Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa barahakana ibyo baregwa byose (04.01.211)

INCLUDEPICTURE « http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/iecdf5d7a7f367015/1294514305/std/kayumba-na-bagenzi-be.jpg » * MERGEFORMATINET

Kayumba na bagenzi be

Nyuma y’aho urubanza rwabo rutangiriye kuburanishwa kuri uyu wa mbere tariki 3 Mutarama 2011 mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, aho ubushinjacyaha bwari bwabasabiye ibihano byo gufungwa imyaka itari munsi ya 30, General Kayumba Nyamwasa, Major Dr Théogène Rudasingwa, Patrick Karegeya na Gerald Gahima bahakanye ibyo baregwa.

Mu nyandiko basohoye yaje no kugarukwaho na Gerald Gahima mu kiganiro na BBC, abo bagabo bavuga ko ibyo baregwa bibabaje kandi atari ukuri ngo kuko badashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo nta ngabo bafite bayoboye, nta n’ubushake bwo gushaka guhirika ubutegetsi ku ngufu bafite.

Ku kirego cyo gutoroka igisirikare gishinjwa Kayumba na Rudasingwa ho Gahima yavuze ko Gen Nyamwasa yagiye kuko yari afite impungenge z’umutekano we, mu gihe Maj. Dr. Rudasingwa we yari agiye mu mahanga ahawe uruhushya na perezida ubwe.

Ku kibazo cy’uko ubushinjacyaha bwagiye bukomoza ku byo abo bagabo 4 bavuze mu biganiro bitandukanye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga n’inyandiko zabo nk’iyiswe « Rwanda Briefing », Gahima yavuze ko ibyo ari ibitekerezo byabo badakwiye kubihanirwa.

Twabibutsa ko ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Maj Dr Théogène Rudasingwa, Gahima Gerald na Patrick Karegeya icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, icyaha cyo guhungabanya Leta, icyaha cyo gukurura amacakubiri, icyaha cyo gusebanya n’ibitutsi, n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Kuri Kayumba na Rudasingwa hiyongeraho icyo gutoroka igisirikare ari nayo mpamvu igihano ubushinjacyaha bwabasabiye kiruta icya bagenzi babo, aho bo basabiwe gufungwa imyaka 35, mu gihe bagenzi babo Karegeya na Gahima basabiwe gufungwa imyaka 30.

Uretse icyo gifungo, ubushinjacyaha bukaba bwaranasabye ko bose batanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amanyarwanda, bakamburwa uburenganzira bafite mu gihugu, naho abari abasirikare ubushinjacyaha bubasabira guhanagurwaho impeta za gisirikare.

Urubanza rukaba ruzasomwa tariki 14 z’uku kwezi turimo saa ine z’amanywa, rukazabera ku cyicaro cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

Kayonga J

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :