kububakira Urwibutso mu Rwanda, duhereye ku baguye hanze y’igihugu :

1. Gucyura umurambo w’umwami Yuhi V Musinga, akava ishyanga, agashyingurwa mu gihugu cye yayoboye imyaka itari mike(1897-1931). Birababaje kubona umwami acibwa mu gihugu cye , agahezwa ishyanga, akagwayo, agahambwayo nk’udafite agaciro na busa ! Ibintu bikikomereza nk’aho nta cyabaye! Tuzabaza Leta y’ Ababiligi aho bamushyize maze tumugarure mu Rwanda, tujye tumwunamira twibuka uko yaharaniye ko umuco nyarwanda udakwiye kuvogerwa n’imico y’abakoloni.

2. Gutahura umurambo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, agashyingurwa mu gihugu yakoreye, akakigokera imyaka irenze 21. Twagiramungu yavuganye ikiniga cyinshi agira ati « Ntabwo rwose narwanyije Habyarimana ngamije kumugambanira ngo bazamuhanure mu kirere, apfe azira akamama. Twari dufite gusa umugambi wo guharanira ko demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda byatera imbere mu gihugu cyacu…none twabuze ihene n’ibiziriko …. ! Abishe Habyarimana ntibazigere babeshya ko babikoreye gukunda Urwanda n’Abanyarwanda. Bagomba kubiryozwa rero ».

3. Kayibanda Geregori

Ukuntu yafashije Abanyarwanda kuva ku ngoyi ya gihake na gikolonize, ubu koko akwiye gusuzugurwa bigeze hariya ? Amahano atari ayo ni ayahe ? Azashyingurwa mu cyubahiro, yibukwe kandi ahabwe agaciro akwiye kuko yagize uruhare rugaragara mu kurema repubulika y’Urwanda no guha icyizere imbaga y’Abanyarwanda.

4. Mbonyumutwa Dominiko

Twagiramungu yatinze ku mahano aherutse gukorwa na Leta ya Paul Kagame ubwo yafataga icyemezo cyo gutaburura umurambo w’umuntu ukwiye icyubahiro cy’Abanyarwanda bose, ari we « Mbonyumutwa Dominiko », wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’Urwanda guhera ku italiki 28 Mutarama 1961 kugera ku ya 26 ukwakira1961. 4

Turibuka ko yari yarashyinguwe mu byubahiro bikwiye abakuru b’ibihugu muri 1986. Nyamara Paul Kagame ufite gahunda mbi yo gusibanganya Amateka no kuyagoreka uko yishakiye yahisemo gusuzugura Abanyarwanda bose ataburura Umurambo wa Mbonyumutwa. Ni amahano, nta handi byabaye ku isi. Twibuke ko Paul Kagame yivugiye ngo « kuva muri 1959, Urwanda ntirwari ruriho ». Kuko rwayoborwaga n’Abahutu !!!Hanyuma ngo rwongeye kuba Urwanda guhera muri 1994 ?

B. « Les Leaders » bafishije Abanyarwanda gukanguka no guharanira uburenganzira bwabo:

Abapfuye bazubakirwa urwibutso :

1. Kanyarengwe Alexis : ni iki atakoze ngo afashe Inkotanyi gutahuka mu gihugu yizeye ko Abanyarwanda barushaho kugira amahoro ?! Nyamara yararwaye FPR ya Paul Kagame yanga ko asohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza, arinda avamo umwuka.

2. Gitera Joseph, Bicamumpaka Baltazar, Makuza Anastase,Lazaro Mpakaniye, n’abandi ntibakwiye gukomeza gusuzugurwa bitwa « abicanyi». Igihe kirageze ngo bibukwe, bahabwe icyubahiro bakwiye. 5

Abakiriho bakwiye gutabarwa :

Abo ni intwari Victoire Ingabire Umuhoza, umutegarugori wahisemo gutabara kuko yabonaga Urwanda rwageze iwa Ndabaga. Yagiye mu Rwanda asize mu Buholandi umwana w’imyaka 6 gusa. Nyamara ntibyabujije Paul Kagame kumushyira ku ngoyi.

Bernard Ntaganda, Mushayidi Deogratias n’abandi bari bafatanije ku itabaro ryo kurwanya akarengane gakomeje kuyogoza ibintu mu Rwanda bakwiye gutabarwa n’Abanyarwanda twese.

C. Gutahura mu gihugu no guha ibyangobwa byose birimo n’icyubahiro gikwiye Abayoboye Urwanda bakiriho.

1. Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli wa V Ndahindurwa amaze imyaka isaga 50 yose mu buhungiro ! Paul Kagame ubeshya Abanyarwanda ngo agamije”ubwiyunge” yanze koroshya itahuka ry’ uriya musaza twese dukwiye kubahira ko yayoboye igihugu cyacu nk’ « Umwami w’Urwanda » . Akwiye gutahuka mu gihugu cye, akaganira n’Abanyarwanda, agahabwa Umwanya akwiye.

2. Pasteur Bizimungu

N’ubwo abatazi ibya politiki y’Urwanda bakunze kwiganirira bamushyira mu mubare w’abitwa “Abahutu b’udukingirizo”(“les Hutu 6

de service”), si ko biri. Mu myaka 5 yose yamaze ari Perezida w’Urwanda , Pasteur Bizimungu ntako atagize ngo Paul Kagame n’Inkotanyi ze bahe Abanyarwanda amahoro.

None dore uko bamugize! Arababaje. RDI-Rwanda Rwiza irifuza ko ahabwa ibyo amategeko ateganya n’icyubahiro gikwiye Umukuru w’igihugu wacyuye igihe (un ancien chef d’Etat). Ntiyihebe, bizaba.

3. Madame Agathe Kanziga, umufasha wa Perezida Habyarimana Yuvenali

Aho kugira ngo birirwe bamutesha umutwe, bamucunaguza ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, akwiye gutahurwa mu gihugu, agasubizwa imitungo ye kandi agahabwa icyubahiro gikwiye umuryango w’uwabaye Umukuru w’Urwanda.

“Abo bose n’abandi ntiriwe ndondora, ntibakwiye gukomeza gukandagirwa . Kubaha icyubahiro kibakwiye ni umusingi ukomeye wakubakirwaho “Ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu”(Unité et Réconciliation nationales)

II. Icyubahiro gikwiye abandi banyarwanda bazize politiki mbi.

Aha Twagiramungu yibanze ku banyarwanda baguye mu mashyamba ya CONGO, barimbaguwe n’ingabo zoherejwe na Paul Kagame, nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu kandi na Raporo ya Loni (Mapping Report) ikaba yemeza ko FPR na Kagame bakoze itesembabwoko(genocide). Urukiko ruzabacira imanza ruracyategerejwe.

Twagiramungu yagize ati“Imirambo y’abo Banyarwanda biganjemo Abahutu izatahurwa, ishyingurwe mu cyubahiro kandi bubakirwe Urwibutso. Birababaje kubona ubutegetsi bwa Paul Kagame butemerera Abahutu kwibuka ababo.( Personne n’a le monopole de la souffrance)”.

Iki kiganiro cyamaze amasaha 3 n’iminota 45. Ntawarambiwe, ntawasohotse, nta wateje akavuyo. Abantu basaga 150 baturutse mu Bubiligi, Ubufaransa, Ubusuwisi, Ubuholandi , mu Rwanda n’ahandi, bagikurikiranye batuje kandi nabo batanga umuganda w’ibitekerezo ari nako babaza n’ibibazo byinsi. Twagiramungu yabisubije ku buryo bwumvikana kandi bunogeye amatwi.

Wabonaga bitandukanye cyane na za disikuru Paul Kagame amaze kutumenyereza zuzuyemo kwishongora, agasuzuguro, gutukana…kugera n’aho yita abagabo b’intwari bakoranye ngo ni amabyi, ibigarasha… !

Umusozo :

Ibibazo n’ibisubizo byatangaje benshi! 8

1. Hari uwabajije Twagiramungu impamvu atabanza kunga Abahutu (Abakiga n’Abanyenduga) mbere yo kugerageza kubunga n’Abatutsi !

Twagiramungu yarasubije ati : « Abahutu biyunze kera ! Ni wowe utabizi ? Bapfaga ubutegetsi, ubu ari Abakiga, ari Abanyenduga , ntabwo bagifite ? Bakongera gupfa iki kindi ? Ntimukite ku byo abana birirwa biyandikira kuri Internet !!!! »

2. Undi yabajije Faustin Twagiramungu inzira RDI izanyuramo ngo igere ku ntego yo gufata ubutegetsi ngo ibone uko ishyira mu bikorwa uriya mugambi mwiza wo kunga Abanyarwanda : « muzafata intwaro cyangwa muzajya mu biganiro ? »

Twagiramungu yarasubije ati: « Kurwanya Kagame hakoreshejwe intwaro zivusha amaraso ni ukumusubiza igorora, yaba agize amahirwe kuko yaba abonye uko yongera gutikiza imbaga y’ Abanyarwanda. Gusa na none ntidushobora kuganira n’uriya mwicanyi mu gihe akomeje kugaragaza agasuzuguro kajejeta afitiye Abanyarwanda ! »

Rwandan Dream Initiative irashaka gufasha Abanyarwanda guhumuka, bakamenya ko bafite izindi ngufu batazi. Inzo ngufu ni ubushobozi bifitemo bwo guhaguruka , bakavugiriza induru icyarimwe bamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame n’agaco ke k’abicanyi, bifatiye Urwanda bakaba bakomeje gusuzugura 9

Abanyarwanda, baba Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Ni uko bamara gukuraho ubwo butegetsi bubi, bakitorera ababayobora bakurikije ubushobozi bafite bwo kubaka igihugu buri Munyarwanda agendamo yemye. Ibyo ni byo byitwa Revolisiyo. Niba Abanyatusiziya barabishoboye, Abanyamisiri bakaba babirimo, ni kuki Abanyarwanda batahaguruka ngo bigobotore agaco k’abicanyi, bahora babasuzugura, bakabicira ubusa, uko bwije n’uko bukeye ? RDI-RWANDA RWIZA yiteguye kubaba hafi muri urwo rugendo.

Aimable Rukundo Ruzima

Rwanda revolution (jeudi, 01 janvier 1970)

http://apps.facebook.com/mes-sondages/sondage-5829

karabaye gaye (jeudi, 01 janvier 1970)

Nta révolution ya Twagiramungu, nareke abasore bayikore, naho we isasu rivuze yayabangira ingata ndamuzi ubwoba bwe

Umwana W’umwami (jeudi, 01 janvier 1970)

Ariko mwebwe ababura commentaire mugatukanira kururubuga mwifuziki,icyonicyo kinyabupfura mwasaruye mwiyingoma iyobowe na titulaire w’ibitusti.

Ariko ngo ubuze ibyasubiza nuwastinxwe arangwa nibitusti nka Kadhafi.

Twagiramungu kuberiki utafatanya nandi mashaka ariho uyanengiki?

FDU Inkingi ganira na Rusesabagina mushirehamwe muganire naba Kayumba mwese mwishirehamwe aho Kagome nukuri aziruka ntanumwirukanye uko Jericho yafashwe nurwanda nilo byagenda urusaku rwonyine rwatuma yiruka kandi biragaragara aho asigaye yanga kona basaza basohoka igihugu ngo batazamutera.

Mwishire hamwe.Politike y’amoko na karere mubireke.

Kandi ntimutinye gupfa mugere ikirenge mucya Ingabire umunyepolitike ubu abanyarwanda bose twemere udashorabantu mubintu we yihishe munsi yameza.

Nubwo bamwica cyangwa bakamufunga burundu abanyarwanda bafite ubushishozi ntabwo tuzamwibagirwa penaltie ye yarinjiye.

Vive Umuhoza vile Le Rwanda

Come (jeudi, 01 janvier 1970)

Rukokomawe akakanya uribagiwe! Uzagaruke noneho Kagame akumene agatwe! Burya yari ataragira PhD mukurangiza umuntu(Kumwica) ntihagire ukopfora! Sawa ngaho uzaze urebe!

Mahoro (jeudi, 01 janvier 1970)

REKA MBABWIRE BANYARWANDA!aBAGABO MBWA NKABA BARAGWIRA UBWO SE tWAGIRA YANANIWE GUKORA NEZA AGIFITE IMBARAGA ARI MUTO AGIYE KUZANA IBITANGAZA ASIGAJE IZUBA RIMWE????eSE UBUNDI YAGIYE ATE KO NTAWAMWIRUKANYE??UBUZIMA BURAMUYOBEYE ASHAKA NAWE AYOBYE ABANDI NGO BIRIRWE BOMONGANA!!JYEWE NDACYAHUZE ARIKO NIMPUGUKA NZAVUGIRA KU MUGARAGARO KANDI NDI MUGIHUGU NINSHAKA MBE IGITAMBO.BURYA NTAGANDA YARAGIYE KUBA UMUGABO HO GATO KUKO YEMEYE KUVUGIRA MU GIHUGU NIBURA AKAVUGA IBYO ASHAKA AHARI ATABESHYA IBYO ATAREBA.NUKO GUSA YABAYE AKABWA AKAJYA AVANGAMO AMARANGA MUTIMA KUBERA INYOTA YO KUYOBORA.IYO AZA KWITONDA NTAHUBUKE NKUFITE ICYO ASIGANWA NACYO YZAGA KUBONA IMPINDUKA NZIZA AKANASHYIGIKRWA NONE YINEREYE MU MATEKE NARUHUKIRE MURI1930 WENDA AZAGARURA UBWENGE KUGIHE.VICTOIRE YARAGIYE KUGERAGEZA ARIKO ABA UMUGORE WIGISHEGABO ATANGIRA GUSHYIRAMO UBUSHEGE BWE NKAHO ARIWE MURUGO.ABANYARWANDA TURI MASO GUSA MWITONDE MUVUGI IBITAGENDA MUCISHIJE MAKE NTANZARA YO KUYOBORA MUFITE MUVUGIRE RUBANDA NIBWO MUZABONA UMUGISHA NAHO MWESE IBYO MBABONYEHO NI INDA NINI GUSA MUZAYIZANE MWENE RUNYENZI AZAYIMENA SHA

Kazura (jeudi, 01 janvier 1970)

Niko sha Cyusa koko nawe umuntu wahoze atuka DR.ngo n’umujinga none nawe ngo Twagiramungu oye oye! nizere ko wabyanditse aibwo ukibyuka cg wari wasinze?

nibyo mbwira aba bavuga ko babonekewe na Twagiramungu nabagiriye inama yo kugabanya drugs if not baribona mumuhanda bambaye ubusa.

Ese kuva ryari Twaguramungu yigisha amateka

na Pasteur Bizimungu niyo yari iturufuye twarabamenye mwabahutu binda nini mwe mushako konjyera kuturoha.

nimwe Habyarimana yazize

HYPERLINK « http://www.igihe.com » t « _blank » Wilson (jeudi, 01 janvier 1970)

Mwabantu b’Imana, kuko mwabivuze ngo nukwigisha abanyarwanda, mugerageze kuba abantu bunga badafite amacyakubiri kandi ababantu basa nabatukana kuri website yanyu ntimubemerere ko ibyo batukana bigaragara.

byiringiro (jeudi, 01 janvier 1970)

yegorata ese ingabire nta politique afite imeze nkiyuwo twagiramungu??????????? komutagiye mumihanda yemwe nababwiriki ngaho muzazinduke kare inyoni ntizibatange iconababwira ukuvugamenshi siko kuyamara

shema (jeudi, 01 janvier 1970)

Ariko ko mwiyemeje gusakuriza iyo

mwandika kuli inernet mudutesha umwanya

NIBA NTA MARASO MUJEJETA, NIBA ATARIYO ABABUNZA mwaje mukigira mu mihanda y’uRwanda ko isigaye ari myiza mukareka kudushora.Ese ko mwatereranye mwene wanyu Ingabire Victoire? Ko mutamusura? MUZUMIRWA nimurangiza MUHOMEHO.

Rujukundi (jeudi, 01 janvier 1970)

Muzahinda imishyitsi mudagadwe, umunsi twahagurutse! Muriyimbire mwe abihambiriye kuri régime ijejeta amaraso ya Paul Kagame!Muzarira muboroge!

byiringiro (jeudi, 01 janvier 1970)

kibwa uko nukuri natwe ntabwo tuzabemerera président wacu turamukunda kandi turikumwe azaze ashishoza neza imbere yokwemera ibyo abo bakorana bamubyiye ntibamushuke ntawamenya dukunda nigihugu cyacu

uwimana (jeudi, 01 janvier 1970)

Ese Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus kwigisha ijambo ry’Imana ni yo muri gukora ubu cg mwiyeguriye umujinya n’ubugome?Ndabona mwaratannye,mushatse mwagarukira Imana.Murakoze

kibwa (jeudi, 01 janvier 1970)

urasubiriye gushaka kubyutsa ibyo? uwagutsinze ntaho yagiye. ariko buriya wa mugani bariya birirwa bima bourse abanyeshuri si byaba ari ukugirango bigarure benshi kandi b’abanyabwenge bakaba barikumwe nawe faustin? his excellence, paul ujye ushishoza batazakwinjirira ni babi? si ko bose muba muri kumwe

kalisa (jeudi, 01 janvier 1970)

mes freres et soeurs , Rwandais et Rwandaises, mobilisons nous pour féfendre Mama Victoire, c’est elle la mère de notre future Nation, pleine de droits et libertés.

Elle était la première à avoir oseé les autres bavardez même pour rien, qu’ils décendent aussi si ils ont du courage patriotique.

JOHN (jeudi, 01 janvier 1970)

SINARINZI KO TWAGIRAMUNGU ARI UMUSWA BIGEZAHO KOKO UMUNTU WUMUSAZA AHUBWO NAMUGIRA INAMA YOGUSAZA MUMAHORO AREKE KWANDURANYA

nturanyenabo (jeudi, 01 janvier 1970)

ntakadashira ahubwo inabi igaruka nyirayo,mwITERWA UBWOBA NIBYO KAGAME AKORA KUKO AKEBO UGERERAMO ABANDI ARIKO KAZAKUGERWAMO.HARIGIHE BAMWE MUBANYARWANDA BAZASHIRIKA UBUTE AHO URUPFU NTACYO RUZABA RUBABWIYE KUKO AHO KUMARA IMYAKA IJANA URIMBWA WAMARA UMUNSI UMWE URUMUGABO.AHO KURAGA ABAZADUKOMOKAHO UBWOBA TWABARAGA UMUHATE WO GUHAGARIKA IKIBI BAKIMIKA IKIZA.KAGAME NABAMBARI BE BAMENYE KO IBYABAYE MUMISIRI NO MURI TUNISIE NTAKIBURA NGO BIBE MURWANDA,BARYE BARI MENGE.OYE TWAGIRAMUNGU TURAGUSHYIGIKIYE AHUBWO KOMA IMBARUTSO TUMANUKE MURU GWIRO TWIBOHORE INGOMA YIGITUGU!!!!

Cyusa (jeudi, 01 janvier 1970)

Rukokoma oye ! Oye! Turagushyigikiye kabisa Club-RDI tuzayitangira ejo mu gitondo!

d’Etat). We yemeza ko kunga Abanyarwanda ari ryo pfundo rikwiye kubumbatira politiki yateza Urwanda imbere. Kandi ngo agaciro k’abenegihugu kagaragarira mu bumenyi bw’ amateka y’igihugu cyabo n’icyubahiro bagenera ababafashije by’umwihariko ari bo bitwa « Leaders ».

Dore bimwe mu byakubaka ubwo bwiyunge, ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza ryiteguye gushyira mu bikorwa nirigera ku butegeketsi :

I. Icyubahiro Gikwiye ababaye abakuru b’igihugu

(« Les anciens chefs d’Etat »)

A. Gushyingura mu cyubahiro abayoboye Urwanda no kububakira Urwibutso mu Rwanda, duhereye ku baguye hanze y’igihugu :

1. Gucyura umurambo w’umwami Yuhi V Musinga, akava ishyanga, agashyingurwa mu gihugu cye yayoboye imyaka itari mike(1897-1931). Birababaje kubona umwami acibwa mu gihugu cye , agahezwa ishyanga, akagwayo, agahambwayo nk’udafite agaciro na busa ! Ibintu bikikomereza nk’aho nta cyabaye! Tuzabaza Leta y’ Ababiligi aho bamushyize maze tumugarure mu Rwanda, tujye tumwunamira twibuka uko yaharaniye ko umuco nyarwanda udakwiye kuvogerwa n’imico y’abakoloni.

2. Gutahura umurambo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, agashyingurwa mu gihugu yakoreye, akakigokera imyaka irenze 21. Twagiramungu yavuganye ikiniga cyinshi agira ati « Ntabwo rwose narwanyije Habyarimana ngamije kumugambanira ngo bazamuhanure mu kirere, apfe azira akamama. Twari dufite gusa umugambi wo guharanira ko demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda byatera imbere mu gihugu cyacu…none twabuze ihene n’ibiziriko …. ! Abishe Habyarimana ntibazigere babeshya ko babikoreye gukunda Urwanda n’Abanyarwanda. Bagomba kubiryozwa rero ».

3. Kayibanda Geregori

Ukuntu yafashije Abanyarwanda kuva ku ngoyi ya gihake na gikolonize, ubu koko akwiye gusuzugurwa bigeze hariya ? Amahano atari ayo ni ayahe ? Azashyingurwa mu cyubahiro, yibukwe kandi ahabwe agaciro akwiye kuko yagize uruhare rugaragara mu kurema repubulika y’Urwanda no guha icyizere imbaga y’Abanyarwanda.

4. Mbonyumutwa Dominiko

Twagiramungu yatinze ku mahano aherutse gukorwa na Leta ya Paul Kagame ubwo yafataga icyemezo cyo gutaburura umurambo w’umuntu ukwiye icyubahiro cy’Abanyarwanda bose, ari we « Mbonyumutwa Dominiko », wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’Urwanda guhera ku italiki 28 Mutarama 1961 kugera ku ya 26 ukwakira1961. 4

Turibuka ko yari yarashyinguwe mu byubahiro bikwiye abakuru b’ibihugu muri 1986. Nyamara Paul Kagame ufite gahunda mbi yo gusibanganya Amateka no kuyagoreka uko yishakiye yahisemo gusuzugura Abanyarwanda bose ataburura Umurambo wa Mbonyumutwa. Ni amahano, nta handi byabaye ku isi. Twibuke ko Paul Kagame yivugiye ngo « kuva muri 1959, Urwanda ntirwari ruriho ». Kuko rwayoborwaga n’Abahutu !!!Hanyuma ngo rwongeye kuba Urwanda guhera muri 1994 ?

B. « Les Leaders » bafishije Abanyarwanda gukanguka no guharanira uburenganzira bwabo:

Abapfuye bazubakirwa urwibutso :

1. Kanyarengwe Alexis : ni iki atakoze ngo afashe Inkotanyi gutahuka mu gihugu yizeye ko Abanyarwanda barushaho kugira amahoro ?! Nyamara yararwaye FPR ya Paul Kagame yanga ko asohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza, arinda avamo umwuka.

2. Gitera Joseph, Bicamumpaka Baltazar, Makuza Anastase,Lazaro Mpakaniye, n’abandi ntibakwiye gukomeza gusuzugurwa bitwa « abicanyi». Igihe kirageze ngo bibukwe, bahabwe icyubahiro bakwiye. 5

Abakiriho bakwiye gutabarwa :

Abo ni intwari Victoire Ingabire Umuhoza, umutegarugori wahisemo gutabara kuko yabonaga Urwanda rwageze iwa Ndabaga. Yagiye mu Rwanda asize mu Buholandi umwana w’imyaka 6 gusa. Nyamara ntibyabujije Paul Kagame kumushyira ku ngoyi.

Bernard Ntaganda, Mushayidi Deogratias n’abandi bari bafatanije ku itabaro ryo kurwanya akarengane gakomeje kuyogoza ibintu mu Rwanda bakwiye gutabarwa n’Abanyarwanda twese.

C. Gutahura mu gihugu no guha ibyangobwa byose birimo n’icyubahiro gikwiye Abayoboye Urwanda bakiriho.

1. Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli wa V Ndahindurwa amaze imyaka isaga 50 yose mu buhungiro ! Paul Kagame ubeshya Abanyarwanda ngo agamije”ubwiyunge” yanze koroshya itahuka ry’ uriya musaza twese dukwiye kubahira ko yayoboye igihugu cyacu nk’ « Umwami w’Urwanda » . Akwiye gutahuka mu gihugu cye, akaganira n’Abanyarwanda, agahabwa Umwanya akwiye.

2. Pasteur Bizimungu

N’ubwo abatazi ibya politiki y’Urwanda bakunze kwiganirira bamushyira mu mubare w’abitwa “Abahutu b’udukingirizo”(“les Hutu 6

de service”), si ko biri. Mu myaka 5 yose yamaze ari Perezida w’Urwanda , Pasteur Bizimungu ntako atagize ngo Paul Kagame n’Inkotanyi ze bahe Abanyarwanda amahoro.

None dore uko bamugize! Arababaje. RDI-Rwanda Rwiza irifuza ko ahabwa ibyo amategeko ateganya n’icyubahiro gikwiye Umukuru w’igihugu wacyuye igihe (un ancien chef d’Etat). Ntiyihebe, bizaba.

3. Madame Agathe Kanziga, umufasha wa Perezida Habyarimana Yuvenali

Aho kugira ngo birirwe bamutesha umutwe, bamucunaguza ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, akwiye gutahurwa mu gihugu, agasubizwa imitungo ye kandi agahabwa icyubahiro gikwiye umuryango w’uwabaye Umukuru w’Urwanda.

“Abo bose n’abandi ntiriwe ndondora, ntibakwiye gukomeza gukandagirwa . Kubaha icyubahiro kibakwiye ni umusingi ukomeye wakubakirwaho “Ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu”(Unité et Réconciliation nationales)

II. Icyubahiro gikwiye abandi banyarwanda bazize politiki mbi.

Aha Twagiramungu yibanze ku banyarwanda baguye mu mashyamba ya CONGO, barimbaguwe n’ingabo zoherejwe na Paul Kagame, nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu kandi na Raporo ya Loni (Mapping Report) ikaba yemeza ko FPR na Kagame bakoze itesembabwoko(genocide). Urukiko ruzabacira imanza ruracyategerejwe.

Twagiramungu yagize ati“Imirambo y’abo Banyarwanda biganjemo Abahutu izatahurwa, ishyingurwe mu cyubahiro kandi bubakirwe Urwibutso. Birababaje kubona ubutegetsi bwa Paul Kagame butemerera Abahutu kwibuka ababo.( Personne n’a le monopole de la souffrance)”.

Iki kiganiro cyamaze amasaha 3 n’iminota 45. Ntawarambiwe, ntawasohotse, nta wateje akavuyo. Abantu basaga 150 baturutse mu Bubiligi, Ubufaransa, Ubusuwisi, Ubuholandi , mu Rwanda n’ahandi, bagikurikiranye batuje kandi nabo batanga umuganda w’ibitekerezo ari nako babaza n’ibibazo byinsi. Twagiramungu yabisubije ku buryo bwumvikana kandi bunogeye amatwi.

Wabonaga bitandukanye cyane na za disikuru Paul Kagame amaze kutumenyereza zuzuyemo kwishongora, agasuzuguro, gutukana…kugera n’aho yita abagabo b’intwari bakoranye ngo ni amabyi, ibigarasha… !

Umusozo :

Ibibazo n’ibisubizo byatangaje benshi! 8

1. Hari uwabajije Twagiramungu impamvu atabanza kunga Abahutu (Abakiga n’Abanyenduga) mbere yo kugerageza kubunga n’Abatutsi !

Twagiramungu yarasubije ati : « Abahutu biyunze kera ! Ni wowe utabizi ? Bapfaga ubutegetsi, ubu ari Abakiga, ari Abanyenduga , ntabwo bagifite ? Bakongera gupfa iki kindi ? Ntimukite ku byo abana birirwa biyandikira kuri Internet !!!! »

2. Undi yabajije Faustin Twagiramungu inzira RDI izanyuramo ngo igere ku ntego yo gufata ubutegetsi ngo ibone uko ishyira mu bikorwa uriya mugambi mwiza wo kunga Abanyarwanda : « muzafata intwaro cyangwa muzajya mu biganiro ? »

Twagiramungu yarasubije ati: « Kurwanya Kagame hakoreshejwe intwaro zivusha amaraso ni ukumusubiza igorora, yaba agize amahirwe kuko yaba abonye uko yongera gutikiza imbaga y’ Abanyarwanda. Gusa na none ntidushobora kuganira n’uriya mwicanyi mu gihe akomeje kugaragaza agasuzuguro kajejeta afitiye Abanyarwanda ! »

Rwandan Dream Initiative irashaka gufasha Abanyarwanda guhumuka, bakamenya ko bafite izindi ngufu batazi. Inzo ngufu ni ubushobozi bifitemo bwo guhaguruka , bakavugiriza induru icyarimwe bamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame n’agaco ke k’abicanyi, bifatiye Urwanda bakaba bakomeje gusuzugura 9

Abanyarwanda, baba Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Ni uko bamara gukuraho ubwo butegetsi bubi, bakitorera ababayobora bakurikije ubushobozi bafite bwo kubaka igihugu buri Munyarwanda agendamo yemye. Ibyo ni byo byitwa Revolisiyo. Niba Abanyatusiziya barabishoboye, Abanyamisiri bakaba babirimo, ni kuki Abanyarwanda batahaguruka ngo bigobotore agaco k’abicanyi, bahora babasuzugura, bakabicira ubusa, uko bwije n’uko bukeye ? RDI-RWANDA RWIZA yiteguye kubaba hafi muri urwo rugendo.

Aimable Rukundo Ruzima

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :