Ibyahanuwe mbere byarabaye, n’ibihanurwa ubu bizaba

2. Padiri Yohani Ndorimana yahanuriwe ko ari kwiyenza kugirango abone urwitwazo rwo kuva mu ubupadiri.Ni ko byagenze koko.

Bwana Yohani Ndorimana yavukiye muri paruwasi ya Kansi (Butare) le 13 Ukwakira 1949. Yize seminari nto i Kansi, ariko arangiriza amashuri yisumbuye muri koleji ya Kristu Umwami i Nyanza. Yize seminari nkuru mu Nyakibanda ahabwa ubupadiri le 3 Kanama 1980. Yabaye muri paruwasi ya Cyanika, hanyuma le 16 mata 1982 atizwa diyosezi ya Cyangugu, aza kuba umupadiri wayo ku buryo bwuzuye muri werurwe 1986.Yabaye muri paruwasi za Nyamasheke na Cyangugu. Mu w.1988 yabaye igisonga cya Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, mu w.1989 ajya kwiga amategeko ya Kiliziya (droit canon i Roma). Mu w.1994, yatahukanye impamyabushobozi y.ikirenga (doctorat), akomeza kuba igisonga cya Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, ndetse n.icy. uwamusimbuye, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Ntiyatinze kwegura kuri uwo mwanya, aragenda yibera mu Butaliyani, asaba gusubira muri Diyosezi ya Butare, abyemererwa ku itariki ya 10 werurwe 2003. Akiri padiri, yanditse ibitabo 3 avugamo kiliziya nabi. Icya nyuma cyitwa « De la région des Grands Lacs au Vatican : Intrigues, Scandales et Idéologie du Génocide Au sein de la Hiérarchie Catholique » (imprimé à Kigali en octobre 2008 : 365 pages)° cyo cyuzuyemo ibitutsi gusa kuva ku urupapuro rwa mbere kugera ku rwa nyuma. Abagisomye bose barumiwe. Uwifuza kumenya ukuntu abantu bumiwe azasome igitabo cya bwana Bonaventure Kubwimana Mureme cyitwa mu rurimi rw.igifaransa, Manuel d’histoire du Rwanda ancien, suivant le modèle Mgr Alexis Kagame, Ed. L.Harmattan, Paris, 2010, pp. 56-59.

Bamaze kubona icyo gitabo no gusoma ikiganiro mbirwaruhame Ndorimana yatanze akimurika hirya no hino mu Rwanda, abifashijwemo na Leta y’Urwanda, Padiri Thomas Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa bafashe ikaramu n’urupapuro, babwira Ndorimana bati “turabona uri gushaka urwitwazo rwo kuva mu bupadiri. Wagiye neza utanduranyije”. Uko abo bapadiri bagenzi bakabihanuye, mu ntangiriro z’umwaka wa 2009, Yohani Ndorimana yarasezeye koko, ava mu bupadiri. Dore inyandiko Padiri Th. Nahimana na F. Rudakemwa boherereje Ndorimana muri icyo gihe yanduranyaga :

I. Ndasubiza Padiri Yohani Ndorimana Th. NAHIMANA p.2

II. Nyamara « Musenyeri » Ndorimana si umusazi …! Th. NAHIMANA p.12

III. Padiri Ndorimana yanga Kiliziya gatolika cyangwa ni Abahutu atayishakamo ? Th. Nahimana p. 23

IV. Nganire na Padiri Yohani Ndorimana F. RUDAKEMWA p. 30

Igice cya mbere

V. Nganire na Padiri Yohani Ndorimana F. RUDAKEMWA

Igice cya 2 : Ibya Ndorimana si amateka, ni icengezamatwara p. 33

NDASUBIZA PADIRI YOHANI NDORIMANA Th. NAHIMANA

Igitabo kinteye guhaguruka ngasubiza Padiri Yohani Ndorimana cyitwa :

« De la région des Grands Lacs au Vatican : Intrigues, Scandales et Idéologie du Génocide Au sein de la Hiérarchie Catholique » (imprimé à Kigali en octobre 2008 : 365 pages°)

Impamvu ya mbere inteye gusubiza ni uko icyo gitabo nkivugwamo guhera kuri paji 133 kugera kuri paji 136. Impamvu ya kabiri ni uko nasomye n.ibindi bitabo bibiri Ndorimana yanditse mbere yacyo ari byo : « RWANDA, L’EGLISE CATHOLIQUE DANS LE MALAISE » cyanditswe muri 2001 n’icyitwa « RWANDA, 1994-IDEOLOGIE, METHODES ET NEGATIONNISME DU GENOCIDE DES TUTSI » cyanditswe muri 2003 ; ibyo bitabo rero bikaba byaranteye amatsiko yo gushaka kumenya impamvu itera Padiri Ndorimana kubona ibintu uko abibona. Ubu ndatekereza ko nshobora kugira icyo mbivugaho.

A.Reka mvuge muri make uwo ndiwe

Nitwa Thomas Nahimana. Navukiye mu Bugarama-Cyangugu, mu 1971. Nize amashuri abanza kuri Nzahaha n.i Mushaka (1978-1986), ayisumbuye nyiga mu Seminari nto yo ku Nyundo (1986-1992). Nakomeje Seminari nkuru i Rutongo (1992-1993), Kabgayi (1993-1994), i Nyakibanda (1994-1999). Nahawe ubupadiri le 18/07/1999. Nakoze ubutumwa muri Paruwasi Nyamasheke, Hanika na Muyange. Nabaye umurezi mu Seminari nto ya Cyangugu (2002-2004). Kuva mpabwa ubupadiri nashinzwe kuyobora Komisiyo ya Diyosezi y.Ubutabera n.Amahoro (1999-2005). Muri urwo rwego nakurikiraniye hafi ibyerekeye ishyirwaho ry.Inkiko Gacaca n.imikorere yazo, iyandikwa ry.Itegeko Nshinga rya 2003, nabaye n.indorerezi mu matora ya Perezida wa repubulika n.abadepite yo muri 2003.

Nyuma byabaye ngombwa ko nza kwiga mu Bufaransa. Ubu mfite diplôme ya Maîtrise mu byerekeye « ibitekerezo biyobora ibihugu » (Philosophie politique) kandi ndacyakomeza ubushakashatsi ngamije kwandika igitabo kizampesha Diplôme y.ikirenga (Doctorat en philosophie).

Kuko nifuzaga kurushaho kumenya uko ubutegetsi bushyirwaho n.uko bukora mu bihugu, nahisemo no kwiga amategeko (Droit).

Muri make uwambaza uwo ndi we, namusubiza ko ndi « umupadiri, w’umunyarwanda, ukurikiranira hafi politiki n’imiyoborere y’igihugu cyacu ».

B. Igitabo cya Ndorimana :

« De la région des Grands Lacs au Vatican : Intrigues, Scandales et Idéologie du Génocide Au sein de la Hiérarchie Catholique » (imprimé à Kigali en octobre 2008 : 365 pages°)

Mu by.ukuri uko umuntu agenda asoma iki gitabo ni ko agenda yibaza ibibazo byinshi. Iby.ingenzi ni bine :

. NDORIMANA Yohani ni nde ?

. Ese ibyo yanditse ni ukuri ?

. Arabiterwa n.iki ?

. Arashaka kugera kuki ?

Nizeye ko muri iki kiganiro ndashobora gutanga umuganda wanjye mu gutanga urumuri kuri ibi bibazo benshi bibaza. Ndasubiza mpereye ku byo Ndorimana amvugaho !

Baruwa nandikiye Musenyeri Bimenyimana

Ndorimana aravuga amabaruwa abiri nandikiye Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damaseni ; iyitwa « Ntinyutse kwandikira Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Uburenganzira bwo guhunga bwabaye icyaha ryari ? » nanditse taliki ya 8 mutarama2006 n.iyitwa « Gusaba imbabazi » nanditse takili ya 16 mutarama 2006.Ntabeshya, izo baruwa zombi zabayeho. Ndetse ibyo avuga ko nanditse, narabyanditse koko !

Koko hari igihe nagize ibibazo nk.uko umuntu wese yabigira, sinabyumvikanaho na Musenyeri wanjye. Nuko ndivumbura, nshishimura urwandiko mugaragariza ibitanshimishije. Gusa sinatinze kubona ko hari aho nihuse bityo habaho kwibeshya ku ngingo zimwe na zimwe. Maze kubibona, nahise mwandikira urundi rwandiko musaba imbabazi. Nibwiraga ko ntawamveba, kwibeshya bibaho, kutava ku izima ni byo kabutindi ! Ni byo Abalatini bavuze ngo « errari humanum est sed perseverari diabolicum ».

Nyamara aha niho hambere ngonganira na NDORIMANA. We rwose arangaya bikomeye ku mpamvu y.uko natinyutse kwivuguruza ! Ngira ngo iyo ntandika ibaruwa isaba imbabazi, Ndorimana ntiyari gukenera kunshyira mu gitabo cye ! Impamvu ibaruwa ya mbere yari imushishikaje, twese turayizi : ahora arekereje, ashaka ikintu cyose cyaharabika Musenyeri Bimenyimana ! Ni ubutumwa yiyemeje ariko aho bigeze, birakabije, turabirambiwe! Ndorimana, reka Musenyeri Bimenyimana, ntacyo yagutwaye ! Iyo uhora umwogeraho uburimiro akicecekera wowe nta n.isoni bigutera ? Jyewe nasabye imbabazi nawe uzazimusabe naho ubundi Imana izabikubaza ! Dore aho nibereye !

Ndorimana aradushinja ingengabitekerezo no gupfobya génocide

Twese tuzi neza ko mu Rwanda rw.iki gihe, iyo umuntu agushinje « kugira ingendabitekerezo cyangwa gupfobya génocide » aba agutanze ngo ucibwe umutwe ! Ndorimana ntabiyobewe !

Ndorimana arahagarara ku maguru yombi akemeza ko njye (nari Préfet des études) na Padiri Fortunatus (wari Recteur wa seminari) twacengeje mu baseminari twari dushinzwe kurera ingengabitekerezo ya jenocide. Ngo kandi n.ubwo twahamaze igihe giton go ibyo twakoze bizagira ingaruka ku gisekuruza cyose ! (« leur séjour au Petit séminaire de Cyangugu si bref soit-il aura en fait marqué toute une génération » !)

Ndorimana arerekena aho ahera adushinja : « Bemeye ibyanditswe n’Umucamanza Bruguière kandi babikwirakwiza mu baseminari », («… ils ont propagé les thèses du juge Bruguière », p. 134-135). Ndetse atsindagira ko kuba mba mu Bufaransa, no kuba Fortunatus yaragiye mu Butaliyani amaze gukorera ibiruhuko mu Bufaransa (muri Kanama 2005), ubwabyo ari ikimenyetso cy.uko dushyigikiye ibitekerezo bya Bruguière ! Ariko se ubwo ibi bihuriye he koko ?

Mu by’ukuri ikibazo cy’ingenzi ni aha gikwiye gushakirwa ! Le point est là !

Mu byo Ndorimana avuga hari ibyabayeho koko ! Dore uko byagenze :

Muri mata 2004, umujuji w.umufransa ukurikirana ibikorwa by.ibyihebe(le juge anti-terroriste) witwa Jean Louis Bruguière yatangaje raporo ivuga ko nyuma yo gukora iperereza no kumva abatangabuhamya benshi cyane (abanyarwanda n.abanyamahanga, Abahutu n.Abatutsi !) yari yiteguye gusohora Impapuro mpuzamahanga zigamije guta muri yombi (Mandats d.arrêt internationaux) abayobozi b.igihugu cyacu bakekwaho kuba baragize uruhare mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana, icyo gikorwa kikaba cyarabaye imbarutso ya génocide yo muri mata 1994.

Ibyo byavuzwe ku maradiyo yose, harimo na Radiyo rwanda ikorera Leta ; ndumva bitaravugiwe kuri radio ya Seminari gusa ! Abaseminari nabo nk.uko bari basanzwe bumva amakuru barabyumvise, babiganiraho, babyibazaho, barashyuha, barajujura ariko nta watutse undi, nta wakubiswe, nta wagiriwe nabi !

Nyamara se ntibyiswe ko ari Padiri Fortunatus wabicengeje mu bana nk.aho ari we munyamakuru watangaje iyo nkuru ! Yanaregwaga kuba yararetse abaseminari bagasoma ibitabo bivuga kuri Kayibanda Grégori, n.ikinyamakuru cya Jeune Afrique cyarimo amafoto y.urupfu rwa Habyarimana ! Erega icyo gihe byahuruje Préfet wa Cyangugu bwana Musa Faziri n.Umukuru w.ingabo Cyangugu-Gikongoro-Butare ! Hari abasirikari abakuru n.abato « armés jusqu.aux dents » ! Barengaga icumi! Twabonye icyo gitero turiheba, tugira ngo ntibadusiga tutaraye « mabuso »! Fortunatus yagerageje kwisobanura ! Ni bwo bwa mbere nabonye ko burya no mu Nkotanyi harimo abasirikari bamwe bashyira mu gaciro kuko mu gihe Prefet n.abandi basirikari bari bashyushye, batukana, bagusha ku ngingo y.uko dukwiye gufatirwa ibihano bikakaye hari umukoloneli watinyutse kubagisha impaka, avuga uko abona ibintu ! Uwo ni we ahari watumye bihosha ! Imana izamwibuke ! Koko rero uwo « Afandi » yarahagurutse avuga ko akurikije uko abibona nta kibazo cy.ingengabitekerezo no gupfobya génocide kiri mu Iseminari, ko asanga byose ari ibihimbano. N.uwari umukuru w.ababyeyi muri icyo gihe yavuze ko yikoreye iperereza rye agasanga nta kibazo kiri mu Iseminari. Iby.umucamanza Bruguière na Kagame, abaseminari babyumvaga bari mu biruhuko, babyumvaga bagiye guhaha udukoresho i Kamembe, bari bafite amasaha yagenywe yo kumvira radiyo hamwe ku ishuri, kandi amaradiyo yose yavugaga icyo kibazo. Nyuma twaje kumenya ko bamwe muri bo bari bafite n.uturadiyo duto bumvaga baryamye. Kugirango bamenye ibya Bruguière, ntibyari ngombwa ko babibwirwa n.abayobozi babo.

Kuba Ndorimana abigarukaho mu gitabo cye, bisobanura ko ashyigikiye « politiki ya humiriza nkwice », abanyarwanda b.iki gihe basabwa kugenderaho ! Ndorimana ari kutwemeza ko nta we ufite uburenganzira bwo gutekereza ikindi kitari icyo FPR yigisha ; ko uwakwibeshya ntavuge rumwe na FPR cyane cyane uwasoma ibitabo bivuguruza ihame ry.uko « FPR ntagatifu »itagize icyaha na kimwe ikora, uwo ni umwicanyi, akwiye kubambwa. Ng.urwo urwo Ndorimana acira abapadiri Thomas na Fortunatus ! Birababaje !« John NDORIMANA, Man on mission »

(Yohani Ndorimana , umugabo wiyemeje ubutumwa !)

Iyo mpakanizi sinjye uyimutuye, arayihabwa na Grace MUGOYA, mu nyandiko yanditse avuga Ndorimana ibigwi yerekana ko ari umugabo ushikamye uri muri mission ! Uwakwibaza iyo misiyo iyo ari yo se ubwo yaba agize nabi ?

Mu by.ukuri biragaragarira buri wese ko ibyo Ndorimana yanditse atari amateka ahubwo ari « icengezamatwara » ! Abize amateka bazadukiranure ! Nawe se, haba muri Raporo y.Umucamanza Bruguière, haba no ku rutonde rw.abantu bakorewe za mpapuro mpuzamahanga zo gutabwa muri yombi zatangajwe mu Gushyingo 2006, izina rya Yohani Ndorimana ntaho rivugwa ! Muri make, niba adashaka ko abantu bamenya n.ayo makuru, ni uko afite ibyo ashaka gusisibiranya .Afite uwo akorera : agamije kurengera bariya bakekwaho ubwicanyi bashakishwa n.ubutabera mpuzamahanga !Njye ndemera kuba naragize amatsiko yo kumenya ibyavugwaga muri iyo raporo ya Bruguière kandi nkaba ntarabujije n.abaseminari kubyumva kuri radiyo. Niba icyo ari cyo Ndorimana yita icyaha, ndacyemera rwose. Gusa ndahamya ko umunyarwanda wese uzi gusoma no kwandika atari kwibuza kubitega amatwi ngo yiyumvire ubwo buryo bushya bwo kuvuga politiki y.iwacu : kwemeza ko FPR-inkotanyi ariyo yateje genocide kugira ngo yifatire ubutegetsi, byari bitandukanye n.ibyo twamenyerejwe kumva ! « Le juge Bruguière vient de rendre une ordonnance recommandant que le Président Kagame soit poursuivi devant le Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR). L’ordonnance a également donné lieu à 9 mandats d’arrêts internationaux contre des personnes proches de Paul Kagamé. Celle-ci fait suite à une enquête menée par le magistrat français, chargé depuis 1998 d’une instruction sur l’attentat contre le président rwandais Juvénal Habyarimana du 6 avril 1994 qui a déclenché le génocide au Rwanda »

None se Ndorimana, uvuga iki kuri uriya mujuji wo muri Espagne witwa Fernando Andreu Merelles wahamije ko abicanyi ari benshi mu bayobozi b.igihugu cyacu nuko atangaza Mandats d.arret zo gufata abayobozi mirongo ine bose biganje mu basirikari bakuru b.igihugu cy.u Rwanda! « Un juge d’instruction espagnol a émis, mercredi 6 février, quarante mandats d’arrêt à l’encontre d’officiers supérieurs de l’armée rwandaise pour actes de génocide, crimes contre l’humanité, crimes de guerre et terrorisme commis au Rwanda et en République démocratique du Congo (RDC) entre le 1er octobre 1990 et 2002. La justice espagnole avait été saisie, en 2000, par des proches de victimes espagnoles tuées au Rwanda – religieux et humanitaires – et par des organisations rwandaises en exil. Dans son arrêt, le juge Fernando Andreu Merelles se déclare incompétent pour engager des poursuites contre le président rwandais, Paul Kagamé, en raison de son immunité en qualité de chef d’Etat » Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y.isi ko abayobozi bangana batyo bashakishwa n.ubutabera mpuzamahanga bakekwaho ibyaha byo kwica na genocide nyamara bakigumira ku butegetsi nk.aho nta kibazo gihari ! Ariko barabeshya tu, amaherezo bazafatwa ! Ndorimana we, nabyo narabisomye, mu gitabo gitaha ntuzibagirwe kubinshinja !

Icyakora kugira ngo nkorohereze akazi, aho kwirirwa umpimbira reka nkubwire neza ibyo ntekereza : « Igihugu ntigishobora kuyoborwa n’abicanyi ngo kigire amahoro. Ibyo simbishidikanya na busa sinzi niba hariho n’undi wabishidikanya !

Dore n.ibimenyetso biranga ubutegetsi bw.abicanyi Ndorimana yiyemeje kurwanira ishyaka :

Politiki ya humiriza nkwice :

Kuba nta we ufite uburenganzira bwo gutekereza no kuvuga igitandukanye n.icyo ubutegetsi bw.igitugu bushaka. Kabone n.aho baguhimbira ibyo kugucisha umutwe, ntugomba kwisobanura ! Muri iki gihe, buri munyarwanda asabwa kwemera ko FPR imukunda cyane kabone n.aho yaba abona neza ko bari kumucukurira imva, agomba kwemera ko ubutegetsi butibeshya, nuko agatuza agahambwa abona ! Koko i Rwanda bibaye impamo aka wa mugani ngo « umwami arakwicira ukamutura » ?

b .Akarengane :

Burya inshingano ya mbere y.ubutegetsi ni ukurengera abaturage, no kubakiranura igihe hari amakimbirane ! Ni nde utababazwa no kubona ukuntu FPR-Inkotanyi irenganya abantu : kubicira ubusa, kubafungira akamama, inkiko aho kugira ngo zirenganure umuturage uzitabaje ahubwo zigakoreshwa mu guhimba ibinyoma no kumucira urubanza rumurenganya ! Umuhutu bashatse wese, kumukorera dosiye imushinja genocide ni nk.aka kanya ! Abatutsi bashinjwa gupfobya genocide cyangwa bageretsweho kwiba amafaranga nabo bariho ! Uwansaba ingero natanga igihumbi ! Abanyarwanda bameze nk.intama zitagira umushumba, nuko zikarisha mu ndiri y.ikirura ! Nyamara burya nta we urenganya umukene ngo bishirire aho ! Bacamanza b. i Rwanda muri iki gihe, nimutegereze muzabyibonera !

d.Iterabwoba rikabije (terrorisme) :

Terrorisme ni uburyo (stratégie) bwo gukora ibikorwa byo gutera abantu ubwoba bwinshi kugira ngo bareke ubutegetsi bwikorere ibyo bushatse. Iryo terabwoba rituma abaturage bigungira mu ngo zabo, bagahora batinyana bityo ntibabone umwanya wo gusabana ngo bungurane ibitekerezo bityo babe basaba ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa ! Ibyo bikorwa ni nko kwicira abantu benshi ubusa kandi ku mugaragaro, kubambura utwabo nta rubanza, kubafungira ubusa…n.ibindi. Iyo ntekereje uko abanyarwanda bahora bahagaritse umutima, hagira agakoma ngo ntibucya, bwacya ngo ntibwira, numva bindya ahantu, umutima ukabyimba nkenda gupfa ! Iryo hagarika mutima ritagoheka rizahagarara ryari koko ! Ushaka kumenya icyo « terrorisme » bivuga yanakwirebera ukuntu FPR iteje imiborogo y.urudaca muri Congo no mu karere kose k.ibiyaga bigari ! Ndorimana we yongeraho akarusho ko guha umugisha « le terrorisme intellectuel », ngo abantu ntibagatekereze ra ! Ngo ni we wenyine na FPR batekereza neza, abandi bose (baba abo mu Rwanda, mu Burundi, Congo, Uganda na Tanzaniya na Vatikani… !:) ntacyo bize, nta kindi batekereza kitari ingengabitekerezo ya genocide ! Igendere Ndorimana waravumbuye pe !

Ndorimana we, iyo « vanjiri yawe » wigisha, si yo Kiliziya yagutumye kwamamaza ! N.iyo ni scandale wibagiwe kwandika mu gitabo cyawe kandi warahoze uri « musenyeri » muri iyo Kiliziya uriho wandagaza!

4.Kuki Ndorimana agamije kurengera abicanyi ba FPR

Icy.ingenzi gituma Ndorimana avuza induru, akanduranya n.abazima n.abapfuye ni ukugira ngo arangaze abantu, abaheze mu gihe cyashize : ngo interahamwe ni zo zonyine zicanye. Aremeza ko njye na Padiri Fortunatus twahkanye uko kuri gukomeye. Oya rwose ntabwo toyobewe ko Interahamwe zishe abantu zibarenganya. Zatsembye Abatutsi, zitaretse no gutsembatsemba Abahutu ! Zishe n.abana, abakecuru n.abasazi. Zatsinze benshi mu kiliziya ! Ibyo turabizi kandi ntabwo twigeze gushyigikira genocide ! Gusa witubuza no kubona ko Interahamwe zabonye igihano gikakaye kijyanye n.ibikorwa bibi zakoze. Benshi muri bo barishwe, hari abagaramye iyo mu mashyamba ya Congo, hari abangara amahanga, hari n.ababorera muri gereza zo Rwanda. Ubwo kandi reka nawe tukwibutse ko hari Abanyarwanda batagira umubare babirenganiyemo bakicwa, bagafungwa cyangwa bagatorongezwa nta ruhare na busa bigize bagira muri ubwo bwicanyi. Ariko ikiruta byose, turagusaba ko kujijisha byakurwaho tukemeranwa ko igihe cy.interahamwe zica cyarangiye ! Ubu se abicwa mu Rwanda bicwa na nde ? Interahamwe zizabe se zarazutse ?

Ikibazo twifitiye ni uko FPR wiyemeje kwamamaza itagizwe n.intungane gusa. Bamwe mu bayigize bazwiho kuba baratsembye abanyarwanda ko bigaramiye mu buyobozi bw.igihugu bazaryozwa ibyo bakoze ryari ? Sibo birirwa bacira abandi imanza zo kubamanika ? Sigaho Ndorimana witurindagiza, nushaka wandike ibitabo makumyabiri na bitanu bibarengera, abicanyi bose barasa, nyina ubabyara ni umwe !

Erega nawe ugera aho ukabyivugira weruye ugira uti : « Gukwiza ibitekerezo bya Bruguière ni ukwemeza ko Urwanda ruyobowe n’abicanyi bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ! (« propager cette thèse revient à dire que le Rwanda est gouverné par des assassins qu’il faudrait arrêter et juger… ») p.135. Wakabimenye se ! Burya koko umusazi arasara akagwa ku ijambo !

Ndorimana we, imikorere yanyu yo gushinja abandi ibyaha, izicisha benshi ariko ntibizasiba icyaha cyanyu ! Nk.ubu rwose iyo mbonye wavuye hasi, ushishikariye gusebya Abihayimana bagenzi bawe, ndisekera ! Ariko nsetswa n.agahinda no kubura uko ngira! Mu by.ukuri ndi wowe najya nicecekera ! None se ubu koko umaze kwibagirwa ko nawe ubwawe uri umwicanyi uri hanyuma y.interahamwe ? Ndorimana, wishe umuntu ! Yewe, abantu benshi tuzi neza ko wateye umubikira w.umunyarwandakazi inda, hanyuma ukamujyana i Bari, mu Butaliyani kumuhubuzamo iyo nda kandi uri « Musenyeri » ! Ibyo se warabyibagiwe ? Niba ukeneye ko tuvuga amazina, umunsi n.isaha ndetse tugatanga n.ibimenyetso gihamya nabyo twabikora ! None se ibyo wakoze si amahano ? Mbega umusenyeri ! Umva ko ukunda impfubyi da! Uwo se si umwana w.inzirakarengane wicishije ari wowe wakagombye kumurengera ? Ibyo se ntibyitwa kwikora mu nda ? None se muri FPR ibyo mubyita ubutungane ? Kurya utagira impuhwe, ufite aho ubikura ! Waniga uwo wibyariye ukarengera nde wundi ? Ndakwibutsa ko amaraso y.inzirakarengane ahumira abayamennye, witegure n.ibikomeye biracyaza, no guta imyenda ukiruka ku gasozi ntibitinze!

N’iyo ni scandale wakoze uri mu buyobozi bwa kiliziya, ntuzayibagirwe mu gitabo cyawe gitaha !

Nyamara ngo wari ugishaka kuba Umwepiskopi ! Oya, turabyanze, Kiliziya ntikayoborwe n’abicanyi !

Iyo tuba mu gihugu kigendera ku mategeko twari gusaba ubucamanza bugasuzuma neza ibyawe ! Ariko ubundi Kiliziya yo izagufatira ibihano ryari ikurikije ya mategeko yayo wize ukaminuza !?

5.Ndorimana atweretse uko FPR iteye

Harya ngo ntitukavuge ko mu Rwanda haba amoko atatu ? Ndorimana we ntarabyibagirwa, yarashishoje asanga habaho abapadiri b.Abahutu (nta n.umwe ubavuyemo !) bigisha ingenbabitekerezo ya génocide, no mu Batutsi hakaba hari ab.imbwa bapfobya genocide. Ng.uko uko Ndorimana aduhishuriye ko FPR itari iy „abatutsi bose nk.uko bamwe babyibeshyagaho ! Ko abo yandagaje ari benshi, ubwo se bari kumwe na we mu Muryango ? Oya, Ndorimana agamije guca intege Abatutsi bashyira mu gaciro agira ngo abate mu mutego w.irondakoko ryamuhumye amaso ! Udakora nka we ni injiji ntacyo yize, ni imbwa ! Ishyano riragwira pe, Kiliziya y.u Rwanda irongeye irarigushije ! Igikwiye ni uko abakristu bagifite agatima bajya ku mavi bagasabira Kiliziya y.u Rwanda !

Gusa rero Abanyarwanda babimenye neza, FPR ni agatsiko k.abantu bake (batanageze ku icumi !), bibohoreje igihugu, bagisahura uko bishakiye ku nyungu zabo gusa. Ahasigaye kurenganya Abanyarwanda, kubicira ubusa (baba

Abahutu cyangwa Abatutsi), kubambura utwabo bakabakenesha, kubafungira akamama, ntacyo bibabwiye ! Ntabwo ari Umucamanza wo muri Espagne cyangwa Bruguière babihimba, bihuje n.ibyo abanyarwanda twese tuzi, twabibayemo, twarabyiboneye n.amaso yacu … ! Ibyo byose Ndorimana arashaka kudutera ubwoba ngo tubyibagirwe ! Ubwo kandi wabona yarabeshye FPR ngo ubwo butumwa azabushobora ! Abagabo bigerezaho !

6.Gusebya Kiliziya, Ndorimana urabiterwa n’iki ?

Ndorimana muvandimwe, ufite igikomere gikomeye. Wayoboye Diyosezi ya Cyangugu (1995-1997), mu gihe nari umufaratiri. Reka mbikwerurire, ntacyo ngusaba kandi nta n.icyo nibuka wampaye! Burya nari mu bagukunda cyane ! Babagaho ! Nabonaga uri umupadiri wihagazeho, w.umuhanga, watinyuka kuvuga icyo atekereza, akarengera ubushyo ashinzwe ! Mu by.ukuri nababajwe cyane n.uko atari wowe utorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ariko mfunguye amaso nsanga ari wowe wabyiteye !

*None se wa musore witwa Giuseppe w.umutaliyani, si wowe ubwawe wamwizaniye ngo mubane hariya muri Evêché ? Urwandiko yashishimuye se akarwohereza i Roma avuga imyitwarire yawe mibi idakwiye umushumba, buriya hari uruhari Musenyeri Bimenyimana yagize mu kurwandika ? None se uramuhora iki ?

*None se FPR ijya kwandika liste y.abapadiri bayo ishaka ko baba abepiskopi ku ngufu, ni Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni wabagiriye Inama yo gushyiramo izina ryawe kugira ngo akunde agutware umwanya ? None se ko uzi Kiliziya gatolika y.i Roma, urahamya neza ko ikorerwamo bigeze hariya ? Musenyeri Bimenyinamana azaruhuka ryari kuba « Bouc-emissaire » uhekesha ibibazo byose wikururiye ?

*Uko wacunze umutungo wa Diyosezi mu nzibacyuho niba batarabikuryoje ntugire ngo ni uko uri nta makemwa ! Iyo « déception » yawe, dukwiye kuyumva rwose .Iraremereye. Ariko rero uko ubyitwaramo si byiza, ahubwo birerekana neza ko ufite gahunda ndende ! Reka tuyisesengure !

Ndorimana urashaka kuva mu bupadiri, none urashakisha urwitwazo !

Mu by.ukuri iyo umupadiri yamaze kuba « vagus » (inzererezi !), intambwe iba isigaye ni ngufi akaba yavuye mu bupadiri ! Aho i Kigali twumva ko utuye, umwepiskopi ukugenga ni nde, ngo ujye umutuka ariko agushinzwe? Uzabe se warashinze iyawe kiliziya yigenga ? Ba intwari ugende neza ariko ntupfane abantu ! Ntiwaba ubaye uwa mbere, ntiwaba uri n.uwa nyuma ufashe icyemezo

gikomeye nk.icyo. Tuza, wigendere wemye ! Nta mupadiri bitabaho, ejobundi nanjye nibimbaho ntukanseke ! Ikizima ni ukwigendera utanduranije.

b. Ndorimana uri kwihakirwa kuri FPR ngo iguhe umwanya !

Kwihakirwa ni uburenganzira bwawe, ariko ba imfura ureke gucuruza ikinyoma no gusebanya ! Kugambanira abo mwasangiye ubutumwa byazakugaruka kera ! Abapadiri b.i Cyangugu na we warabayoboye : kuva Diyosezi ya Cyangugu yabaho, ni wowe wari Igisonga cya Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa. Hanyuma yimuriwe i Kigali akwegurira Diyosezi (1995-1997) ! Niba koko abapadiri b.i Cyangugu bose (uretse abatari bakavutse !) ari interahamwe nk.uko ubyemeza, ukaba utarabashinje icyo gihe ngo babihanirwe ni uko na we ubwawe wari interahamwe nkuru ! Ndakwibutsa ko wambaye ishati ya MRND kugera inkotanyi ziraye ziri bugere i Cyangugu ! Hari abandi babifungiwe, bakatiwe imyaka 30 ! Ibyo urabizi ?

Umva rero Ndorimana, n.ubwo ndi muto ariko sinkiri umwana, reka nkugire inama : dore rwose urashaje, imyaka 60 si ubusa ! Sigaho wisazira mu cyaha, hato utazanagipfiramo ! Wize amategeko ya Kiliziya, uzi neza ko « umukiro wa roho y’umuntu ari ryo tegeko risumba ayandi mu ya Kiliziya ». Kiza roho yawe ariko udatabye n.iz.abandi ! FPR nigire vuba iguhe umwanya mwiza ukeneye dore wayikoreye kuva kera, turebe ko twagira amahoro !

UMWANZURO

Uko igitabo cya Yohani Ndorimana cyanditse birerekana uko Leta iriho mu Rwanda, ari nayo arwanira ishyaka, ikora muri iki gihe. Ntibigoye kubona ko indangagaciro zayo ari ikinyoma, akarengane n’iterabwoba rikabije.

*Iyaba abanyarwanda aho bari hose (mu gihugu cyangwa mu mahanga, mu nzego z.ubuyobozi bwa gisivile n.ubwa gisirikari, ku kazi aho birirwa, mu murima bahinga, mu isoko bacuruza…) bari bemeye kwiyumvamo umuriro numva ugurumana mu mutima wanjye iyo mbonye akarengane gakorerwa abantu mu Rwanda ;

*Iyaba abanyarwanda bashoboraga kumenya ko amahanga yarangije kurambirwa politiki ya FPR ishingiye ku kinyoma, akarengane n’iterabwoba (kwemera gutangaza ziriya mandats d.arrets 49 nta kindi bivuga !) ;

*Iyaba hagiraga abiyemeza ngo bahaguruke bishyire hamwe : twasaba abayobozi b.igihugu cyacu kumva ko abaturage barambiwe ingoma irenganya, ikica. Twabasaba guhitamo kwivugurura cyangwa ubuyobozi tukabubambura bugahabwa abanyarwanda bayobora igihugu bagatanga amahoro .Icyo dusaba nta kindi, ni amahoro ! Banyarwanda, banyarwandakazi, nimubyiyemeza nanjye muzankoreho, nzatabara mu b’imbere !

BIKOREWE i Paris,

Taliki ya 08 Nzeri 2008

Padiri Thomas Nahimana.

NYAMARA « Musenyeri » NDORIMANA SI UMUSAZI …! Th. NAHIMANA

Oya, Padiri Ndorimana si umusazi ! Koko rero iyo nibura ajya kuba umurwayi, nta cyaha yajyaga kugira. Gusa rero ubwe akomeza kwemeza ko ari muzima. Ni yo mpamvu icyaha cye kimuhama !

Nyuma yo gutangaza igitabo cye cya gatatu yise « De la région des grands lacs au Vatican : intrigues, scandales et idéologie du génocide au sein de la hiérarchie catholique », Padiri Ndorimana yatanze ibiganiro mbwirwaruhame kenshi agaragaza ngo ukuntu abayobozi ba Kiliziya gatolika bagize uruhare muri jenoside.Yavuzemo n.andi mazimwe menshi adakwiye kugaragara mu gitabo cy.umuntu nka Ndorimana wibonamo umushakashatsi ukomeye cyane ! Benshi mu bamwumvise mwipfutse amatwi muti « noneho isi irashize », abandi bati « Padiri Ndorimana yasaze byarangiye ! ». Hari n.abahisemo kubatiza icyo gitabo cya Ndorimana, ubu bakaba bacyita « Les versets sataniques de Jean Ndorimana » ! (umuntu agenekereje byavuga : inyandiko rutwitsi za Ndorimana)

Uko byagenda kose, dukwiye kumenya ko Padiri Ndorimana atari umusazi ; ni muzima rwose ; azi neza icyo akora, yewe ntayobewe n.ingaruka inyandiko ze zizagira ! Nanjye narashishoje nsanga ntabura kwerekana inkurikizi-ntindi z.igitabo cya Ndorimana, ari nazo zabaye intandaro yo kwandika icyo gitabo !

1. Reka duhere ku bagaragaje icyo batekereza ku nyandiko ya Padiri Thomas Nahimana n’iya Padiri Fortunatus Rudakemwa

Muribuka ko mu Museso no 318 (yo kuwa 13 kugera 20 Ugushyingo 2008; ku mapaji 12-13) nanjye nanditsemo icyo ntekereza kuri Padiri Ndorimana n.igitabo cye ! Nyuma y.uko iyo nyandiko isohotse hari abambwiye uko babona ibintu. Uretse abanyarwanda benshi cyane bagaragaje ko banyuzwe, hari n.ababoneyeho akanya ko kunyibutsa amwe mu masomo y.imbonezabupfura !

Dore bimwe mu byakurikiyeho :

a) La revue hebdomadaire de la presse rwandaise, no 356 du 16 au 22 novembre 2008, irasoza igira iti « Qu’on se le dise, si l’Eglise catholique rwandaise a choisi les deux prêtres pour lancer sa contre-attaque médiatique contre son vieux fils ‘‘ perdu’’ (Jean Ndorimana est âgé de 60 ans), c’est raté ! Rien dans ces lignes ne traduit ni la décence, ni la retenue, encore moins la bienséance apparentes reconnues, généralement, au clergé catholique. Entre une Eglise malade, qui ne se remet pas de son passé peu glorieux, et des prêtres qui ont choisi de lancer des injures publiques, par presse interposée, contre l’un des leurs, les catholiques rwandais ont toutes les raisons d’être déçus. A vos prières, messieurs, dames !! »

Abakoze iyi nyandiko ndabashima. Icyo nshima ni uko mudahakana ukuri kw.ibitekerezo haba ku byerekeye politiki y.iterabwoba rya FPR, haba no ku mahano y.uwahoze ari « Musenyeri » Ndorimana ! Ndumva nta ngingo n.imwe mwaba mwerekana ko nayibeshyeho cyangwa ngo mbe naravuze ibinyoma ! Icyo munenga ngo ni uburyo nabivuzemo (la forme). Ngo musanga ntararanzwe n.ubupfura no kugira rutangira bisanzwe biranga abapadiri ba Kiliziya gatolika ! Mu by.ukuri ntimwifuzaga ko navugira ku mugaragaro kariya kageni ! Iyo nama mungiriye sinyigaye, ikibazo gusa ni uko mwibagiwe kuyigira na Padiri Ndorimana ! None se ubwo koko ibya Ndorimana byo kwihanukira akagereka ku bantu jenoside n.ingengabitekerezo yayo agamije kubacukurira urwobo, ibyo ni byo mwita « ubupfura no kugira rutangira bisanzwe biranga abapadiri ba Kiliziya gatolika »? Yemwe, kuri iyo ngingo tuzumvikana ubutaha ! Mugire ibihe byiza !

b) Abanyamakuru ba Radiyo BBC-Gahuzamiryango bifuje gutegura ikiganiro cyampuza na Padiri Ndorimana, na Padiri Fortunatus tukajya impaka ku byerekeye ibivugwa muri kiriya igitabo! Njye narabyemeye ! Padiri Fortunatus na we yari kubyemera .Padiri Ndorimana we yarabyanze, ngo ntiyaganira na twe, ngo kuko tutasomye igitabo cye kandi ngo tukaba « dusebanya » ! Ngo twaba twaramusebeje ra ! Ngo byaramubabaje cyane ! Banyarwanda banyarwandakazi namwe murumva rwose ko umuntu atabura kwibaza ! Ndorimana yanditse igitabo cy.amapaji 365 yuzuye ibinyoma no gusebanya, akumva bikwiye ! Njye nanditse udupaji tutarenze tubiri nivugira ukuri mbona kandi n.abandi bose babona, ngo nasebanije, ngo byababaje Padiri Ndorimana ! Ubu se ibi si bya bindi by.impyisi ikurira umwana ikakurusha kurakara ?

c)Icyakora ntabwo ari Ndorimana wenyine ubona ko namubabaje cyane ! Hari n.abandi bantu bake cyane banyandikiye bambwira ko nakoze ibidakorwa kuba naratinyutse kwinjira mu buzima bwite (vie privée) bwa Ndorimana, nkavuga amahano yakoze nyamara ntibimubuze kwirirwa ajijisha ngo arerekana abanyabyaha ! Buriya se yihereyeho ntibyarushaho kumvikana ? Ubwo rero ngo igikuba cyaracitse ko natinyutse kumuvuga ! Abo banyandikiye ntibababajwe n.uko ibyamuvuzweho byabaye izuba riva, bababajwe no kuba byaravuzwe ! Ariko se bavandimwe iyi myumvire y.abantu nk.aba tuzayite ngo iki koko ?Uhishira umurozi akakumara ku bana. Banyarwanda mwirinde kugwa mu mutego w’abantu babona batuje, batarashyirwa mu majwi bagatekereza ko bo ari intungane, ko bitazabageraho ! Nuko bakibwira ko ahari abari kurengana aribo babyikururiye ! Yewe, bagomba no kuba bakeka ko nta n.akarengane kabaho ! Ibi binteye kwibuka inkuru ibabaje cyane! Hari mu gihe cya jenoside muri 1994. Ni uko mu gihe abantu bariho bicwa, umugabo udashyira mu gaciro, yinjira mu cyumba kiberamo inama cya komini ahasanga abari bamaze kurokoka igitero cy.abicanyi, maze arihanukira arababwira ngo « mugire bwangu munsohokere muri salle, dore muri gutuma bahabicira mukayanduza kandi mutazayoza ! ». Abo iryo shyano ryagwiririye ubwo murabyibuka !

Uwo muntu udashyira mu gaciro yumvise iki mu byabaye mu Rwanda ? Ntiyabashije no kumva uburemere bwa jenoside yakorwaga ! Icyari kimuhangayikishije si ubuzima bw „abantu, ni icyumba kiberamo inama kitangombaga kwanduzwa !! Kuba abantu bararenganaga ntacyo byari bimubwiye na gato!

Ndabona iyo nkuru hari icyo yabwira bene wacu bavuga ngo narahemutse cyane kuko navuze neruye uwo Ndorimana ari we ! Nyamara rero igitangaje ni uko abo bavandimwe badashaka kwigora ngo bashishoze, babone ko Ndorimana ari kugereka jenoside ku mutwe w.abantu ababeshyera ! Ubwo se tuvuge ko abo bavandimwe bize inganyagaciro n.insumbanyagaciro ? Iyo Ndorimana akwiza ibinyoma bararuca bakarumira, nakwivugira ukuri mbona bati « oroshya » ! Aho Ndorimana yahereye aca ibico, acukura urwobo, atwerera abantu jenoside, ni nde muri bo wigeze azamura ijwi ngo yamagane ubwo bugome ? Gusa rero sinabarenganya cyane, erega umunyarwanda yarakanzwe ! Gusa ikibabaje ni uko ubwoba bukabije ari nabwo bubibagiza inama twagiriwe n.abakurambere igihe bagira bati « inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo » ako kanya ! Kandi ni mu gihe, burya ngo « umugabo utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi ».

Dore inama ikwiye kwizerwa : Banyarwanda ubu turi mu bihe bitoroshye. Si igihe cyo kwituramira ahubwo ni icyo gukanguka : aho mutuye mu Mudugudu cyangwa mu Kagari ; aho mwirirwa ku kazi cyangwa ku ishuri : nimubona umwe muri mwe arenganijwe, mujye muhagurukira rimwe, mubaze icyo azira kandi mwamagane akarengane .Mujye mutsinda ubwoba, musakuze musaba ko ubutabera bwakubahirizwa. Nimubigenza mutyo muzareba ukuntu abo bayobozi bokamwe n.akageso ko kurenganya abantu bazagwamo imbeho, bagahindura imyifatire yabo mibi banze bakunze. Ngiyo impamvu nanjye nahagurukiye kwamagana ibinyoma bya Ndorimana kuko nsanga hari benshi bazarengana babizize. Ubona akarengane ukinumira ugira ngo wowe urakingiye ntikazakugeraho. Nyamara iyo utahiwe kakakugeraho wicuza impamvu utafatanije n.abandi kukarwanya rugikubita.

Ingaruka- ntindi z’igitabo cya Padiri Ndorimana

Erega rwose Padiri Ndorimana si umusazi ! Yaritonze arabanza arabara, buriya azi neza ko inyandiko ye izagira ingaruka zitari nziza na gato ku bantu yarondoye agamije kubasiga ibara ! Turazita ingaruka-ntindi kuko zapanzwe n.abandikishije iki gitabo ! Reka dusesengure zimwe muri zo.

Urutonde rw’abadashakwa mu gihugu

Dore amwe mu mazina y.Abihayimana Ndorimana yatunze agatoki akabashinja jenoside, ingengabitekerezo cyangwa akabagerekaho kurigisa amafaranga agenewe gufasha imfubyi n.abapfakazi ba jenoside bityo bikaba ari byo yita gupfobya jenoside no kuyihakana ! Turavuga ab.abanyarwanda gusa kandi bakiriho, abatabarutse tubareke baruhukire mu mahoro.

Abepiskopi :

*BIMENYIMANA Yohani Damaseni(Cyangugu)

*RUKAMBA Filipo(Butare),

*MUTABAZI Anasitazi (wahoze i Kabgayi),

*HABIYAMBERE Alegisi(Nyundo),

*NZAKAMWITA Seriviliyani(Byumba),

*BAHUJIMIHIGO Kizito (Kibugo-Ruhengeri).

*MISAGO Agusitini(Gikongoro)

*Thaddée Ntihinyurwa(Kigali)

Uretse ko bose baregwa gupfobya itsembabwoko, Ndorimana arahamya ko abahawe ubwepiskopi nyuma ya 1994 bafite icyaha gikomeye cyo kuba ari « Abepiskopi bashyiriweho kurwanya Leta ntutsi », « les évêques mis en place pour combattre l’Etat tutsi »(p.76§1)

Abapadiri :

Nahimana Thomas, Rudakemwa Fortunatus, Murengerantwari Théophile, Subiza Innocent, Nteziryayo François Nambaje Evariste Kabera Ignace, Kabanda Fabien, Ntamabyariro Apollinaire, Mategeko Amatus, Nkeragutabara Théogène, Rwakabayiza Dieudonné, Niyibizi Jacques (si Hakizimana !), Nsabimana Félicien;

Habimana Ladislas, Rusingizandekwe Thaddée, Habyarimana (si Habiyambere !) Ildefonse, Mutemangando Tito, Ntimugura Laurent, Ntuliye Edouard, Seromba Athanase,Kayiranga Jean Emmanuel François,Thaddée Ngirinshuti, Hormisdas Nsengimana,Rukundo Emmanuel, Ndagijimana Laurent,Ndagijimana Joseph,Tuyisenge (Gakuba) Benoît, Havugimana André, Nkusi , Pierre Claver, Ntabomenyereye Emmanuel (un des prêtres les plus négationnistes de Butare ! p.146)

Nahimana Daniel, Habimana Balthazar, Twagiramungu Bernardin, Habyarimana Simon, André Nzitabakuze, Zirarushya Léopold, Duhilimana Placide, Habiyambere Pierre Claver, Barugahare Vincent, Ndibeshye Jean, Twagiramungu Vincent, Pierre Nakarakorwa Junior, Rwamayanja Jean Baptiste, Kanyarwanda Raphael, Ngerero Silas, Munyeshyaka Wenceslas, Nsengiyumva Juvenal, Sentarure Edouard, Thaddée Twagirayezu, Ntamugabumwe Jean Baptiste, Ntihabose Jean Berchmans, Habyarimana Simon ; Niyibizi Déogratias, Karuta Wenceslas, Turikubwigenge Jean Berchmans, Munyentwari Patrice, Habyarimana Ildefonse, Harorimana Vincent, Gatete Théotime, Iyakaremye Dismas, Nyombayire Faustin…

Aba bapadiri Ndorimana arabashinja guhakana no gupfobya itsembabwoko cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by.itsembabwoko. By.umwihariko ababaye abarezi mu Seminari nto ya Cyangugu ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside kandi bayikwirakwije mu Baseminari. Abadafunze muri bo Ndorimana arabatunga agatoki, ngo iwabo ni MABUSO !

Ababikira : Mama Bernadetta, mama Geltrude, mama Kizito…

Abalayiki ashinja ni benshi, siniriwe mbavuga ariko nabo barababaje !

Muntu wavuzwe na Ndorimana, menya ko ubwo uri ku rutonde (fichier secret) rw „abantu badakenewe mu Rwanda rw.iki gihe ! Haba ejo cyangwa ejobundi uzagera aho umenye ko waciriwe urubanza utaburanye ! Mu gukora ruriya rutonde, Ndorimana agamije gushyira mu biganza bya FPR Abihayimana bakekwaho ubushobozi bwo kuba babangamira politiki y.igitugu, ikinyoma n.iterabwoba. Ikigaragara ni uko bariya bantu bavugwa cyane cyane abapadiri bakiri bato, bizabakoraho byanze bikunze ! Ni nde se uyobewe uko ubuyobozi bw.aho iwacu bukora ! Bazagenda biyenza kuri bariya bapadiri, babahimbire impamvu maze babafunge umwe umwe kugeza bashize ! Abo FPR itazafunga cyangwa ngo ibagirire nabi ku bundi buryo kuva ubu bagomba kugenda bubitse umutwe, bahore bahagaritse umutima bityo babure umwanya wo kubura amaso ngo barebe amahano yakozwe kandi agikorwa n.abayobozi b.igihugu ! Ubutumwa bwo kuba umuhanuzi bube buhagarariye aho ! Ibyo se ntibyitwa kwica urubozo ? Nihagira igikoma, bazajya bafungura igitabo cya Ndorimana, nibasanga izina ryawe ririmo, nta rundi rubanza ! Iyo bitaba ibyo Ndorimana ntiyari kwirirwa ata igihe ngo arandika ibidafite inyungu ! Si umusazi rero azi neza icyo akora ! Basaserdoti b.i Rwanda, Yuda yarangije umurimo we, ahasigaye nahabwe ibiceri bye mirongo itatu ! Icyo nifuza ni uko amateka yazerekana ko ari jye wibeshyaga !

b. Guteguriza intambara zitaha

Tuzi twese ko Prezida Habyarimana, n.ubwo atari umumalayika, yari yarashyize imbere umubano mwiza w.u Rwanda n.amahanga. Kandi byari byaratanze amahoro, ibyo ntawabihakana. Muri iki gihe, mu ruhando rw.amahanga, Urwanda ruyobowe na FPR rwahisemo kugira ijambo rukesha « ijabo » no kuba gashozantambara ! Ibyo mwese murabibona ! Abashyigikiye politiki y.uko igihugu cyacu gihinduka gashozamvururu sinzi uko bangana ariko njye sindimo !

Iyo Ndorimana yihandagaje akemeza ku mugaragaro ko mu bayobozi ba Kiliziya y.i Burundi ari ho habarizwa indiri y.ingengabitekerezo ya genocide, aba ashaka kugera kuki ? Bepiskopi n.abapadiri b.i Burundi murarye muri menge ! Ubwo mwatanzwe, niko iwacu dukora ! Ubwo umuntu w.igihangange witwa Padiri Ndorimana Yohani yabadomyeko urutoki, ubwo nimwe mutahiwe ! Haba ejo haba ejobundi ntimuzatungurwe no kubona urugamba ruremeye iwanyu ! Ndorimana na Shebuja ntaho babakinze ! Mwibuke Abasenyeri Munzihirwa na Kataliko n.urwo bapfuye ! Abepiskopi baguye mu Rwanda bo ngo bagombaga kwicwa da ! Ngira ngo mwamenye ko n.ababishe bagizwe abere izuba riva ! Ariko naragenze ndabona, ubutabera bwo mu Rwanda ni urukerereza pe !

Mbwire iki abavandimwe bo muri Kongo ! Ndorimana ntabacira akari urutega ! Gusa Imiborogo yanyu, imirambo y.abana banyu badasiba gukindagurwa bazira akamama irahamagara uburakari bw.Imana. Umunsi umwe buzamanukira ku bicanyi babigize umwuga ! Uwo munsi nawo nimuwutegereze mwizeye, uzabaho !

Abo Padiri Ndorimana abeshyera nimuhaguruke

Ndorimana yashyize izina ryawe muri kiriya gitabo cye ? Yenda wifitiye ubwoba cyangwa se wacitse intege urumva ntacyo wamukoraho kuko wibwira ngo uhagarariwe n.ingwe aravoma ! Ishakemo akanyabugabo ugire icyo ukora ! Njye ubu narangije kubyiyemeza aho kuba imbeba imyaka itanu naba intare umunsi umwe ubundi nkipfira ! Tinyuka urege Ndorimana mu rukiko, nibikunanira wandike nibura paji imwe usubize ku bikuvugwaho ! Twese abavuzwe tuzegeranya ibyo bisubizo tubikoremo igitabo tugishyire ahagaragara ! Ntihazabura abagisoma bakamenya ukuntu Ndorimana n.abamukoresha ari abanyabinyoma bakoresha iterabwoba gusa !

FPR irarwanya Kiliziya gatolika, bigiye ku kabona bose !

Igihe cyo kwituramira no kujijisha kirarangiye, ni ngombwa ko duhaguruka tukavuga ibintu uko biri ! Ndorimana wiyemeje kurya isoni, agakuraho agahu agashinja abayobozi ba Kiliziya jenoside ababeshyera ni we ubimbuye ibi ibihe bishya! Nyamara intambara arimo iramenyerewe muri politiki : « plus le mensonge est gros et répeté, il a plus de chance d’etre cru ! »(Iyo ubeshye abantu ukabikomeraho kandi ukajya ubisubiramo kenshi, bagera aho bakibwira ko ibyo uvuga ari ukuri !). Hanyuma kandi ntituyobewe n.irindi hame ryo muri politiki rigira riti« ce qui est cru est plus important que ce qui est vrai ! »(Iyo ushoboye kwemeza abantu ikintu kabone n’aho ntaho cyaba gihuriye n’ukuri uba ugeze ku ntego !). Ng.uwo umukino Ndorimana yiyemeje gushoramo Kiliziya, akabikora yizeye ko amacenga ye nta we uzayarabukwa ! Ubwo nyine biranatwereka ko Ndorimana atikorera ku giti cye. Abo akorera ni babandi bagira bati « beshya, beshya, nurushaho kubeshya rubanda izagera aho yemere ibyo uvuga ! » Ariko rwose murasetsa mwe mushaka kubeshya Abanyarwanda ! Ibyabaye turabizi neza, nitwe byabayeho ; ibiba nabyo turabibona ! Ndorimana n.abakora nkawe, mujye mushimishwa no kubeshya abana n.Abazungu naho Abanyarwanda bo barabazi !

Icyo « inkuru » ya Ndorimana ishyize ahagaragara ku buryo budasubirwaho ni uko FPR itinya abayobozi ba Kiliziya gatolika kandi ikabanga urunuka ! None se uwabihakana yahera he mu gihe ari Leta y.u Rwanda ubwayo yatanze amafaranga yo kwandika kiriya gitabo cya Ndorimana kigamije gusebya no kugirira nabi abayobozi ba Kiliziya ? Harya ngo ibyo ntibikitwe gutoteza Kiliziya ? Bayobozi ba FPR, Ndorimana yabakoresheje imibare mibi none dore ibyanyu byagiye ku mugaragaro !? Nimutinyuke abe ari mwe musaba imbabazi Abanyarwanda !

Ariko se ubwo kuki mwirengagiza ko Kiliziya gatolika itigeze yanga na rimwe ko Umupadiri wayo cyangwa Umusenyeri ukekwaho kuba yarakoze icyaha yashyikirizwa inkiko akabazwa ibyo akekwaho ku giti cye ! Musenyeri Misago Agustini ntiyafunzwe, yaburana agatsinda, agafungurwa? Ko hari Abapadiri bafunzwe, Kiliziya yaba yarigeze gufata imbunda ikajya kubafungura ku ngufu ? None se Ndorimana uri mu biki ! Uretse ko n.iryo fungwa ry.agateganyo (rishobora kumara imyaka irenga 15 !!!) twarangije kumenya neza ko rigamije gutesha abantu agaciro no kubashyiraho icyasha ngo bavanwe ku rutonde rw.abashobora kuzakora imirimo imwe n.imwe yarangije kubona bene yo ! Ndorimana we, kwica si ukumena amaraso gusa, abishwe bahagaze ni bo benshi ! Ese ko wize Amategeko(Droit) iby.uko « umuntu utarahamwa n’icyaha aba ari umwere », byo ntiwabyize ? Waba se waribagiwe ihame rigira riti « mieux vaut un coupable libre qu’un innocent en prison » (« ibibi birarutana : aho kwibeshya ngo ufunge inzirakarengane waba uretse guhana uwakoze icyaha »)? Rosa Kabuye we se ko ari mu bakurikiranyweho kuba barishe abaperezida babiri n.abari babaherekeje ntafungishijwe ijisho gusa mu Bufaransa ? Ayabatwa Rujugiro wibye amafaranga atabaritse ntafungishije ijisho mu Bwongereza ? Ubwo wize amategeko, wagombye kuba wibuka ko umuntu ashyirwa mu munyururu by.agateganyo iyo inzego zibishinzwe zikeka ko ashobora gucika cyangwa gusibanganya ibimenyetso by.icyaha yaba yarakoze. Yiba mu Rwanda bakurikizaga iryo hame, abantu b.inzirakarengane ntibaba bari kuborera no gupfira mu munyururu bazira ibinyoma nk.ibi byose wanditse. Uzabe se utazi ko guhimbahimbira abantu ibyaha nk.uko uriho ubigenza ari ubugome bwari bukwiye guhanirwa ? Yewe hari n.ikindi abandi bagomba kuba barize wasibye : ibyaha by.umuntu ku giti cye, kabone n.aho yaba Umusenyeri, kubyitirira Kiliziya yose si ikosa rikomeye ryaterwa gusa n.umutima mubi wo gushaka guharabikana ? None se tuvuge ko ibyaha wakoze, wowe Padiri Ndorimana, n.ibyo uriho ukora ubu ari Kiliziya ibigutuma ? Ubwo rero ejo cyangwa ejobundi nizihindura imirishyo amarorerwa yawe wowe Ndorimana azabazwe Kiliziya ? Genda Kiliziya wagorwa !

Ikindi Ndorimana usa n.utarumvise neza ni uko mu nzego zizwi za Kiliziya gatolika nta « police » irimo ku buryo yajya yirirwa ihiga bamwe mu bayoboke bayo bakoze ibyaha ! Uwo murimo rwose ushaka kuyihambiraho si uwayo ! Ubuyobozi bw.igihugu nibwo bushinzwe kugena inzego zikora iby.ubugenzacyaha n.ubushinjacyaha ! Niba byarananiye ababishinzwe rero nibareke gupfana Kiliziya ! Keretse niba hagati aha barabaye babyeguriye Ndorimana ! Sibwo Ndorimana ahindutse umushinjacyaha ufite ububasha mu karere kose, uhereye mu Karere k.ibiyaga bigari ugataha i Vatikani !! Uzabage wifashe ra !

5.Ndorimana , « imfizi y’imiborogo » !

Iyo Ndorimana atangiye kwivuga ibigwi ntabura inganzo, ahinduka nka ya sosiyete yiyise Intarissable Petrorwanda ! Koko ntawivuga amabi ! Ndamufatira ku byo we ubwe yivugira maze mbereke ukuntu Ndorimana ari agasambo, umwirasi, n’umunyagitugu kinuka watagangaje abagize akaga ko gukorana na we ! Byumvikane ko mbere yo kwiyita intwari, Ndorimana yashishikariye kwifatira imyanya irimo ifaranga no kurikoresha uko abyumva, yamara kurihaga agahindukira akagaraguza agati bangenzi be ataretse n.umuyobozi we, Musenyeri Bimenyimana. Mu by.ukuri biteye agahinda !

Ndorimana aragira ati « Après le génocide, la Caritas était la seule structure de l’Eglise catholique qui avait de l’argent : on parlait reconstruction, réhabilitation des structures détruites durant le génocide et réinstallation des rescapés qui n’avaient plus de maisons. Beaucoup de vivre, beaucoup de tôles et beaucoup d’argent ». (p98-99). « Jenoside irangiye, Caritas ni rwo rwego rwonyine rwa Kiliziya Gatolika rwari rufite amafaranga kuko icyo gihe icyashyirwaga imbere ari ugusana amazu n’ibyangijwe na jénocide, no gufasha abacitse ku icumu gusubira mu byabo. Nuko ibiribwa, amabati n’amafaranga si ukwisukiranya ! »

Ndorimana arakomeza atubwira impamvu yafashe ubuyobozi bwa Caritas « Si malgré mes charges déjà trop lourdes, à l’occasion de la remise-reprise avec l’ancien directeur de la Caritas, j’ai pris la direction de cette dernière en 1995, c’est que je savais que si je la confiais à un de ces prêtres négationnistes ou assoiffés d’argent et d’autres biens, ou à un prêtre qui allait se laisser conditionner, c’était fini avec les rescapés du génocide à Cyangugu ! »(p98). « N’ubwo nari mfite imirimo myinshi kandi ivunanye, mu gihe cy’ihererekanyabubasha n’uwahoze ayobora Caritas, nahisemo kuyiyobora jyewe ubwanjye kuko natinyaga kuyiha bariya bapadiri bapfobya itsembabwoko cyangwa b’abashonji, cyangwa se ba bapadiri bavugirwamo kuko abacitse kw’icumu b’ i Cyangugu bari kuba bahaguye bidasubirwaho ».

Izo mpuhwe ! Ko ubanza aha Ndorimana ari kubona mu bandi bapadiri ibyuzuye umutima we ! Kuri we, nta wundi mupadiri muzima wabaga i Cyangugu, uretse we ! Abandi bose ni aboro basonzeye iby.isi ! Ni we wenyine umenya abacitse ku icumu b.i Cyangugu. Ikibazo mfite ni uko adahwema gufatanya jenoside n.amafaranga ! Uwakeka ko harimo ikintu gisa no gucuruza si Ndorimana waba abiteye ? Ngo ni we wenyine ndakemwa mu mico no mu myifatire ma! Nyamara mu nyandiko iheruka twerekanye amahano « Nyirubutungane Ndorimana »yakoze ! Azabeshye abandi !

Dore ukuri kwambaye ubusa : Ndorimana yabonye adahawe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu nk.uko yari abyiteze, yifatira ubuyobozi bwa Caritas irimo ifaranga ubundi arinumira ! Abandi bagize bati Diyosezi nta handi ikura ifaranga muri iki gihe gikomeye reka dutekereze neza ukuntu amafaranga ahabwa Caritas yakoreshwa neza, abakene bafashwe ariko na Diyosezi ikomeze ubutumwa, Ndorimana ati murashaka kunyereza imfashanyo z.abacitse ku icumu ! Aha humvikane neza : Ndorimana yari abonye uburyo bwo kuniga Diyosezi ya Cyangugu no kubuza umushumba mushya kugira icyo yakora ! (« Et le bras de fer… continuait » ! p. 102) None se ubwe ko yivugira ko Caritas ariyo yonyine yari ifite uburyo bwo kubona amafaranga menshi, icyaha cyakozwe ni ikihe, ubwo Musenyeri Bimenyimana n.abapadiri barimo n.abatutsi (Padiri Ignace, p.101) basabaga ko Caritas yafasha no mu butumwa bwa Diyosezi : koko kubaka ishuri cyangwa shapeli ya santarari ni ukwiba ? Ndorimana se yari ayobewe ko umuntu adatungwa n.umugati gusa ? Abo bacitse ku icumu yitwaza, bo se ntibari bagikeneye gusengera ahasakaye cyangwa gushyira abana mu mashuri, dore ko nayo yari yarasenywe? Oya, kuri Ndorimana Diyosezi ntikibaho, hasigaye Caritas gusa ! Kuri we, Diyosezi iyobowe na Bimenyimana nta bindi bikorwa byiza yakora uretse gupfobya no guhakana itsembabwoko ! Ndorimana we, ubuhanga bwawe mu bya Kiliziya ni aho bugarukira ? Ni uko witeguraga kuyobora Diyosezi yacu ? N.ubwo ubihakana (p.92), Roho Mutagatifu utaragutoye si umuswa, aracyakora kandi aracyafite akenge ! Ubutindi n’umutwe ufunze bya Ndorimana biragaragarira ahantu habiri hakomeye :

a. Caritas ni urwego rwa Kiliziya gatolika rushinzwe gufasha abakene rutarobanuye kuva kiliziya igitangira ! Mu Rwanda, Caritas ntiyatangiye gufasha abakene nyuma ya jenoside ! Yari isanzwe ifasha abakene kandi bose si ko bapfuye muri jenoside ! Gushaka kwemeza isi yose iri hame rishingiye kuri politiki ya Ndorimana y.irondakoko: « Caritas=imfubyi n’abapfakazi ba jenoside gusa » ! si urukundo rw.abo batishoboye rwabimuteraga ni ubushungu n.ubutindi burenze urugero! Reka tujye tuvuga ibintu uko biri ! Ndorimana yashakaga gukoresha amafaranga ya Caritas ntawe umuvugiramo ngo abone uko yikenura akenure n.abe, tugire Imana ! Iyo bitaba ibyo, yajyaga kumva abandi bapadiri, akanumvira n.umushumba wa Diyosezi atagombye guhangana na we ! Kubohoza urwego rwa Kiliziya kugira ngo wigerere ku ntego zawe bwite byo se si ubujura burengeje abitwaza imbunda ? Ndorimana we, nushaka wishyire mu rwego rw.abatagatufu uko ushoboye (« victime mais fier de ma bonne foi et de ma droiture » !p.95 ; « pour certains, je suis un saint » !p.114), ntibikubujije ko benshi bakubonamo « shitani »(p.114)! Ngushimiye ko nawe ubizi !

b. Agasuzuguro kamuranga mu mikoranire ye n’abandi !

Dore uko yumva imikoranire ye n.Umwepiskopi : « les pressions ne manquaient pas. Mais je savais que le moment venu, ce n’était pas à l’évêque que les Caritas partenaires allaient demander des explications…Je ne m’en faisais pas pour autant ; chien aboie et caravane passe ! », p.104-105. « Yego nashyirwagaho igitsure, ariko nari nzi neza ko atari Umwepiskopi ahubwo ari jye ugomba gusobanurira abadufasha imikorere ya Caritas.Nyamara icyo gitsure cye ntacyo cyari kimbwiye : Kumoka kw’imbwa ntibibuza abagenzi kwikomereza urugendo ! » Ubwo se hari utumva uwo Ndorimana yita imbwa idashobora kumubuza kwikorera ibyo ashatse? Muri make ayoborwa n.imbwa ! Bagenzi mwe, n.abashumba b.ihene ntibahangara umwepiskopi bigeze aha ! Ndorimana w’imfura we arashoboye ra!

Dore uko Ndorimana abona abandi bapadiri b.i Cyangugu « Bref, face aux biens de la Caritas, tous ces gens, l’évêque en tête, étaient comme ces chiens ou ces oiseaux rapaces qui, pendant le génocide, se précipitaient pour dévorer des cadavres qui gisaient sur les collines et auxquels personne ne voulait faire une digne sépulture. Ma réponse était et ne devait qu’être : ‘ ce serait détourner… si avec l’argent de la Caritas on faisait autre chose que l’installation des rescapés du génocide’. » p 105

Mbuze imbaraga zo kubihindura mu Kinyarwanda ! Ngo abo bapadiri na Musenyeri wabo ni nka za mbwa cyangwa ibisiga byahururaga bije gushwanyaguza imirambo y’abazize jenoside yari igaramye ku gasozi yabuze uwayishyingura ! Yewe Ndorimana we, nawe rwose uribonera ko ba batutsi uvuga ko babonye ari ngombwa kujya gukora iperereza i Butare aho uvuka bagamije kumenya ubwoko bwawe (p.115), batatinyaga baringa ! Imvugo mbi nk.iyi tumenyereye ko ari umwihariko w.abakomoka mu nzu mbi, batazi uburere icyo ari cyo, mbese abatindi imbere n.inyuma ! Ubwoko bwawe ni ubwo, ntihakagire umunyarwanda wongera kwivuna abwibaza !

UMWANZURO

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ndorimana si umusazi. Azi neza ko nashikama agakomeza kubeshya muzagera aho mukemera ibyo avuga ! Kandi ni koko, mu myaka mike iri imbere aha, igitabo giteye isoni nk.icye nikitavuguruzwa kizafatwa nk.aho kivuga ukuri ! Ibyo se si ukugoreka amateka no kuroga urubyiruko ?

Igikomeje kuntera impungenge ni ukuntu yigira Semuhanuka, agasebanya, akabeshyera Kiliziya tukamureka agakomeza kuyisenya turebera ! Harya « KAREGANYI » si irindi zina rya shitani ? Ndorimana ntiyubaka arasenya ! Turi benshi tubona neza ko Padiri Ndorimana yarangije gufata umwanya we mu rugaga rw „abahakanye ukwemera bagaca ukubiri n.ibyo Kiliziya gatolika yemera kandi yigisha, cyane cyane itegeko rikuru ry.urukundo! Nta gihe abigishabinyoma batabayeho mu Kiliziya ariko kandi Kiliziya ntiyahwemye kubashyira ahagaragara kugira ngo badakomeza kuyobya imbaga y. Imana ! Nguwo uwahoze ari « Musenyeri » Ndorimana, nafatwe uko ari. Ahasigaye nidufatanye twese dushyire amavi hasi, dusabire u Rwanda, ahari ruzongera guhumeka ituze n’amahoro. BIRACYAZA.

Bikorewe i Paris, taliki ya 1 Ukuboza 2008.

Padiri Thomas Nahimana.

PADIRI NDORIMANA YANGA KILIZIYA GATOLIKA CYANGWA NI ABAHUTU ATAYISHAKAMO ? Th. Nahimana

Igitabo Padiri Ndorimana Yohani yise « De la région des grands lacs au Vatican : intrigues,scandales et idéologie du génocide au sein de la hiérarchie catholique » maze kugisoma incuro eshatu zose, ngitangira nkakirangiza ! Gikomeje rwose kunshishikaza kubera ko kimfasha kumva intandaro y.ibibazo bikomeye Abanyarwanda bahuye na byo kandi bikaba bigikomeza kubapyinagaza.

Muri iki kiganiro ndagira ngo mbereke ibitekerezo-nkingi Ndorimana yubakiyeho igitabo cye bityo namwe murusheho kwirebera ukuntu u Rwanda rugifite ingorane zitoroshye ! Ibyo bitekerezo-nkingi ni ibi bibiri bikurikira : 1.Mu mikorere ya Kiliziya gatolika nta butabera buharangwa. 2. Abahutu ni ubwoko bwo hasi (inférieurs au Tutsi).

« Mu mikorere ya Kiliziya nta butabera buharangwa »

Mu by.ukuri, iyo usomye igitabo cye witonze uhita ubona ko igitekerezo gihatse ibindi Padiri Ndorimana ashaka gutambutsa kiri ku rupapuro rw’187. Dore uko abyivugira : «Dans les procès civils, on connaît le rôle du juge et des parties. Le greffier, lui, a la compétence de faire respecter les décisions du tribunal, donc du juge. Pour le cas qui nous occupe, le Saint Siège est tout : il accuse, récuse, décide et exécute. Application : il n’y a pas de justice dans l’Eglise catholique » (p.187).

(« Mu manza zisanzwe za gisivile, tuzi inshingano za buri wese : iz’umucamanza ntizihura n’iz’ababurana. Grefiye we ashinzwe gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ari na cyo cy’umucamanza. Tugarutse ku bitureba, dusanga Urwego rw’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya gatolika rukora byose : rurashinja rukanashinjura,rufata icyemezo akaba ari na rwo rugishyira mu bikorwa ! Kubera iyo mpamvu : nta butabera burangwa muri Kiliziya gatolika ! »)

Twibuke neza ko Padiri Ndorimana yize amategeko ya Kiliziya gatolika (Droit Canon) akaba abifitemo diplôme y.ikirenga (Doctorat). Ubwo rero umuntu yakwibwira ko avuga ibyo azi neza ! Gusa ndahamya ko nta wabura gutungurwa n’uko umuntu wize amategeko ya Kiliziya atangaza ku mugaragaro ko ntacyo ayo mategeko amaze kuko ntaho akoreshwa ! Muri make Ndorimana yataye igihe yiga ibintu bidafite akamaro, bitazanamufasha kugira uwo yarengera ! Niko Ndorimana abibona, nta n’icyo twabivugaho kindi !

Nyamara ariko n’iyo umuntu ataba yarize ayo mategeko ya Kiliziya ngo aminuze nka Ndorimana, mu magambo ye hari ahantu buri wese yahita abona ikibazo : Ndorimana arashaka ko Kiliziya gatolika ikora nk’ « inkiko zisanzwe za gisivile » ! Kuki adashaka kutubwira ko Kiliziya itandukanye n.inkiko zisanzwe ? Ndorimana se yaba yaribagiwe ibyo yize kuri kamere nyayo ya Kiliziya(Ecclésiologie) ? None se niba azi imiterere n.imikorere nyayo ya Kiliziya kuki ahitamo kuyifata nka « société civile ou politique »! Turasanga ko abyirengagiza nkana kugira ngo abone uko asobanura ibindi bibazo yifitiye nk.uko bigaragazwa n.ingero ebyiri yagize nk.ibendera ry.imigambi ye.

Ikibazo cya Musenyeri Muvara

Ubundi jye sinkunda ko abantu bipfiriye bavugwa mu rwego rw.amahane no guterana amagambo ! Ariko ubwo Ndorimana aribyo ashyize imbere, reka dutinyuke kugira icyo tubivugaho. Twese tuzi ukuntu Musenyeri Muvara yatorewe kuba Umwepiskopi wungirije(Evêque auxiliaire) wa Diyosezi ya Butare taliki ya 30 ukuboza 1988. Nyuma y.itorwa rye Muvara yazengurutse hose mu gihugu asuhuza abantu kugira ngo bamumenye. Yaje no mu Seminari nto ya Nyundo aho nigaga, ndamubona numva ndamwikundiye. N.Abaseminari bose nabonaga bamwishimiye. Nyuma ababishinzwe baje kumusaba kwegura (taliki ya 2 mata 1989) atarahabwa isakramentu bibabaza benshi ariko nta n.ubwo bose babwiwe impamvu z.uko kweguzwa, kuko yenda bitari ngombwa ko zivugwa ku maradiyo.

Nyuma y.aho, mu ibaruwa Musenyeri Muvara ubwe yandikiye abepiskopi b.u Rwanda taliki ya 20 mata 1989 yivugira impamvu bahereyeho bamusaba kwegura : « je suis innocent devant l’accusation portée contre moi. Je ne suis pas père de l’enfant de Véronique Nyirandegeya. J’ignore les mobiles qui l’ont poussée à porter un faux témoignage » (p.285) ;( « Ndi umwere w’ibyo banshinja.Umwana wa Veronika Nyirandegeya si jye twamubyaranye.Sinzi icyamuteye kunshinja ibinyoma »). Byumvikane ko uriya mugore witwa Veronika Nyirandegeya yatanze ubuhamya buvuga ko afitanye umwana (cyangwa abana) na Musenyeri Muvara, dore ko byanahwihwiswaga muri Kigali. Ndorimana aratubwira ko icyo kirego kimaze kugera ku babishinzwe, bihutiye gukoresha iperereza, ari naryo ryahamije Muvara icyo cyaha (p.67) ! Musenyeri Muvara we yaje kwandika iriya baruwa yo ku italiki 20 mata 1989 avuga ko arengana, ariko nta n.ikindi kimenyetso yashoboye gutanga. Yenda nta cyo yari afite. Gusa ndumva umuntu ataba ashinyaguye yibajije impamvu Muvara atakurikiranye kiriya kibazo ngo yirwaneho, ngo yenda ubwepiskopi abureke ariko nibura yerekane ibimenyetso by.uko yarenganye. Mu myaka itanu yari ananiwe kugira icyo yabikoraho ? Aha umuntu yatekereza ko yabiretse nkana ! Impamvu nyayo yamuteye kutirirwa abikurikirana ntawapfa kuyimenya ! Twibuke ko yitabye Imana muri 1994, ahitanywe na jenoside. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ibyo Muvara yanze gukora Ndorimana nibyo yiyemeje kumukorera : ngo agamije kwerekana uko Muvara yarenganyijwe n.ubuyobozi bwa Kiliziya biturutse ku bepiskopi b.Abahutu ! Ndumva ntawakwanga ko ukuri kwajya ahagaragara ! Igitangaje ni uko Ndorimana avuza induru gusa ariko akaba ari nta kimenyetso gishya na busa atanga kivuguruza kiriya kirego kitoroshye. Ndorimana arerekana gusa ko Muvara yari inshuti ye cyane kuva ari abana ariko akirengagiza ko ibyo nta cyo bitwunguye ! Aranavuga ukuntu Muvara yari umuntu mwiza cyane kandi birashoboka. Gusa ibyo byose ntacyo byongera ku ngingo y.urubanza ! Kuba inshuti ya Ndominana ntibihagije ngo Muvara abe umwere ! Kuba umuntu mwiza cyane ntibivuga ko utatera umugore inda ! Kwemeza ko nta kindi yazize uretse kuba yaravutse ari umututsi (ariko Ndorimana azatubwire neza n.ubwoko bwa Veronika Nyirandegeya !) ni ryo turufu ryonyine Ndorimana afite, kandi naryo tuzi impamvu arihagarariyeho ! Abashaka kumva « ingengabitekerezo » icyo ari cyo bajye bahera n’aho !

Nanone ibyabaye kuri Musenyeri Muvara birababaje. Gusa rero Muvara we yagize ubutwari bwo kwakira ibyamubayeho, yumvira Kiliziya, akomeza ubutumwa kugera ku munota wa nyuma ! Ndorimana sibwo agiye kumurusha kwimenya ! Icyo twanze ni uko ikibazo cya Muvara cyahindutse igikangisho(épouvantail) muri Kiliziya y. Urwanda ! Kugira ngo ucecekeshe abepiskopi badafite aho bahuriye n.ibyabaye kuri Muvara, ugomba kubakangisha ikibazo cya Muvara ! Nibihinduke, turabirambiwe ! Muvara yararezwe ntiyisobanuye ! Ndorimana ntacyo asobanuye ngo abantu bacyumve ; nuko rero nakure aho ibikangisho bidafashe bigenewe abana, nabo bakiri bato ! Icyakora ahari igitekerezo gishya Ndorimana yongeraho ni uko kugira umugore cyangwa abana bitari bikwiye kubuza umupadiri gutorerwa ubwepiskopi ! Si ko Kiliziya ibibona muri iki gihe, yenda bizaza kera ! Ndorimana we, wirambirwa, nzagufasha gutegereza !

Ikibazo cya Musenyeri Gapangwa

Urugero rwa Kabiri Ndorimana atanga akarutindaho agamije kwerekana ko nta butabera burangwa muri Kiliziya gatolika ni ikibazo cya Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jerome. Twibuke ko yabaye umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Uvira guhera mu 1984. Uyu na we akaba yarasabwe kwegura ku murimo wo kuba umushumba wa Diyosezi gatolika ya Uvira mu mwaka wa 2003. Ndorimana aremeza ko na we nta kindi yazize uretse kuba umututsi ! (p179). Igitangaje ni uko Ndorimana ubwe yivugira ukuntu n.Abapeskopi b.abatutsi b.i Rwanda n.ab.i Burundi banze gufasha Musenyeri Gapangwa muri iki kibazo ! Yewe agera n.aho avuga ukuntu Mgr Fréderic Rubwejanga wayoboraga ASCEAC (l’Association des Conférences Episcopales de l’Afrique Centrale) yanze kubyinjiramo akabwira Ndorimana mu kinyabufura ko byaba ari ukwivanga mu bibazo by.ikindi gihugu(RDC) ! Ariko Ndorimana we ntiyumva ukuntu Abepiskopi b.abatutsi bakwanga gufasha mwenewabo w.Umututsi uri mu bibazo ! Arerura akabyita ubwoba buteye isoni, ubugambanyi n.ububwa ! Biragaragara ko kuri Ndorimana, ibihugu byigenga bitabaho ! Igifite agaciro ni Umututsi aho yaba ari hose haba mu Rwanda mu Burundi cyangwa Congo ! Kuri we kwivanga mu bibazo by.ikindi gihugu witwaje guharanira inyungu z.umututsi bikwiye kuba intego y.umututsi wese ! Bagenzi,aha si ho haturuka ziriya ntambara z’urudaca zimaze kuyogoza Akarere k’ibiyaga bigari ?

Ikinyereka ko Ndorimana ashyize imbere amanyanga no kuyobya abasoma igitabo cye ni uko yirinda kuvuga amakosa akomeye Musenyeri Gapangwa aregwa ! Aragira ati « Et si la conscience de Mgr Gapangwa ne lui reprochait aucun des péchés dont on l’accuse… ?(p.179), (None kuri biriya byaha byose barega Musenyeri Gapangwa umutimanama we waba nta na kimwe umushinja ?). Ikigaragara ni uko ibyo byaha biriho. Ni ibihe ? Ndorimana arihutira kuyobya uburari ataretse no kongeraho iterabwoba : « De quoi Monseigneur Gapangwa est-il coupable ? Du fait qu’il est Munyamurenge ! Mais si c’était un hutu, tous les journaux se seraient déchainés pour écrire partout que c’est un martyr, que l’Eglise d’Uvira est en train d’être persécutée » (p.183).

(Musenyeri Gapangwa arahamwa n.ikihe cyaha ? Arazira ko ari umunyamulenge. Nyamara iyo aza kuba umuhutu ibinyamakuru byose byari guca ibintu bikwirakwiza hose ko ari umumaritiri , ko Kiliziya ya Uvira iri gutotezwa .) Ndorimana arahamya ko Abahutu ari bo bumvwa neza n.ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika, ko Abatutsi ari bo bonyine barenganywa !

« Finalement tout espoir tomba à l’eau. Ainsi Gapangwa fut condamné sans faute, sans avocat et sans appel » ! (p.186).

Ariko se Ndorimana arabona ko abantu bose ari injiji ku buryo bakwemera ibinyoma nk.ibi biteye isoni ? Musenyeri Gapangwa arazwi. Natwe twabajije abapadiri ba Diyosezi ya Uvira batubwira ko bo badasanga yararenganye nk.uko Ndorimana abivuga. Uretse kuba yaragize uruhare rugaragara mu gushyigikira intambara yishe benshi mu bo basangiye igihugu, afite n.andi makosa menshi yakoze adafite aho ahuriye n.ubwoko bwe ! Ni nde se uyobewe ko taliki ya 2 Nyakanga 1992, abakristu be bo mu karere ka Mwenga bageze n.aho bamutera amabuye ! Uzi ko bari baramuhimbye akazina nuko bakamwita « AFANDE »(Commandant) ? Dore uko umwe muri bo witwa Donatien MUKONO (Représentant international de l. l’A.C.P.D., asbl) amuvuga « Il (Mgr Gapangwa) a oeuvré pour semer la discorde entre ses prêtres, et a été largement impliqué dans le traffic d’armes ayant servi les agresseurs dans la conquête du Kivu en septembre 1996 ». (« Yagize uruhare rukomeye mu kubiba umwuka mubi mu bapadiri be no kubacamo ibice, kandi yishoye mu gushakira intwaro abateje intambara mu gihugu mu 1996 ».) Biragaragarira buri wese ko biriya atari bwo butumwa Kiliziya yamushinze kwamamaza !

Ndorimana wize amategeko, ikirego nka kiriya ntabwo umuntu apfa kugihakana atisobanuye bihagije ! Roma yagiye kumusaba kwegura yabanje gushishoza igihe kirekire. Niba ushaka kuba avocat wa Mgr Gapangwa,nimwicare mwige dosiye neza , muvuguruze ibirego bitoroshye bimuri ku mutwe aho kwitwaza ubututsi ! Ese niba mu Kiliziya nta butabera buharangwa, Ndorimana ukaba warahagurukiye kurenganura Abepiskopi Vatikani irenganya kuki utarenganura na Musenyeri Mutabazi w.umuhutu, we ntumuzi ? Ese ko wishimira kumubyinira hejuru nk.aho we yari akwiye ibihano yahawe ni nde wavuze ko umwepiskopi w.umututsi adashobora gukora amakosa kandi ngo ayahanirwe ? Ndorimana we, ubwo bwibone bwo kumva ko hari ubwoko busumba ubundi ubukomora hariya uvuka, hariya tuzi neza, mu cyaro cy. i Kansi ? Iwanyu mwari mufite amashyo angahe y.inka ? Mwatwaye iyihe misozi ngo tumenye ko nibura uri uwo mu nda y.ingoma bityo isuku ikaba ifite isoko ? Icyakora amateka ntiyahwemye kwerekana ko iyo hari abantu bumva ko ubwoko bwabo busumba ubw.abandi baba barimo gukurura imvururu n.akaga gakomeye mu gihugu ! Uwashaka kumenya neza uko ingengabitekerezo ya jenoside iremwa ikanahemberwa yakwitegereza ubwibone bwa Ndorimana !

2. Abahutu ni ubwoko bwo hasi (inférieurs aux Tutsi)

Mu by.ukuri niba hari ushaka kumenya niba ya myumvire yoretse Urwanda ikibaho, « Abatutsi batekereza ko ari ubwoko bwatowe Abahutu bakaba abatindi b’abagaragu. », azasome igitabo cya Ndorimana ! Kuva ku ntangiriro kugera ku musozo w.igitabo cye, Ndorimana ari mu ntambara yo kwerekana ukuntu Abahutu iyo bava bakagera ari ubwoko bwo « hasi cyane » : ni bo bonyine bicanye guhera za 1959 kandi bakaba bacyicana, barasebanya, barasabiriza, ntibazi kuyobora (igihugu na Kiliziya)… ! Niba ugira ngo ndabihimbye, soma igitabo cye !

Agasuzuguro ka Ndorimana agirira ubuyobozi bw.Abahutu akagaragariza ahantu henshi, reka nifatire ingero ebyiri gusa, zireba Kiliziya : Iyo Ndorimana yitegereje Diyosezi ya Cyangugu kuva yatangira kuyoborwa na Bimenyimana w.umuhutu, aca urubanza muri aya magambo : « or le diocèse de Cyangugu a perdu sa vitesse de croisière.. »(p.130), (« Gusa rero Diyosezi ya Cyangugu yarangije guta umurongo mwiza w’amajyambere yari imaze kugeraho »). Kuri Ndorimana Diyosezi iheruka kugenda neza mu gihe cy.inzibacyuho, muri ya myaka ibiri yamaze ihagarariwe na Ndorimana ubwe, Ndorimana w.umututsi ! Byumvikana ko iyo Roma ikoresha ubutabera akaba ari we iha ubushumba, Diyosezi ya Cyangugu iba iri mu bicu ! Ahari !

Ikinyereka ko ibyo Ndorimana avuga kuri Cyangugu bitamugwiririye ni uko abigarukaho kenshi ! Reka tunyarukire Uvira turebe uko ahabona : « Avec l’élimination de Monseigneur Gapangwa du siège d’Uvira, les Pères Xaveriens donnent un coup final à ce diocèse jadis prospère » (p.178) ;( « Mu kuvanisha Mgr Gapangwa ku ntebe y’ubushumba ya Uvira, Abapadiri bo mu muryango wa Mutagatifu Saveri babaye nk’abakubise intorezo diyosezi nyamara yari yarayiteje imbere cyane») .Twibuke ko Ndorimana yandika ibi nyuma y.imyaka itanu Gapangwa arekuye Diyosezi ! Hagati aho taliki ya 29 Nzeri 2002, Diyosezi ya Uvira yahawe undi mushumba wahoze ayobora muri Shaba ari we Jean Pierre Tafunga. Yagerageje kugarura ubumwe mu bakristu, abapadiri bari barahunze baratahuka, paruwasi zari zarafunze zirongera zirakora. Kubera ubutumwa bwiza yari amaze gukora Uvira, taliki ya 1 kanama 2008, Papa yatoreye Mgr Tafunga kuyobora Diyosezi nini kurushaho ya Lubumbashi. Nyamara ibyo ntibibuza Ndorimana guhagarara ku maguru yombi akemeza ko Diyosezi ya Uvira yayobowe nabi, ikaba yarasubiye inyuma cyane ndetse ikaba yarapfuye burundu kubera ko itakiyoborwa na Gapangwa w.umututsi ! Ibi biratwereka ko kuri Ndorimana abitwa « les bantous » bose nabo ari Abahutu !

Mu mutwe wa Ndorimana Abatutsi ni bo bayobora neza, Abahutu ni abo kwica ibintu gusa ! Nanone ariko si Abatutsi bose yemera, ashima abo yishakiye gusa, bafite amatwara nk’aye, naho abandi bose ntaho bataniye n.Abahutu : ni ingambanyi, ni abanyabwoba, ni imbwa ! Ubu se tuvuge ko imyumvire nk.iyi izadufasha iki mu kubaka kiriya gihugu ? Niba umuntu wize akaminuza atekereza atya, turava he tukajya he Banyarwanda, Banyarwandakazi ?

Ariko ikibabaje kuruta byose ni iki ngiki : iyo witegereje ibibera mu Rwanda muri iki gihe, umuntu yabona ko ibitekerezo nk.ibya Ndorimana atari umwihariko we gusa !

*Iyo wibutse uburiganya bwashojwe no gusenya ishyaka rya MDR muri 2003 ; iyo wiboneye igitugu n.agasuzuguro byaranze amatora yo muri 2003 n.ayo muri 2008, akaba ari nako bizagenda muri 2010 ; iyo witegereje iterabwoba rigamije gucecekesha burundu abantu bashyira mu gaciro bari mu Rwanda muri iki gihe ; iyo urebye uko Abahutu n.Abatutsi batazwi barenganywa muri iki gihe, bakamburwa utwabo, bagafungwa , bakicwa ; iyo ubonye uko Inkiko gacaca zateshejwe ubutumwa bwo kunga Abanyarwanda zigahindurwa igikoresho cyo kwikiza abadashakwa mu gihugu no gucupiza Abahutu ; iyo utahuye gahunda-mbisha zigamije kubuza abana b.Abahutu kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza mu Rwanda ; iyo hagize umuntu wabyiboneye n.amaso ye(cg wabikozemo !)ukwibira akabanga akakumvisha ukuntu hariho Abahutu bajijutse n.Abatutsi batizewe bangirikira kwa muganga no muri Gereza batewe imiti itajyanye n.indwara cg bagaburiwe akataribwa ( !)…ubura umwuka ugahondobera, ukazagarura akenge wibaza uti Rwanda FPR igukuye he ? Irakwerekeza he ? Uzagarukira he ?

Igitabo cya Ndorimana kirerekana ku buryo budasubirwaho ko FPR izi neza ko umwanzi wayo ari ibitekerezo bya « Parmehutu » ! Kuko Lunari itashoboye gusenya MDR-Parmehutu bikayiviramo gutsindwa, FPR ni cyo yihutiye gukora ! Ndibuka umusirikari w.umukapiteni witwa Asmani watwaraga (abasilikari ni bo bayobora, abayobozi ba gisivile ni umurimbo !) i Nyamirundi mu 2004-2005 : yakundaga gukoresha abaturage amanama, akabatitiza ababwira ko uburozi bariye bagomba kurutswa ari ibitekerezo bya Parmehutu ! Haba ubwo yacishagamo agatora n.inkoni akabakubita ataretse no kubabwira ko umunsi umwe azabashoreresha imbunda akabaroha bose mu Kivu : ng.uko uko yabarutsaga ibitekerezo bya Parmehutu ! Muri make ihame-ngenderwaho Abanyarwanda bose basabwa gucengeza mu mitwe yabo ni iri : « ntawe ugomba gutinyuka ngo avuge ko Abahutu barengana ». Mu yandi magambo Abahutu si abantu, ntibagira umubiri, ntibababara, ntibapfa ngo bashire, n.iyo bapfushije ntibunama ! Urugero ? Iyo Abepiskopi bane b.Abahutu bishwe na FPR ku mugaragaro tugomba guhita tubibagirwa, ntibashyingurwe nk.uko umuco karande wa Kiliziya ubiteganya ahubwo tugashishikarira kuririra umubyeyi wacu Musenyeri Gapangwa wakuweho icyizere azize kwikorera amasasu yo kurimbura abakristu ashinzwe ! Ni akaga, Abanyarwanda baragatoye pe !

UMWANZURO

Mu nyandiko yise « FPR-Inkotanyi na Lunari ni mahwi », Déogratias Mushayidi (umututsi utabikandagiza abandi) aragira ati « Lunari kimwe na FPR, bavuze ko nta bwoko bubaho. Nyamara intego y’ingoma ya cyami iguma kuba « Imbaga y’inyabutatu ijya mbere ». Mu gihe Abahutu binubiraga kuvutswa uburenganzira bumwe na bumwe, nta mushefu w’umuhutu wariho, hariho abasushefu na bo bake. Muri icyo gihe ibwami bemezaga ko nta muhutu warenganaga, ko ari umwuka mubi wazanwaga n’abantu bagombaga guhanwa nk’abagome kubera umwiryane w’amoko atanabaho bakururaga muri rubanda rw’Umwami! Mu gihe ikibazo cy’amasambu cyavugwaga, bigaragara ko Abahutu bari muri benshi bayavukijwe (dore ko n’ubundi ari na bo benshi mu gihugu), ibwami bo bavugaga ko ibyo nta shingiro bifite, ndetse ko ari ubwa mbere babyumvise. Mu gihe Abahutu binubiraga kutajya mu mashuri no mu butegetsi, ibwami bavugaga ko bakwiye kugena abakandida boherezamo, kuko ngo nta wigeze abaheza. Uko byagenze ibara umupfu. Mu ikubitiro, abakoloni b’icyo gihe bashyigikiye umurongo umwe na leta yariho y’Umwami. Maze barayishora na yo irushaho kwihuta yayobye, igeze mu rwobo bayivanaho amaboko. Uko byaje kurangira ni agahinda.

FPR na yo rero, mu gihe idahwema kwemeza ko nta moko ariho, ntibura kuvuga ko habayeho itsembabwoko, kandi ni koko. Ariko iyo muri gacaca Abahutu biciwe na FPR bavuze ibyabo, ubutegetsi bwihutira kubabwira ngo « vuga uvuye aho ». Abatutsi biciwe na FPR bo ntibanatinyuka kubihingutsa kuko bahita babita Abahutu bikaba bihwaniyemo. Mu gihe bavuga ko nta moko ariho, ntibibuza ko havugwa « ingengabitekerezo ya jenoside », kandi na yo ngo ni indwara yihariwe n’Abahutu kandi batakibaho! Kuko ngo nta bwoko bukirangwa mu Rwanda …Mpakanye ubugome ! Nanze gushyigikira ko mu Rwanda habaho ba nyamupfa ntibarire. Nanze kogagiza ikibi ngo nkunde nserukane na « bene wacu » duhimbarwa mu mafuti ! “

Uwaduha Abanyarwanda barindwi nka Déogratias Mushayidi babona neza akaga igihugu kirimo (ureke ba Ndorimana bambariye kubiba urwango !), bakishyira hamwe maze mukareba ngo ibintu birahinduka mu Rwanda ! Dukomeze tubisabe Imana.

Bikorewe i Paris,

20 Ukuboza 2008,

Padiri Thomas Nahimana

NGANIRE NA PADIRI YOHANI NDORIMANA F. RUDAKEMWA

Igice cya mbere

Muvandimwe Padiri Yohani Ndorimana,

Sindabona igitabo uherutse gutangaza ngo ngisome. Icyo nabonye ni ikiganiro mbwirwaruhame (conférence) watangiye i Kigali kuri Telecom House le 23 Ukwakira 2008 umurika icyo gitabo. Nifuje kugira icyo mvuga kuri icyo kiganiro. Ahari nzagira icyo mvuga no ku gitabo maze kugisoma. Ndagirango ngusubize nkoresheje amagambo y.abakurambere bacu yacuranzwe na ba baririmbyi bari bagize umutwe witwa “Impala” :

Niba utaravuzwe, si ibicuma bagucaga. Ahubwo ni ibanga bakugiriraga, bizera ko uzihana. Baba baguhaye Jari, wiyongereraho Butamwa na Ngenda….Ariko, reka bakugire inama nta kujya imunanu…. Oya nshuti, sigaho, ntugiye kutubera urukozasoni….Wahinduye uburyo, ko kubaho neza ari ukubana mu bwumvikane…Uhemukira benshi, wowe uhemukira abana… Jya umenya ko ibirenge bijya imbu kujya imbere.

Reka noneho ngusobanurire ukuntu mbona izi mpanuro ari cyo gisubizo kigukwiye nyuma ya kiriya kiganiro.

1. Sigaho, ntugiye kutubera urukozasoni

1.1 N.ubwo ibyo uvuga byaba ari byo, kugirango bigire akamaro, wari kugira ahandi ubivugira, aho kujya kwimena inda. Wari kugira n.ukundi ubivuga. Naho ubundi, ubisomye wese yumva uri mubi kurusha bariya bantu bose wandagaza.

1.2 Aho bibera umwaku, ni uko ibyo uvuga ari ibinyoma byambaye ikintu gisa n.ukuri. Si amateka y.igihugu uvuga ni icengezamatwara nk.uko ndi bubyerekane mu mwanzuro w.iyi nyandiko. Ubisoma agirango urashaka kuva mu bupadiri, ukaba wihakirwa ngo FPR iguhe umwanya ukomeye mu ishyaka cg. se mu butegetsi bw.igihugu.

Ni ibanga bakugiriraga, bizera ko uzihana

Utangaza igitabo cyawe cya mbere muri 2001, ibukuru i Roma bari bagiye kugufatira ibihano; abagushinzwe mu Rwanda barakomakoma bizera ko uzihana. Aho kwihana, watangaje icya 2 muri 2003 nacyo cyuzuyemo ibitutsi. Ibyo uvuga si ubushakashatsi, ahubwo ni ubucakura n.amazimwe. Nyamara nawe bakuvugaho byinshi; ariko sinigeze ndota na rimwe kuba nabitangaza mu gitabo cyangwa mu zindi nyandiko (articles). Dore nk.ubwo bavuga ko hari umunyarwandakazi wateye inda. Simuvuze nzamuvumba. Ku ubwawe ngo icyo si icyaha. Ariko rero, ngo wamujyanye ahitwa i Bari mu majyepfo y.Ubutaliyani, iyo nda muyikuzamo. Nyuma ya 1994, igihe Nyakubahwa Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yakundaga kuba ari i Kigali, mu by.ukuri ni wowe wacungaga diyosezi ya Cyangugu. Nkurondoreye ukuntu bavuga ko wabyitwayemo nabi, sinazarangiza. Uribuka na cya kibaruwa umukorerabushake w.umutaliyani wari i Cyangugu yashishimuye, akacyohereza i Roma, akuvuga nabi. Hari n.umwe mu bafasha bawe washatse kwimisha pasiporo ujya kumusebya mu bashinzwe kuzitanga ngo ni interahamwe, ngo yaricanye.

Umbabarire kuba mvuze ibingibi, hari n.ibindi byinshi. Nushaka nzabikubwira wowe wenyine, twiherereye. Nagiragango nkwereke ko amazimwe nk.ayo ntawe ujya kuyatura mu ruhame atabanje gushungura no gushishoza.

3. Reka bakugire inama nta kujya imunanu

Abantu bose ubifatira mu gahanga, ariko wagera kuri Musenyeri Yohani Damaseni, umwepiskopi wa Cyangugu, “ugasya utanzitse”. Impamvu ngo yaba ari uko mwarangirije rimwe mu Nyakibanda hamwe na Musenyeri Kizito ndetse na Mutabazi muri 1980. Ni izotanye rero, usibye ko Damaseni nyine nta marere ahambaye yari yifitiye. Aho uviriye kwiga amategeko ya Kiliziya (droit canon) i Roma, wari witeze rwose kuba umwepiskopi wa Cyangugu, ndetse wagendaga ubibwira inshuti za diyosezi mu Burayi, ngo nizibe zitegura kuzaza mu minsi mikuru y.ubwepiskopi bwawe. Igihe kigeze, bashyiraho Damaseni abantu batari biteze. Ubuze ubwepiskopi, ni ho watangiye gusebya Kiliziya n.abayo. Ni aho wavanye umujinya w.umuranduranzuzi, ariko unagirango wivane mw.isoni; abo wari wararitse bumve ko utabaye umwepiskopi kubera ko abayobora Kiliziya bose ari babi kugera ku bafasha ba Papa i Roma.

Uhemukira benshi, wowe uhemukira abana. Jya umenya ko ibirenge bijya imbu kujya imbere

Abana ni bo Rwanda rw.ejo. Impuhwe z.igisagirane ugirira abapfakazi n.impfubyi z.itsembabwoko zifite ishingiro. Byaba byiza kurushaho, yiba wazigiriraga n.abana n.abapfakazi b.intambara muri rusange. Erega, umupfakazi n.imfubyi z.itsembabwoko bababaye kimwe n.umupfakazi n.imfubyi z.intambara. Hari kandi abapfakaye n.abapfubaye imipfubwe. Abo ni abafite abagabo cg. ba se bafunze bazira akarengane n.ibinyoma nk.ibi byose uvuga, ntutinye no kubyandika. Umeze nk.intare ikunda abana bayo; ariko ikajya guhiga abana b.izindi nyamaswa kugirango igaburire urubyaro rwayo. Ari abo utonesha, ari n.abo utera ipfunwe, bose urabahemukira. Gutonesha abana bamwe, abandi ukabatera ipfunwe bishobora kuzagira ingaruka mbi mu myaka iri imbere.

Nari navuze ko ndi bwerekane uko ibyo uvuga atari amateka y.igihugu, ahubwo bikaba ari icengezamatwara. Nzabikora mu yindi nyandiko. Uyu munsi mbaye mpagarariye aha. Ngushimiye ko ubyakiriye neza.

Padiri F.Rudakemwa

V. NGANIRE NA PADIRI YOHANI NDORIMANA F. RUDAKEMWA

Igice cya 2 : IBYA NDORIMANA SI AMATEKA, NI ICENGEZAMATWARA

Muvandimwe Padiri Yohani Ndorimana,

1. UKOMYE URUSYO AKOMA N.INGASIRE

Ikibazo cyo mu Rwanda si Abahutu, ikibazo ni Interahamwe. Kandi Abahutu bose si Interahamwe. Ikibazo si Abatutsi, ikibazo ni imburagasani z.Inyenzi-Inkontanyi. Kandi Abatutsi bose si Inkotanyi. Mu mateka ya vuba aha y.Urwanda, Interahamwe zishe Abatutsi benshi zitaretse n.Abahutu. Ariko rero, Inkotanyi nazo zishe Abahutu benshi b.inzirakarengane, zitaretse n.Abatutsi bamwe na bamwe. Niba utabizi, amateka ya vuba aha y.Urwanda yarakwihishe. Niba ubizi, ariko ukabyirengagiza nkana, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara. Iyo rero ukomeza kwisararanga uvuga ngo Inkotanyi ntawe zishe cg. ngo abo zishe bose bari babikwiye kuberako bari Interahamwe, uba utera iyahararutswe. Nanone kubera ko ibyawe ari icengezamatwara, wifuza ko bose bakwikiriza iyo uteye; utabikoze ukamwitirira ingengabitekerezo ya jenoside, akaba akwiye gutukwa, kumeneshwa, gufungwa ndetse no gupfa. Njye rero, mbona FPR yari ikwiye kwunamura icumu, umunyarwanda wese w.inzirakarengane agahabwa uburenganzira bwe busesuye,

umunyarwanda wese wishe akabihanirwa cg. se akababarirwa.

2. ABASANGIYE DUKE BITANA IBISAMBO

Iyo uvuga iringaniza, ukwumva yagirango ni intwaro ya kirimbuzi yahimbwe na Perezida Geregori Kayibanda, ariko igakoreshwa cyane n.uwamusimbuye, Yuvenali Habyarimana, dore ko we yari n.umusirikari. Nyamara wagenze amahanga. Uzi ko iringaniza riba mu bihugu byinshi cyane. Niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ugatuma abasoma ibyo wanditse bakeka ko iringaniza riba mu Rwanda gusa, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n.amarangamutima. Ku byerekeranye n.iringaniza, ibintu ni 3 : 1. Hari aho ritaba. Mu ngeri zose, imyanya igahabwa abarusha abandi ubushobozi. 2. Hari aho riba, rikagira amategeko arigenga, ku buryo ntawe usigarana ipfunwe. 3. Hari aho ritaba na busa, uri ku ngoma akiharira byose, akabisangira n.abe n.inshuti ze; abandi bakarumanga. Ni ko byari bimeze mu Rwanda igihe cya gihake, ni ko byakomeje kumera igihe “gikolonize” ije kwiyongera kuri gihake. Ababirebera hafi bavuga ko ariko byongeye kumera mu Rwanda kuva muri 1994 kugeza ubu. Niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y.Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n.amarangamutima.

3. AHO KWICA GITERA, WAKWICA IKIBIMUTERA

Ndahamya ko nta Munyarwanda uvukana kamere yo kwanga undi Munyarwanda badahuje ubwoko. Ikintu cyose kigira imvano. Ingoma ya Habyarimana yakoze iringaniza kuko we n.abafasha be ba hafi bahamyaga ko kuri Repubulika ya mbere, ndetse no mu gihe cya gikolonize na gihake, amajyaruguru y.u Rwanda yaba yararyamiwe. Ntiyari agamije kugirira neza amajyaruguru y.u Rwanda gusa, ahubwo yahamyaga ko iringaniza ryagirira akamaro n.utundi turere tw.u Rwanda twasigaye inyuma, twaba dutuwe n.Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa. Igitekerezo nticyari kibi, ahubwo uburyo cyashyizwe mu bikorwa ni bwo bwateye ibibazo. Si Abatutsi gusa babangamiwe n.iryo ringaniza, ahubwo n.Abahutu benshi ryarabadindije. Muri komini mvukamo, hari ubwo umubare w.abana barangije amashuri abanza bagomba kujya mu yisumbuye utarengaga 5. “Umugabo «nyamugabo» anyagiranwa n’abandi, ngo njye naboze ? Ku byerekeye iringaniza ry.amoko, Abatutsi bajye bibuka aho Habyarimana yabakuye muri 1973, uretse ko ababizi bahamya ko ari nawe wari wahabashyize (ndacyabikoraho ubushakashatsi). Kandi rero n.ubwo iringaniza ryaba ryarababangamiye mu mashuri, muri Leta, mu bigo bya Leta no mu byo Leta ifitemo uruhare; ntibazibagirwe na rimwe ko Habyarimana yabahaye rugari mu bucuruzi, mu bushoramari, mu nganda, muri za ambasade, mu miryango itagengwa na za Leta (ONG mu magambo ahinnye y.igifaransa). Ubu rero si ko bimeze mu Rwanda. Abahutu barahezwa ahantu hose. Nta n.iringaniza rikiriho. Ibintu bimeze nk.uko byari bimeze mu Burundi kuva bwikukira kugera mu w.1995. Ubu mu Rwanda byongeye kumera nk.uko byari bimeze igihe cya gihake na gikolonize. Ibyo niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y.Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n.amarangamutima.

Naho icyatumye muri repubulika ya mbere batekereza iby.iringaniza ni uko igihe cya gihake Abahutu nta burenganzira namba bagiraga, kandi bikaba byarakomeje no ku ngoma ya gikolonize. Irebere nawe iyi mibare : Ubusanzwe mu Rwanda, Abahutu ni nka 85%, Abatutsi 14%, Abatwa 1%. Nyamara mu w.1956 ku bantu 31 bari bagize Inama Nkuru y.Igihugu, Umuhutu yari umwe gusa. Mbere y.ivugururwa ryo mu w.1926 u Rwanda rwari rugabanijemo Intara (district). Nta Muhutu washoboraga kuba umutware w.Intara. Munsi y.Intara hari Ibikingi. Nta Muhutu watwaraga igikingi, usibye bake cyane basabwaga kubanza kwihakana ubuhutu; babyemera, bakabyerekana bibasira abandi Bahutu bene wabo.

Ese kuki mu Rwanda hahoraga amapfa kabone n.igihe Abanyarwanda bari bake? Imwe mu mpamvu ni uko Abatware b.Abatutsi bari barikubiye igice kinini cy.ubutaka, bakagihindura urwuri rwi.inka zabo. N.ibishanga bari barabyigaruriye, kugirango inka zabo zijye zirishamo mu cyi. Ibyo kandi ntibyababuzaga kujya kuragira (konesha babizi neza kandi babishaka) mu myaka no mu bikorera by.Abahutu. Hanyuma kubera ko umuntu adashobora gutungwa n.ikiremve, inyama cg. amata gusa, biraraga no mu duke Abahutu bejeje, bakatubambura. Kujya gukorera Abatware (kubahingira, kuvoma, kubaka inkike, kurarira, guheka, gutumwa, kuragira,…) ntibanaguhembe, byatwaraga Abahutu iminsi 3 kuri 5 yari igize icyumweru cya Gihanga. Ibyo byose, n.ubwo Major Declerck w.Umubirigi yashyizeho itegeko ribica mu w.1917, byarakomeje kugera mu w.1959. Ndabizi, ubwo uransubiza ngo “ariko Abatutsi bose ntibari abatware”.Yego, ariko ibyo ntibyabuzaga Umututsi wo mu rwego rwo hasi gusuzugura Umuhutu uwo ari we wese. Uwo Mututsi kandi yajyaga gukeza mwene wabo w.Umutware, bagasangira ibyo yambuye Abahutu. Byongeye kandi, umugaragu w.Umututsi yakoreshwaga imirimo yoroheje nko gutwara inkono y.itabi no gukama; naho uw.Umuhutu yakoraga imirimo ivunanye nko kurara izamu, guheka, kuvoma, n.ibindi. Kuvuga ukuntu Abatutsi barenganyaga Abahutu ku ngoma ya gihake, kuvuga ukuntu bakomeje kubarenganya bafatanije n.Abazungu ku ngoma ya gikolonize byafata umwanya muremure cyane. Reka uyu munsi mpinire ku by.amashuri.

Mbere y.uko amashuri uko tuyazi ubu yaduka mu Rwanda, hari ibyo bitaga “Amatorero”. Ayo matorero yajyagamo abana b.Abatutsi, bakayiteguriramo kuzaba ingabo n.abatware nka babandi twavugaga mu kanya, basimbura ba se. Mu kwiga kumasha, cyane cyane ku ngoma ya Rwabugiri, hari igihe bitorezaga ku Bahutu. Amashuri, uko tuyazi ubu mu Rwanda, yazanywe n.Abadage, ari nabo babanje gukoloniza u Rwanda. Hanyuma yaje gukomezwa n.Ababiligi bayashinze Abamisiyoneri baba Abagatolika, Abaporo cg. Abadiventi. Kugeza mu w.1959, muri ayo mashuri, nta ringaniza ryarimo. Harimo irondakoko ribi cyane ryibasiraga Abahutu, irondakoko ryarutaga iryo mu Afurika y.Epfo igihe cya ya politiki y.ivanguramoko ryitwaga “apartheid”. Nko muri Kigali, hari igihe mu kigo kimwe, ku bana bari mu kigero kimwe, byari bibujijwe kwicaza hamwe ab.Abahutu n.ab.Abatutsi. Mu kigo kimwe, bakabubakira amashuri atandukanye. Igihe abana b.Abatutsi bari kwiga igifaransa n.imibare, ab.Abahutu bakaba bari kwiga indirimbo. Isomo ry.ibidukikije (sciences naturelles) ryari ngombwa mu mashuri y.Abatutsi ryashoboraga kuvanwaho (facultatif) mu mashuri y.Abahutu. I Save ho, bahaga abana b.Abahutu konji, kugirango abarimu bashobore kwita kub.Abatutsi. I Kansi, abana b.Abatutsi bari bafite amasomo yo gukora mu biro, ayo gupima imihanda n.imirima abana b.Abahutu batagiraga. Iyo kubaka amashuri abangikanye ariko atandukanye byabaga byananiranye, abana bake cyane b.Abatutsi bigaga mu gitondo; ab.Abahutu benshi cyane bakiga ikigoroba. Ni uko byagendaga nk.i Muramba ya Gisenyi.

Iryo vangura ry.amoko rikabije ryarakomezaga no mu mashuri yisumbuye. Urugero rubyerekana ni Urwunge rw.Amashuri (Groupe scolaire) i Butare. Rwatangiye kubakwa mu w.1927, rutahwa mu w.1932; ariko rwari rugenewe abana b.Abatutsi gusa mu mashami yarwo yose ari yo : ubuhinzi, ubworozi, gufasha abaganga, gukora mu biro (administration), n.ubusokereteri (secrétariat). Amashuri yisumbuye yakiraga abana atavanguye yari Seminari ntoya gusa. Mu iseminari nkuru yo, byari ibindi. Ubusaseridoti bwari ubw.imfura, kimwe n.ubufurere n.ububikira. Ni uko ugira utya, ukumva ngo Balitazari Bicamumpaka yari umufurere w.umuyozefiti; Yozefu Habyarimana Gitera, Geregori Kayibanda, Anastazi Makuza, Aloyizi Munyangaju n.abandi benshi bize mu Nyakibanda; ariko ntibageraga ku ubupadiri. Barabirukanaga. Ibintu byose byari iby.imfura. Ngaho rero aho igitekerezo cy.iringaniza cyavuye u Rwanda rumaze gusubirana ubwigenge. Rishobora kuba ryarakozwe nabi, cg. bikaba byabindi ngo “Kirya abandi, cyo bajya kukirya kikishaririza”, cg. se ngo “umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi ngo «njye naboze»”; ibyo ari byo byose, “Aho kwica Gitera, wakwica ikibimutera”.

Ndabizi, ubwo uransubiza ngo : “Ibyo si Abatutsi babikoze, ni Abazungu babitegekaga”. None se wigeze wumva hari umutware ugira ati : “Oya rwose, Umuhutu ni umuvandimwe wanjye, sinjya kumukoresha imirimo y’agahato no kumukubita ibiboko, aha ngo ni Umu zungu ubintegetse”. Ubu se nje, nkagutikura ingumi mu jisho, iyo ngumi yabura kukubabaza kubera ko ari undi unyohereje kuyigutera? Wigeze wumva se ku ngoma ya gikolonize hari Umutware ubwira Abazungu ati : “Abatwa n’Abahutu ni abavandimwe bacu, mureke dusangire ibyiza by’urwatubyaye”? Ibyo hari aho wigeze ubyumva? Nyamara, ndaguha ibimenyetso byerekana ko igihe cyose Abahutu basabye kugira uruhare ku byiza by.igihugu cyabo, Abatware b.Abatutsi babirwanyije bivuye inyuma. Yewe, uribuka amabaruwa 2 y.Abagaragu bakuru b.ibwami yo kuwa 17 no kuwa 18 Giurasi 1958, babwira Inama Nkuru y.Igihugu ko “Abahutu nta burenganzira na bumwe bafite ku masambu yo mu Rwanda kubera ko ari ingaruzwamuheto kuva ku ngoma ya Ruganzu”? Yewe, uribuka muri 1926, Ababirigi bifuzaga ko gihake yagabanuka. Bafata Abatware b.ingabo, babagira Abashefu; bafata Abatware b.umukenke n.ab.ubutaka, babagira Abasurushefu. Nyamara ibyo ntibyabujije abo bashefu n.abasurushefu gufata umushahara bahabwaga n.Ababirigi bataretse gukomeza kunyunyuza imitsi y.Abahutu bifashishije Abamotsi babo, ariko bakajya kubeshya Ababirigi ko bitakibaho. Byarakomeje kugera muri 1959. Ibyo niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y.Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n.amarangamutima.

NTAGAHORA GAHANZE

Kuva intambara ya 2 y.isi yarangira, ab.inkwakuzi mu Bahutu batangiye kugira bati : “Ntabwo ibintu byakomeza gutya, akarengane karakabije”. Barabivugaga, bakabyandika no mu binyamakuru bimwe na bimwe nka Kinyamateka n.ibindi. Abatutsi barabisuzuguraga cyane bishongora, bakavuga ngo : “Apuu! Nimubihorere bariya bajyinga se bakwigeza ku ki?”. Ababiligi n.Abamisiyoneri bamwe bareba kure, bo babonaga ko ibintu atari byo gukinishwa. Ntibigeze batererana Abatutsi. Ahubwo, barababwiye bati : “Nimwumve ibyo Abahutu bavuga, musangire nabo ubutegetsi n’ibindi byiza byose by’Urwanda. Aho ibihe bigeze, ibintu ntibishobora gukomeza uko byahoze”. Abatutsi bamwe barabyumvise. Abo ni nka Karekezi Alegisi wari utuye i Kabuye hafi ya Kigali, Bwanakweri Prosperi watwaraga ku Kibuye, na Yustini Kalibwami wari umupadiri. Ab.ingenzi ariko ni Padiri Alegisi Kagame na Musenyeri Aloyisi Bigirumwami. Padiri Alegisi Kagame ni we mwiru rukumbi wari uzi ubwiru bwose, akaba umujyanama ukomeye w.umwami Rudahigwa, akaba yarakurikiraniraga hafi imibyirukire n.imikurire y.igikomangoma Yohani Batista Ndahindurwa. Musenyeri Bigirumwami Aloyizi we, yafashe ibaruwa ya mugenzi we Perode w.i Kabgayi muri 1959, ayohereza muri paruwasi zose za vikariyati ya Nyundo, asaba ko isomwa mu misa zose, ashishikariza abategeka n.abategekwa ko ibikubiye muri iyo baruwa byashyirwa mu bikorwa. Nta kindi cyari muri iyo baruwa kitari uko Musenyeri Perode yagiraga ati : “Mu rukundo rwa gikirisitu, Abanyarwanda nibaganire, ibibazo babicoce, ubutegetsi n’ubundi bukungu bwose bw’urwababyaye babisangire nk’abavandimwe bakundana”.

Ibyo byose, Abatutsi b.intagondwa ntibabyumvise; ahubwo bahitamo kwirara mu Bahutu : arapfuye Mukwiye, arapfuye Polepole, arapfuye Secyugu, n.abandi. Kayibanda Geregori na Gitera Yozefu baratewe, barihisha. Mbonyumutwa yari apfuye ku ya 1 Ugushyingo 1959, Imana ikinga akaboko. Ni uko revolisiyo yo mu w.1959 yatangiye. Si Abahutu bavuze ngo “tugiye kwica Abatutsi”, ahubwo ni Abatutsi bamwe b.intagondwa bashatse kumena amaraso y.abandi Banyarwanda.

NTABWO RYARI ITSEMBABWOKO

Ni agahomamunwa kumva uvuga ngo itsembabwoko ryazanywe n.Abazungu, bararihembera kugera ribaye mu w.1994. Ubwo uvuga ngo uri umushakashatsi, ntuyobewe ko Leta y.Ubudage itifuzaga kwishora mu byo gukoloniza. Ni Abadage bikorera ku giti cyabo bayishyizeho akarindi bavuga bati : “Niba tutagiye gushaka aho dukoloniza nk’uko ibindi bihugu bibigenza, dusigaye inyuma birarangiye”. Ni uko rero, Leta y.Ubudage ibijyamo iseta ibirenge. Kugirango bitayitwara amafaranga menshi, ihitamo kujya ifata bamwe mu bakolonizwa, ikabifashisha kugirango itegeke abandi (gouvernement indirect). Mu Rwanda bahisemo Abatutsi. Nyuma y.intambara ya mbere y.isi, Ababirigi bifuje gukoloniza Urwanda n.Uburundi kuko bumvaga ari cyo gihembo kibakwiye nyuma y.uko bari bamaze gufatanya n.abandi Banyaburayi kurwanya no gutsinda Abadage i Burayi, muri Afurika n.ahandi hose. Ariko mu by.ukuri, inyungu nyazo bari bazifite muri Congo. Kugirango gukoloniza Urwanda n.Uburundi bitabatwara umutungo n.ingufu nyinshi, nabo bahisemo guhitamo Abanyarwanda n.Abarundi bamwe kugirango abe ari bo babafasha gukoloniza bene wabo. Bahisemo Abatutsi, maze si ukubatonesha, biva inyuma. Uribuka ko mu w.1904; hanyuma kuva muri1906 kugera mu w.1913 ari Abadage bakijije ingoma ya Musinga yari hafi rwose guhirima. Ntuyobewe kandi ko Ababiligi ari bo bajyanye Abatware b.Abatutsi mu Cyingogo mu w.1916, mu Murera mu w.1918, mu Bushiru mu w.1919, mu Buhoma mu w.1924, mu Bukunzi-Busozo mu w.1926, mu Rwankeri, mu Kibari no mu Bukonya mu w.1931. Kujyana abatware b.Abatutsi aho hose bisobanura kuvanaho ku ngufu Abahutu bahategekaga, rimwe na rimwe bakabica hamwe n.ababakomokaho bose nk.uko byagenze mu Bukunzi-Busozo. Ibyo niba utabizi, ni ukuvuga ko amateka y.Urwanda yakwihishe. Niba ubizi, ariko ukirinda kubivuga, ibyawe si amateka, ni icengezamatwara n.amarangamutima. Niba wanze kuva ku izima ugakomeza kubyita itsembabwoko, ubwo ni itsembabwoko ryakorewe Abahutu. Ababiligi bahisemo Abatutsi, ariko bananiranwa na Musinga kubera ko Musinga yakomeje gukumbura Abadage, gukorana n.Ababiligi biramunanira pe! Ababiligi bashatse kumwirukana ubwa mbere mu w.1917, barakomeza bararwazarwaza kugera mu w.1931. Kuvuga ngo ni uko yari atsimbaraye ku idini rya gihanga, ngo ni uko yari akunze Urwanda ni ibinyoma bihimbwa na Ndorimana n.izindi ndondogozi. Ihirikwa rye, n.Abatutsi bararyishimiye kubera ko atari nawe wategekaga, ahubwo ari nyina Kanjogera w.ikinywamaraso wicaga agakiza. Ariko yaricaga kurusha uko yakizaga.

Naho icyatumye Abamisiyoneri bahitamo Abatutsi, ni uko bibeshyaga ko Abanyarwanda bameze nk.intama zikurikira umushuba aho agiye hose. Bibwiraga bati : “Abatutsi bari ku ubutegetsi nibahinduka Abakristu, n’Abahutu bose bazakurikira”. Ni yo mpamvu batonesheje Abatutsi kugirango batajya mu Baporo, hanyuma bazane Abanyarwanda benshi muri Kiliziya gatolika. Baribeshyaga nanone. Kuba hari Abahutu babaye abagatolika byatewe n.izindi mpamvu zidafite aho zihuriye n.ibyo Abazungu bibwiraga. Niba wanze kuva ku izima ugakomeza kubyita itsembabwoko, ubwo ni itsembabwoko ryakorewe Abahutu.

AKABIKORA KABIZI KARYA UBURISHO KARITSE

Muvandimwe Padiri Ndorimana, urahembera urwango hagati y.abana b.Urwanda witwaje ngo “amateka yarwo”. None se muri ayo mateka kuki ujobora bimwe, ibindi ukabihisha, kandi rwose bigaragara ko ubizi? Kuki ntaho mbona wigeze uvuga Abapadiri b.Abatutsi nka Stanislas Bushayija, Dewogaratsiyasi Mbandiwimfura, Yohani Kagiraneza, Bonifasi Musoni, Alegisanderi Ruterandongozi, Alegisi Kagame, Musenyeri Aloyizi Bigirumwami n.abandi bari mu Nama Nkuru y.Igihugu cyangwa se bisangaga ibwami ku bwa Rudahigwa? Kuki ugoreka amagambo iyo uvuga ubucuti bwa Musinga na Musenyeri Classe? Ariko uzi ukuntu Bigirumwami na Habyarimana bakundanaga? Wagirango umwe yabyaraga undi! Uzasobanurira ute abantu ko amafaranga yo kwandika igitabo cyawe yatanzwe na Leta y.Urwanda iriho ubu? Dore rero, Muvandimwe Padiri Ndorimana, iyo Leta iragukoresha. Yishe Abanyarwanda benshi. None aho kugirango ibyemere, ibihanirwe cyangwa se ibabarirwe, iragukoresha kugirango uyivugire ko “Abo yishe bose bari bakwiye gupfa”. Ku buryo bw.umwihariko, yakindaguye benshi mu Bihayimana muri Kiliziya gatolika. Ubu rero yatangiye guhitamo Abapadiri bamwe na bamwe (urabazi, wumvise n.ibyo batangaje ku mugaragaro) kugirango bajye bayivugira ko “Abo bihayimana yishe bari bakwiye gupfa, ahubwo ko hari n’abandi bafite ingengabitekerezo y’itsembabwoko, nabo bakwiye gupfa”. Ndorimana we, waradutanze, ariko Imana duhanze amaso twese izaturengera. “Akabikora kabizi karya uburisho karitse”, ni ko Abarundi bavuga, ariko kandi “Uwububa abonwa n’uhagaze”.

NYANGA URUNDI, WIMPIMBIRA

Muvandimwe Padiri Ndorimana, sinigeze ntekereza na rimwe ko itsembabwoko ry.Abatutsi ritabayeho mu Rwanda mu w.1994. Ibyo ni ibyo umpimbira kandi ubihimbira n.abandi benshi. Nta n.ubwo nshobora kuripfobya kuko nanjye naripfushijemo abantu b.inshuti benshi n.abandi twagiraga icyo dupfana cya hafi cyane. Ese kuki ukeka ko ari wowe ubabaye wenyine? Kuvuga ko hari Abahutu batotezwa, bagakandamizwa, bakameneshwa, bagafungwa, bakicwa, bazize ubwoko bwabo, ibyo ntabwo ari ugupfobya itsembabwoko. Hari kandi n.Abatutsi, Abatwa n.abanyamahanga babikorerwa. Ibyo niba ubihakana, umuhakanyi (négationiste) ni wowe, ntabwo ari njye cg. bariya bose ubeshyera. Niba ubona ko ntacyo bitwaye, ko ahubwo hadapfa abahagije mu bafite ingengabitekerezo, ubwo rero ni wowe upfobya urupfu rw.abandi, ukabakina ku umubyimba, si njyewe cg. bariya bose ubeshyera.

DORE IBIPFOBYA ITSEMBABWOKO

Ni ukuryitwaza ugirango wihorere, wigarurire iby.abandi, wikubire ibyiza by.igihugu, ucure abandi. Ibyo biraripfobya pe! Ikindi kiripfobya ni uguhatira abandi kwibuka abawe bapfuye; ariko ntihagire n.umwe muri bo uhingutsa ka hari uwe wapfuye kandi azi uko yapfuye n.abamwishe abo ari bo. Ni ukwamagana Interahamwe, ariko ukagira nabi kuzirusha. Ikindi kiripfobya ni ugucirwa urubanza no gufungwa n.uwakwiciye, kandi akabyigamba ku mugaragaro. Ese icyaha kizabe kwica inzirakarengane y.Umututsi gusa, naho kwica indi nzirakarengane yindi yose bizabe ishema?

UMWANZURO

Muvandimwe Padiri Ndorimana, nzagushaka twongere tuganire nka mbere. Kandi Abanyarwanda twese, ni ko twagombye kubigenza. Nitudashyikirana, tuzapfa twese, tuzashira. Nitudapfa ngo barenzeho agataka, tuzapfa uruhagaze; kandi narwo si ruto. Maze rero kubera ko uri umupadiri wa Kiliziya y.u Rwanda, ukaba waranditse kiriya gitabo n.ibindi byakibanjirije, ndagirango nshishikarize abagisomye kuzashaka akanya bagasoma ibindi bitabo bito byanditswe muri iyi myaka ya vuba n.abandi bapadiri 2 ba Kiliziya y.u Rwanda. Ibyo bizabafasha kubona aho ukuri kwaba kuri. Abo bapadiri ni Yozefu Ngomanzungu, nanjye ubwanjye. Ibitabo bya Padiri Ngomanzungu mvuga byitwa :

L’Église et la crise rwandaise de 1990 – 1994 : Essai de chronologie, Pallotti Presse, 2000 ;

La souffrance de l’Église à travers son personnel : massacres, emprisonnements et expulsions d’ouvriers apostoliques, (1990-2002), Pallotti Presse, Kigali, 2002 ;

Efforts de médiation oecuménique des Églises dans la crise rwandaise : le Comité de contacts (1991- 1994), sl, 2003.

Ibyanjye byitwa :

L’évangélisation du Rwanda (1900 -1959), L.Harmattan, Paris, 2005.

Rwanda. À la recherche de la vérité historique pour une réconciliation nationale, L.Harmattan, Paris, 2007, 178 pages.

Kuri aka gatabo kanyuma ahubwo, ndagirango nsabe FPR yaguhaye amafaranga yo kwandika igitabo cyawe, imfashe nanjye kugacuruza mu Rwanda. Ukuntu yamfasha rero ni uko yabwira abacuruza ibitabo mu Rwanda iti : « Nimutumiza kariya gatabo mukagacuruza, ntacyo tuzabatwara ». Ibyo bizaba bihagije. Naho ubundi, gakomeje kujya gahererekanywa rwihishwa no mu kwaha, bigatuma Abanyarwanda bumva ibitekerezo by.umuntu umwe gusa, kandi hari n.ibindi byagirira akamaro igihugu n.abagituye.

Padiri F. Rudakemwa.

In HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » http://www.leprophete.fr, le 10 janvier 2011.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :