Ngo Urubanza nirusomwa, Kayumba na bagenzi be ntibazaba bagishoboye kujurira- Rutaremara (07.01.11)

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i6607a473d8f546b0/1294511848/std/jules-rutaremara-umuvugizi-w-igisirikare-cy-u-rwanda.jpg » * MERGEFORMATINET Jules RUTAREMARA, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda

Nyuma y’ uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruburanishije urubanza rwa Gen. Kayumba na bagenzi be badahari bagakatirwa ibihano by’ igifungo hagati y’ imyaka 30 kugeza kuri 35, Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda Lt. Col. Jill Rutaremara kuri uyu wa Kane yatangaje ko urubanza nirusomwa tariki ya 14 Gashyantare, nta burenganzira bazaba bagifite bwo kujuririra imyanzuro.

Umuvugizi w’ Ingabo yavuze ko impamvu Gen. Kayumba Nyamwasa, Maj. Théogène Rudasingwa, Patrick Karegeya na Gérard Gahima batazaba bagifite amahirwe yo kujuririra imyanzuro nyuma y’ itariki ya 14 Gashyantare ari uko bahamagajwe n’ urukiko ntibitaba, kuko mbere y’ uko urubanza ruburanishwa mu mizi, abaregwa bari bahawe iminsi 10 yo kwitaba.

Lt. Col. Jill Rutaremara yagize ati: “Amategeko avuga ko iyo urukiko ruguhamagaye mu gihe gikwiriye ngo uze uburane ku byo uregwa hanyuma ntiwitabe, uhita ubura uburenganzira bwo kujurira n’ iyo waba ufite umwunganizi mu mategeko.”

Rutaremara yaboneyeho kuvuga ko urubanza nirumara gusomwa tariki ya 14 Gashyantare, ibihugu bicumbikiye abaregwa bizaba bigomba kugira icyo bikora ku myanzuro y’ urukiko harimo no guhita bibohereza mu Rwanda kugirango bakore ibihano bahawe.

Lt Col. Jill Rutaremara yagize icyo avuga kandi ku bivugwa na Gahima ko icyaha cyo gutoroka igisirikare kwa Maj. Rudasingwa kidafite ishingiro kuko yasabiwe uruhushya rwo kujya kwiga na Perezida Kagame, Umuvugizi asobanura ko no kuba yarageze hanze agatangira kuvuga amagambo asebya igihugu nabyo ari icyaha.

Kuwa Mbere tariki ya 3 Mutarama nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza rw’ abasirikare bakuru bari mu buhungiro, aho ubushinjacyaha bubarega ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guhungabanya Leta, gukurura amacakubiri, gusebanya n’ ibitutsi no kurema umutwe w’ abagizi ba nabi.

Nyuma y’ ibyo, Ubushinjacyaha bwasabiye Kayumba na Rudasingwa igihano cyo gufungwa imyaka 35 no kwamburwa impeta za gisirikare, naho Karegeya na Gahima basabirwa igifungo cy’ imyaka 30. Abo bose kandi basabiwe kuzishyura ihazabu ihwanye na miliyoni 3 z’ amafaranga y’ U Rwanda no kwamburwa uburenganzira bwose bafite mu gihugu.

Shaba Erick Bill

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :