URUBANZA RWA KIZITO MIHIGO : Ikimenyetso cy’uko Paul Kagame afite ubushake bwo KUBAKA igihugu?

URUBANZA RWA KIZITO MIHIGO : Ikimenyetso cy’uko Paul Kagame afite ubushake bwo KUBAKA igihugu?

ZITUKWAMO NKURU ! Iyo ni imvugo igaragaza ubunararibonye bw’abakurambere. Gusa n’ubwo amakosa yose akomeye akozwe mu gihugu yitirirwa Umukuru w’igihugu twese tuzi ko atari we uba yayakoze yose.  Yewe hari n’ubwo we aba ashaka icyiza ariko akananizwa n’abo yagiriye icyizere akabashyira mu myanya ikomeye ngo bamufashe kuyobora igihugu.

Paul Kagame ntabwo tuvuga rumwe, ibyo nta banga ribirimo. Gusa muri iyi minsi nakomeje gutega amatwi amagambo avugira mu ruhame nkitegereza n’ibikorwa agaragaza, byose bikantera kuzirikana no kwibaza  nti  » ahari none koko Paul Kagame yaba afite ubushake bwo kubaka igihugu kizima ariko akananizwa n’abafasha be » ?

I. Dore bimwe mu byagaragaye ku buryo budasanzwe muri iyi minsi :

1) Paul Kagame yakomeje kubwira urubyiruko ko abaministri be ari abantu badashobotse , ko badatanga urugero rwiza rukwiye gukurikizwa

2)Paul Kagame yagaragaje ko hari abategetsi biremereza cyane  bakica akazi nkana kandi bagaca intege ndetse bakabangamira n’abafite ubushake bwo gukorera abaturage ibyiza

3)Twumvise Paul Kagame abwira abategetsi bafatanyije kuyobora igihugu ko badateze kujya mu ijuru kuko batita ku bibazo by’abaturage ndetse rubanda rugufi ikaba igiye kwicwa n’inzara n’amavunja .

4) Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kwirukana Ministre MUSONI James wahoze ari  inkoramutima ye , kandi akaba yari amaze imyaka isaga 15 yica agakiza mu Rwanda. Uwo mu Ministre agiye ashinjwe ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo wa Leta, kwambura abaturage ibyabo, gukoresha icyenewabo no kwikundira ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina!

5)Paul Kagame yavuze kenshi ko yifuza IMPINDUKA mu butegetsi bwe kugira ngo ubutegetsi burusheho guteza imbere inyungu z’abaturage .

6) Abategetsi Paul Kagame yakomeje gushinja imikorere mibi bose barabyemeye, nta n’umwe wigeze avuga ko babeshyerwa .

7) N’ibindi….

Muri Opozisiyo twakomeje kwemeza ko Kagame yigiza nkana, ko « systeme » we ubwe yishyiriyeho ariyo ituma nta muyobozi ukora neza kuko ntabwisanzure !

Muri ibi bihe, ndasanga dukwiye gushishoza kurushaho. Ahari none Paul Kagame yaba ashaka kubaka igihugu ariko abakagombye kumufasha bya hafi bakaba aribo bamutenguha ?!

II. URUBANZA RWA KIZITO RUZABA IKIMENYETSO ….

Niba koko Paul Kagame ashaka kubaka, natange ibimenyetso bigaragara rubanda ibibone. Bimwe muri byo ni ibi :

(1)Nasezerere n’abandi bategetsi bose biremereza nka Musoni James, bakanyereza umutungo w’igihugu, bakambura abaturage ibyabo, bagakoresha icyenewabo na ruswa

(2)Muri uku kwezi kwa Mata 2018, Urukiko nirwemeze ko Kizito Mihigo ari umwere, afungurwe atahe, akomeze ubutumwa bwe bw’umuhanzi wigisha amahoro n’ubwiyunge

(3) Urubanza rwa Victoire Ingabire n’urwa Deogratias Mushayidi nizisubirwemo, hemezwe ko ari abere , basubirane ubwigenge bwabo, batange n’umuganda wabo mu kubaka igihugu.

(4) Diane RWIGARA na mama we nibarekurwe batahe, ntacyo bafungiwe.

(5) Paul Kagame nakure abasilikari mu giturage bashyirwe mu bigo, iterabwoba rishyirwa ku baturage riveho.

(6)Mbere y’amatora y’abagize Intekonshingamategeko, Paul Kagame nategure INAMA YIHARIYE Y’ UMUSHYIKIRANO  igenewe Abanyapolitiki bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, duhurire i KIGALI, tumare nibura iminsi 15 dupangira hamwe ejohazaza h’igihugu cyacu.

UMWANZURO

Intebe Paul Kagame yicayeho, ntidukwiye guhora tuyitera amabuye . Intebe y’umukuru w’igihugu ni intebe y’ibisubizo. Kabone n’iyo uyicayeho yaba ashinjwa ibyaha bikabije. Umukuru w’igihugu arahita ariko igihugu kigasigara. Mu myaka isaga 24 Paul Kagame amaze ku butegetsi , ntawe umurusha kumenya ingorane zikomeye igihugu cyacu kirimo, kandi ntayobewe n’icyakagombye gukorwa kugira ngo igihugu kizahuke. Nkomeje kwizera ko atari impumyi yabuvukanye.

Igisigaye kandi cy’ingorabahizi ni ukumenya niba koko ageze igihe cyo kwifuza kubaka igihugu afatanyije n’abandi babishaka kandi babifitiye ubushobozi cyangwa se niba yiyemeje gukomezanya na ba « Musoni » azajya atuka buri mwaka, ntihagire igihinduka, igihugu kikarushaho gusubira inyuma.

Kurenganura Kizito Mihigo,  Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi no gufungura  Diane Shima Rwigara bizatubera ikimenyetso kidakuka cy’icyerekezo Paul Kagame yifuriza u Rwanda muri iyi myaka iri imbere aha. Ibyo natwe bizatwereka aho dukwiye kongera ingufu kugira ngo dufashe igihugu cyacu.

Padiri Thoms Nahimana ,

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

 

 

 

8 thoughts on “URUBANZA RWA KIZITO MIHIGO : Ikimenyetso cy’uko Paul Kagame afite ubushake bwo KUBAKA igihugu?

  1. Rutayomba FPR DMI mu bagakoze muri komine giti

  2. Nasomye inyandiko ya I.Twagiramungu ku rubuga « the rwandan »inenga iyi nyandiko ya Padiri Nahimana,ndetse na Comments zinenga iyi nyandiko ya Padiri nahimana,nsanga abazandika batamwumvise neza.
    Yakoresheje icyo mu mibare(ariko no muri filosofiya umenya bibamo!) « Le raisonnement par l’absurde ».Ni ukuvuga kwerekana ko ibintu bishoboka,ukoresheje ibidashoboka.
    Icyiza cy’ubu buryo,ni uko bushyira mu kamwali uwo iyi nyandiko ireba (le mettre devant ses contradiction et ses résponsabilités!),kandi ukanateza ubwega kubari bataramumenya,werekana ibibi akora ko aramutse yisubiyeho ibintu byajya mu buryo batabaye ngombwa kugugura!
    Uwumva mbeshya anyomoze,cyangwa niba abona ntabisobanuye neza,anyunganire.

    Nkoronko.

  3. Le 21 Mata,2018.
    Kuri Padiri Thomas Nahimana ,
    Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

    Urakoze kongera kwereka abanyarwanda bo muri opozisiyo uruhande ubogamiyemo. Ahubwo koko abanyarwandan benshi dufite amaso ariko nitubona, tukagira n’amatwi arikontitwumve.

    Padri we, nkunze ko wamye ukoresha ukuri kumva mu ntangiriro kugeza magingo aya: washinze Guvernoma, uyita  » Guvernoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro », noneho abenshi muri twe twavanywe mu byacu na FPR guhera 1990 kugeza aya magingo , muri bwa buswa bwacu, bwa buhumyi na bwabupfamatwi, iyi guvernoma yawe ubereye Perezida, ariyo wowe wise « Guvernoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro », twe duherako tukwitirira ibyo utigeze uvuga, dushyira ibyifuzo byacu mu kanwa kawe, nuko iyo guvernoma yawe dutangira kuyibeshyera tuyita « Guvernoma ya opozisiyo [nyarwanda] ikorera mu buhungiro ».

    Nyemerera ngushimire mbivanye ku mutima kuko uyu munsi maze gusoma iyi nyandiko yawe wise ngo « URUBANZA RWA KIZITO MIHIGO : IKIMENYETSO CY’UKO PAUL KAGAME AFITE UBUSHAKE BWO KUBAKA IGIHUGU? », nibwo mfungutse amaso, nzibuka n’amatwi, nsobanukirwa neza nicyo wamye utumenyesha, ko uri « Prezida wa Guvernoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ».

    Rwose aha nongeye kugushimira kuko utigeze wishushanya: mu gihe Nyakubahwa Paulo Kagame ari Prezida wa Guvernoma y’u Rwanda ikorera imbere mu gihugu », wowe Padri Thomas Nahimana uri « Prezida wa Guvernoma y’u Rwanda ikorera muri Diaspora (mu buhungiro) ». Birumvikana ko izi Guvernoma zombi zibereyeho kuzuzanya mu mvugo no mungiro.

    Mwizina ryanjye bwite niry’abandi batashoboye kugushimira iyi nyandiko yawe y’itabaza (eclaireure/clarifying), utubabarire ko twakomeje kukubeshyera, tukwita « Prezida wa Guvernoma ya opozisiyo[nyarwanda] ikorera mu buhungiro ».

    Abanyarwanda dushoboye kugufatiraho urugero, tukirinda kugira imvugo ebyri, kandi tugashoboa kwirinda gushyira ibyifuzo byacu mu kanwa k’abandi (nkuko twabigukoreye – ariko Imana ishimwe nizeye ko warangije kutubabariria) twagera ku mahoro arambye n’amajyambere asaranganijwe, nta maraso y’inzirakarengane abanje cyangawa se agombye kumeneka.

    Uwiteka, Imana akomeze atwongerere impagarike n’ubungogo, kugeza ubwo tuzasubira iwacu i Rwanda tukarubanamo amahoro, tukishyiriraho Guvernoma imwe rukumbi, ibumbatiye abanayrwanda twese, kuko twizeye ko icyo gihe cy’iyi guvernoma twifuza, ubuhungiro buzababa busezerewe burundu mu mateka yacu.

    Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda, harakabaho ubwiyunge
    nyakuri n’ubumwe rusange mu banayarwanda, harakabaho ukuri, urugwiro n’ubumuntu mu rwatubyaye, harakabaho amahoro arambye n’iterambere risaranganijwe mu bana b’u Rwanda.

    Ubuntu bw’Imana Rurema bukomeze bubane natwe, maze duhabwe ihumure impande zose, mw’izina ryera rya Yesu Kristo. Amen.

  4. – Ndi umunyarwanda
    – Gutoza intore/ interahamwe z’ubindi bwoko
    – Kwiba manda ya 3
    – Kunyaga abaturage nonkwikubiraumutungo wose w’igihugu
    – Kwica no gufunga itangaza makuru
    – Gahunda y’ivangura moko no kwirukana abahutu batishoboye n’abakene mu mugi wa Kgli
    _Disicours zibiba amacakubiri
    – Kwanga ko impunzi zitaha kdi nawe urimo inshuro 2
    ,…
    None ngo PK ntaby aba azi. Abo se ubyitirira bo ko badakuramo akarenge? Babiziranyeho rero
    Yewe nabatinyutse kubivuga arabica abandi akabohereza kota umuriro/
    Ngo ntabyo aba azi!!!!
    Wowe rero ngo ubumuntu bwe wabupimira ngo kuba yafungura Kizito n’abandi bafungiye akamama, Ibise biba bikemuriye abaturage biriya bibazo byose???
    Mbega wowe)))) Padiri ubanza politike ikirambiye ushaka guca undi muvuno wihuse;

  5. yebabaaaaweeee!!! ibi ni ibiki uyu mupadri arimo kuvuga? ngo inyenzi KAGAME yishe HABYALIMANA;YAMANUYE INDEGE igakoma rutenderi ya genocide ngo ni umuntu mwiza? ayi ayinyaaaa!!! sha umenya uyu mupadri atakigira IDEOLOGIES kabisa. ATANGIYE KWIRINGIRA SHITANI,BULIYA AGIYE KWEMERA YIGIRE MU RWANDA bamukande. Gusa niba ba bapoliticians dufite aruku basigaye batekereza,INZIRA IRACYALI NDENEDE(There is a long way to go).

  6. Padiri we, iyi myitwarire ya ba sogokuru bawe ugarukanye ni urukozasoni. Cjoler cg kwagaza imbogo ni umuco mubi waranze ubuhake bw’ingoma nyiginya/bega uranakomeza muri Republica ya 2, none ndabona nawe waranze kuwucikaho kimwe n’abandi banyarwanda benshi. Ariko kandi na none tubirebeye muri politique, iyi ni trait of charcter yerekana umuntu udafite ideology imuyoboye. Iga imitekerereze ya Gregoire Kayibanda na Gitera kugirango uzamure imyunvire ikenewe uri iki gihe kigoye.

Comments are closed.

Comments are closed.