URWENYA : « mugabo wanjye ndagukunda « !

URWENYA : « mugabo wanjye ndagukunda « !

IMG-20160309-WA0003Mu nama y’abagore,  umuyobozi arabaza ati : nibande bakunda abagabo babo?
Abagore bose bamanika intoki.

Arongera ati : muheruka kubabwira ko
mubakunda ryari?
Bamwe bati uyu munsi,abandi bati mukanya…

Arongera arababwira ati :  nimufate
4ne zanyu muboherereze sms ivuga ngo
« ndagukunda mugabo wanjye ».
Bose barabikora. Hashize akanya arababwira ati : nimugurane 4ne
zanyu maze buri wese asome ibyo abagabo basubije twumve.
Muri 4ne icumi zambere dore ibisubizo basanzemo:
1 .Yooo mama w’abana umeze neza? Ntago urwaye?
2. Wongeye kunyangiriza imodoka nanone?
3. Sinunva icyo ushaka kuvuga.
4. Wakoze iki noneho? Kuri iyi nshuro
sinkubabarira pe!
5. Iki?
6. Ntunteshe umutwe mbwira ayo ukeneye. Ndakuzi.
7. Ndarota cg?
8. Nutambwira uwo wari woherereje iyi sms. Ndakwica.
9. Nakubujije kunywa inzoga nyishi wa
mugore we.
10. Urinde wowe?

Bateaux original mwihangane kandi mukomeze muharanire uburenganzira bwanyu mwivuye inyuma!

Ubwanditsi.

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.