Mbwire Gito cyanjye, Gito cy’undi yumvireho F. RUDAKEMWA

Posté ce 27.01.2011

I. Gito cyanjye

Gito cyanjye mbwira ni Pasikali Ntiharabayo. Ejobundi le 25 Mutarama 2011 yafashe ikiri padiri Théophile Murengerantwari, ikiri Padiri Thomas Nahimana, nanjye atwandikira ikibaruwa ngo cyo kutuburira (mise en garde). Icyo kibaruwa, muragisanga mu nyomeko (annexe) ya mbere y’iyi nyandiko. Ubu ni bwo mbonye akanya ko kumusubiza.

II. Gito cy’undi

Gito cy’undi ni undi wese waba atekereza nka Pasikali. Nkomeje kwizera ko abatekereza nka we ari bake cyane. Gito cy’undi kandi ni ukoresha Pasikali. Ni ukuvuga uwaba yaramutumye ngo atwandikire kiriya kibaruwa cg. umukoresha wamuhaye akazi. Numvise ko yaba akora mu cyama, mu nzego zacyo zishinzwe iperereza ; ariko nta gihamya mbifitiye. Ndagirango n’uwo Gito cy’undi na we yumvireho kuko nta muntu watekereza nka Pasikali, nta muntu wamutuma, kireka utamuzi. Simvuze ngo uwamuhaye akazi ahereko amwirukana, gusa ndagirango amenye Pasikali uwo ari we kugirango ejo atazatungurwa. Kumenya ibigwi bya Pasikali bisaba gusoma ibyamwanditsweho na Yustini Nturanyenabo ku wa 6 le 20 Ugushyingo 2010, ubwo Pasikali yari amaze guhabwa ijambo kuri BBC, agasobanura ko ingabo za Kagame nta bantu zishe muri Kongo. Ibyamwanditweho icyo gihe, murabisanga ku nyomeko ya 2 y’iyi nyandiko. Biteye ubwoba, ariko ntibihagije kugirango umenye Pasikali uwo ari we.

III. Pasikali ni muntu ki ?

Pasikali Ntiharabayo ni mwene Silasi Nsazurwimo, akaba murumuna wa padiri Bujeni Dusabirema, umukuru wa paruwasi ya Mibirizi. Bakomoka i Mukoma mu cyahoze ari komini Gafunzo, perefegitura ya Cyangugu ; uretse ko ubu umusaza Silasi afungiye i Cyangugu, naho umukecuru akaba atuye ahitwa ku Kadashya, hafi y’i Kamembe mu mugi wa Cyangugu. Ibyo ariko ntibihagije kugirango umuntu abe yavuga ko azi neza Pasikali Ntiharabayo.

Mu muco no mu mvugo ya kinyarwanda, Pasikali ni bene wa muntu bita “Umwana gito, Bangamwabo, Karyababo” cg. se birya bavuga ngo “akamasa kazamara inka kazivukamo”. Ikiruseho ariko, ni birya bavuga mu kinyarwanda ngo “nta muryango utagira ikigoryi” kandi ngo “ibyaye ikiboze irakirigata”. Muri Bibiliya, mu Isezerano rishya, Pasikali yagereranywa na Yuda Iskariyoti igihe Yezu avuga ngo “Umwana w’umuntu aragiye; ariko ariyimbire umwana nyakuvukira kubura uko yigira wamugambaniye. Icyajyaga kuruta kuri we ni uko atari kuvuka” (Mt 26, 24). Sinifuza kuvuga muri iyi nyandiko impamvu Pasikali ameze nka Yuda ; ahubwo n’ubwo batabinsabye, ndagirango nshingane ababyeyi n’abavandimwe be, kuko no kubica, yabica. Ni ikivume, ariko nanone ntawe uvuma iritararenga. Hari ubwo yakwihana, ntazapfe urwa Yuda (Int 1,18).^

IV. Mbwire Gito cyanjye, Gito cy’undi yumvireho

Umuntu wese agira uburenganzira avukana. Nta wundi muntu ubumuha, nta n’ubwo ari Leta ibumuha. Leta ishinzwe ahubwo kububungabunga no guteza imbere ubusugire bwabwo. Bumwe muri ubwo burenganzira ni uko buri wese ashobora kuba aho ashatse, atari mu gihugu cye gusa, ahubwo no ku isi yose. Iyo Gito cyanjye amenya kandi akazirikana ko ubwo burenganzira bubaho, ntiyari kwirirwa ata igihe avuga “iby’inka yarembye”. Na Gito cy’undi yumvireho. Ubundi burenganzira umuntu avukana ni ubwo kuvuga icyo atekereza, cyane cyane iyo agamije icyiza. Ni byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru ati “niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze ; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?”(Yh 18,23). Gito cyanjye rero, nawe Gito cy’undi, mufite uburenganzira bwo kuvuga ko mu Rwanda nta kibazo na kimwe gihari. Mumenye ariko ko n’undi wese afite uburenganzira bwo kuvuga ko hari ibibazo, akabitangira ibimenyetso kandi akerekana uko abona byakemurwa. Ibyo ni byo bita “kungurana ibitekerezo, gushyikirana, kujya inama, kwimiriza imbere ineza y’Urwanda n’iy’Abanyarwanda”. Iyo abo wifatiye mu gahanga bandika cg. bagatanga ibiganiro, ni icyo baba bagamije. Gito cyanjye, nawe Gito cy’undi, muzabyumva ryari? Ubanza inzira ikiri ndende! …..

Rwa twese (jeudi, 10 mars 2011 22:42)

Kagame ni ikigarasha gikuru! Murigande ni butuyu!

xxxx (samedi, 19 février 2011 18:13)

Muzanezwa n’iki koko? Ibikorwa bituma abanyarwanda

batera imbere ntimubyishimira ahubwo mushimishwa n’uko byasenyuka.

Harya ngo ubuze icyo anenga inka aravugango dure igicebe cyayo? Ntacyo Perezida atakoze ngo abanyarwanda bagire imibereho myiza ariko ntawuneza rubanda koko. Usibyeko hariho abayobozi bamwe bamuvangira Urugero nikuriya muminisitiri w’urubyiruko uherutse kwegura, nkumunyamabanguhoraho muri minisiteri y’ubuzima wica akiza ibi akabayarabihereye kera ari muri CNLS kugeza n’ubu agikomeje ndetse n’abandi nkawe nibo bavangira politiki y’igihugu

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :