Iyitwa Gereza yo kwa Kabuga i Gikondo ntiyari ikwiriye kubaho – Kayitesi Zainabo (16.01.2011)

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i607d9a33e3b15088/1295369976/std/image.jpg » * MERGEFORMATINET

Iyitwa Gereza yo kwa Kabuga i Gikondo ntiyari ikwiriye kubaho – Kayitesi Zainabo

– Si uko tutabibona, ahubwo twirinda kuvugira hejuru, ngo tudateza bombori bombori

– Ntidukorera mu kwaha kwa Leta, turigenga

– Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ni imwe muri 16 zigenga kandi zikora neza muri Afurika

– Igihome (cachot) cy’i Gikondo aho bita « kwa Kabuga » nticyari gikwiriye kubaho

– Ntacyo tudakora ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Kayitesi Zainabo Sylvie, uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu kuva mu mwaka w’2003.

Ni mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Musanze ubwo bari mu mahugurwa ku burenganzira bwa muntu abagenewe. Abanyamakuru bahugurwaga ni abakora inkuru zinyuranye ku burenganzira bwa muntu muri rusange, n’ubw’umwana by’umwihariko. Amahugurwa yasojwe mu mpera z’icyumweru.

Ntidukorera mu kwaha kwa Leta, turigenga

Madamu Kayitesi Sylvie Zainabo yatangaje ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ari imwe mu zikora neza cyane ku isi muri rusange, by’umwihariko muri Afurika. Ibyo bikaruhesha statut A ihabwa ibihugu bihagaze neza cyane ku burenganzira bwa muntu. Muri Afurika ibihugu bifite iyi Statut A ni 16 gusa. Ibi yabivuze asubiza bimwe mu bibazo yabazwaga n’abanyamakuru ku mateka, imiterere n’ububasha bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Ati « iyo tuba dukorera mu kwaha kwa Leta nk’uko bamwe babivuga, ntitwari kuba dufatwa nk’abigenga kuri uru rwego. Kandi koko si inyito gusa, n’ubwo turi urwego rwa Leta turigenga bihagije, kandi ubwigenge bwacu tukabukoresha (influence) aho tubifitiye ububasha n’inshingano hose, haba mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera. »

Impaka kuri Raporo y’umwaka ushize na « Gereza »yo kwa Kabuga

Ku kibazo cy’ahafungirwa abantu i Gikondo bamwe bita Gereza ya Kabuga, yavuze ko ubwayo iyi nyito «Gereza» idakwiye gukoreshwa ku hantu nka hariya, kuko atari Gereza nyir’izina, ahubwo ari ahanyuzwa abantu by’agateganyo mu gihe batarakorerwa amadosiye ngo boherezwe ahandi. Ati «Twabivuzeho kenshi, kandi twabiganiriyeho n’inzego zose bireba, kuko itari ikwiye kuba iriho, kandi twizera ko bizagira icyo bitanga. Hagati aho ariko umujyi wa Kigali utwizeza ko hari byinshi byahindutse muri conditions zitari nziza zahavugwaga».

Ku kibazo cy’impaka zikomeye (polémique) zabayeho mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’imurikwa rya Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka ushize, Mdamu Kayitesi Sylvie yavuze ko byatewe n’uko hari ukuri kwinshi bagaragaje bigasa n’ibitungurana. Ati «Ariko birakwiye ko bimwe bijya ahagaragara kugira ngo bibonerwe umuti, hagire n’ibikosorwa … N’iyo kandi hari icyashyizwe mu buryo haba ubwo tubishyira muri Raporo, kuko biba ari ingenzi ko bimenyekana, bikaba urugero rwiza rw’ibyakosowe… »

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko izi mpaka zikomeye zatewe n’igaragazwa ry’imanza zimaze imyaka myinshi zidacibwa, hakaba n’ubwo abantu bashobora kumara imyaka irenze iy’igihano bazakatirwa nibaramuka baburanishijwe, kandi iyo myaka igashira nta na dosiye bafite. Ati « N’ubwo bitari henshi, ariko aho tubibonye dusaba ko uwo muntu ahita afungurwa nta yandi mananiza … kuri bamwe imanza zabo zatangiye kuburanishwa. Dukora ubuvugizi buhagije, kandi impinduka ni nziza»

Twirinda kuvugira hejuru ngo tudateza bombori bombori

Abajijwe impamvu barebera ibibazo by’ingutu bagategereza kuzakora raporo isohoka rimwe mu mwaka, Madamu Kayitesi Zainabo Sylvie, yavuze ko batarebera kandi badategereza icyo gihe cyose, kuko ibihe byinshi bandikira inzego zirebwa n’ikibazo, bahereye hasi. Iyo nta gikozwe bandikira Minisitiri bireba, nabwo byananirana bagakorera raporo Umukuru w’Igihugu. Ati «Hari na kenshi tujya guhura imbonankubone n’ inzego zifite aho zihuriye n’ikibazo, tukababwiza ukuri kose guhari. Impamvu bimwe mutabimenya nk’abanyamakuru cyangwa se abandi baturarwanda, ni uko twirinda kuvugira hejuru ngo tudateza bombori bombori, n’abahora bavuga ko mu Rwanda byacitse bakabyuririraho. Si uko tutabibona, kandi ntitunabyirengagiza, abo duhwitura barabizi. »

Madamu Kayitesi Zainabo Sylvie, yibukije ko iyi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaganiriweho bwa mbere mu masezerano ya Arusha yo mu mwaka w’1992, ariko ikaba yarashyizweho mu mwaka w’1999. Iyi Komisiyo yakira ibibazo binyuranye by’abaturarwanda, kandi ikabafasha kubikurikirana itagonganye n’inkiko.

NTWALI John Williams

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :