Padiri Emile Nsengiyumva akomeje gototezwa azira ubutumwa! (07.01.11)

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/iaeafffe1a172ca6a/1294511286/std/martin-ngoga-umushijacyaha-mukuru-w-u-rwanda.jpg » * MERGEFORMATINET Martin NGOGA, umushijacyaha mukuru w’u Rwanda

Umushinjacyaha Mukuru yahakanye ibivugwa ko Padiri Emile Nsengiyumva azira ibitekerezo bye

Ubwo Me Canisius Karambizi yaganiraga na BBC, yavuze ko Padiri Nsengiyumva wo muri Paruwasi Gatolika ya Karenge mu Karere ka Rwamagana azira ibitekerezo bye kuko atemeranije na leta uburyo icibwa rya nyakatsi riri gukorwamo.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko muri iki gihugu buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona ibintu uko ashaka, harimo no kutemera gahunda za leta, ariko yongera kwibutsa ko gushishikariza abantu kwitandukanya na gahunda za leta ubatera ubwoba cyangwa ubaha ibihano ari icyaha gihanwa n’ amategeko. Yongeyeho ko icyo cyaha aricyo Padiri Nsengiyumva akurikiranyweho.

Martin Ngoga yasobanuye ko gushishikariza abantu kutitabira gahunda za leta bibaye byemewe n’ amategeko, nta bushobozi na buke bw’ amategeko guverinoma yajya igira. Yagize ati: “Mu guha abaturage ibihano bazira kwitabira gahunda za leta, Padiri yakoze icyaha gihanwa n’ amategeko, kandi ibyo nibyo urukiko rubifitiye ubushobozi ruri gukurikirana. »

Ngoga yavuze ko ubushinjacyaha budakurikiranye Padiri Nsengiyumva kubera ibitekerezo biri mu mutwe we ahubwo akurikiranyweho amagambo yivugiye n’ ibyo yakoreraga abatumvaga ibintu kimwe nawe.

INCLUDEPICTURE « http://news.igihe.org/images/news/images/fullsize/p3T3fJ8.jpg » * MERGEFORMATINET

Padiri Emile Nsengiyumva

Hagati aho, kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’ Ibanze rwa Nzige rwemeje ko Padiri Nsengiyumva afungwa by’ agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Ntsinda.

Umushinjacyaha Mukeshimana Ellen yavuze ko ibyaha Nsengiyumva aregwa bihanishwa igihano cy’ igifungo kiri hejuru y’ imyaka 5, baboneraho gusaba ko Padiri Nsengiyumva yafungwa iminsi 30 ishobora kongerwa, ngo iperereza rikomeze.

Tubibutse ko Padiri Emile Nsengiyumva yatawe muri yombi na Polisi y’ Igihugu akurikiranyweho gushishikariza abakirisitu bo muri Paruwasi ya Karenge kutitabira gahunda za leta, ibyo akabikora abateraga ubwoba ndetse bamwe bakanahagarikirwa amasakaramentu.

Padiri kandi aregwa kurwanya ku mugaragaro gahunda za leta nk’ iyo guca burundu inzu za nyakatsi ndetse no kuringaniza imbyaro aho yabwiraga abantu ko inshinge zikoreshwa zitagenewe gukoreshwa n’ abantu.

  HYPERLINK « http://www.igihe.com/news-7-11-9536.html »  Shaba Erick Bill

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :